UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 21 WERURWE 2024

Mbakomejemo ubutwari bana bajye, mbifurije igicamunsi cyiza, mbifurije kugubwa neza, mbahaye amahoro n’umugisha n’urukundo bikomoka muri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose wabahanze akabahangira iki gikorwa n’uyu mugambi, we washimye kandi akagena ko ibi byose bigenda bitya, we washimye kandi akagena ko bana banjye mbabumbabumbira hamwe kandi iminsi yose mu buzima bwanyu mukiri ku Isi, mukarangwa no kunezerwa no kwizihirwa muhabwa kandi mugaburirwa ibyiza by’Ijuru kandi muhabwa ibyiza bigeretse ku bindi bikomotse mu Ijuru ku Mana Umuremyi wa byose, wabahanze kandi akabaha ibyiza by’agatangaza, ubagabira akongera akabagabira kandi akabasenderezamo ibyiza bye bitagereranywa kandi bitagereranywa n’ibindi byose bibaho, ahubwo mugakomeza kwiberaho mu rukundo rwa Nyagasani.

Mbahaye kunezerwa kandi mbahaye kwizihirwa, mbambitse ububasha, umugisha n’ubutwari nimukomere, mbambitse gukataza kandi mbahaye umugisha w’Ijuru kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo, kuko nifatikanyije namwe kugira ngo mbakomeze kandi mbafashe muri byinshi, mu rugendo rwanyu mbahorera ku izamu kandi mbabera ku rugamba, ndabatsindira ngahashya kandi nkaribata nkajajanga icyitwa ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubagamburuza kandi cyashaka kubasubiza inyuma; mpora iteka rero mbabereye maso kandi mbahorera ku rugamba bana banjye kugira ngo mbatsindire kandi mbarwanire ishyaka, icyashaka rero kubakurura kibavana mu kwemera, icyashaka kubakurura kibajyana inyuma ngo murambike intwaro z’isengesho cyaba giturutse ku mwanzi, kuko tudatuma abacu badandabirana cyangwa ngo bagwe, kuko tudatuma abacu barambika intwaro zabo ngo babe basubira inyuma ahubwo dukomeza gukomeza ibyacu kandi tugashyigikira abacu iteka, kugira ngo urukundo rwacu ruhorane n’abacu kandi imbaraga zacu ntagatifu zikomeze kwigaragariza mu bacu.

Ngaho rero bana banjye nimwakire kubaho gukomera no kugubwa neza, kandi mwakire gukomeza gukatariza icyiza, mubeho mu rukundo no mu rumuri rw’Ijuru iminsi yose, kuko nkomeje kubakomeza no kubafata ukuboko no kubafasha muri byinshi, kugira ngo amahoro y’igisagirane kandi urukundo rwa DATA Imana Umuremyi ruhore muri mwebwe iminsi yose; mbega ngo muratoranyirizwa aho mugomba gutura kandi aho mugomba gutekanira, guhurira no guturiza, mukakira ibyiza by’Ijuru! Nimuze mwisange mu bikari by’Uhoraho mwisanzure, mugaburirwe kandi munywe mushire inyota, Ijuru ryarabateguriye kandi Ijuru ribategurira icyiza umunsi ku wundi; tuje rero kujajanga kandi tuje kwigizayo ikibi cya Sekibi, tuje gukandagira ku mutwe umwanzi kandi tuje kuribata no guhwatahwata, kuko tudashaka yuko umwanzi Sekibi akomeza kwidegembya mu Isi y’abazima, ahubwo ari ukumucecekesha twivuye inyuma, ibikorwa byacu tukabigaragaza byimazeyo, kandi tukagaragaza imirimo y’amaboko yacu ikomeye, kuko ububasha bwacu buhanitse kandi buhambaye bukaba budakomwa mu nkokora, tukaba dukomeza kugenda tugaragaza imirimo yacu ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi, kugira ngo ububasha bw’Imana busakare kandi bwigaragaze mu Isi ndetse no mu biremwa byose.

Mbahaye gukomera no gukomeza urugendo kugubwa neza kuri buri wese, kudateshuka, kutarambika intwaro zanyu, kuzikomeza, kuzibatura kuri buri wese, kuzikindikiza kugira ngo mukomeze kuba ku rugamba muri maso kandi mubumbatiye ibyiza by’Ijuru; hari ibyo mutwaye mu biganza byanyu, hari ibyiza byinshi by’agatangaza mubumbatiye mu biganza byanyu, muririnde rero bana banjye kugira ngo mutarekura umwanzi Sekibi akaba yatoragura ibyo mwataye mukaba mwabinyanyagiza, bityo umwanzi Sekibi akabivanga n’umukungugu bityo mukabura ibyari ibyanyu kandi mukabura ibyari bibagenewe dore iteka umwanzi ahora iteka arekereje kandi ni umushukanyi, ni indyarya, ni umuhemu kandi ahemukira abakorera Uhoraho Imana, abagirira nabi cyane cyane ku wo aba abona akataje kandi ahagaze neza n’amaguru yombi mu kwemera kandi ari mu rumuri rw’Imana, aba ashaka kumukurura umunsi ku wundi amusubiza inyuma, ashaka kumushyira mu icuraburindi ry’umwijima.

Nimumenye ubwenge kandi mushishoze, mukataze mu gukora ikiri icyiza, dore imbaraga z’Imana Umuremyi wa byose zururukiye muri mwe kandi urukundo rw’Imana rwururukiye kubagoboka no kubagobotora, kubabumbatira mu biganza by’Uhoraho, ari yo mpamvu umunsi ku wundi mbakomeza kandi nkabishyigikirira bana banjye, bibondo byanjye, ndabo zanjye mvomerera umunsi ku wundi kugira ngo ne gutuma umwuma ubica cyangwa mukaba mwakumirana, umunsi ku wundi nkabavomerera kugira ngo mukomeze kuba indabo nziza zitohagiye, twana twanjye kandi bibondo byanjye, muri abana banjye, imbere yanjye mbabona nk’abana batoya, nkaza nkabakarabya nkabasiga nkanabambika, nkabagaburira, nkaheka kandi nkakomeza umujishi, nkaterura nkasimbagiza, nkabahoza, nkabahumuriza, nkomora ibikomere, nkakiza abarwayi kandi nkagenda mbakandakanda nkabamara amavunane, nkabakiza agahinda ka hato na hato kuko mu buzima mubamo ku Isi, ibibagora n’ibibananiza umunsi ku wundi ndabizi ndabibona cyane, n’ubwo mukorera Uhoraho Imana Umuremyi kandi Umugenga wa byose, muzirikane yuko Sekibi aba arekereje kandi ashaka kubateza ibibababaza, ibibabuza ubugingo muri Kristu, agahora iteka rero ashakashaka impamvu-hamvu zo kugira ngo arebe yuko yabakura mu murongo nyawo.

Nimumenye ubwenge bana banjye kandi buri wese ace akenge kuko mbatoza kumenya ubwenge, kuba maso kuri buri wese, ntabwo mbabwira nti “Nimusubire inyuma”, ahubwo ndababwira nti “Nimujye mbere”, ntabwo mbabwira nti “Nimwicare”, ahubwo ndababwira nti “Nimuhaguruke”, ntabwo mbabwira ngo “Nimurambike”, ahubwo ndababwira nti “Nimwegure intwaro zanyu tugendane bana banjye”, ntabwo mbatoza ikibi ahubwo mbatoza icyiza, mbigisha imigenzo myiza, ibikorwa bibisha by’umwanzi n’umubisha nkakomeza kugenda mbyigizayo kandi nkabatoza kubihunga no kubyizibukira no kubigendera kure umunsi ku wundi, bityo mwiyegereze urukundo rw’Imana n’ububasha bw’Imana kugira ngo imbaraga za Roho Mutagatifu zihore muri mwebwe, zigenga byose kandi zishyira byose mu ngiro no ku murongo kuko ari twebwe dusobanura ibidasobanutse kandi ibyasobanye byose tukabisobokora, kandi ibitagenda neza tukabigenza neza, bityo ibidashoboka tukabikuramo ibishoboka kuko mu nzira zacu zirenze igihumbi ntabwo tujya tubura aho tunyura ngo dutabare, bityo imirimo yacu n’ibikorwa byacu bikigaragaza mu Isi, bityo ububasha bwacu kandi imbaraga zacu zikagaragara zitsinze hirya no hino mu biremwa; ntabwo ducecekeshwa kandi ntabwo tugamburuzwa, icyo twagambiriye turakigambirira koko kandi tukigeraho no kukigeraho kuko mu bubasha bwacu turihagije.

Mbakomeje nkomeje nk’umubyeyi wanyu wabakomeje kandi nkaba nariyemeje kubakomeza iteka no kubahumuriza, buri wese niteguye kumusohoza kwa Jambo, ariko ngira nti “Bana banjye, ntihazagire n’umwe wigira ikigande ngo abe yakwirebesha hariya na hariya, ahubwo nimwakire kubaho mu gushaka kw’Imana, mwakire urukundo rw’Ijuru, bityo iteka ryose kandi iminsi yose muhore iteka muri mu rumuri kandi muri mu rukundo rw’Imana, mumenye icyo tubashakaho n’icyo tubabwira umunsi ku wundi, hari icyo twabatoreye kandi buri wese muri mwebwe twamuhamagaye mu izina rye, kugira ngo tubagenere umurage w’ibyacu by’Ijuru, bityo mukomeze kwiberaho mu rumuri no mu rukundo rw’Imana, ndabazi cyane kuri buri wese, mbazi kurusha uko mwiyizi, kuko ngendana namwe nkabavugurura, nkacecekesha amajwi yose y’umwanzi kandi nkarushaho kubasanganiza urukundo rwanjye rwa kibyeyi, mbahaye umugisha wanjye ububaka kandi mbahaye umugisha wanjye ubakomeza, ubashyigikirira mu rukundo rwanjye iteka”.

Sekibi ntakabongorere ngo abereke kiriya cyangwa ngo ababwire ibiryoheye amatwi, ngo mube mwajya kubitega amatwi, inyuma yabyo haba hari ibibaziba amatwi, ariyo mpamvu rero umunsi ku wundi mbagira inama nkabakomeza kandi nkabashyigikira, kugira ngo mukomeze kubaho mu gushaka kw’Imana kandi mukomeze kwakira ugushaka kw’Imana muri mwebwe kandi mukomeze kurangamira Ijuru umunsi ku wundi, kuko mbakomeje kandi nkabatera ubutwari muri byinshi no muri byose, kugira ngo amahoro n’urukundo bikomoka ku Mana nzima bikomeze kwisesurira muri mwebwe kandi bikomeze kugaragarira muri mwebwe umunsi ku wundi.

Ndabakomeje bana banjye ntore za Jambo, twana twanjye bibondo byanjye, nimugire ibihe byiza kandi mukomeze kugubwa neza igicamunsi cyiza kuri buri wese; ese bana banjye, mwaba muzi yuko muri abana batoya, mbabona nk’abana batoya, nk’ibibondo byanjye nshyigikira iteka nkabategurira amata meza y’ikivuguto, kandi nkaza nkajya nsomesha buri wese kugira ngo asome bityo buri wese mubuganizemo amata meza y’ikivuguto, buri wese anywe aryoherwe kandi buri wese yijute yizihirwe kandi mwishimire kongera kugaruka kugira ngo nongere kubasomyaho bana banjye, kandi nkomeze kubahereza kuko igaburo ryanyu rya buri munsi? Ikivuguto cyanyu gihora iteka giteguwe ariko mwitegereze murebe, mukenguze murebe neza, dore umwanzi ahora arekereje gushaka gucubanganya kandi gushaka gutokoza amata yanyu, ashaka iteka ryose kwanduza kandi ashaka iteka ryose guhirika igeno ryanyu, nimumenye ubwenge kandi mube maso, murwane urugamba inkundura mutsinde mutsembe umwanzi turi kumwe ndabakunda, Isi ndetse n’abayiriho bakurizeho kumenya ububasha bw’Imana.

Mukomeje rero kugenda murokora benshi kandi mukomeje kugenda murohora benshi, ntimugacogore nimukomereze aho ngaho ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi; mubeho mu mbaraga no mu rukundo rwa Nyagasani Yezu Kristu, imbaraga za Roho Mutagatifu zikomeze kubururukiramo iminsi yose, kugira ngo mukomeze gukataza kandi mukomeze gutera intambwe mu gukora ikiri icyiza, nanjye mbarangaje imbere ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubarangaje imbere muri uru rugendo, muri uru rugamba muzatsinda kandi mugatsindira muri Yezu Kristu, umutsindo w’Imana mukawegukana, bityo Uhoraho Imana akiheshereza ikuzo muri mwebwe mubyibonera kandi mubyiyumvira n’amatwi yanyu.

AMAHORO UMUNSI MWIZA NDABASHYIGIKIYE, IGICAMUNSI CYIZA BANA BANJYE NDABAKUNDA, NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *