UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 04 WERURWE 2024

Mbifurije umunsi mwiza bana banjye nkunda kandi ndabashyigikiye mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, nimwakire kugubwa neza mu bubasha bwa DATA kandi mwakire imbaraga zibakomeza, zibashyigikira mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko ndi kumwe namwe kugira ngo nkomeze kubagwiriza ububasha kandi nkomeze kubagwiriza imbaraga zidatsindwa kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye mu izina rya DATA, bityo ububasha bwa Kristu Nyagasani bukomeze kubigaragariza kandi bukomeze kubashyigikira muri byose; nimwakire kugubwa neza muri uyu mwanya kuko mbazaniye ibyiza by’agatangaza kugira ngo buri wese akomeze kwakira imbaraga zimushyigikira kandi akomeze kwakira urumuri rwa Roho Mutagatifu kugira ngo rubamurikire kandi rubakomeze mu nzira iyoboka DATA, kuko ari igihe cyo kugira ngo tubakomeze kandi ari igihe cyo kugira ngo tubagwirize imbaraga bityo urumuri rwacu rw’agatangaza rukomeze kubamurikira kandi rukomeze kubakiranura n’ibikorwa byose by’umwanzi.

Ndabakomeje mu mbaraga n’urukundo kandi nkomeje gushyigikira buri wese mu ruhande rwe kugira ngo nsabane na we kandi mugwirize imbaraga zimukomeza, kuko ari igihe cyo kugira ngo buri wese akomeze kwitegura kandi akomeze kwakira ububasha dukomeje kugaba kandi kwakira ibyiza byacu twabasakajeho, kugira ngo mukomeze kubibaho mu mahoro kandi mukomeze kubibamo mu byishimo n’urukundo; bana banjye ndabakunda kandi mporana namwe iteka ryose kugira ngo mbashyigikire kandi mbarwanyirize ibibarwanya, bityo iteka nkabatsindira ibibahiga kugira ngo mumenye uwo mwakurikiye kandi mumenye uwabahamagaye ndetse n’uwo mwayobotse, bityo muranganwe ukwizera kandi muranganwe urukundo rumuyoboka kandi urukundo rumugana, kuko tubahundagazaho ibyishimo umunsi ku wundi kugira ngo mukomeze kuba intore nziza zizihiye Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.

Nimwakire gukomera kuko mbakomeje kandi mwakire ibyiza mugabirwa na DATA kuko ari igihe cyo kugira ngo dukomeze kubagwiriza imbaraga kandi dukomeze kubagwiriza ububasha bityo muhagarare mwemye kandi muhagarare mukomeye ku rugamba kugira ngo muhangane n’ibitero byose by’umwanzi kandi mubereho kubigamburuza kuko umwanzi atishimiye aho muri kandi umwanzi atishimiye ibikorwa murimo, ari yo mpamvu buri wese nkomeje kumwifuriza kuba maso kandi kubifuriza gukenga kugira ngo mutahure imitego y’umwanzi kandi mutahure ubushotoranyi bwe bwose, bityo mumuhigike mumwereke ko nta mahuriro yanyu na we kandi mumwereke ko mwayobotse Kristu Nyagasani, mudateze gusubira inyuma kandi mudateze kujya kwivanga n’ibikorwa bye; nimuhumure kuko nkomeje kubahumuriza kandi nkomeje kubakomeza kugira ngo nshyigikire buri wese kandi mbakomereze intambwe mwatangijwe na DATA, bityo dukomeze gukorana imirimo ikomeye kandi turusheho kugamburuza ikibi cyose cy’umwanzi kandi kugamburuza imigambi ye yose, kuko ari igihe cyo kubakomeza kandi ari igihe cyo kubashyigikira mu mahoro n’ibyishimo.

Ndabakomeje rero mu mbaraga zikomeye kandi nkomeje gushyigikira buri wese kugira ngo igikorwa muhuriramo kandi imbaraga mbwambikirwa mu isengesho zikomeze kubafasha kandi ziramire benshi mu Isi, kuko muri gutanga umusanzu ukomeye kandi muri gukomeza kubaka imbaraga zitavogerwa kugira ngo muhagarike ibikorwa byose by’umwanzi kandi kugira ngo buri wese akomeze kugira ikizirikano cyo kwambara ububasha bw’Imana isumba byose kandi kwambara ubudahangarwa bwa DATA, bityo muhagarare mwemye kandi mwitegure gutsemba ibikorwa byose by’umwanzi kandi kugamburuza imigambi ye yose.

Ndi rwagati muri mwe kandi nkomeje kubabera inking ikomeye kugira ngo mbayoboreshe ububasha bwa DATA kandi mbayoboreshe urukundo rwe, bityo icyiza DATA yifuza muri mwe kandi imbaraga akomeje gutangariza buri wese zikomeze kumuramira kandi zirusheho kumushyigikira; nimukataze ku rugamba kandi mukomeze kunga ubumwe muhurize ku cyiza kandi muhurize ku ntego y’icyiza, bityo urukundo rukomeze gusabagira muri mwe kandi urukundo rukomeze kubahuriza hamwe kugira ngo amahoro asendereye y’Umuremyi wa byose yumvikane muri mwe kandi akomeze kubaramira; erega ndabashyigikiye kandi mbahaye urukundo rwanjye kugira ngo buri wese akomeze kwizihirwa kuko nabagaragarije ububasha bwanjye kandi buri wese nkamugaragariza ikimenyetso cyanjye gikomeye mu buzima bwe, kugira ngo hatagira unshidikanyakaho kandi hatagira ugendera kure y’urukundo rwanjye cyangwa akirengagiza ineza n’urukundo namugaragarije; nimukomeze rero kwakira ibyiza tudahwema kubagaragariza kandi mukomeze kwakira ububasha tubagabira bana banjye, kugira ngo tugendane mu mirimo ikomeye kandi mukomeze koko kuba abagabo bahamye mu kwamamaza ibyiza by’umukiro wa DATA kandi mu kwamamaza ingoma ye mu Isi yose.

Nimuhumure ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubabungabunga no kubasigasira kugira ngo mukomeze kwambikirwa imbaraga mu rukari rw’Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kandi mukomeze kuhahererwa urukundo rukomeye rubafasha kugamburuza imigambi yose y’umwanzi kuko icyo ashaka ari uguca icyuho, kugira ngo abanyanyagize kandi abatatanye; nimurusheho rero guhumuka kandi murusheho kwakira amaso mashya kugira ngo mumenye icy’ingenzi kandi mumenye ibitero byose by’umwanzi, bityo mugamburuze imigambi ye yose kandi mutahurire kure amayeri ye yose kugira ngo mumutsembe kandi mumutsiratsize.

Ndabashyigikiye rero mu rukundo kuko umpungiyeho ntamusubiza inyuma kandi uje ansanga mwakirana urukundo, bityo nkamuhumuriza kandi nkamumara impumu kandi nkamuha iruhuko kandi nkamuha ibyishimo bisendereye; nkomeje rero kubasendereza ibyishimo kandi nkomeje kubasendereza imbaraga ngira nti nimwakire iruhuko kandi mwakire ububasha bubakomeza, kuko Kristu Nyagasani ari Karuhura kandi agahora iteka abaruhura imitwaro, nanjye nkabasabira kuri we iruhuko ribabereye kandi iruhuko ribakwiriye nk’abana banjye; mbahundagajeho rero ibyishimo, nimukomere kandi mukomeze gutwazanya kandi mukomeze gufashanya muri byose, bityo urukundo rubarange rw’abana b’Imana kandi ubugiraneza buhore iteka mu mitima yanyu kugira ngo murangwe n’amahoro asendereye y’Umuremyi wa byose; ndabakomeje mu mbaraga n’urukundo kandi nshyigikiye buri wese mu mbaraga zitanyeganyezwa kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye kandi turusheho kugamburuza imigambi yose y’umwanzi.

Amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomeze kunga ubumwe kandi mukomeze kugendera ku mugozi w’Ubutatu Butagatifu udashobora gutandukanywa n’umwanzi, kuko mbahurije mu bumwe kandi mbasesuyeho igishura cyanjye kugira ngo mukomeze kuba ku rugamba mwizeye kandi mukomeze kwihanganira byose, kuko iby’Uhoraho Imana birya abarambije, abarambiwe batashye; nimukomeze rero kurambya mu rukari rw’Uhoraho Imana, mukomeze kungikanya imbaraga kandi mukomeze guterana inkunga mu kwemera, bityo ukwizera kubarange mu kurangamira Kristu Nyagasani, maze urukundo rwe rubahe gukomera kandi rubakomeze mu rugendo mwahamagariwe.

Mbifurije umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere kandi nimutekane kuko turi kumwe namwe, ari igihe cyo kugira ngo buri wese ahamye ukwemera kwe kandi ari igihe cyo kugira ngo buri wese koko icyo yazigamye kandi amazi yizigamiye, ibyiza buri wese yizigamiye bibashe kumutunga kandi bimukomeze kuko ari igihe cyo gukomera kandi ari igihe cyo kubakika mu buryo nyabwo kuko buri wese nkomeje kumugenderera kandi nkomeje kumuhundagazaho imbaraga zimukomeza kandi imbaraga zimushyigikira.

Mbifurije umunsi mwiza, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere ndabakomeje kandi nkomeje imitima yanyu kuko mbahurije mu bumwe bwa DATA, kugira ngo ububasha bwa Kristu Nyagasani bukomeze kubabumbatira kandi bukomeze gushyigikira buri wese; nimukataze rero mu rugendo turi kumwe kandi mukomeze kwenyegeza kugira ngo muhurize hamwe umugambi wo gusenya ibikorwa byose by’umwanzi kandi kumwereka ko Uhoraho Imana Umuremyi wa byose aganje muri mwe, mutazigera mutsindwa kandi mudakwiriye kugendera mu bikorwa bya Sekibi; mbifurije rero kugubwa neza, nimumenye icy’ingenzi kandi mumenye ikibazanira amahoro kugira ngo abe ari cyo musigasira kandi abe ari cyo mubungabunga mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, ndahari kugira ngo mbambutse inyanja kandi mbongerere ukwemera kuri buri wese kugira ngo tugendane, kugira ngo buri wese aharanire kusa ikivi yatangiye kandi buri wese aharanire gusoza neza; mbifurije umunsi mwiza; ibihe byiza, kugubwa neza, nimwakire imbaraga no gukomera, nimwakire gukataza kuko ndi kumwe namwe kugira ngo tugendane kandi dukorane imirimo ikomeye mu bubasha bwa Kristu Nyagasani.

Amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, nimukomere bana banjye kandi mugwirizwe imbaraga kuko mbahaye ububasha bw’abamalayika n’abatagatifu kugira ngo bukomeze kwiyunga namwe, bityo ibyiza byo mu Ijuru bibaryohere kandi bikomeze kubaha gukomera no gukataza kugira ngo dukomeze gukorana ibikorwa by’uyu munsi kandi dukomeze kurohora imbaga itabarika y’abari mu Isi.

Amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, ubutwari kuri buri wese kugira ngo dukomeze gukorana imirimo ikomeye kandi nkomeze kubagwiriza ibyiza nkomora kuri Uhoraho Imana Umuremyi wa byose; amahoro kuri buri wese, ibihe byiza, kugubwa neza, mbashyize mu rukundo rwanjye kandi mbashyize mu mutima wanjye utagira inenge, kugira ngo buri wese akomeze kwisanga kandi buri wese akomeze kwisanzura ndetse no kuza yimazeyo, kugira ngo dukorane imirimo ikomeye maze ibyishimo byanjye bibabemo kandi bibaturemo rwagati.

AMAHORO KURI BURI WESE, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NIMUKOMERE NTORE Z’UMUSUMBABYOSE, BANA BANJYE NKUNDA KANDI NSHYIGIKIYE MU RUKUNDO RW’UHORAHO IMANA UMUREMYI WA BYOSE; AMAHORO KURI BURI WESE, IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI WATSINZE, AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *