UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, Tariki 04 GICURASI 2023.

Mbifurije amahoro bana banjye nkunda kandi dutaramanye igicamunsi nkiki ngiki.

Mbahaye urukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi mbahaye ibyishimo byanjye, nimwishime kandi mugubwe neza m’urukundo rwanjye kuko ndi kumwe namwe kandi nkomeje kubambika kugirango muberwe no kuba mu byiza by’Uhoraho kandi no kuba mu byiza by’Ijuru mwagenewe kandi mwateguriwe.

Nimukomeze gusigasira ikiza mufite kandi mukomeze kunga ubumwe mucunga umutekano w’ikirezi mwambitswe kuko umwanzi arekereje kandi umwanzi agabye ibitero hirya no hino mu Isi ahiga abakurikiye ijambo ry’Uhoraho kandi biyemeje kwirundurira Imana by’ukuri nta buryarya akaba abagabye ho ibitero kugirango ateze akaduruvayo ariko nanjye nkaba ntasinziriye nkaba ndi kurwanira abana banjye bose kugirango mbahurize hamwe m’urukundo rwanjye kandi nkomeze kubatoza inzira inyuze Uhoraho bityo birekure bose ntakibaziga ntanikibakoma imbere.

Ndi kumwe namwe m’uburyo bw’agatangaza kandi ndi kumwe namwe m’uburyo bukomeye kuko uyu munsi ari umunsi udasanzwe, ari umunsi wo gucubya imihengeri no kugamburuza ibitero byose by’umwanzi kuko umwanzi atagifite ubuhungiro kandi atagifite aho yihisha ariyo mpamvu ari kwidegembya hasi no hejuru ashakashaka aho yabona icumbi kandi aho yabona urwinjiriro.

Nimukomeze mufunge inguni zose kandi mukomeze mumuheze bityo urukundo rw’Imana ruganze muri mwe kandi ruture muri mwe m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi. Ndabashyigikiye kandi mfashe buri wese ikiganza kugirango ndusheho kubazamura kandi ndusheho kubateza intambwe mbashyire ahirengereye aho umwanzi adashobora kubarunguruka kandi aho umwanzi adashobora kubavogera uko ashaka nuko abyumva.

Bana banjye nimukomere k’urugamba kandi mube mu mazamu mukomeye ntimwinjize umwanzi kandi ntimwinjize ibitero bye, nimuhore mwiziritse k’urukundo rw’Imana kandi ukwemera n’urukundo bihore mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Muhore murangamiye ijuru kugirango Uhoraho yigaragaze m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi.

Ndabakunda bana banjye ndabahetse kandi ndabashyigikiye m’uburyo bw’agatangaza ntihakagire ikibatandukanya nanjye kandi ntihakagire ikibatandukanya n’urukundo rwanjye kuko ntazabatererana kandi ntazabasiga mu bibazo kuko nkomeje gushyigikira intambwe zanyu kandi nkaba nkomeje gushyigikira ubuzima bwanyu bwa buri munsi kugirango murusheho kuba mu byishimo kandi murusheho kuba mu munezero udashira.

Mbifurije ibihe byiza kandi mbifurije gukomeza kuba umwe kugirango umwanzi aho ari kubahigira naho yagabye ibitero ntababone urwinjiriro kandi ntababone urwaho.

Nimwakire intwaro tujye k’urugamba kuko ndi kumwe namwe kandi nkaba nihuje na buri umwe wese kugirango ndusheho kubakingira kandi ndusheho kubashyira mu gishura cyanjye aho umwanzi adashobora kubabona. Namwe rero mwirinde kumurunguruka kandi mwirinde kwivanamo ahubwo iteka muzirikane urukundo mukunzwe kandi muzirikane ko mushyigikiwe n’ububasha bw’Uhoraho butajegajezwa kandi budashobora kuvogerwa n’umwana w’umuntu uko abonye nuko ashatse kuko Mwene Muntu yahanzwe n’Uhoraho agahangwa m’urukundo rw’Uhoraho kugirango abereho gusingiza Imana kandi ahore ayirata m’ubuzima bwe bwa buri munsi.

Mwene Muntu ubwikunde n’ubwikuze, ubwinangizi bwamwishe umutima bityo avunira amatwi mw’ibiti aho kugirango yumve akumvirana, aho kugirango ayoboke inzira bamuyoboye akayobagurika.

Nimukomeze gutakambira roho nyamwinshi muri ibi bihe zaguye kandi zisinziriye, abo umwanzi yamaze kwigarurira, abo umwanzi yamaze gushuka yasasiye kandi akiyorosa borosorwe n’urukundo rwanyu kandi borosorwe n’ubwitanjye bwanyu.

Bana banjye muri indabo zanjye ntegurira Jambo amanwa n’ijoro, nimukomeze kuberwa kandi mukomeze kwishima kuko mbakunda kandi nkaba mbateruye ijisho ryanjye rikaba ribahoraho mbarwanira m’ubuzima bwanyu bwa buri munsi. Ntacyo muzakena nta nicyo muzamburana kuko nihagije kuri byose Data yabimpaye kugirango mbigabire abana banjye kandi mbibasakazemo bityo buri mwana wese nkamumenyera igihe kandi nkamenya ikimukwiriye nicyo yifuza m’ubuzima bwe bwa buri munsi.

NIMUKOMERE RERO NDABAKUNDA BANA BANJYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, SINTEZE KUBASIGA KANDI SINTEZE KUBAREKURA KUKO NABAHAWE NA JAMBO NKABAHERERWA AHAKOMEYE NKABAKIRANA URUKUNDO N’UBWUZU KUGIRANGO MBAHEKE KANDI MBATERURE MWESE NAWE NSINZE INYUMA NTANUWO NIRENGAGIJE.

IBIHE BYIZA KURI MWESE NDABAKUNDA BANA BANJYE AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *