UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki 16/06/2023
Mbifurije ibihe bihere bana banjye kandi ntore za DATA, mbifurije kugubwa neza kandi mbasesekajeho amahoro yanjye ndetse n’urukundo rwanjye rw’igisagirane ngira nti nimubeho muri jye kandi nimukomerere muri Kristu Nyagasani. Mbifurije gukatariza mu cyiza kandi mbifurije kurushaho kwera imbuto nziza y’ubutungane kuko mwagizwe igiti cy’inganzamarumbo kugira ngo Isi yose ize ibugameho kandi Isi yose ize ibasaruremo imbuto nziza ziryohereye. Nimubeho kuko mbahaye kubaho kandi mugumeho murambe kandi mukwire Isi yose kuko Uhoraho Imana yabyemeye bityo akaba yarabafunguriye imiyoboro ye kugira ngo mwishyire mwizane kandi murusheho gusakaza urumuri rw’Imana mu bantu. Biremwa by’Uhoraho kandi ntore z’umusumbabyose bana banjye nkunda mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ngira nti nimukomere kandi mukomeze urugendo mukomeze mwambarire urugamba kandi mukomeze mukomerere muri Nyagasani kuko ari we ubakomeje kandi akabaha gutsinda kakahava kandi akabarwanirira urugamba kugira ngo mutsinde abanzi banyu bityo mutsinde n’ababisha banyu. Yabahaye intwaro kandi yabahaye imbaraga zibafasha kunesha umwanzi nimuzikoreshe kuko mwazigabiwe kandi igihe cyose muhamagawe ku rugamba mumenye kwitaba kandi igihe cyose muhamagawe buri wese yihute kandi buri wese amenye uko agomba kuruhagararaho ndetse n’uko agomba gutsinda umwanzi we. Nta wundi rero murwana nawe kandi nta wundi ubahagurukiye nta wundi mwanzi wanyu utari Shitani utabifuriza icyiza kandi utabifuriza amahoro igihe cyose agahora abahigahiga kandi igihe cyose agahora abifuriza inabi kugira ngo ibikorwa byacu muri mwebwe bidatera imbere kandi ibikorwa byacu bitabasha gushinga imizi mu kiremwa muntu aho kiva kikagera; ariko kandi ndi kumwe na buri wese kandi ndi kumwe n’abana banjye aho bava bakagera mu kubakomeza ndetse no kubatera ubutwari mu kubongerera imbaraga ndetse no kubaha urumuri rubafasha kurushaho gutsinda imitego y’umwanzi ndetse no kwigizayo umwijima wa Nyakibi kugira ngo muture mu rumuri rw’Uhoraho kandi urukundo rw’Uhoraho rurusheho kubareshya kandi mubone ubudahemuka burusheho kubasenderera ibihe byose.
Bana banjye mbifurije umugisha w’Imana kandi mbahaye gusakara ku Isi yose ndetse no kogeza inkuru nziza ya Yezu Kristu kuko naje kubagabira ingabire ndetse n’ingabirano kuri uyu munsi kugira ngo mubashe guhagarara gisirikare kandi mubashe guhagarara nk’abatowe kandi batoranyijwe mu Isi yose bityo namwe mukemera kwitaba karame kandi mukemera kwakira ugushaka kw’Imana mu buzima bwanyu. Ntacyo rero muzigera munanirwa kandi nta n’icyo mutazabasha kugeraho cyane cyane cy’ubutungane kandi kibageza ku mukiro kuko iyo mutangiye icyiza nza nkiyunga namwe kandi nkaza nkabafasha bityo rero nkagira nti nimukataze mu rumuri kandi mukomeze kwera imbuto nziza bityo imbuto zanyu zihore ziryoheye benshi mu Isi yose.
Ndi Mariya Nyina w’Imana ubakunda kandi ubifuriza ineza n’amahoro kuko nemeye kwicisha bugufi bityo nkemera gusanga Mwene Muntu ndetse n’ikiremwa muntu nkemera kwitwa nyina w’umunyabyaha kandi nari nyina w’Imana kugira ngo mbareshye muze kandi muze munsanga mu kubuhagira ndetse no kubatonesha kugira ngo mubashe kumenya icyo mbifuzaho ndetse n’icyo Kristu Nyagasani abifuzaho. Nababereye inzira ngufi ibamugezaho namwe rero nimuze munsanga kuko mbafunguriye umutima wanjye utagira inenge kugira ngo muwogemo kandi muwuvomemo ibyiza kandi muwuvomemo imbaraga muwukuremo iruhuko ndetse n’amahoro asendereye. Nta handi mwakura amahoro ndetse nta handi mwakura umukiro atari mu mutima wanjye utagira inenge ndetse atari no mu mutima mutagatifu wa Yezu Kristu kuko ari wo wamanuriye imbaga nyamwinshi amahoro kandi akaba yarayasesuriye ku Isi yose muri rusange ariko kandi benshi aho kugira ngo bakire amahoro ya Yezu Kristu ahubwo bakiriye ikibi mu mitima yabo bityo icyari icyiza baragihindanya kandi icyari umugisha bagihinduramo umuvumo ariko kandi ntibibuza yuko abakiriye bakiriye kandi abafashijwe bafashijwe bityo abenshi bakaba barushijeho gutera intambwe mu cyiza kuko Umwami w’amahoro abaganjemo rwagati kandi iteka n’iteka agahora abasesekazaho amahoro ye y’igisagirane.
Nimukomeze mutege ibiganza ntore z’Imana kandi ntore mwatojwe mwebwe mwatoranyijwe kandi mwebwe mwashyizweho ikimenyetso nimukomere mukataze mu cyiza kandi mukomeze mwakire umukiro w’Uhoraho kuko tubishimiye kandi igihe cyose tukabana namwe mu buryo bw’agatangaza n’aho Isi itabishimira kandi yabatererana ikabavuma ikabavumagiza ariko mwishimire ko muri kumwe natwe kandi mukikijwe n’Ijuru ryose.
Twamanuye abatagatifu bo kubafasha ndetse no kubasindagiza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kuko buri wese aho ahagaze n’aho agenda ataba ahagaze wenyine ahubwo mba muri iruhande kandi n’Ijuru ryose rikaba rimukikije kugira ngo tubarinde kandi tubarengere tukabigaragariza mu bihe bikomeye ndetse n’ibyoroheje kugira ngo mubashe gukataza kandi mumenye ko uwo mwayobotse ari Imana y’ukuri y’ubugingo kandi ibakunda ibamenyera icy’ingenzi kandi ikabafasha mu gihe cy’amage.
Mbifurije kugubwa neza bana banjye nimukomere kandi mukataze murusheho gushinga imizi mu kwemera ukwemera kwanyu kurusheho kwiyongera kuko umwanzi ari kugenda akuyoyora kandi umwanzi akaba ari kugenda agaba ibitero bye cyane cyane mu bari bayobotse Imana ndetse n’abari barayikurikiye n’umutima wabo utaryarya umwanzi akaba ari kugenda abatega akabategera kuri dutoya akabatega imitego bityo abenshi bakaba bari kugenda barohama abandi bakaba bari kugenda biyambura ikirezi bari bambitswe bakiyambika uducabari.
Ni igihe rero turi kugenda dusubiranya mayira umwanzi yanyanyagije kandi umwanzi yatatanyije kugira ngo twongere tuvubure amasoko kugira ngo ayo umwanzi yanduje kandi ayo umwanzi yavuyanze kugira ngo twongere dusukure bityo Mwene Muntu asubire ku isoko idakama kandi Mwene Muntu asubirane isura yahanganywe.
Biremwa by’Uhoraho murakunzwe kandi muraragiwe ariko kandi nkaba nje muri mwebwe kugira ngo nongere kubahishurira kandi nongere kubagaragariza impuhwe zanjye za kibyeyi kandi mbagaragarize urukundo mbakunda ko ntifuza ko mwarohama kandi ntifuza ko mwajya kure ntifuza ko mwatana amayira kandi ntifuza ko mwarushaho gushinga ijosi ahubwo nifuza ko mwabwirwa mukumva kandi nababurira mukumva aho mberetse ngo muce akaba ari ho munyura ndetse n’icyo mbatoje akaba ari cyo mukurikiza. Ngaho nimwirinde kunangira imitima yanyu kugira ngo mukurikire umwanzi ahubwo nimumenye kwihambura kandi mumenye gutsinda kamere kuko kamere zanyu ari zo zibaganisha ahabi kandi zikabaganisha mu bwikuze ndetse no mu bwikunde mu kwishyira hejuru ndetse n’ubwibone ibyo byose bikaba biri kugenda bizirika Mwene Muntu bikamutera kudaca bugufi imbere y’uruhanga rw’Uhoraho.
Nimushishoze maze murebe icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi abashakaho murasanga ari icyiza kandi kizabacungira ubuzima bwanyu bwa roho kandi kikabaha kuramba kuko nta mahoro y’umunyabyaha kandi nta mahoro y’uri mu kibi kandi nta mahoro y’utumva kuko igihe kizagera mukumvishwa kandi igihe kikaba cyageze kuko buri wese agomba kumvishwa kandi buri wese akaganishwa aho agomba kuganishwa ndetse no guhagarikwa aho agomba guhagarikwa.
Ni igihe rero twakuyeho uburenganzira bwa Mwene Muntu ndetse n’ugushaka kwa Mwene Muntu bityo rero mukaba mugeze mu kiragano gishya mu buryo budasanzwe aho buri wese agomba kuba mu gushaka kw’Imana yabyemera atabyemera kuko buri wese dufite ububasha bwo kumutereka aho dushaka ndetse no kumuhindura uko dushaka. Iyaba mwari muzi ububasha bw’Ijuru ryose ntimwakwigira uko mwigira kandi iyaba mwari muzi ubuhangare bw’Uhoraho ntabwo mwakwikoza ibyo mwikoza biremwa by’Uhoraho. Nimwumve inzira zikigendwa kandi muhinduke inzira zikigendwa kuko Uhoraho yahagarutse kandi Uhoraho akaba aje yihuse cyane akaba aje mu mbaraga ze ndetse no mu bubasha bwe kugira ngo agaragaze umutsindo we kandi agaragaze imbaraga ze ndetse n’ibikorwa bye mu Isi kuko igihe cy’amagambo kigiye guhagarara kuko navuze igihe kirekire kandi nkaburira Mwene Muntu igihe kirekire kugira ngo ahinduke kandi ahindukire inzira zikigendwa ariko abenshi bakaba bakomeje kunangira imitima yabo.
Nta wuzabona icyo yitwaza kandi nta wuzavuga ko ataburiwe nta wuzavuga ko atamenye ikibi n’icyiza kandi nta wuzavuga ko ateretswe inzira agomba kunyuramo kuko icyo mbatoza ari icyiza nkabatoza gusenga kwihana ndetse no kwicisha bugufi kumva ndetse no kumvira umuremyi wa byose gusenga nta buryarya kugira ngo ikiri ikibi cyose kibahungeho ariko nk’abasenga basengera ku kibi bagasengera ku mwanda bagasenga basutamye ku mwanda iki gihe rero akaba ari igihe cyo kubasutamura aho mwicaye kugira ngo Mwene Muntu abashe kumenya uwo yakurikiye ndetse n’uwo yayobotse.
Imana y’ukuri ntabwo ikinishwa biremwa by’Uhoraho kandi bwana banjye muririnde kuyikinisha muyirerega muyereka iki na kiriya kugira ngo ibine ko mwayiyobotse mwibuke neza ko ibareba kandi ibasobanukiwe kuko ari yo yababumbye kandi akaba ari yo yabahanze. Mwibeshyaho rero mukumva ko ari umuntu nkamwe bityo mukikorera ibyo mushaka kandi mukiganira aho mushaka aho aberetse ntabe ari ho mugana mukumva ko igihe nikigera muzamubeshya; mubeshye abo muturanye nabo kandi muryarye abo muri kumwe ariko mwirinde kuryarya Imana kandi mwirinde kuyihendahenda muyereka utu na turiya kuko itareregwa kuko ari Imana y’ukuri kandi ikaba n’Imana y’ubuzima Imana y’amahoro kandi Imana yigenga mu bitekerezo ndetse no mu bikorwa byayo. Iyo ivuga nta wuyivuguruza kandi iyo ikora nta wuyibaza icyo ikora kuko yihagije mu bikorwa kandi ntigishe inama igihe igiye gukora namwe rero muririnde kuyitunga urutoki kandi mwirinde kuyitekerereza kuko nta wabasha gucengera ibikorwa by’usumba byose kandi wabasha gucengera ubuhanga bw’Uhoraho Imana.
Hari benshi rero bibeshya hari n’abandi bihenda hari n’abandi biyumva ubwenge yewe hari n’abandi bumva ko bakomeye kandi bumva ko bafite ubuzima butagomba gukorwaho ariko mwebwe muraziwe kuko mutabashije kumenya uwabubahaye kandi mutabashije guha agaciro umuremyi wa byose we wabahanze mu isura ye ndetse no mu rukundo rwe aho kugira ngo mwakire urukundo ahubwo mukakira ikibi mugahindanya isura yabahaye kandi mugahindanya imisusire yabahaye bityo mukayivogera kandi mukayivogagira; araje rero kugira ngo ahindure Mwene Muntu bundi bushya kandi araje kugira ngo ahindure Isi nshya mu buryo bw’agatangaza bityo rero nta cyanduye kizatura mu Isi nshya ndetse nta n’uwanduye uzatura mu Isi nshya kuko Isi nshya igomba guturamo abasukuye ndetse n’abifuza ubutungane kandi bakabuharanira bakabugeraho.
Nimukomere rero kandi mukomeze intambwe mwebwe mwese mwirekuye kandi mwebwe mwese mwabashije kwakira inkuru nziza y’umukiro kandi mukihambira ku isengesho nimukomere kuko ibyo mukora nza nkifatikanya namwe kandi nkabagaragariza urukundo kandi nkabiyereka mu bihe bikomeye mu makuba kandi mu bigeragezo simpweme kubiyereka ndetse no kubagaragariza ibitangaza. Nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe kugira ngo dukomeze dukwirakwize hirya no hino urukundo rw’Imana kandi impuhwe z’Uhoraho zirusheho gusesekara ku Isi yose ndetse no ku kiremwa muntu cyane cyane ku baziyambaza umunsi ku wundi ndetse no ku bazirikana isaha y’impuhwe abo bose kuko nza nkagendana nabo kandi ngakorana nabo nkabagaragariza impuhwe zanjye z’igisagirane ndetse n’impuhwe za Yezu Kristu. Nimukomere rero kandi mukataze mukomeze kwihambira ku cyiza kandi musabire abatabasha gusenga ndetse n’abatabasha kuzirikana Uhoraho Imana kandi musabire n’abandi biyoberanya abo bose bagaragara uko batari ndetse n’abigaragaza uko batari kugira ngo urukundo rw’Imana rubareshye nabo baze kandi impuhwe zanjye z’igisagirane zirusheho kubakurura bityo baze kuvoma ndetse kuvomererwa mu mutima wanjye utagira inenge. Muririnde guhemuka kuri Uhoraho biremwa by’Uhoraho kuko Imana idahemuka ahubwo igihe cyose abo yagiriye isezerano itabara bwangu ikaza kubuzuriza amasezerano ariko mwebwe mukarangwa no guhemuka igihe cyose bityo icyo mubwiwe n’icyo mutozwa ntabe ari cyo mukurikiza ahubwo Mwene Muntu akarangwa no kwigenga ndetse no kwiyobora. Icyo gihe rero cyarangiye kandi cyashize kuko ibihe turi kugenda tubibara kandi amasaha akaba ari kugenda abarirwa ku ntoki kugira ngo ububasha bw’Uhoraho bwigaragaze kandi impuhwe z’igisagirane zururukire Isi yose kugira ngo zize gutabara ndetse no kurenganura abarengana ariko kandi n’abakomeje kurenganya abandi kugira ngo nabo bahabwe icyo bakoreye kandi uwo bakoreye abashe nabo kubagaragariza icyo bakoreye.
Abakoreye Shitani bazayoyokana nawe kandi bazimirane na we niba badahindutse ariko kandi abakoreye Uhoraho Imana mugiye guhembwa kandi mugiye guhabwa imbaraga zibafasha kurushaho kwitagatifuza kandi imbaraga zibafasha kwishima ndetse no kunezerwa. Nimubeho muri Nyagasani kandi mukomere ku rugamba mukomere ku kwemera kwanyu kuko umwanzi icyo abifuzaho ari uko yabagusha bityo akabatesha ingororano kandi akabatesha icyiza mwahawe bityo rero mukaba mugomba guhagarara ku izamu ryanyu kandi mukamenya ubwenge bityo ikindi mwirinde gusengera ku mwanda kandi mwirinde gusengera ku kibi mwirinde gusengana uburyarya ahubwo musenge mwicishije bugufi imbere y’uruhanga rw’Uhoraho kuko abateze amatwi kandi abumva kugira ngo aze yifatikanye namwe kandi yakire isengesho ryanyu.
Nanjye rero nifatikanyije n’abasenga bose kandi basengana umutima usukuye kandi umutima wihana umutima wicuza kandi umutima wemera kugira ngo ndusheho kuzamura isengesho ryanyu kuri alitari y’ubuziranenge kugira ngo rigirire akamaro Isi yose kandi namwe ubwanyu ribagirire akamaro. Ntore z’Imana bana banjye ndabakunda nimukomere kandi mukataze ku cyiza kuko umwanzi icyo yifuza ari uko yabakura ku ifunguro nabahaye kandi ku ifunguro mwahawe na Data bityo rero mumenye ubwenge kandi mumenye icyo mugomba gukora kuko hari ho benshi ari kugenda ayoyoraho isengesho bakumva ko gusenga bitabareba kandi bakumva ko hari abo bireba bo bitabareba abenshi kuko babona hari abo babihamagariwe ndetse n’ababitorewe ariko nyamara nta n’umwe udahamagarirwa gusenga Uhoraho Imana kuko uwahanzwe wese kandi washyizwe ku Isi buri wese abereyeho gusingiza Imana kuyirata ndetse no kuyikuza kuyishimira ubuzima yamuhaye ndetse no kuyishimira ukurinda yamurinze.
Ni igihe rero buri wese agomba kuzirikana icyo abereyeho ku Isi kandi buri wese akaberaho kwera imbuto nziza kugira ngo Mwene Muntu yirinde kwera imbuto isharirira abandi. Hari benshi batunzwe no gusharirira abandi bakera imbuto mbi ariko kandi atari cyo bashyiriwe ku Isi; nkagira nti rero bana banjye kandi ntore za DATA nimurebe icyo murumbuka kandi nimurebe icyo mwera niba koko gifitiye abandi akamaro kandi niba gifitiye abanda umusaruro mwirinde gukora nabi kandi mwirinde kugenza nabi mwirinde kwihimura ku babagiriye nabi ahubwo mubasabire impuhwe n’imbabazi kandi mubagaragarize urukundo bityo mubabarire mubabariye kuko hariho benshi bagira inzika bakazikura kandi nyamara bakagaragaza ko bayobotse ukuri kandi babariye nyamara imitima yabo ishenguka kandi yaraboze.
Ni igihe rero buri wese agomba kwakira impuhwe z’Imana kuko utaha abandi impuhwe nawe atazazigirirwa bityo rero buri wese akaba agomba gusabira impuhwe mugenzi we ndetse n’uwagukoreye nabi ukaba ugomba kumugirira impuhwe ndetse no kumucira bugufi kugira ngo abashe kubona icyaha cye na we yicuze. Imbuto za buri wese ni zo zizagarura Mwene Muntu kandi imbuto buri wese yera nizo zizamugarukira kandi zikamugirira akamaro. Nimube maso kandi musenge, musenge mudasega ahubwo igihe cyose buri wese amenye uwo ahamagaye ndetse n’uwo atabaza kuko ari benshi basenga ku munwa abandi bagasenga batazirikana abandi bagasenga mu kamenyero nyamara bakajya mu mubare w’abasenze. Isi yose ndetse n’imbaga nyamwinshi bagaragaza ko basenga kandi biyambaza Uhoraho ariko kandi wareba umusaruro ukawubura kuko abenshi basenga batazi ibyo barimo bakagendera mu kivunge ndetse no mu kigare iki gihe rero tukaba tuje gucayura abasenga by’ukuri kandi tukaba tuje kuvangura n’abiyoberanya kugira ngo abahagaze ku izamu ryabo neza ndetse n’abazi icyo bakora tubashyire iburyo bwa DATA kandi ndetse n’abakomeje kwiyoberanya bashaka inyungu ndetse n’indonke kugira ngo nabo bajye ibumoso bityo abo bose babashe kwigizwayo kandi babashe gushyirwa aho bagomba gushyirwa; nkagira nti rero mwebwe mwese muta igihe cyanyu mureke kwihenda kandi mureke kwiryarya kuko muta igihe cyanyu muhenda roho zanyu mukagira ngo ni abandi muri guhenda nyamara ibibi mukora ni mwebwe bizagaruka kandi ni mwebwe bizagiraho ingaruka.
Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kwakira imbaraga zibakomeza ko naje muri mwebwe mu buryo budasanzwe kugira ngo urukundo rwanjye rubareke muze kandi impuhwe nzanjye z’igisagirane zirusheho kubazana mu rukundo rwanjye. Mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije guhana amatara yaka kugira ngo mukomeze mucanirwe kuko mwamurikiwe kandi mukaba mwarahawe itara muri batisimu ariko kandi batisimu mwahawe mukaba mwarayipfobeje kandi benshi bakayigizayo bityo urumuri mwamurikiwe mukaba mwararujimije nta mpamvu. Nimwongere rero mucanirwe itara kandi mwongere mumurikirwe kuko naje kubamurikira kandi nkaba naje kubafasha kugira ngo murusheho gutera intambwe kandi murusheho kumenya icyo Uhoraho Imana abifuzaho kandi murusheho kumenya aho ibikorwa byacu bigeze mu kuza guhindura Isi nshya ndetse no kuza guhindukiza Mwene Muntu.
Ni igihe rero Mwene Muntu aho ava akagera ari umukuru ndetse n’umutoya ari ukomeye ndetse n’uworoheje ari umuzungu ndetse n’umwirabura buri wese agomba kumva kandi buri wese akumva inkuru nziza y’Uhoraho ko buri wese agomba kwegukira Uhoraho kandi buri wese akareka ugushaka kwe ahubwo agashyira ibyiyumviro bye muri Kristu Nyagasani kandi agashyira ugushaka kwe muri Uhoraho kugira ngo ari we ukugenga kandi ari we ugenga buri wese. Ni igihe rero buri wese agomba kumva kandi akumvira ububasha bw’Uhoraho kandi akumva ijwi rimuhamagara rimutabaza kandi rimuburira buri wese agaharanira gushyira mu bikorwa icyo asabwa ndetse n’icyo atozwa. Icyo musabwa ntabwo ari ikiremereye bana banjye kandi ntore za Jambo, icyo musabwa ni urukundo gusa ukwemera ndetse n’ukwizera kuko ibyo byose nimubyimika mu mitima yanyu ari byo bizabashoboza kandi bikabaha gutsinda ariko ukomeje kwihambira ku kibi ndetse ku rwango uwo wese azasenyukana narwo kandi urwango ruzamukura mu nzira bityo azimirane n’ikibi yihambiriyeho kandi azimirane n’umwijima yihambiriyeho kuko urumuri rugiye kuza kandi igihe urumuri ruzaba ruje rw’igisagirane urumuri rw’Uhoraho igihe ruzaba rutungutse ibindi byose bizazimira kandi n’amajwi yose azaceceka kuko ububasha bw’Uhoraho ari bwo buzikorera kandi buzigenga mu Isi yabwo. Nimube maso rero murebe aho muzaba muhagaze ndetse n’aho muzaba muri buri wese arebe niba yiteguye kandi buri wese arebe niba ari maso kuko twababwiye ngo mube maso kandi musenge igihe cyose muhore mwiteguye kuko mutazi umunsi n’isaha ariko benshi bakanga kwihana ngo bazihana ejo; ese isaha yawe uzi izagera ryari? Cyangwa uzi igihe Uhoraho azazira ari ryari? Nimwitegure kuko igihe cyanyu ari iki ngiki kandi igihe cyo kwihana no kwisubiraho akaba ari iki ngiki isegonda akaba ari iyi ngiyi ndetse n’umunota akaba ari uyu nguyu mwirinde kwimurira ibihe ahandi ahubwo buri wese abashe kumenya igihe agomba kwihanira kandi buri wese abashe kumenya igihe yahamagariwe ari ho yitaba.
Mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije kugubwa neza nimukomere kandi mukomeze urugendo mukomeze mukataze kuko mbafatiye iry’iburyo nk’umubyeyi wabahawe mu buryo bw’umwihariko kandi igihe cyose nkahora mbasabira nkaba ntazanura amayira yanyu kuko nabahawe kugira ngo mbatakambire kandi mbageze ku cyo Uhoraho Imana abifuzaho. Mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije kwakira umukiro w’Uhoraho mbifurije gutekana ndetse no kwakira ihumure ryanjye kuko mpumurije mwebwe mwese muhangayitse kandi nkaba mpumurije mwebwe mwese muri mu kaga ndetse no mu kangaratete mwatewe n’Isi kandi mwatewe na Sekibi kugira ngo murusheho kumva ndetse no kumvira ijwi ribahamagara ikiruta ikindi mwihambure ku kibi cyose bityo mube mu gushaka kw’Imana kuko ariko kuzabashoboza kandi kukabaha kwihenga kurushaho.
AMAHORO, AMAHORO! UMUNSI MWIZA, UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE KANDI MBIFURIJE KUGUBWA NEZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA CYANE NTORE Z’IMANA KANDI BANA BANJYE. AMAHORO, AMAHORO!