UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 13 WERURWE 2024
Bana banjye nimugire amahoro, bana banjye nimwakire kugubwa neza mu rukundo rwanjye, kuko mbamanukiye kuri uyu munsi kandi mbamanukiye muri aka kanya kuri iyi saha, buri wese muhagije kandi musenderejemo ingabire namugazaniye, nabazaniye rero ibyiza by’agatangaza kuri uyu munsi kuko nishimiye gutaramana namwe kandi naje kubasenderezamo ibyiza by’Ijuru; ndabakomeje nk’uko nabakomeje, ndabakomeje nk’uko ndahwema kubakomeza kandi mbambitse ubwiza bw’Ijuru, nimwizihirwe muberwe kandi mukomeze gutaramana n’Ijuru kuko tudahwema kuza gutaramana namwe, nkaba rero mbakomeje kandi nkaba mbasenderejemo urukundo rwanjye rukomeye, kugira ngo mukomeze mwizihirwe muberwe kandi mukomeze gusenderezwa ibyiza by’agatangaza; nimwishimire ko mbana namwe kandi mwishimire ko ngendana namwe umunsi ku wundi, nkaza kubasabanyisha kandi nkaza gutaramana namwe kugira ngo mwizihirwe, munogerwe kandi muberwe.
Mbahaye kwizihirwa kandi mbahaye kunogerwa, nimutarame mwizihirwe kandi mukomeze kunogerwa n’uko mbana namwe nkagendana namwe, nkabakomeza iteka kandi nkabashyigikira; mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbahaye gukomeza urugendo, mwizihirwa mwishimiye ko mbana namwe umunsi ku wundi kandi mbagenderera, nje kubabera ikiramiro n’igihozo kugira ngo mbatsindire kandi mbambutse byinshi, inyanja z’ibigeragezo kandi ibibahiga byose kugira ngo mbihige mbitsinde mbyigizeyo mukomeze urugendo buri wese agere ku cyo mugabira kandi namuteguriye kandi DATA Uhoraho Imana yabageneye ku buntu bwe nta kiguzi.
Twashatse rero kuza kwibanira namwe kandi twashatse kubasabanisha muri mu Isi, mu buzima bwanyu, ari yo mpamvu tubagenderera amanywa na nijoro, tukabakomeza kandi tukabashyigikira, tubereka ibyiza by’Ijuru kandi tubereka uko gukundira Ijuru tukagendana namwe bimeze; nimukomeze mwemere tugendane namwe, mudukundire tubayobore muyoboke kandi tububake mwubakike, kuko twaje kububakamo ibyiza by’Ijuru kugira ngo nitumara kububaka namwe mwubake abandi, kuko twabagize umusingi kandi twabagize fondasiyo tugomba kubakiraho ibikorwa byacu mu Isi, mugomba kuba icyitegererezo n’irorero ry’ibyiza byacu twishyiriye mu Isi, kugira ngo mukomeze kubaho muri uru rukari kandi mubeho mu bikari by’Uhoraho Imana yabakinguriye kugira ngo mubemo kandi muhore iteka ryose muganje, mutuje kandi mutekanye.
Nabahaye kubaho mu rukundo rwanjye kandi iteka ryose ndaza nkabiyambika bana banjye, nkabaha kubaho mu gitinyiro cyanjye, n’iyo umwanzi yashatse kubasumbiriza iteka ndabagoboka nkabagobotora nkabatsindira uwo mubisha, dore iteka ahora abahekenyera amenyo kandi ahora ashinyitse imikaka kuko ntiyifuza gutera intambwe kwanyu, ntiyifuza ko mwarenga umutaru, we aba ashaka kubasubiza inyuma iteka, ariko kubera ko urukundo rw’Ijuru rubatsindira rugahashya umwanzi umunsi ku wundi, mubaho mukaganza mugakomera kandi mugakomeza kubaho mu rukundo no mu buntu bw’Imana.
Nimukomere rero, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe, kuko mbakomeje kandi nkaba mbahaye gusabana n’Ijuru ryose, naje kwizihirwa muri mwe kuri uyu munsi kandi hari byinshi naje gukorana namwe kuri uyu munsi, hari byinshi rero turi kugenda twubaka muri ibi bihe kandi hari byinshi tumaze kubaka, ariko kandi ntabwo tubura no gusenya iby’umwanzi, kuko uko bwije n’uko bukeye dusenya iby’umwanzi, ariko iby’Ijuru tukabyubaka; ndashaka gusenya igikorwa cya Sekibi icyo ari cyo cyose mu Isi, mu bituma Mwene Muntu agamburura kandi mu bituma Ikiremwa Muntu asubiza amaso inyuma, akagarangazwa n’imigambi mibisha y’umwanzi n’imitego umwanzi aba yateze; hari benshi rero birangarira bagashibukanwa nayo, ariko bitavuze ngo ntituba twababuriye, ahubwo ni uko tubaburira bakumva ntibumve, ahubwo aho kumva bakumvirana bakirebera biriya na biriya, bityo iryo twababwiye ntibaryumve, bityo bakabona umwanzi Sekibi umutego yabateze wabashibukanye.
Bana banjye rero ntabwo nshaka ko muba muri icyo cyiciro kandi ntabwo nshaka ko muba muri urwo rugero, ahubwo ndashaka yuko muba intangarugero mu bandi, mukaba neza kandi mugakorera neza Ijuru kugira ngo mukomeze kurokora Isi ndetse n’abayituye, mu kuyisabira muri maso kandi muri inyaryenge, muteze amatwi umunsi ku wundi muri menge nk’intumwa nk’intore z’Ijuru kugira ngo iteka ryose mujye muhora mukenga, murye muri menge kandi mutege amatwi nk’intumwa z’Ijuru nk’intore z’Ijuru, mukomeze koko kumenya ubwenge kandi musobanukirwe kuri buri kimwe cyose kandi mube intaryarya nk’intumwa, bityo igihe cyose mukomeze kubaho mu rukundo nk’uko twabitoranyije tukabashyira mu rukundo rwacu tukabashyira mu buntu bwacu, kugira ngo tubasenderezemo ibyiza byacu by’agatangaza; iki gihe rero narabagendereye kandi nkomeje kugenderera Isi, nshyigikira ibikorwa by’Ijuru mu Isi, nkomeza kururukiriza urumuri rwacu mu Isi yose, kugira ngo ibikorwa byacu ab’Ijuru bikomeze kumvikana muri bose.
Umwanzi rero umunsi ku wundi ntahwema gusunutsa amazuru, kuko ashakashaka cyane intumwa kandi intore za DATA, abo abona bashaka gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’Uhoraho kugira ngo atume basubika urugendo rwabo, icyo bakoraga babe batakigikoze, bityo umwanzi ababone urwaho, ariko kuri iki gihe kandi kuri uyu munsi, nururukirije imbaraga ku bemera kandi nururukirije imbaraga ku bashaka kwakira urukundo n’ubuntu byacu kugira ngo mbakomeze kandi mbashyigikire, abakira Ijambo ryacu bakarizirikana barahirwa, kuko bibafasha gutsinda umwanzi kandi bikabafasha gutsinda umwijima wa Sekibi, kuko bibafasha gusubiza inyuma imigambi mibisha y’umwanzi, abatwumvira barahirwa kuko bibafasha kumenya uko bitwara n’uko bitwararika, kuko kugendera ku Ijambo ryacu umunsi ku wundi bibafasha gutsinda imigambi ya Nyakibi, gutsemba no gutsiratsiza ibikorwa bibisha by’umwanzi.
Ndabakomeje bana banjye kandi ndabashyigikiye, mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi kandi mbaramburiyeho igishura cyanjye, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko ntazigera mpwema kuza kubakomeza no kwifatikanya namwe, kugira ngo urumuri rw’Ijuru rukomeze kubamurikira kandi mukomeze kwiturira iteka mu bikari by’Uhoraho Imana kuko yabakinguriye ngo mwinjire kandi yabatazanuriye amayira kugira ngo mutambuke; inzira zanyu iteka turaziringaniza kugira ngo mutambuke, ariko kandi muzirikane ko umubisha ahora iteka abashinyikiye amenyo, mu nzira munyuramo impande n’impande aba ashaka kubiyenzaho no kubashotora, nimukomeze mutumbire imbere ntimwigere mureba hirya no hino, kuko nihagira ukebuka akareba hirya no hino agashaka kujya kureba kiriya na kiriya, umwanzi yamubona akamwereka yuko amushaka kandi akamwereka ibishashagira, bityo rero ntabe akibonye urugendo rw’aho yagendaga, bityo rero benshi barangarira umwanzi muri ubwo buryo baratangira bakabura inzira bakadigadiga bakayobayoba, bakayoberwa aho banyuraga kandi bakayoberwa aho banyura, kuko inzira zihita zibabana nyinshi; iyo hagize ukebuka akareba hirya no hino ntaba akibonye ya nzira yagendagamo kuko Sekibi ahita ashamikishirizaho izindi nzira magana, bityo umugenzi wari uri mu rugendo yari akataje mu gukorera Uhoraho ntabe akimenye inzira yari ari gucamo agatangira kugenda ajandajanda; iki rero ni igihe cyo kugira ngo Mwene Muntu tumugoboke tumwururukirizamo ububasha, bityo Mwene Muntu wabaswe n’ikibi kandi wabaswe n’umwanzi tumugoboke kandi tumugobotore.
Kuri uyu munsi rero nururukije imbaraga n’ingabirano ku biremwa bituye Isi kandi cyane cyane nanyuze muri mwebwe bana banjye mwibera mu rukundo no mu buntu bw’Uhoraho, mwebwe mwibera mu bikari by’Uhoraho Imana yashatse kugabira kandi yashatse gusenderezamo ibintu bye by’agatangaza; bana banjye nabanje ndabagaburira kuko muri abo mu bikari bw’Uhoraho, kugira ngo ngabire n’ibindi biremwa bituye Isi, ndabagabiye rero namwe kandi ndabahereje nimuhereze abandi, kuko twabatoranyije tukabagira intumwa z’amahoro kandi tukabagira abagabuzi b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru mu Isi; hari byinshi nabahereje mu biganza byanyu mugomba guhereza ibiremwa bituye Isi, hari umugisha nururukirije muri mwebwe mugomba gusendereza mu Isi, hari uko nkomeje kubakomeza no kubashyigikira bana banjye; ngaho nimube maso mukomere mugubwe neza turi kumwe ndabakunda, mbarangaje imbere muri uru rugendo nzakomeza mbafate kandi nzakomeza mbafate ikiganza, nk’uko ntigeze ndekera aho kuza kubakomeza no kubashyigikira, nk’uko mbarangaje imbere muri uru rugendo.
Twana twanjye nimube amahoro kandi mbahaye amahoro koko kuko ufite amahoro ahora iteka yizihiwe no gutaramana n’Ijuru no gusabana naryo, kwakira ibyiza by’agatangaza nta nkomyi; mbahaye rero umugisha, gukomerera mu buntu no mu rukundo rw’Imana, ngaho nimukomere mugubwe neza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye muri iki gikorwa kandi muri uru rugendo, kuko nkomeje kwifatikanya namwe muri byose no muri byinshi; amahoro bana banjye, nimukomere kandi mugire kugubwa neza turi kumwe, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi Mariya Rosa Mystica, turi kumwe ndabakunda, umunsi mwiza, nimugire amahoro kandi mwakire ingabirano zanjye kuri uyu munsi, mukomeze kuzirikana urukundo rwanjye nabakunze mu kubasanga, mu kubagenderera kugira ngo ngenderere Kiremwa Muntu mu Isi, muhumure kandi muhumurize, abababaye mbamare umubabaro abarira mbahoze, bityo abajyanywe bunyago n’umwanzi kugira ngo mbagobotore, ndi Umubyeyi-munyampuhwe ntabwo ndi Umubyeyi-gito, kuko iteka ryose mpumuriza Isi n’icyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose, kugira ngo nkomeze kugenda ngobotora benshi mu nzara z’umwanzi, ntabwo igihe nk’iki ngiki nafashe mu kubasanga ari imfabusa, kuko hari byinshi maze kugeraho nifatikanyije namwe, kandi hari byinshi ngenda ngeraho nifatikanyije namwe, kandi hari byinshi nzakomeza kugenda ngeraho ndi kumwe namwe.
Narabatoye kandi nzakomeza mbatoranye, kuko mwatoranyijwe mu buntu no mu rukundo rw’Imana kugira ngo musenderezwe umugisha w’agatangaza, mubere Isi icyitegererezo kandi mubere Kiremwa Muntu icyitegererezo mu kumvira kandi mu gukorera Uhoraho, mu gukurikiza amategeko n’amabwiriza by’Uhoraho umunsi ku wundi; nimutore iya mbere mu kumvira kugira ngo Kiremwa Muntu abarebereho, nimutore iya mbere mu kuba mu rumuri rw’Imana kugira ngo Kiremwa Muntu abarebereho, nimubere itara abandi kugira ngo abari mu mwijima bababone muri mu rumuri bityo bose bihutire kuza mu rumuri rw’Imana, kuko benshi bagiye bajya mu mwijima wa Sekibi, bakaba babura ubwinyagambure; nimukomere ndabakomeje kuri uyu munsi ariko kandi nkomezanyije namwe ibikorwa bikomeye byo kuri uyu munsi, kuko hari imirimo myinshi ndagenda nkorana namwe mu bikorwa by’uyu munsi.
AMAHORO AMAHORO TURI KUMWE NDABAKUNDA, UMUNSI MWIZA WANJYE, MWISHIME MUNEZERWE KUKO NAJE KUBATARAMISHA NO GUSABANA NAMWE KURI UYU MUNSI, AMAHORO BANA BANJYE!