UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 03 NZERI 2024
Amahoro, amahoro, amahoro bana banjye nshyigikiye kandi nkomeje mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera kandi umunsi wo gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda, ndabazirikana kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’Uhoraho Imana, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye ububasha bwanjye budatsindwa kandi butavogerwa n’ibibonetse byose; ngaho rero iteka ryose nimuhore muvogagira ibikorwa by’umwanzi kandi muhore mutera imbere, murashyigikiwe n’Ijuru ryose kuko ububasha bwacu bwururukiye kubarinda kandi ububasha bwacu bukaba bwururukiye kubashyigikira mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi.
Twifatikanyije namwe muri byose kandi twifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba, kuri uyu munsi udasanzwe twaje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu kandi twaje kwifatikanyamo namwe mu njyana y’urugamba rukomeye yo kugomeza kwigarurira Mwene Muntu kandi yo kugomeza gucungura Isi ndetse n’abayituye, bityo tukaba dukomeje gufatana urunana kandi tukaba dukomeje kugendera hamwe mu rukundo rwa DATA, nkaba rero nkomeje kubambika imbaraga zanjye kandi ububasha bwanjye butavogerwa nkaba nkomeje kububasendereza aho muri hose; nifatikanyije namwe muri byose bana banjye kandi Ntore z’Umusumbabyose, mbambitse imbaraga kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, nimukomeze kujya mbere kandi mukomeze kunezerwa kandi mukomeze kwishima kuko ndi rwagati yanyu kandi nkaba nganje nk’umubyeyi uganje mu bana be, nkomeje umujishi kandi nkomeje kubashyigikirira mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imbaraga zanjye rero nizikomeze kubasendera kandi ububasha bwanjye bukomeze kubasakara aho muri hose.
Nkomeje kubatabara kandi nkomeje kubarengera nkomeje kubabera maso, kandi nkomeje kubatakambira ijoro n’amanywa kuko ntahwema kubasabira igikwiriye kandi igitunganye, bityo iteka ryose nkahora imbere ya DATA ntakamba kandi mbasabira umugisha w’Uhoraho Imana, kugira ngo urusheho kubururukiraho kandi urusheho kururukira abatuye iyi Si bose, bityo abajagaraye mu kibi cy’umwanzi babashe guhindurwa n’ububasha bwanjye n’ubwa DATA kandi babashe guhindurwa n’Ijambo rya Jambo; nkomeje rero gushyigikira buri wese, kandi nkomeje kugenderera buri Kiremwa cyose, aho kiva kikagera, nkigaragariza urukundo rwanjye kandi nkigaragariza impuhwe zanjye za kibyeyi, kugira ngo cyumve kandi kirusheho kubona ubuntu bw’Uhoraho Imana mu buzima bwacyo bwa buri munsi.
Dukomeje rero kwigaragariza hirya no hino ku Isi kandi dukomeje kwigaragariza mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera, kuko turi kugenda dutarura iyazimiye kandi turushaho kurundarunda Intore zacu kandi abana bo mu rugo rwa DATA kugira ngo bashyirwe hamwe kandi barusheho gushyirwaho ikimenyetso gikomeye cy’Uhoraho Imana, bityo mu minsi mibi tuzarusheho kubarinda kandi tuzarusheho kubarengera; dukomeje rero kwigarurira benshi mu rukundo rwacu, harahirwa abumva kandi harahirwa abakira imburo ndetse n’inyigisho zacu mu buryo bukomeye, abo bose barahirwa kandi abo bose barahiriwe kuko bakomeje kwitegurira ibyiza bikomeye bikomoka mu Ijuru kandi bakaba bakomeje kuzigama aho imungu itagera kandi aho imungu itabasha kona.
Ndangaje rero buri wese imbere cyane cyane mu bakomeje kuntega amatwi kandi mu bakomeje kugendana nanjye, nanjye nkomeje kubagaragariza ko ndi umubyeyi ubakunda kandi nkaba ntari umubyeyi gito mu bana be, bityo iteka ryose nkaza mbazaniye byinshi kandi byiza, cyane cyane rero kuri uyu munsi nkaba nasendereje imbaraga ndetse n’ububasha mu batuye iyi Si, kandi nkaba nakanguye benshi mu rukundo rwanjye nkaba nahaye benshi kumva ndetse no kumvira Uhoraho mu buzima bwabo bwa buri munsi, nkaba kandi nafunze byinshi mu buzima bw’Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera; hari byinshi twakoranye namwe kandi hari byinshi twakoranye na buri umwe umwe wese wabaye maso kandi agahagarara neza ku izamu rye uko bikwiriye, hari byinshi twururukije muri we kandi hari imbaraga zidasanzwe twavomereye buri wese muri mwe.
Ngaho rero nimubereho kuzikoresha igikwiriye kandi igitunganye, mwirinde gupfusha ubusa igeno ryanjye nabazaniye kuri uyu munsi kandi mwirinde gupfusha ubusa imbaraga zanjye za kibyeyi mbasesekazaho uko bwije n’uko bukeye ahubwo mumenye kuzikoresha aho zikwiriye kandi aho zigomba, mwirinde gusuzuguza izina ryanjye n’irya DATA ahubwo murusheho kurihesha ikuzo n’icyubahiro mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye sinzabasiga kandi sinzabatererana mu rugendo, kuko turi kumwe iminsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi kandi tukaba turi kumwe muri byose, cyane cyane mu bikorwa byanyu nkaba nkomeje kubarangaza imbere nk’inyenyeri ibayoboye kandi nk’inyenyeri ibamurikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.
Mbifurije gukomera ndetse no gukataza kandi mbifurije gukomeza gufatana urunana mu rugendo rwanyu kandi ku rugamba rwanyu rwa buri munsi, mwirinda gutatanya imbaraga ndetse n’ibitekerezo ahubwo iteka ryose nimuhore muhuriza hamwe kandi muhore muhurira hamwe, bityo mutakambe kandi musabire Isi n’abayituye, kuko ari igihe cy’akazuyazi k’umwanzi kandi akaba ari igihe gikomereye Mwene Muntu; mwebwe rero mwamenye byose kandi mwamenyeshejwe byose, ni igihe cyo kubigaragariza ababizi ndetse n’abatabizi, kandi ni igihe cyo gukomeza kwigaranzura umwanzi mumwereka ko ari nta jambo abafiteho kandi ari nta bubasha abafiteho, kuko byose mwabyeguriwe na DATA, bityo rero akaba ari nta na kimwe mubuze mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho nimubereho kwakira imbaraga ndetse n’ububasha tubabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye, bityo bibashyigikire kandi bibakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje nk’umubyeyi ubakunda kandi nk’umubyeyi ubakomeza kandi ubashyigikira mu rugendo rwanyu, kugira ngo ndusheho gukomeza kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi ndusheho kubambika imbaraga zanjye mu buryo bw’agatangaza; nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana mu bikorwa byanjye bidatsindwa kandi mu bikorwa byanjye bitavogerwa; mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomere kandi mukomeze urugendo, turi kumwe ndabakunda kandi ndabazirikana ndabashyigikiye mu bikorwa byanyu bya buri munsi.
AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, UMUNSI WO GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABAZIRIKANA, AMAHORO AMAHORO!