UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, 13 GICURASI 2023.

Mbifurije igicamunsi cyiza bana banjye nkunda kandi dutaramanye, mbifurije kubaho mu rukundo rwanjye kandi mbifurije gukomeza urugendo mwatangiye, kuko nje mbasanga kandi nkaba mbasanganije ibyishimo kugira ngo mwishime kandi munezerwe, mu bikomeye no mu byoroshye ntimugacike intege kandi ntimugahungabane, kuko mbafatiye iry’iburyo kandi mbashyize mu gishura cyanjye, kugira ngo mbakingire umwanzi kandi mbakingire imbeho y’ubuhakanyi, bityo murangwe n’urukundo, ituze n’ubwiyoroshye mu mitima yanyu, muhore munyotewe n’ijambo ry’Uhoraho kandi muhore munyotewe n’ibyiza by’Ijuru.

Ndi kumwe namwe, ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, ubashyigikiye kandi ubatera inkunga kugira ngo mugere ku ntsinzi kandi mugere ku ndunduro y’icyiza Uhoraho yateguye muri mwe.

Bana banjye ndabakunda kandi ndabahetse mwese, kuko nifuza ko mwese mwagera ku ndunduro kandi mwese nkaba nifuza ko mwagera aheza Uhoraho yabateguriye kandi yabateganyirije.

Iki ni igihe kidasanzwe kuko ari igihe gikomeye cyane kuko namanutse mu Isi mu buryo bukomeye, aho ndi kubohora kandi ndi kubohoza benshi umwanzi yari yarigaruriye, abo umwanzi yari yaragize imbata, nkaba ndi gusenya mpereye mu mizi, kugira ngo urukundo rwanjye kandi urukundo rwa jambo rwigaragaze mu ntore zose zatowe mu Isi. Murambaye kandi muraberewe kuko muri ku rugamba kandi mukaba mutari kwiganda, ahubwo muri kwakira byose mu byishimo. Nimukomereze aho ngaho kuko mbateye inkunga kandi mbashyigikiye muri byose kugira ngo duhindure byinshi kandi dukore byinshi mu buryo bw’agatangaza.

Hari benshi bakomeje kunangira imitima kandi hari benshi bakomeje kwitwara uko bashaka n’uko babyumva, bibwira ko bashobora guhagarika ububasha bw’Ijuru kandi bibwira ko bashobora kuncecekesha. Hari benshi banyitiranya, banyita umugore nk’abandi; hari abandi mpeka bakanduma, hari abandi banjomba ibikwasi, ariko simbirengagiza kuko abana banjye ngomba kubahuriza hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi, aho bose bazishima kandi bose bakanezerwa.

Nimukomeze mutakambire roho nyamwinshi kandi mutakambire benshi, muri iki gihe basinziriye kandi barangaye, kuko igihe kigeze kandi isaha ikaba yegereje kugira ngo nyir’ijambo afate ijambo mu biremwa bye, kandi afate umwanya koko agomba kubamo kugira ngo intama zose zihurizwe mu rwuri rumwe, kandi intama zose zishorwe ku iriba rifutse.

Nimukomere rero mukomeze gutwara amatara yanyu mutiganda, kuko muyatwaye mu muyaga mwinshi kandi ukaba urimo kugenda wihuse, ariko nkaba ngira nti nimukomere urugamba nanjye nduriho inkundura, kuko umwanzi atadusumbya imbaraga kandi atadusumbya ubushobozi kuko twamukandagiye kandi twamujajanze agatwe, akaba arimo kwidegembya kuko ari kubona igihe cyamurangiranye kandi akabona isaha yashize, niyo mpamvu nawe ari gukora hasi no hejuru kugira ngo abone urwaho mu bana banjye, abone aho yakwinjirira, bityo abone abo yakwigabiza.

Nimuhumure ndabarinze kandi ndabashyigikiye,  kuko mutari mwenyine abana banjye mu Isi ari benshi bari gutotezwa hirya no hino, kuko umwanzi yahagurukiye abemera bose kugira ngo abace intege kandi abananize mu rugendo, kuko ari kubona ibikoresho bye byose biri kurangira kandi akabona ifumbire ye yose ntayo; bityo agatekereza aho ari bupfunde umutwe, niyo mpamvu yigabije abemera bose kugira ngo abananize mu rugendo, bityo bateshuke bave ku isezerano bagiriye Uhoraho, bityo bananirwe abone urwaho kandi abone urwinjiriro.

Nimukomere ku rugamba kandi buri wese ahagarare ku izamu rye, muricunge neza mutiganda kandi mutananirwa. Si igihe cyo gusinzira kandi si igihe cyo kurambirwa, ni igihe cyo gufata intwaro kuri buri wese wemera kuyoborwa n’Uhoraho, bityo mugahangana n’imbaraga z’umwanzi, kuko mubifitiye uburenganzira, kandi mukaba mubifitiye ubushobozi, kuko twabahaye byose kandi twabeguriye byose, ntacyo nabimye nabateguje byose kandi mbereka inzira zose, mbereka amayeri yose y’umwanzi ashobora gukoresha kugira ngo abahirike.

Nimukomere rero mukomere ku ijambo ryanjye n’irya Jambo, rikomeze kububaka kandi rikomeze kubarema bundi bushya kuko umutsindo uhari, mutazatsindwa kandi mutazamwaramwara nk’uko Isi ibitekereza kandi Mwene Muntu abitekereza, kuko ubwenge bwa Mwene Muntu ari igicagate kandi imikorere ye ikaba ari ubusabusa, kuko iteka aharanira kugira nabi kandi iteka agaharanira gutega imitego, kugira ngo abone urwunguko kandi abone amaramuko.

Mu ijuru rero siko tugenda kandi siko dukora, kuko iteka ibiremwa byose tubitabara kandi tukabiramira kugira ngo bibone ibyishimo kandi buri wese abone umunezero udashira.

Nimukomeze rero kubera amaso indangare mu Isi, bose bizeye abana b’abantu, bizeye amaboko y’abantu, mwizere ububasha bw’Ijuru kugira ngo bubarwanirire kandi bubashyigikire muri byose, kuko igihe kigeze cyo kugira ngo Mwene Muntu wiziritse ku kibi kandi wihambiriye ku kibi tumukuburane nacyo, kandi ikibi kimurimo kijye ku mugaragaro ku buryo bigaragarira bose, kuko benshi twabahishiriye kugira ngo bahinduke kandi bahindukirire, bagakomeza kunangira imitima kandi bagakomeza kwica amatwi, muri iki gihe bakaba bari gutoteza intore zacu kandi bari gutoteza abana banjye bankurikiye nta buryarya, ariko abana banjye bose nkaba nje kubarwanirira no kubahumuriza no kubakomeza; nkaba ngira nti “Ntimukora ubusa kuko umurimo muriho mutitumirije, mwatumwe n’Uhoraho kandi ndi kumwe namwe n’inyenyeri ibarangaje imbere mu rugendo, kugira ngo ndusheho kubamurikira kandi ndusheho kubasobanurira iby’Ijuru, bityo muhore mu munezero kandi muhore mu byishimo”.

Nimuhagarare mu rukundo muruhagararemo gitwari kuko Isi icyo yabuze yabuze urukundo, niyo mpamvu mubona amatiku hirya no hino ari kuvuka kubera ingeso mbi umwanzi yabibye muri Mwene Muntu, ubwikunde n’ubwikuze, amashyari n’uburyarya, bityo Mwene Muntu bikaba bimuzaniye akaga gakomeye, akaba agiye kurindimurwa n’ikibi cye kugira ngo avanwe mu nzira, kuko ikiri imbogamizi cyose tutazemera cyakomeza kubangamira abacu, ahubwo abana banjye bose bagomba gutambuka nta kibakanga kandi nta kibakangaranya, kuko umwanda wose ugiye kuva mu nzira, bityo abanjye bose bagashyirwa aheza.

Nimukomere rero kuko mbabumbiye hamwe kandi nkaba mbashyize mu gishura cyanjye kugira ngo mbarinde kandi mbarengere. Nimushire intimba kandi nimushire agahinda bana banjye, ntimwibaze kino na kiriya, ntimwihebe ngo munanirwe, kuko umwanzi ari kubashaka hasi no hejuru; niyo mpamvu muri kubona ari kubateza kiriya na kiriya, kugira ngo abone uko mwamugarukira kandi abone uko yabona agatoya, bityo nabona agatoya kugira ngo abinjiremo, namara kubinjiramo afate umwanya kandi afate ijambo.

Nimumwereke ko nta mushyikirano mugifitanye na we, kandi nta busabane mufitanye na we, ahubwo amizero yanyu ari muri Uhoraho, kandi ibyanyu byose mwabyeguriye Uhoraho. Nimwumve ko ntacyo mufite kiri icyanyu, kandi mwumve ko mutibereyeho ahubwo mubereyeho urukundo rw’Ijuru ryose, mwemeye kuyoborwa n’Ijambo ryacu kandi mwemeye kuyoborwa n’urukundo rwacu.

Nimukomere rero ntituzabatenguha kandi ntituzabatererana, kuko isezerano ari isezerano kandi icyo twasezeranye muri mwe tuzagisohoza kandi tukagikora ku mugaragaro. Twavuze kenshi mburira abana banjye hirya no hino ngo bahinduke kandi bahindukirire, benshi bica amatwi kandi benshi banangira umutima, aho kugira ngo bumve ijambo ryanjye n’irya Jambo, bakumva ijwi ry’umwanzi, aho kugira ngo bakire urumuri bakikundira umwijima, kubera ubwikunde bwa muntu no gushaka kugendera mu bimworoheye, mu mateka y’ibikomere na karande, inzika n’inzangano, byasaritse umutima wa Mwene Muntu, bityo agahora azikura ikibi, aho kugira ngo yakire icyiza agahora yibereye mu kibi.

Ni igihe rero kugira ngo uwiziritse ku kibi kandi ugikomeyeho ukihambiriyeho tumurindimurane nacyo, bityo abacu bose bakire urukundo kandi bakire ijambo ryanjye, kuko ijambo ryanjye ari ukuri kandi ari ihumure, nta we rigeraho ngo atahe amara masa kandi ntawe rigeraho ngo atahe uko yari ari, kuko nkora byinshi kandi ngahindura byinshi.

Muri uyu mwanya rero dukoze byinshi bidasanzwe kandi dukoze ibikorwa bikomeye cyane, kuko ducubije imbaraga ze zose kandi tukaba duhosheje intambara ze zose, ibitero yari yateye hirya no hino, byose tukaba tubihagaritse, abana banjye bose nkaba mbashyize mu burinzi bukomeye, kugira ngo babeho mu rukundo rwanjye kandi babeho mu byishimo byanjye kuko nta kigomba kubakangaranya, kandi nta kigomba kubakanga muri iki gihe, kuko ibyo byose umwanzi ari intwaro ze zo kugira ngo abone urwaho kandi abone urwinjiriro, ariko abumva ijwi ryanjye kandi bemera ijambo ryanjye n’irya Jambo, tukaba dukomeje kubashyiraho ikimenyetso kidakuka kandi kidasibangana,kuko umwanzi tutazamwemerera yakwidegembya uko ashaka n’uko abyumva, kuko ububasha bwe ari amanjwe kandi akaba yaratsinzwe, hakaba hasigaye igihe gitoya kugira ngo dushyire ku mugaragaro kuko rido tugiye kuyikuraho mu buryo bw’agatangaza, bityo abibeshya ku ijambo ryanjye n’irya Jambo kandi abibeshya ku bubasha bwacu, kugira ngo tubagaragarize umutsindo kandi tubagaragrize intsinzi muri mwe, kuko mwashyizwe ahirengeye kandi mugashyirwa ku gasongero, ari yo mpamvu mubona umwanzi ari kubahiga kuko atabyishimiye, kandi akaba atishimiye ibikorwa byanyu bya buri munsi kuko mukomeje kumutesha abambari be, kandi mukaba mukomeje kumutsembera ibitero bye byose, benshi mukaba mumaze kubinjiza mu rumuri, kandi benshi bakaba bari kugenda bahumuka kubera ibikorwa by’umwanzi biri kugenda byigaragaza, mu bo yagize ibikoresho n’abo yagize indiri.

Nimuhumure rero murashyigikiwe abatagatifu bose bari kumwe namwe, abamalayika bari rwagati muri mwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo babatere inkunga kandi babashyigikire, bityo umurimo Uhoraho yateguye muri mwe kandi ibikorwa bye bigerweho kandi byuzuzwe nta nkomyi, kuko nta na kimwe kigomba kubangamira umugambi wacu muri mwe, ibyo twavuze byose bigomba gusohora, kandi hari byinshi biteganyijwe bikiri mu bubiko, Mwene Muntu agomba kwakira kandi tugomba kumugenera kugira ngo yakire, kuko Isi igomba guhinduka kandi Mwene Muntu nawe agomba guhinduka, yabishaka atabishaka, yabikunda atabikunda, kuko nta wuzahagarika ijambo ryacu kandi nta wuzahagarika ububasha bw’Ijuru ryose, kuko tuje kwimura ikibi cyose, kandi  tuje kugitsikamira mu buryo bukomeye.

Amahoro, amahoro! Ndabakunda. Ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi, mbafashe ikiganza bana banjye nimuhumure, ntacyo muzaba turi kumwe, kuko mbakunda kandi nkabahoza ku mutima, nkaba mbajishe nkomeje kandi nkaba mbategeye yombi, kugira ngo mbazamure kandi mbageze ku mutsindo.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA, IBIHE IBYIZA. NIMWISHIME MUNEZERWE KUKO TURI KUMWE KANDI NKABA MBARINZE MU BURYO BW’AGATANGAZA.  AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA. NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO, BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *