UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 25 NZERI 2023

Mbasakajeho urukundo rwanjye mbasakajeho urumuri kandi mbujuje umugisha wanjye bana banjye nimugire amahoro kandi mugire kugubwa neza kuko muri aka kanya ntaramanye namwe kugira ngo mbuzuze imbaraga kandi mbagabire ububasha kuri buri wese kugira ngo mbashyigikirishe urukundo rwanjye rwa kibyeyi kandi nkomeze kubabumbira hamwe nk’abana banjye kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mbikomereze bana banjye, nimugubwe neza kandi mukomeze mutere imbere mukatarize icyiza ntimukagwe kandi nimugatsitare kuko turi kumwe nkaba mbafashe ikiganza kugira ngo mbarinde guhungabana umwanzi yashaka kubahunganyisha uko ari  ko kose nimumomere kandi mukomeze gukomerera mu rukundo rwanjye ndabashyigikiye impande n’impande ntimugahirime kandi ntimugatsitare kuko mbarinda kandi nkabacungira umutekano uko biri n’uko bikwiye kandi uko bwije n’uko bukeye bana banjye, nimugire amahoro kandi mwuzure urukundo kuko nifatikanyije namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo nkomeze mbakomeze kandi nkomeze mbashyigikire mu rukundo rwanjye mu mbaraga zanjye kugira ngo nkomeze mbasesekazeho urukundo rwanjye rwa kibyeyi mbasakazeho imbaraga umugisha urukundo kandi nkomeze mbashyire mu rumuri, muri aka kanya rero mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi ndi Mariya Nyina w’Imana Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkaba nkomeje kubareberera bana banjye nimubeho nimuganze nimutere imbere kandi mutsinde umwanzi icyago ndetse n’ikibi icyo ari cyo cyose mugihinde mucyigizeyo kuko mbahaye imbaraga zo kunesha kandi nkaba mbahaye imbaraga zo gushobora kugira ngo iteka ryose mujye muhora mwigizayo ikibi cyose cy’umwanzi kandi mujye muhora murwanya umwanzi mumutsinde.

Mbahaye gutera imbere kandi mbahaye gukatariza icyiza mbahaye kugubwa neza mbahaye kudacika intege kandi mbahaye kutadandabirana mbahaye kuba maso kandi mbahaye kuba intwari kwambarira urugamba gukenyera mugakomeza kugira ngo mukomeze kwifatikanya namwe bana banjye mu kurohora Isi kandi mu gushyira byinshi ku murongo mu gukomeza gutazanurira benshi amayira bashaka gusiga ibikorwa by’umwanzi bityo bakinjira mu bikorwa by’urumuri kugira ngo bamurikirwe mu ntambwe z’ibirenge byabo kuko nshaka gukura benshi mu nzasaya z’umwanzi nkabashyira mu byacu ab’Ijuru bityo bagakatariza icyiza abagendaga ahabi bakagenda aheza abagenzaga nabi bakagenda neza bakagenza neza mu bikorwa byabo no mu rugendo rwabo rwa buri munsi.

Muri iki gihe rero ndi kuvugurura Isi ndetse n’ibiyirimo kandi ndi kugenda nshyira byinshi ku murongo kuko ndi kugenda nambura umwanzi ijambo nifatikanyije namwe bana banjye kuko mu kwirekura kwanyu mu bwitange bwanyu bwa buri munsi mugenda mukora ibikorwa bikomeye mu kugenda muvuguruza imigambi mibisha y’umwanzi kandi mu kugenda mugabira benshi urumuri mugashyira byose ku murongo kandi mugashyira bose mu rumuri rw’Imana isumba byose kandi mugakomeza gufata hirya no hino kugira ngo musabire Isi ndetse n’abayituye, ubwo bwitange bwanyu ndabubona cyane bana banjye nkanabubashimira ngira nti ntimuzigere mucogora kandi ibihe ntibikabacogoze umwanzi ntakabatere ubwoba ngo mube mwarekura icyo mwari mufite kandi icyiza mwari mwambaye mucyiteye mugikindikije ngo mube mwagikuramo mwambare incabari iteka ryose nimuhore mwambaye ibyiza by’Ijuru muberewe kandi mubikindikije uko biri n’uko bikwiye kuko iteka ryose mparanira kubambika no kubakindikiza kugira ngo muhore mwambaye kandi muberewe ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’agaciro kandi ibikorwa byanyu bikomeze kuba ibikorwa by’urumuri mu Isi kugira ngo mukomeze kubohora benshi mubashyira mu rumuri kandi mukomeze gutahura intama nyinshi zazimiye muzizana mu rukundo rwa Jambo kandi mukomeza kugarura benshi mubahamagarira kuza mu rwuri kuko hari benshi batannye bagatandukira bakava mu rwuri bajya kureba ibiri hirya no hino nyamara ibyo akaba atari byo dushakira Mwene Muntu tumwifuriza guhinduka no guhindukira duhamagarira Mwene Muntu kuza kwinjira mu rukundo rw’Imana isumba byose kugira ngo yiyambure ikibi agende yiyambika umunsi ku wundi  kandi imikori agenda aterwa n’umwanzi yemere kuza tuyimukize kandi tumuhungureho ubwo bubi bwose umwanzi aba ashaka kumuteza uko bwije n’uko bukeye kugira ngo dutabare bose twiyegereze bose tubashyira mu rukundo rwacu n’ubwo umwanzi Sekibi atabyishimiye aba ashaka gushimashima benshi ngo abereke biriya kiriya na kiriya kandi abereke uburyarya bwe n’uburiganya bwe bityo kugira ngo abone uko abacukurira urwobo abone uko abashyiramo nyamara iteka ryose mba nifuza kurohora abana banjye kandi mba nshaka gushyira abana banjye mu rumuri kandi mba nshaka kubashyira mu rumuri nyarumuri kugira ngo ibikorwa byabo ndusheho kubitagatifuza uko bwije n’uko bukeye umwanzi Sekibi agashukashuka benshi akabahenda bana banjye nimube intwari mumenye ubwenge bityo mumenye gutahura amayeri n’uburyarya bwa Sekibi igihe cyose mukomeze kumwigizayo kandi mukomeze guhashya no guhanantura ibikorwa bye bibisha.

Mbahaye kubaho kandi mbahaye gukomera mbahaye gukomeza urugendo mbahaye kumenya ubwenge no kuba intwari mbahaye gukatariza icyiza kandi mbahaye kudacika intege mbahaye kuba intwari igihe cyose kugira ngo muhore muri intwari ku murimo kandi muhore mukatarije icyiza muhagaze kigabo kugira ngo igihe cyose imigambi mibisha y’umwanzi ntizigere ibatera ngo ibagamburuze cyangwa ngo ibe yabasubiza inyuma mu rugendo rwanyu  no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, mbahaye umugisha bana banjye mbahaye umugisha wanjye kugira ngo ubuzure kandi ubasesekareho kuri buri wese mbakindikijeho intwaro yo kugira ngo muhore iteka ryose muri mu isengesho mukindikije intwaro y’isengesho kuko ari yo ihashya umwanzi ndetse n’ibitero bye bibisha n’ingabo ze zose zigashirira hasi kuko iteka ryose muteraniye hamwe bana banjye muri ubu buryo mukora ibikorwa byinshi bihanitse kandi bihambaye kuko nururukira kuza kubana namwe nkagenda nigizayo imigambi mibisha y’umwanzi kandi amasengesho yanyu nkayatagatifuza uko muba muri kuyazamura nanjye nkururukira kuza kuyashyira mu bikorwa bityo iteka ryose nkarohora kandi nkazahura nkashyira byinshi ku murongo bityo ibyatannye nkabigarura kandi ibigenda bitandukira umunsi ku wundi nkongera gushyira ku murongo hari byinshi rero umwanzi Sekibi yari yaratanishije mu Isi muri ibi bihe nkaba ndi kugenda nshyira byose ku murongo kandi hari byinshi Sekibi yari yarahindanyije nkaba ngenda mbisukura muri iki gihe bityo rero aho yari yaragiye aca ingando kandi aho yabonaga intaho umunsi ku wundi akaba atari kugenda ngo ahabone ubwisanzure nk’ubwo yahabonaga kuko ibikorwa byacu bikomeye kandi bikaba bikomeje kugendana namwe kandi tukaba dukomeje kugenda twifatikanyije namwe mu kugenda dushyira byose ku murongo kandi mu kugenda twimura umwanzi aho yari yaragiye yiyimika, none ubu ngubu akaba ari kugenda abura henshi intaho yajyaga ayibona akaba afite ishyari ryinshi n’urwango rwinshi kubera ko yifuza kubarindimura no kubahashya kubera ko mumutera umujinya kubera ko igihe cyose muhora mumutsemba kandi mugahora mutsemba ibitero bye bibisha kuko yohereza ingabo ze zo kugira ngo arebe yuko zabarwanya bityo iteka ryose mukazitsemba kandi mukazirindimura zose mukoresheje isengesho ari zo ntwaro mbatoza gukindikiza umunsi ku wundi bana banjye akifuza rero kuba yabasubiza inyuma ariko agasanga ndahari cyane ndi kumwe namwe kuko naje guturana namwe no kubana namwe nkaba nararambuye igishura cyanjye nkakibakindikizaho kugira ngo nkomeze guhashya imigambi mibisha y’umwanzi kandi nkomeze kurindimura ibitero bibisha by’umwanzi mbarwanirire nivuye inyuma bana banjye, nimube amahoro kandi mukomeze gukatariza icyiza kuko mbashyize mu mutima wanjye wuzuye impuhwe ndetse n’urukundo kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi mbakomeze kuri buri umwe umwe.

Nimukomeze muze muture mu rukundo rwanjye kandi mukomeze muze muganze bityo mbagabire icyiza kandi mbagaburire ibyiza by’Ijuru by’agatangaza kugira ngo muhore iteka mubituyemo kandi muhore iteka ryose mubitekaniyemo bana banjye, mbahaye imbaraga mbahaye umugisha mbahaye gukomera mbahaye kugubwa neza kandi mbahaye gusesekazwaho urukundo nk’uko naje kurubasesekazaho bana banjye, nimukomeze mukindikize ibyiza by’Ijuru kandi ibikorwa byiza n’imigenzo myiza ibarange iteka ryose n’igihe cyose bana banjye murabizi icyo nkunda murakizi kandi n’icyo nanga murakizi, icyo nkunda rero nimwihatire kugikora icyo nanga nacyo mwihatire kukireka kugira ngo mukomeze mwinjire mu butungane mu buzima bwanyu mukiri ku Isi kandi mwihatire kugenda musiga imigambi mibisha y’umwanzi kandi mukomeze kuza munsanga mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nkomeze kubahumura amaso kandi  nkomeze kubahumuriza, nkomeze kubereka buri kimwe cyose bityo igihe cyose muhore mukatarije icyiza mudacika intege mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mbahaye amahoro y’umutima kandi nyabahaye atari nk’uko Isi iyatanga bana banjye, nimwakire amahoro y’umutima kandi mwakire ibinezaneza mu mitima yanyu mwakire urukundo rubuzure kandi rubasabemo bityo igihe cyose muhore mukatarije icyiza mu rugendo rwanyu muhore muri abatagamburuzwa kandi mutajegajega mudahagarara mushyigikiwe n’urukundo rwacu ab’Ijuru kandi muhagaze ku maguru yombi mutajegajega kandi mutadandabirana, uyu munsi nururukiye kubakomeza no kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mbakomeze kandi nkomeze mbashyire mu mutima wanjye mbashyire mu rukundo rwanjye kandi bana banjye nkomeze kubiyoborera no kubashyigikirisha imbaraga zanjye n’urukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko nshaka guturana namwe no kubana namwe iteka ryose n’ibihe byose kugira ngo nkomeze mbamenyeshe amatangazo n’amakuru y’iby’Ijuru kandi mbereke uko Ijuru rikorerwa n’uko Mwene Muntu agomba kurigendamo, niyo mpamvu iteka ryose niyemeje kuza kubavuburira ibyiza by’agatangaza nkabashyigikira mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo nkomeze mbishyigikirire kandi nkomeze mbiyoborere bana banjye, ndi umubyeyi-munyampuhwe  kandi umubyeyi uhora iteka mbategeye iry’iburyo nteze ibiganza byanjye kugira ngo mwese muze munsange kandi muze mwisanzure mu rukundo rwanjye kuko buri wese mukindikizaho urukundo rwanjye nkaza kwifatikanya namwe nkaza kubiyoborera bana banjye kugira ngo mbamenyere buri kimwe cyose kandi mbatsindire ubukozi bw’ibibi aho buva bukagera, nimukomeze muture kandi mutekane mu rukundo rwanjye n’urwa Jambo kuko nabururukirijeho umugisha wanjye ingabire ndetse n’ingabirano nkaba mbibagabira umunsi ku wundi iteka ryose rero bana banjye nkaba mbatoza gukora ikiri icyiza kandi nkabatoza no kugitoza abandi mu Isi mu kuvugurura Isi ndetse n’abayituye kandi gutoza benshi ibikorwa byiza n’imico myiza kugira ngo Mwene Muntu arangwe no kwisubiraho no kugendana nanjye mu bikorwa bye no mu rugendo rwe rwa buri munsi, mbakomeje rero mu rukundo rwanjye kandi mbahaye umugisha wanjye ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimube intwari kandi mukatarize icyiza mube maso kandi mukomeze kururukirizwaho umugisha wanjye wa kibyeyi, mbahaye gukomera kandi mbahaye kugubwa neza mbahaye gukatariza icyiza kandi mbahaye gutera imbere mu rukundo rwa DATA Uhoraho Imana umuremyi wa byose, mbahaye kutagamburura kandi mbahaye kudasubira inyuma no kudatenteburwa n’imigambi mibisha y’umwanzi ahubwo iteka mugahora mushyigikiwe n’imbaraga zacu ab’Ijuru tubururukirizaho amanywa na nijoro kugira ngo dukomeze tubishyigikire kandi dukomeze tubayobore mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, erega bana banjye iki gikorwa ni jye wagitangije njye na Jambo ndetse na DATA kandi tukaba twaragitangije muri mwebwe tukaba tudateze gutuma gisubira inyuma cyangwa gicogora muri mwebwe, iki gikorwa kirakomeye kandi iki gikorwa kirakomeje kuko nururutse mu mbaraga zanjye no mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi ndetse no mu mbaraga zacu ab’Ijuru kugira ngo dushyire byose ku murongo mu Isi kandi tuvugurure Isi ndetse n’ibiyiriho kugira ngo duhindure ibintu bundi bushya kandi ibitagenda neza tubigenze neza.

Umwanzi Sekibi rero ntabwo yishimiye ibikorwa byacu muri mwebwe kuko bigenda bimuhashya kandi bikamutentebura umunsi ku wundi, niyo mpamvu akora iyo bwabaga kandi agakora uko ashoboye kose kugira ngo arebe yuko yabasubiza inyuma ariko agasanga imbaraga ahanganye nazo ari izacu zitajya zikorwa mu nkokora kandi ibikorwa byacu ari ibikorwa ndakumirwa ari yo mpamvu rero dukomeje gushyigikira igikorwa cyacu no gukomeza abakirimo no kugira ngo dukomeze dukomeze umugambi wacu muri mwebwe ntabwo uzigera uhagarara kandi ntuzigera usubikwa kuko igihe cyose duhora duhamagarira Mwene Muntu kwisubiraho no kwisuzuma tukaba twaraje kugenza ibintu bundi bushya kandi ibintu tukaba twaraje kubigenza neza kugira ngo imikorere yacu dukomeze tuyitangarize Mwene Muntu kugira ngo Mwene Muntu ugenza nabi yisubireho agenze neza kandi dukomeze kwereka Mwene Muntu inzira nyayo, turakomeje rero kwifatikanya namwe kandi dukomeje kugendana namwe mu bikorwa byanyu no mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo tubahe amahoro kandi tubahe umugisha wuzuye kandi usendereye mu bikorwa byacu rero dukomeje kwifatikanya namwe mu kubahumura amaso kandi mu gukomeza kubagira intwari z’Ijuru, ububasha bwacu bwururukiye kuza kwifatikanya n’imbaraga zanyu kugira ngo ibikorwa byanyu dukomeze tubihe umugisha kandi akazi twabahaye dukomeze tukabaheremo umugisha bityo urugendo rwanyu rukomeze kuba rwiza kandi ruhire mu Isi, mbahaye rero umugisha bana banjye mbahaye gukomera no kugubwa neza mbahaye gutekanira mu mutima wanjye kandi mbahaye kuzura urukundo rwanjye, mbafitiye ubwuzu bwa kibyeyi kandi mbafitiye urukundo rwuzuye rusendereye namwe nimwuzure bana banjye, nimukomeze mube indabo nziza kandi mukomeze mube indabo nziza zimpumurira mukomeze mube abahoza b’umutima wanjye kuko igihe cyose murohora Isi kandi igihe cyose mufasha gukiza Isi mu kugarura benshi muba muhoza umutima wanjye, nimukomereze aho bana banjye ntimugacogore gusa nanjye nzakomeza kubibafashamo mu kubatera imbaraga kandi mu kubatera ubutwari kugira ngo nkomeze mbashyigikire kandi nkomeze nkomeze buri wese muri mwebwe kugira ngo mbashyigikire mu rugendo rwanyu no mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nimube amahoro kandi mugubwe neza mbahaye umugisha wanjye wa kibyeyi nimukomeze mugubwe neza kandi mukomeze muture mu mutima wanjye mukomeze mube urukundo rusa rusa kuko iteka ryose nabaraze urukundo bana banjye nongeye kubaha urukundo kandi nongeye kubaraga gukundana bana banjye kugira ngo mukomeze kwibumbira hamwe no guhuriza hamwe kuri byose.

AMAHORO AMAHORO IBIHE BYIZA IGICAMUNSI CYIZA KURI BURI WESE IBIHE BYIZA KURI BURI WESE NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NIMUGIRE UMUNSI MWIZA KANDI MUGIRE IBIHE BYIZA NDI KUMWE NAMWE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI, AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO BANA BANJYE, NIMUGUBWE NEZA NDABAKUNDA, AMAHORO TURI KUMWE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *