UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA  17/07/2023

Ndabasanganiye bana banjye ngo nongere mbahereze ihumure ku buryo bwose kandi nongere mbakomeze mu ntambwe z’urugendo rwanyu kandi mbaganirize kandi nishimane namwe muri uyu munsi kandi nkomeze kubateza intambwe mu kwemera kandi nkomeze kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu, nimukomeze rero mukataze muze tugende turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi ndi umubyeyi ubabereye maso kandi ndi umubyeyi ubabera maso utajya ubasiga kandi utajya ubatererana mu ntambwe z’ibirenge byanyu ndaza nkisabanisha namwe kandi nkagendana namwe nkarushaho kubuzuza ububasha bw’Ijuru kugira ngo burusheho kubagenga kandi burusheho kubahigikira ikibi cyose. Nimukomeze rero muze munsanga bana banjye mukomeze muze munsanga mbafatiye iry’iburyo, nimukomeze muze nanjye nkomeje kuza mbasanga kandi nkomeje kubakindikizaho igishura cyanjye kugira ngo mugubwe neza muri jye kandi muze musabagire mu mutima wanjye ubafatiye urukundo ndetse n’ubwuzu bwa kibyeyi.

Ndabakunda cyane ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi w’Ijuru n’Isi nkabahora hafi kandi nkabarengera nkabatabara mu magorwa yose y’Isi nkaza kuyabambutsa kandi nkaza kubakiza no kubakingira muri byose nkababera inyenyeri ibayoboye kandi ibarangaje imbere muri byose kandi nkaza kwifatikanya namwe mu butumwa mwahawe kandi mu butumwa nabahaye no mu rugendo nabatoreye gukora kandi no mu rugendo nabatoreye kugira ngo muhore iteka muruhagazemo n’ubwo bwose umwanzi yifuza kuba mwaruvamo nanjye nkomeje kubahagararaho kandi bana banjye nkomeje kurinda icyo nabashyizemo kandi nkomeje kurinda urugendo naboherejemo nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubarwanirira muri byose. Nimukomere mukomeze mukindikizwe n’ububasha bwo mu Ijuru kandi buhore bubarinze muri byose buhore bubarengera mu byo mukora mu byo muvuga aho munyura n’aho mutambutse hose mugendere mu bubasha bw’Ijuru kandi igihe cyose mutoboye ngo muvuge ijambo ry’Uhoraho ribamanukire mu mirimo yanyu bityo mwivugire.

Nimukomeze rero mutange urugero rwiza kandi mukomeze mwigishe bose mutarinze no kubumbura iminwa yanyu ngo muvuge ahubwo imbuto nziza kandi ibikorwa byiza bibaranga bitume benshi bahinduka kandi bahindukirire Imana umuremyi wa byose kandi mu gusenga kwanyu no mu gutabaza kwanyu dukomeje kwakira inkunga y’amasengesho yanyu kuko bifite akamaro kandi bikaba biri kurohora benshi kandi bikaba biri gutabara benshi ari nayo mpamvu muri kwambura  umwanzi Sekibi benshi yari yaragiye yigarurira bityo abo yari yaragiye abohesha iminyururu inkunga y’amasengesho yanyu ikamanuka imeze nk’icyuma gityaye cyane bityo igacagagura bityo benshi bakabasha kubohoka kandi bakabasha kurohoka nimukomeze rero bana banjye mugume kuri iryo zamu kandi mukomeze mundohorere nanjye nkomeje kwifatikanya namwe sinzigera mbahemukira kuko kuva kera muri kamere yanjye kandi no mu mibereho yanjye no mu mateka yanjye sinigeze mpemukira abanyizeye kandi abo nitoreye sinigeze mbatenguha kugeza na n’ubu rero ndacyari uwo nari ndi we sinigeze mpinduka, ndi umubyeyi uhorana impuhwe za kibyeyi kandi nkahora iteka mbereye abanjye ku izamu kandi nkahora iteha ndengera ubwoko bwa DATA kandi nkahora ndengera abaza bansanga nkakomeza kubasigasira kandi nkakomeza kubabumbatira mu biganza byanjye kugira ngo nkomeze mbahumurize kandi nkomeze mbashyigikire muri byose.

Ububasha bwanjye rero nibukomeze bubagote kandi bukomeze bubazenguruke muri byose nanjye nkomeje kubabera maso kandi nkomeje kubashyigikira ku buryo bwose bukomeye kandi nkomeje kubahigikira imitego yose y’umwanzi kandi Nyakibi nkomeje kumwigizayo kugira ngo mukomeze gutambuka muza munsanga ntacyo mwamburanye nta n’icyo muzamburana nkomeje kubabera maso bana banjye kandi nkomeje kubashyira mu bikari nabashyizemo kugira ngo nkomeze mbereke ibiri mu bwihisho byose mubashe kubibona yaba ari ibyiza mubibone kandi n’ibibi mubashe kubitahura kugira ngo mubashe kumenya uko mubyirinda kuko naje kubereka byose nta na kimwe mbakinze kuko muri inshuti z’Ijuru kandi mukaba muri inkoramutima zacu tukaba twarabiyegereje ngo tubabwire amabanga yose n’amatangazo yose kugira ngo murusheho gusobanukirwa na byose; nimumenye byose rero mukiri ku Isi kandi mwambaye umubiri bityo igihe kitari iki ngiki benshi bazakurizeho gusingiza izina rya DATA ryabanaga namwe kandi ububasha bwa DATA bwabanaga namwe n’ubwo benshi batabyumva n’ubwo benshi batabyemera ariko ni twebwe twikorera muri mwebwe kandi tukabagenga uko biri n’uko bikwiye twaramanutse rero tuza kwifatikanya namwe kandi tuza kwisabanisha n’ikiremwa muntu tuza kwiyuzuza namwe kuko igihe cyari iki ngiki cyari cyarateguwe kuva kera na kare yuko Ijuru rizururuka rikaza kwisabanisha n’ikiremwa muntu kandi Mwene Muntu akabana n’Ijuru yambaye umubiri kandi Ijuru rikamuganiriza kandi Ijuru rikamwereka buri kimwe  cyose yambaye umubiri akiri mu Isi; igihe rero ni iki ngiki cyarageze ni mwebwe mwagiriwe ubwo buntu kandi ni mwebwe mwamanuriweho ibi byiza by’agatangaza bana banjye nabashyizemo kandi nabamanuriyemo. Nimukomeze rero mubyakire mukomeze mubishyigikire kandi mukomeze mubibumbatire mu biganza byanyu Sekibi ntazigere abibambura nanjye nkomeje kubibafashamo kugira ngo mukomeze mubifate kandi mukomeze mubisigasire n’ubwo bwose Sekibi ahora iteka aza kurebuza kugira ngo arebe yuko murarangara gatoya abibanyage nanjye nkababera maso nk’umubyeyi wanyu kugira ngo nkomeze mbacungire umutekano Sekibi atabiba igeno ryanyu nabageneye kandi nabahereje; nkomeje rero kubaba hafi kandi nkomeje kubahereza umutima wanjye kugira ngo muze muwuguribwemo neza kandi mwuzuzwe ibyiza mpora mbazanira uko bwije n’uko bukeye; muri abana banjye nitaho kandi nkabarengera kandi nkabamenyera ikiri icy’ingenzi kiri bibagirire umumaro kandi na DATA kikamuhesha ikuzo nkakibamanuriramo bityo nkakimugenera bityo buri wese nkamuhereza kandi buri wese nkamugabira kuko buri wese buri umwe umwe natoye bana banjye nzi icyo yanshimira kandi nzi icyo akunda kandi nzi intege nkeya ze kandi nzi n’ufite imbaraga nkeya kurusha abandi nkaba mfite rero uko mbatwara kandi nkaba mfite uko mbagenza n’uko mbatwara muri ubwo butumwa nabashyizemo bana banjye muri uru rugendo nabatangije mfite uko mbatwara kandi mfite uko mbagenza mfite uko mbahumuriza kandi mfite uko nganira namwe ariko akanya nk’aka ngaka mfata nkaza kubiyegereza nkabaganiriza nkarushaho kubereka ibyiza by’Ijuru kandi nkarushaho kubatoza urugendo rw’Ijuru uko mugomba kugenda mwitwaye kandi uko mugomba kugenda mwifashe; muri uru rugendo rero ndabizi ruberamo amakuba menshi kandi hakabera amagorwa menshi ari yo mpamvu bana banjye ntazigera mbatererana cyangwa ngo mbajye kure ngo mwirwanirire mwenyine kandi nzi intege nkeya Mwene Muntu akunda kugirira muri uru rugendo kuko Isi nayibayemo ndayizi n’ubwo bwose nari ndi mu bubasha bw’Uhoraho kandi nari ndi mu bubasha bwa DATA Isi nayibayemo ndayizi n’ibibi bihabera ndabizi kandi na Mwene Muntu urwana intambara z’urudaca za buri munsi nazo ndazizi kandi nawe ndamuzi ari yo mpamvu rero nkamwe natoye nkaba narabiyegereje muri ubu buryo ngira ngo mbabwire nti ndi kumwe namwe bana banjye sinzigera mbasiga kuko sinabatererana cyangwa ngo mbareke kandi amagorwa y’Isi nyazi kandi ibikuba ndetse n’ibikubarara bibera muri uru rugendo rw’abana banjye kandi rw’abana baba baza bansanga mbizi ari yo mpamvu rero ndushijeho kuza kubiyegereza ari yo mpamvu ndushijeho kuza kwisabanisha namwe nkaba nje kubuzuza imbaraga kugira ngo mukomeze mukataze muza munsanga; buri kanya rero mwumva ijwi ry’Ijuru kandi umunsi ku wundi mukumva ijwi ry’Ijuru kugira ngo buri wese arusheho gusabana n’Ijuru kandi arusheho gusabagizwa n’ibyiza by’Ijuru buri wese atekanire mu rukundo rw’Uhoraho Imana. Mwaratowe rero kugira ngo mube muri ibi byiza bana banjye kugira ngo muhore iteka mwumva ijwi ry’Ijuru bityo mukurizeho gukurikiza ugushaka kwa DATA kandi mukurizeho kuyoboka Imana ihoraho yabahanze ikabagenera umugambi mukaba mugomba kuwubamo rero kandi mukaba mugomba kuwutekaniramo bityo mukanyurwa n’ibyiza mubahereza kandi mukanyurwa n’ibyo tubazanira umunsi ku wundi.

Ntawe twatoye tumwibeshyeho kandi nta n’uwo tujya twibeshyaho kuko buri umwe umwe wese tumuzi kandi tukamenya imitekerereze ye n’imigendere ye n’imirebe ye, ari yo mpamvu rero dukomeje kubabumbatira kandi dukomeje kubashyigikira kuko mu kubatora kwacu tutigeze tubibeshyaho cyangwa ngo tuyobe inzira tuza kubatora buri umwe umwe wese twari tumufite mu mugambi kuva kera na kare igihe rero akaba ari iki ngiki cyo kugira ngo tubasohoreze isezerano kandi ibyacu bijye ahagaragara muri mwebwe bityo dusobanure ibidasobanutse kandi ibyari mu bwihisho bwose tukaba dukomeje kubizamura kugira ngo tubishyire ahagaragara ibyiza mwari muhishiwe namwe kandi mutari mubizi kugira ngo mubyibonere n’amaso yanyu kandi mubyiyumvire n’amatwi yanyu. Bana banjye rero igihe ni iki ngiki cyo kugira ngo nkomeze gusabana namwe kandi nkomeze kubamanuriramo ububasha bw’Ijuru kugira ngo mutangaze ikiri ukuri mukomeze guhamya ukwemera mwayobotse kandi ukwemera murimo tubambika kandi tubashishikariza guhora muhagazemo umunsi ku wundi n’ubwo bwose umwanzi Sekibi aba ashaka kubambura ukwemera twabambitse nimukomeze rero mwambare ukwemera twabambitse kandi mukomeze mwambare umwambaro mwiza twabambitse kuko twabirebye neza ko ari umwambaro ubakwiriye kandi ubabereye mwakagombye kwambara bityo ugahora iteka ari umwambaro ubabereye. Bana banjye rero nkomeje no kubasiga kandi nkomeje no kubahumuriza muri byose kugira ngo aho munyuze hose mugende muhumura impumuro nziza kandi mugende mutamatama impumuro nziza y’iby’Ijuru ari nako dukomeza kubasiga no kubanogereza kugira ngo mukomeze kwambara ubwiza bw’Ijuru kuko muri abeza b’Ijuru kandi mukaba muri abahire b’Ijuru; nimukomeze rero mutekanire mu mutima wanjye ubafitiye impuhwe nyinshi n’ubwuzu bwa kibyeyi kandi mukomeze muze munsange bana banjye murisanga mu mutima wanjye nabakinguriye kandi mu biganza byanjye mpora mbategeye kugira ngo muze munsange igihe cyose kandi mu kubahumuriza mbahumuriza mukomeze muze muhumurizwe nanjye kandi nkomeze mbomore byose kandi nkomeze mbakatarishe mu ntambwe z’ibirenge byanyu ntacyo nigeze mbahisha nta n’icyo nzigera mbahisha kuko nabiyegereje nshaka kubamenyesha byose kuko nabiyegereje nshaka kubereka byose kugira ngo mube abahanga n’abamenyi mu by’Ijuru kandi musobanukirwe n’iby’Ijuru mwe kugenda n’abatazwi kandi mwaramenywe n’Ijuru kandi Ijuru ryarabimenyesheje rikaba ryaraje kubana namwe kugira ngo ribamenyeshe byose bityo murusheho kumenya iby’Ijuru uko bwije n’uko bukeye mukataze muza mudusanga kandi mukatarize mu rukundo rwacu no mu bubasha bwacu duhora iteka tubamanuriramo.

Bana banjye nabahaye urumuri rugomba kubamukira mu ntambwe z’ibirenge byabyu, bana banjye mpora mbahereza umugisha ugomba kubaherekeza mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo igihe cyose muhore mukataje ntimuzigere mucogozwa urugendo rwanyu n’umwanzi Sekibi ntazigere abasubiza inyuma mu kwemera kwanyu ahubwo igihe cyose iteka mushyigikiwe n’ububasha bw’Ijuru maze murangwe no gukora ikiri icyiza mbatoza kandi mbifuzaho umunsi ku wundi. Ndagira nti urukundo nirubarange kandi rube ingenzi muri byose kandi gushyira hamwe no kuzuzanya bihore iteka bibaranga bana banjye kuko nashatse kubabumbira hamwe muri ubu buryo kugira ngo muhore iteka mwibumbiye hamwe bityo mujye muhora muhuzwa no gukora ikiri icyiza mu kurohora Isi mu gutabara Isi ndetse n’abayituye mu gushyira byinshi ku murongo bitari ku murongo mu kuzamura benshi Sekibi yari yarahejeje mu kuzimu mukabazamura kandi mukabatabara mukabarohora mu nkunga y’amasengesho yanyu ikomeye. Bana banjye rero ndaza nkifatikanya namwe igihe cyose muri gusenga bityo nkifatikanya namwe mu kurohora kandi mu gutabara nimukomereze aho ngaho rero turi kumwe kandi intambwe yanyu ndayibona kandi uguhoza kwanyu ndakubona ishyaka n’umwete byanyu muhora iteka mumfitiye kandi muhora iteka mushaka kwinjira mu gushaka kwa DATA ndabibona none rero nanjye bana banjye mbasezeranyije guhora iteka mbaha imbaraga zibakomeza mu rugendo kugira ngo ntimucike intege ahubwo igihe cyose muhore iteka muharanira kujya mu Ijuru kandi muharanira kugenda mu rugendo rwanyu nta kibashubije inyuma nanjye nkomeza kubahereza imbaraga zibafasha mu rugendo rwanyu no gutsinda umwanzi no kubagenda imbere n’inyuma kugira ngo ngende nkuraho udusindu twose kandi ngende nigizayo ibishaka kubabera imbogamizi muri mwebwe.

Nimugire amahoro rero kandi muhorane umugisha igihe cyose bana banjye nimwakire ihumure nyaryo kandi makire ibyishimo mbasabagijemo kandi amahoro n’umutekano akomeze abasabemo turi kumwe ndabashyigikiye muri byose, nimukomeze mumbere indabo nziza mukomeze mumbere abana nanjye nkomeze kubabera umubyeyi sinjya ntenguha abanjye kandi sinjya mbatererana sinjya mbahunza umusaya cyangwa ngo nigeieyo amaso yanjye ne kubareba ahubwo mpora mbareba kandi ngahora iteka mbakindikijeho igishura cyanjye bana banjye rero nimukomeze mumbere indabo nziza nanjye nkomeje kubabera umubyeyi muri ibi bihe kandi muri iyi minsi no muri uru rugendo rutajya rworohera abagenzi baza bagana Ijuru nkomeje kubibafashamo no kubafasha muri byose no kubarengera bana banjye no kubarenganura. Nimukomeze rero kugira igicamunsi cyiza turi kumwe nkomeje kubashyigikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu; nimwakire amahoro bana banjye nimwakire umugisha naje mbazaniye kuri uyu munsi kugira ngo urusheho kubuzura kandi urusheho kubasabanisha n’urukundo rwa DATA.

TURI KUMWE BANA BANJYE SINTANDUKANYE NAMWE AHUBWO TURI KUMWE NKOMEZANYIJE NAMWE IMIRIMO YANYU MU BURYO BUTANDUKANYE KANDI MU BIKORWA BYANYU TURI KUMWE TURIFATIKANYIJE NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI UBAHORA HAFI KANDI NKAHORA MBARENGERA MURI BYOSE. AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *