UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 06 KAMENA 2024

Ndabakomeje ntore kandi ntumwa za DATA nshyigikiye, ndabakomeje igitondo nk’iki ngiki, bana banjye nkunda kandi nkomereje intambwe muri uru rugendo, nimukomere kandi murusheho gushikama mu murimo mwatorewe, kuko mbashyigikiye kandi nkaba nkomeje kubambika imbaraga zanjye, ubutwari bwanjye nibuhore bubaranga aho muri hose kandi imbaraga zanjye zihore zumvikanira muri mwe kuko naje kubambika kandi nkaba naje kubasendereza ibyiza by’agatangaza, kuri uyu munsi udasanzwe w’ingabire ndetse n’ingabirano ku biremwa byose, nkaba nkomeje kubabumbira hamwe, kandi nkaba nkomeje kubahuriza mu rukundo rwanjye kugira ngo urukundo rwanjye ruhore rwumvikanira muri mwe kandi imirimo yanjye n’iya DATA ikomeze kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbambitse imbaraga zanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye mu buryo budasanzwe, nimukomeze kwishimira umutsindo wanjye n’uwa DATA kandi mukomeze kwishimira ibikorwa byacu dukomeje gusesekaza kuri buri wese kandi dukomeje gusesekaza mu Isi hose muri rusange.

Uyu munsi rero ni umunsi udasanzwe kuko dukomeje gutanga ingabire n’ingabirano mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, tukaba twaje gushyigikira benshi umwanzi yazahaje kandi tukaba twaje kugarura benshi mu rukundo rwacu mu buryo bukomeye, kuko dukomeje gusigasira buri wese mu mbaraga zacu kandi tukaba dukomeje gusigasira abo bose bari hirya no hino, abo bose bugarijwe n’umwanzi mu buryo bukomeye, tujaba twaje kubatabarana ingoga kubera urukundo rwacu rukomeye duhora tugaragariza mu Kiremwa Muntu kandi duhora tugaragariza Isi yose; erega mwarakunzwe kandi twarabakunze mu buryo bukomeye, kuko iteka ryose tuza kugendana namwe kandi tukaza gukorana ibikorwa bikomeye hamwe namwe, ni yo mpamvu tutajya tubasiga cyangwa se ngo tubatererane, ahubwo iteka ryose tugahorana namwe, tubambika ubutwari bwacu kandi tubaha gushishikarira umurimo mwatorewe, kugira ngo koko intambwe yanyu ikomeze guterwa ijya imbere kandi tubarinde gusitara kandi tubarinde gusubira inyuma, ni yo mpamvu tubakomeje kandi tubashyigikiye, igitondo nk’iki ngiki twaje kwifatikanya namwe mu buryo bw’urugamba kandi mu buryo bw’imirimo idasanzwe twaje gukorera muri mwe ndetse no mu Kiremwa Muntu kiri hirya no hino ku Isi.

Nimukomeze kwakira imbaraga mbagabira kandi mukomeze kwakira urukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kuko ruganje muri mwe kandi rukaba rukomeje kwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega ndahari ndaganje njye na Jambo kuko turi mu nteguro idasanzwe y’ibikorwa byacu kandi y’ibikorwa bya DATA muri mwe, bityo rero akaba ari igihe cyo gukomeza gutega amatwi kuri buri wese kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kwakira ingabire ndetse n’ingabirano, dukomeje kubategurira kuri uyu munsi kuko twaje kwifatikanya namwe mu gukomeza gutsinda ikibi, kandi mu gukomeza kurwanya imitego ya Nyakibi yose aho iva ikagera; akaba ari yo mpamvu dukomeje kubambika amapeti nk’ab’Ijuru kugira ngo koko kuri buri wese akomeze kuzamurwa hejuru mu ntera, nkomeje rero kubarandatisha urukundo rwanjye kandi nkomeje kubashyigikirisha ububasha bwanjye, nimukomere bana banjye nkunda kandi nshyigikiye kuko naje kwigaragariza muri mwe kandi nkaba naje kuganza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kugira ngo koko turusheho gukorana byinshi kandi turusheho gutanga urukundo rwacu mu bataruzi, mu barukeneye ndetse n’abatarukeneye.

Twaje mu mirimo ikomeye kandi twaje mu bikorwa bihambaye, kuko dukomeje kugenda dusibanganya amateka mabi y’umwanzi kandi tukaba dukomeje kugenda twubakana amateka mashya mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kuko dukomeje kugenda tuvugurura byinshi kandi tuvugurura benshi, mu buryo bwacu bukomeye kandi mu buryo bwacu buhambaye kuko twaje mu mirimo idasanzwe kandi tukaba twaje gusendereza ingabire ndetse n’ingabirano abacu kamdi abakomeje guhagarara mu rukundo rw’Uhoraho Imana, tukaba twaje kubakomeza kandi tukaba twaje kubashyigikira mu mbaraga zacu kuri uyu munsi, nimukomeze rero kuba maso kandi mukomeze guhagarara ku rugamba uko bikwiriye, kugira ngo mubashe gutakambira Isi yose kandi mukomeze gutegera ibiganza abo bose bakomeje kujya kure y’urukundo rw’Uhoraho Imana kuko ari igihe cyo kugarura abajyanywe bunyago n’umwanzi, kandi akaba ari igihe cyo gutabara roho nyamwinshi mu buryo bukomeye, zugarijwe n’umwanzi mu buryo buhambaye.

Mwebwe rero mwatowe kandi mwebwe twashyigikiye kuva kera na kare, mwebwe dufiteho umugambi ukomeye kandi mwebwe duhora twiyegereza iteka n’iteka, nimukomere mu muzabibu wanjye na DATA kandi mukomere kuko mbakomeje, iteka ryose muhore muharanira kwakira urukundo rwanjye nurwa DATA kandi muhore mwakira imbaraga mbabuganirizamo uko bwije n’uko bukeye kuko naje kubana namwe kandi nkaba naraje kurushaho kubatagatifuza, kandi nkaba naraje kurushaho kugendana namwe mu bikorwa by’Uhoraho Imana; imirimo yacu rero idasanzwe ikomeje kwigaragariza muri mwe kandi ibikorwa byacu bidasanzwe, bikomeje kugenda byigaragariza hirya no hino mu guhindura kandi mu guhindukiza benshi, mu nzira y’ikibi bari barimo, bityo tukaba dukomeje kugenda tuvuguruza ububi bw’umwanzi bwose aho buva bukagera twubaka urukundo rwacu bundi bushya mu buryo butangaje, ni yo mpamvu dukomeje guhindukizanya ingoga benshi bari bakataje mu kibi, kandi benshi bari bakomeye ku kibi mu buryo bukomeye, tukaba turi kugenda tubambura umwambaro-gisazirwa kugira ngo babashe gukatariza mu rukundo rwacu kandi babashe gushyigikirwa n’ububasha bwacu.

Ndabakunda rero kandi nshyigikiye ibiremwa byose mu buryo budasanzwe, kuko nkomeje kwigaragariza hirya no hino cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe, twaje kugaragarizaho Isi yose umutsindo wacu ukomeye kandi twaje kugaragariza imbaraga zacu mu Kiremwa Muntu aho kiva kikagera, mu gukomeza gutatira igihango cya Sekibi yagiranye na benshi kandi mu gukomeza kumuvuguruza mu mbaraga ze akomeje gusakaza hirya no hino tukaba twaje gutsikamira kandi tukaba twaje gukura mu mayira ikibi cye kugira ngo turusheho gutangaza ibikorwa byacu kandi turusheho gushyira ku mugaragaro, kuko iki gihe ari igihe cyo gushyira ku mugaragaro buri kimwe cyose kandi akaba ari igihe cyo gukomeza intore zacu aho ziri hirya no hino; nimukomere rero bana banjye kandi murusheho gushikama kuri buri kimwe cyose, kuko iki gihe ari igihe cyo guhamya ko mwatumenye kandi akaba ari igihe cyo guhamya ukwemera kuri buri wese, kuko ari igihe cy’urugamba rukomeye kandi akaba ari igihe cyo gukomeza kurwana kuri buri kiremwa cyose, mugaragaza uruhare mufite mu ngoma ya DATA kandi mu rukundo mufitiye DATA; nimukomere rero kandi murusheho gusenga ari nako muba maso ku rugamba, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga zanjye kandi ubutwari bwanjye nibukomeze kubaranga aho muri hose, mwirinde gucika intege kandi mwirinde kuba ibigwari kuko mbambitse imbaraga zanjye kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye rukomeye.

Nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kuko naje kuvuguruza ikibi muri mwe kandi nkaba naje kuvuguruza ikibi mu Isi hose, mu gukomeza guteza intambwe Mwene Muntu kandi mu gukomeza kubumbira hamwe buri kiremwa cyose mu mutima wanjye, nkaba nkomeje gusendereza imbaraga zanjye abari hirya no hino kandi nkaba nkomeje kureshyeshya urukundo rwanjye ikiremwa cyose kugira ngo gikomeze kwigira kandi gikomeze kwisanga mu rukundo rwanjye kuko nafunguye umutima wanjye, kugira ngo buri wese aze yisange kandi aze yisanzurire mu bikorwa by’Uhoraho Imana.

Mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko twaje kurushaho gutengeneza amayira ya Mwene Muntu kandi tukaba twaje kurushaho kugaragaza ububasha bwacu muri mwe, kuko ari twe dutuye muri mwe kandi namwe mukaba mutuye mu buzima bwacu, ngaho rero nimukomeze kugendera muri urwo rukundo rwacu bityo iteka ryose muhore mugendana ishema n’ubukaka kuko mubumbatiwe n’urukundo rwacu mu buryo bukomeye kandi imbaraga zacu iteka ryose zigahora zibarinze kandi zigahora zibashyigikiye; ni yo mpamvu mutagomba gukangarana kandi ni yo mpamvu mutagomba kugira ubwoba kuko tubarinze kandi tukaba tubahagarikiye muri byose, n’ubwo mwahura n’ibigoye kandi ibikakaye muri iki gihe ariko murarinzwe kuko Ijuru ryose twururutse, kugira ngo dukomeze guhagarara ku cyo twemeje kandi ku cyo twatangije nk’Ijuru ryose, kuko ububasha bwacu bukomeje kuganza kandi bukomeje kwigaragariza muri mwe kandi mu Isi hose akaba ari yo mpamvu dukomeje kugaragaza ububasha bwacu mu buryo budasanzwe, kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kubambika imbaraga, mu gukomeza gukumira ikibi cyose kandi mu gukomeza kwigizayo ikibi cy’umwanzi cyashaka kubagiraho ijambo kandi icyashaka kubagiraho ububasha cyose, nkaba nkomeje kukibarinda kandi nkaba nkomeje kugikumira mu mbaraga zanjye zitavogerwa.

Namwe rero nimukomeze guhagarara mwemarariye mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mukomeze gushikama mu murimo mwahamagariwe kuko nanjye mbabereye umubyeyi rwagati yanyu, kandi nkaba nkomeje kubasenderezamo imbaraga zanjye zibashyigikira kandi zibakomeza, kugira ngo iteka ryose muhore mwakira urukundo rw’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukataze kandi murusheho gukomera nanjye ndabakomeje kandi mbabumbiye hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imbaraga zacu nizikomeze kubasenderera kandi ibikorwa byacu bikomeze kwigaragariza muri mwe kuko naje kurushaho gutarura iyazimiye iri hirya no hino kandi nkaba naje gukomeza kwirehereza benshi mu rukundo rwanjye, kuri uyu munsi rero nkaba nkomeje gushishikariza buri wese kuguma mu muzabibu wanjye n’uwa DATA, kandi nkaba nkomeje gushishikariza buri kiremwa cyose guhinduka ndetse no guhindukira, kuko tuje mu bikorwa bitandukanye kandi tukaba tuje mu bikorwa bidasanzwe, kugira ngo dukomeze kugaragariza Isi ko yatsinzwe kandi dukomeze kugaragariza umwanzi ko yatsinzwe, akaba ari yo mpamvu dukomeje kwambika amapeti abacu bari hirya no hino kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje gutamiriza ubutorwe abacu batumenye kandi abadukomeyeho, abakomeje kwegamira ku rukundo rw’Uhoraho Imana, abo bose tukaba tuje kubakomeza kandi tukaba tuje kubashyigikira mu bubasha bwacu butavogerwa.

Ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko naje kubamurikira kandi nkaba naje kubambika imbaraga zanjye mu buryo bukomeye, kugira ngo koko murusheho gukomera kandi murusheho gukatariza mu cyo mwahamagariwe, nanjye turi kumwe ndabarinze kandi ndabashyigikiye, mbifurije umunsi mwiza, umunsi w’ibirori n’ibyishimo, umunsi w’amateka akomeye yo guhinduka ndetse no kurushaho guhindukira kuri Mwene Muntu, kandi umunsi wo gukomeza kwigaragariza mu biremwa byose kwa Nyagasani, kuko twaje kuvuguruza kandi tukaba twaje kuvugurura mu mbaraga zacu zikomeye.

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye nimukomere kuko mbabereye ku rugamba kandi nkaba mbashyigikiye muri byose, nimugire umugisha w’Uhoraho Imana kandi ububasha bwe bukomeze kubasenderera aho muri hose, nanjye ndabakomeje kandi mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi, nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, ibihe byiza turi kumwe kandi umunsi mwiza kuri buri wese, mbambitse imbaraga n’urukundo rwanjye, nimukataze kandi murusheho gukomera nanjye turi kumwe, kandi mbahaye ububasha bwanjye mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye.

IBIHE BYIZA TURI KUMWE BANA BANJYE, NIMUGIRE UMUNSI MWIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IMITSINDO, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *