UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 24 GICURASI 2023.
Amahoro bana banjye nkunda kandi nimugire umugisha. Mbifurije gukomera kandi mbifurije umutekano mu mitima yanyu, nimugire kwakira ibyiza by’Ijuru duhora tubazanira umunsi ku wundi. Mbifurije ishya n’ihirwe mu rugendo, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi udahwema kubahozaho umutima wanjye kandi nkabakumakuma mbashyira mu gishura cyanjye nkabarundarunda kugira ngo umwanzi Sekibi atabatwara kugira ngo Sekibi atabigarurira. Mbahoza ku mutima wanjye kandi mbahozaho ijisho ryanjye umwanya ku wundi mba ndi kumwe namwe mbacungira umutekano kandi nkahihibikanira icyiza kiri imbere yanyu kugira ngo Sekibi atakibavutsa. Nimukomere bana banjye kandi mukomeze urugendo kuko iteka ryose kandi iminsi yose duhorana kandi tukaba turi kumwe. Nabahurije mu rukundo rwanjye kandi mbabumbira mu rukundo rwanjye, nimukomeze murubemo kandi mukomeze mubumbatirwe n’ububasha bw’Ijuru ryose kuko twabubambitse kandi tugakomeza kubambika ubwo bubasha kugira ngo bukomeze kubahindira ikibi kandi bukomeze kubacungira umutekano bubarinde isaha ku yindi kandi bubarinde umunsi ku wundi.
Igihe cyose mba ndi kumwe namwe rero ntabwo njya mbasiga yaba mu bikorwa byanyu muri buri kimwe cyose mba ndi kubareberera kugira ngo nkomeze kubafasha muri byose mutishoboreye kugira ngo mbashe kubashoboza nkabareberera byinshi kandi nkabashoboza byinshi ibyo mwebwe mudashoboye njyewe nkabibashoborera. Mbarebera rero aho mudashoboye kwirebera kandi nkabavugira ibyo mudashoboye kwivugira nkakomeza kubarinda uko bwije n’uko bukeye kandi iyo Sekibi aje agira arebe yuko yabagwa gitumo kugira ngo arebe ko hari n’umwe yakuramo mbaba hafi nk’umubyeyi maze nkabakingira ikibaba nkababundikira nk’uko inkoko ibundikira udushwi igihe agaca kaba kaje gutwara umushwi. Nanjye rero niko mbabundikiye kandi niko mbabundikira iteka ryose, nimugomeze mube mu gishura cyanjye kuko nabashyizemo n’ubwo Sekibi yifuza kureba y’uko hari n’umwe yashimashima ngo amutware ariko nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko mbabumbatiye kandi nkaba mbatwikiriye kandi nkaba mbabereye maso ku buryo bukomeye.
Nimuze tugende igihe cyose tujye tujyana ku rugamba kuko mpari kugira ngo njye mbafasha gufora kandi mbafashe kubereka aho ibitero by’umwanzi byose biri kugira ngo ari ho mwerekeza amasasu yanyu ari ho murasa. Nimuhore rero mufoye kugira ngo muhore iteka mukereye kurindimura umwanzi n’ibitero bye byose mumuhinde kandi mumurindimure mumugwe gitumo kandi mumurase igihe cyose n’ubwo Sekibi ajya hariya akibwira yuko tutamubona, turamubona nk’Ijuru ryose kandi imipango tukayibona kare ibyo yapangapanze yabapangiye azi yuko arabibarundaho twebwe tubimenya mbere yuko we abipanga maze bimwe tukabihirikanga kandi ibyinshi tukabipangura kandi ntacyo tudahwema kubabwira tubabwira amayeri ya Sekibi kandi tukababwira n’imitego ye yose; niyo mpamvu nkomeje kubabwira ngo nimube maso kandi mukomeze urugendo kugira Sekibi dukomeze kumuhinda muri mwebwe kandi dukomeze kumubahindira kugira ngo mwebwe mwikomereze urugendo rwanyu.
Ibyo byose rero byabaca intege hirya no hino ibyo byose byaza bishaka kujya mu matwi yanyu kugira ngo mubyumve mubyime amatwi mwikomereze urugendo rwanyu kuko byinshi hari byinshi mwakumva bikaba byabatesha umurongo cyangwa bikabasubiza inyuma bikabatera guhagarika imitima yanyu cyangwa kwibazabaza niyo mpamvu mbasabye ngo ibibaca intege n’ibibarangaza byose mubyime amatwi kandi mubyime amaso mukomeze mwambarire imbaraga muri Nyagasani kandi mukomeze mubumbatirwe n’igishura cyanjye nabashyizeho, igishura cyanjye mpora mbakindikiza umunsi ku wundi kugira ngo gikomeze kubarinda imbeho y’ubuhakanyi kandi gikomeze kubakikiza kuko Sekibi ntago ajya yegera aho igishura cyanjye kiri.
Nimukomeze rero mubumbatirwe mwe kwiyambika ubucabari kandi narabambitse muririnde kugira ngo mutazinjira mu mwijima kandi narabambitse urumuri kandi umunsi ku wundi nkaba nifuza guhora muri mwebwe kandi ngendana namwe. Nimuhore iteka muteguye imitima yanyu kandi muhore iteka muyisukuye kugira ngo tubone aho dutura kandi tubone aho tuganza muri mwebwe.
Tubarangaje imbere rero kandi tubabereye maso muri byose yaba mu rugamba kandi yaba mu bikomeye turahari kugira ngo tubarwanirire turahari kugira ngo dufore kugira ngo turase umwanzi mu cyico kandi umwanzi igihe cyose ahagurukiye kubarwanya natwe turamanuka nk’Ijuru ryose tukabarwanirira dushikamye kandi tukabambika imbaraga namwe ubwanyu mukabasha gutsinda.
Mwigira ubwoba rero cyangwa ngo mutinye kiriya na kiriya imbere yacu nta bijya bikomera kandi imbere yacu nta bijya bidutera ubwoba nta bijya bidukangaranya cyangwa ngo twibaze ngo biragenda bite, ntago tujya twibaza ngo biriya ni iki noneho cyangwa ngo twibaze ngo noneho turabigenza ute kuko dufite imbaraga n’ububasha bwo kurwana kuko igihe iyo kigeze turaza tukarwana kandi intore zacu tukazirwanirira tukagaragara dutsinze; nimuhumure kandi mukomere ngicyo igihe kiraje kugira ngo tubarwanirire kandi kugira ngo tugaragarize ikuzo ryacu muri mwebwe; niyo mpamvu Sekibi ari kubona ibyo byiza mugiye kugeramo kandi ayo mahirwe mugiye kugeramo agashaka kuyabavutsa ariko nanjye ngakomeza gutega ibiganza nk’umubyeyi kandi nkakomeza kubakingira ikibaba kugira ngo Sekibi atabavutsa icyiza kiri imbere yanyu kandi mwari mugiye kugisingira. Iteka ryose kandi igihe cyose yaba mu ntore zacu zitwizera ku Isi yose abizera Data abamwambaza n’abamwizera by’ukuri babikuye ku mutima n’abamusenga by’ukuri babikuye ku mutima Sekibi ahora iteka arekereje kubagwisha mu rwobo ahora iteka ashaka kubajyana mu nyanja y’umwijima kugira ngo abahume amaso abafunge amatwi be kumva kandi abafunge amaso kugira ngo be kubona ariko tugahagurukira kubarwanirira no kubambika imbaraga zikomeye kugira ngo babashe gutsinda uwo mubisha.
Sekibi nta na rimwe yigeze yishimira abacu kandi nta na rimwe ajya abishimira niyo mpamvu mbasaba ngo namwe nimube maso kandi muhore iteka muri ku rugamba muhore ufoye amasasu yanyu kugira ngo igihe cyose yiraritse muhite mumubona kandi mubone ibitero bye byose maze mumurase.
Nimwakire amaso mashya kandi mwakire amaso mashya yo kumenya aho imitego ya Sekibi iherereye kugira ngo mumenye aho ibitero bye biherereye kugira ngo igihe cyose aje mubashe kumurasa kandi mumuhirikane n’ingabo ze zose aba yararitse kugira ngo zize kubarwanya.
Nimwambarire imbaraga muri Nyagasani kandi nimwambare mwikwize hose hose kuko tubambitse kandi mukomeze kwambara imbaraga n’urumuri, nimukomeze mwambare ubudacogora kandi mwambare ubutwari kandi buri wese ahagarare kigabo, buri wese nakomeze akatarize intambwe ye imbere, mwirinde icyabaca intege cyangwa ngo hagire na kimwe cyabasubiza inyuma; umurongo murimo kandi intambwe mumaze kugeramo irashimishije niyo mpamvu Sekibi ayireba akabakubitira agatoki ku kandi kandi akabagirira ishyari umujinya mwinshi kugira ngo arebe yuko yabahanantura aho mumaze kugera ariko bana banjye nimukomere muhumure nimukomeze mwurire intera koko mukomeze mujye hejuru ku gasongero maze mube icyitegererezo cya benshi benshi babireberemo muri urwo rukundo mwambitswe kugira ngo mubashe kurugabira abandi hirya no hino muri iryo sengesho ryanyu muhora mutura umunsi ku wundi, nimuhore koko muriturana urukundo ndetse n’ibyishimo bityo rirusheho kubagirira umumaro mwebwe ubwanyu kandi n’Isi yose riyigirire umumaro kugira ngo benshi barusheho kurohoka kubera isengesho ryanyu muturana urukundo umwanya ku wundi kandi umunsi ku wundi mu isengesho ryanyu tuba turi kumwe ntabwo njya mbasiga kuko nza nkifatanya namwe muri uko kurohora kandi muri uko kuzahura isengesho ryanyu ni ingirakamaro kuko ryerereza benshi kandi rikazahura benshi kuko hari benshi dukura mu mwijima maze tukabashyira mu rumuri kandi rikabasha kubohora byinshi byari biboshye. Nimukomeze mubohore kandi mukomeze murohore kuko muzabihererwa karijana kandi muzabihemberwa ingororano zanyu nyinshi zikaba ziri gutegurwa; nimuhozeho kandi mugire ubudacogora kuko turi kumwe.
Turi kumwe bana banjye nimuhumure kandi mukomere mu mitima yanyu nimwambare gukomera kandi namwe mukomeze abandi nimukomeze mubere urumuri abandi kandi mukomeze mubere itara abandi muri uko kunga ubumwe kandi muri uko kurangwa n’amahoro ndetse n’umutekano guhinda ikibi cyose gusiga ikibi cyose inyuma guhigika umwijima muwuhigikira mu ruhande mugakomeza kugendera mu rumuri muri uko gukomera no gukomeza urugendo muri uko kwambara ubudacogora.
Turi kumwe bana banjye ndabakunda kandi mbahoza ku mutima nimuze tugende mwe gucika intege cyangwa ngo musubire inyuma kuko mbarangaje imbere ndi Mariya Nyina w’Imana, uhorana namwe kandi nkakorana namwe byinshi.
Mbifurije ibihe byiza gukomeza urugendo no gukataza kuri buri wese bana banjye mbafatiye iry’iburyo higira ikibaca intege cyangwa ngo kibahungabanye kuko muri gutegurirwa byinshi byiza kandi ingororano zanyu zikaba zihari. Nimugire amahoro umutekano mu mitima yanyu turi kumwe ndabakomeje kandi nimwambare ndabambitse, nimuhumuke amaso kuko mbahumuye abatabona neza kugira ngo n’ibyo mutari mwabasha kubona mubashe kubibona n’ibyo mutari mwasobanukirwa kugira ngo mubashe kubisobanukirwa.
AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA BANA BANJYE. UMUNSI MWIZA KANDI KUGUBWA NEZA, UMUTEKANO, AMAHORO N’IBYISHIMO BIBARANGE IGIHE CYOSE. NIMWAKIRE GUKOMERA NDETSE NO GUKOMEZA ABANDI, IBIHE BYIZA NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI! AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA BANA BANJYE. AMAHORO, AMAHORO!