UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki ya 08/06/2023

Ndabahobeye bana banjye nkoramutima za Jambo, ndabahobeye mu byishimo byanjye bya kibyeyi nimuze murisanga mu mutima wanjye utagira inenge mwishime kandi muhabone iruhuko kuko nje kubaruhura imitwaro kandi nje kubaruhura ibibaremereye nimuruhukire mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko mbasigasiye kandi mbafashe ikiganza kugira ngo nkomeze kubarengera no kubatabara. Bana banjye nimukomere ndabakomeje kuko mbahaye imbaraga n’iki cyabatera guhungabana no gukangarana turi kumwe? Nimwambare imbaraga mutwaze kandi mutwarane kuko nshyigikiye ibikorwa byanyu kandi nshyingikiye buri wese mu ngendo ze kugira ngo turusheho gukora byinshi kandi turusheho guhindura byinshi mu Isi. Ntimwikange kandi ntimuhungubane kuko ibyo umwanzi ari kugaba ibitero hirya no hino ari ibikangisho bye kugira ngo arebe ko yabaca intege kandi yabatera kurambirwa bityo mukava mu byiza mwari mufite mukohoka ku bye kuko ari gushaka abamukorera n’abamukurikira agasanga ntabo kubera urukundo rwanyu n’ubwitange bwanyu mukomeje gutsemba no guhirika ibibi bye byose. Nimwirinde ikibi icyo ari cyo cyose cyabatandukanya n’urukundo rwanjye n’urwa Jambo mwihambire ku rukundo rwanjye kugira ngo rubaramire kandi rubashyigikire muri byose.

Nururukiye kubana namwe no gutaramana namwe ibihe byose kugira ngo nkomeze kubambika muberwe no kuba ku rugamba kuko ibikorwa mukora bitangaje kandi bidasanzwe mu Isi kuko hari byinshi mukomeje guhindura kandi akaba ari benshi mukomeje guhindura mu buryo bukomeye. Nimukomeze kuba mu gushaka k’Uhoraho uko bikwiriye kandi uko bigomba kugira ngo mukomeze guhindura byinshi kandi mukomeze guhindura amateka ya benshi cyane cyane abihambiriye ku mateka y’ibikomere kugira ngo musenye kandi muhirike. Ndahari kugira ngo mbatere inkunga kandi mbashyigikire mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ntimuhungabane kandi ntimucike intege kuko ibikorwa byanjye mbirimo na Jambo mu buryo bw’agatangaza kandi Data akaba ari ku rugamba rukomeye rwo gukomeza kwihuza na buri wese utuye Isi kugira ngo ububasha bw’Ijuru ryose bwigaragaze.

Ni igihe cy’umukiro wa Mwene Muntu kuko tugiye kugaragaza byinshi kandi tugiye gutangaza byinshi mu buryo bw’umugaragaro kuko tuje gusenya no guhirika ikibi Mwene Muntu yimitse kandi yakomeje kugenderamo tukaba tuje gusiza no kuringaniza mu buryo bw’umugaragaro kugira ngo urukundo rwacu rwigaragaze. Simbatererana kandi simbajya kure kuko mpora bugufi bwanyu kugira ngo nkomeze kubarwanirira nkomeze kubateza intambwe no kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi binyuze Uhoraho kugira ngo mubereho gusingiza Imana no kuyirata no kuyishimira mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Bana banjye ndabakunda kandi ndabahetse mwese kuko mbonsa ibere rimwe kandi mwese nkaba mbaterura ku bibero byanjye kugira ngo mwishime kandi munezerwe. Ntihakagire rero ikibashuka mu bwenge bwanyu ngo mutandukane n’urukundo rwanjye kuko urukundo mbakunda rutazapfobwa kandi rutazatuba ahubwo iteka ruzahora rwiyongera kugira ngo murusheho gutetera imbere yanjye na Jambo. Muri indabo nziza ntegurira Ijuru ryose rikanezerwa kuko ibikorwa byanyu bitangaje mu gukomeza kuzamura Mwene Muntu no kuzamura Isi yose ngo ijye mu rukundo rwanjye n’urwa Jambo. Nimukomeze mukataze mu ntambwe zanyu za buri munsi mu njyana y’urukundo ukwemera n’ukwizera kugira ngo dukore byinshi kandi duhindure byinshi mu Isi mu buryo bw’umugaragaro kuko igihe kigeze kugira ngo buri wese ahagarare aho agomba guhagarara kandi buri wese akore ibikorwa agomba gukora yateguriwe na Data.

Ni igihe cya buri wese kugira ngo ahabwe umunani we kandi ahabwe umugabane we kuko Data yamaze kumanuka mu buryo bukomeye kandi ingabo zose zo mu Ijuru zamanutse mu Isi kugira ngo zifatikanye n’abatuye mu kurwana urugamba inkundura mu gusenya no guhirika. Bana banjye nimuhumure ndabahumurije mushire intimba n’agahinda mutuze mutekane urugamba nduriho kandi nzarusoza neza kuko ntazabamwaramwaza kandi ntazabakoza isoni niteguye kubaramira kandi kubakuza mu maso y’abasekezi n’abo bose babasamiye nkaba niteguye kugaragaza ububasha bwanjye n’ubwa Jambo ku mugaragaro. Turi kumwe rero ku bemera kuyoborwa n’ijambo ryanjye n’irya Jambo ku bemera kuyoborwa n’ububasha bwacu kuko tubashyigikiye kandi tubakomeje nkaba nifuza ko mwese mwakataza mugakomeza urugendo nta wusubiye inyuma nta n’urebye iruhande ngo akebaguze ahubwo mugatumbira imbere kugira ngo ububasha bwacu bwigaragaze muri mwe. Mbatwikirije igishura cyanjye kandi mbashyize mu burinzi bwanjye kuko mbategeye yombi kugira ngo nkomeze gutsiratsiza ikibi cyose kandi nkomeze kugitsemba cyane cyane muri abo bose bakomeje kwidegembya no kugendera mu bikorwa by’umwanzi by’umwijima bagenda bububa bagira ngo hari aho bankinga; ntaho Mwene Muntu ashobora kunkinga nta n’aho ashobora kumpisha kuko ndebera hose icyarimwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi bityo abana banjye nkabaramira abari maso kugira ngo mbambutse inyanja kandi mbambutse ibikuba n’ibikubarara by’umwanzi bityo batambukane ishema n’isheja nta kibakanga.

Ndi kumwe namwe rero kugira ngo nkomeze kubazamura mu ntera kuko buri wese afite igeno rye kandi buri wese afite umugabane we kandi buri wese akaba ari ikinege mu maso y’Imana. Ntawe rero utazagerwaho kuko mwese mbateganyirije ibyiza kandi buri wese afite umugabane we azahabwa igihe nikigera kuko isaha iyo igeze dukora icyo tugomba gukora; ntidukererwa kandi ntitubanguka dukorera igihe iyo kigeze tukagaragaza ububasha bwacu muri Mwene Muntu.

Mufite amahirwe kuko mwahiriwe kuko ntaramana namwe ibihe byose kuko hari benshi mu Isi badafite ayo mahirwe kandi badafite uyu mugisha; nimukomeza gufata ibyiza mwahawe nk’ibyiza kandi mubisigasire nk’ibyiza iteka mubere urugero abandi kandi mubere icyitegererezo abandi kugira ngo bakomeze kubona ibikorwa byanjye n’ibya Jambo muri mwe kandi bakomeze kubona ubwiza bwanjye n’ubwa Jambo muri mwe kuko nabambitse kugira ngo mube izuba ribengeranira hose murasire kuri bose ababi n’abeza kugira ngo bose bazanwe mu rukundo rwanjye kandi bose bazanwe mu mbaraga zanjye. Ndi umubyeyi rero urebera abana banjye ikibakwiriye nyacyo nkakomeza kukibaha kandi nkakomeza kukibagenera kugira ngo bakomeze kuba mu burinzi kandi bakomeze kwambara imbaraga muri njye na Jambo.  

Mbifurije igicamunsi cyiza ibihe byiza turi kumwe kuko mbashyigikiye kandi nshyigikiye intambwe zanyu nkaba ngira nti nimukomeze guhuza injyana kandi mukomeze kwibumbira hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana bityo urukundo nabaraze rukomeze kubaranga mu mibereho yanyu no mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo mukomeze guhinda ikibi no kucyamagana muri Mwene Muntu imbaraga zacu zikomeze kwigaragaza kandi ububasha bwacu bukomeze kwigaragaza. Ntacyo nzabima kandi ntacyo nabimye nabahaye byose kuko umutsindo uri mu biganza bya buri wese akaba ari aha buri wese kugira ngo akomeze kuwuharanira kuko buri wese agiye kuba umukinnyi ku mwanya we sinshaka indorerezi kandi sinshaka abafana buri wese nifuza ko yaba umukinnyi mu kibuga bityo buri wese agatahukana igihembo cye kandi buri wese agatahukana umutsindo we. Nimukomeze kuba abanyeshuri beza kuko mukiri mu ishuri kugira ngo mukomeze kwiga mushyizeho umutima bityo mwarimu naza guhemba muzatahukane amanita ashimishije kandi anoze kuko igihe cyegereje.

Mbifurije ibihe byiza turi kumwe kuko mu rugamba rw’uyu munsi niyunze namwe kandi nifatikanyije namwe kugira ngo nkomeze guhirika no gukora ibitangaza mu Isi kuko ku bari maso bakomeje kubona ubwiza bwanjye kandi ku bateze ibiganza nkaba nkomeje kurura inema n’ingabirano zanjye zibafasha kwitagatifuza no gukomera. Nimukomere aho ngaho kandi mukomeze gushyigikirana muri byose ntihagire uba nyamwigendaho kandi ntihagire uba akari aha kajya he nimwumve ko muri abana b’umubyeyi umwe kandi mwese muri abana banjye ntawe nirengagiza kandi ntawe nshyiraho umurongo mwese mbamenyera igihe buri wese nkamumenyera igikwiriye nyacyo kimubeshaho kandi kimukomeza mu ntambwe ze za buri munsi. Nimukomeze gusengana umutima ukeye kandi usukuye kugira ngo isengesho ryanyu rikomeze kumvikana kuko hari benshi muri kuramira kandi hari benshi muri gukiza muri kwamururaho umwanzi muri gukuraho ibikorwa bya Nyakibi cyane cyane abo bose bari baraboshywe n’umwanzi n’abo bose bari barahambiriwe n’umwanzi mukaba mukomeje mu njyana yo kurohora no gutabara mu mpuhwe zanjye n’iza Jambo. Nimukomere rero kandi mukomezanye mushyigikirane turi kumwe murebane ijisho ry’urukundo kandi murebane ijisho ry’impuhwe kuko muri abana banjye mwese kandi mwese nkaba mbonsa ku ibere rimwe mu rukundo rwanjye ntawe mbyiganisha n’undi.

AMAHORO, AMAHORO! IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABATERUYE MWESE BANA BANJYE. AMAHORO, AMAHORO! NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, NDABAKUNDA BANA BANJYE. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *