UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 13 KANAMA 2023

Ndabaramukije bana banjye mbifurije igitondo gihire mbifurije amahoro y’Imana kandi mbahaye umugisha wanjye kuri uyu munsi ngo ubaragire kandi ubarinde ubasesekareho ubahe kuganza kandi ubahe gutsinda ibitego umwanzi, mbifurije kugubwa neza kuko mbakunda kandi nkaba mbahurije mu mutima wanjye utagira inenge kugira ngo mumfashe dukwirakwize urumuri mu Isi yose kandi dukwirakwize imbaraga mu Isi yose ndetse no mu kiremwa muntu muri rusange. Bana banjye twifatikanyije mu mirimo ikomeye ndetse no mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko ari umunsi wo kurohora kandi akaba ari umunsi wo gukura mu nzira ibikorwa bibi by’umwanzi cyane cyane ibyo akomeje gushukisha Mwene Muntu tukaba tuje gusenya kandi tukaba tuje gukura mu mizi kugira ngo dukuruguture kandi duhere mu mizi y’ikibi cy’umwanzi kugira ngo tugikure mu nzira mu buryo bwo kukirimbura kandi mu buryo bwo gukuraho ikibi cyose gitera Mwene Muntu gucumura kugira ngo urumuri rw’Uhoraho Imana rukomeze rwigaragaze kandi ububasha bw’Uhoraho Imana bukomeze kururukira mu mitima ya benshi nta na kimwe kiruteze.

Bana banjye twifatikanyije muri aka kanya nimwakire imbaraga kandi mwakire iruhuko oya ntimukananirwe ahubwo nimwakire ububasha bukomeye kugira ngo mumenye ko urugamba rugikomeje kandi ibikorwa bigikomeje ko tutazahagarara tutageze ku cyo twifuza kandi tutazacumbika ibikorwa byacu Kiremwa Muntu aho ava akagera tutamurohoye tutamugejeje mu rumuri rw’Uhoraho. Ni urugamba rukomeye kandi ni urugamba rubasaba kwitanga ndetse no kwirekura kugira ngo buri wese arusheho kumenya urugamba yahamagariwe kandi n’imirimo yahamagariwe kuko ari ho benshi nyine bari barahamagawe kugira ngo bifatikanye namwe muri mu Isi ariko abenshi bakaba bararambitse bakaba bararambiwe bakaba baravuye mu cyo Uhoraho Imana yari yarabahaye ahubwo bakiruka inyuma y’umwanzi.

Ni igihe cyo kubagarura kandi ni igihe cyo kubaha urukundo rwanyu kugira ngo rubashe kubareshya kandi rubashe kubagarura mu nzira nziza bityo rero nanjye nkaba ndushijeho kubafungurira umutima wanjye w’impuhwe kandi w’urukundo kugira ngo urukundo rwanjye rurusheho kubasesekaraho kandi rurusheho gusesekara mu biremwa byose. Nihaye buri wese mu buryo bukomeye mu kwemera gusiga icyubahiro n’ubwamikazi bwanjye nkagaruka mu Isi gufasha Kiremwa Muntu ariko benshi ntibabasha kwakira urwo rukundo ntibabasha kurwumva ntibabasha kurusobanukirwa kuko nyine bifunze amatwi kugira ngo batumva kandi bakihuma amaso kugira ngo batabasha kubona ngo babone ububengerane bwa DATA. Ni igihe rero gikomeye ndi kugenda hirya no hino mu Isi mu kurohora ndetse no kurengera Kiremwa Muntu kugira ngo tubashe kubazana mu rukundo rw’Imana kandi buri wese Uhoraho Imana yagaragarije urukundo rwe buri wese Kristu Nyagasani yameneye amaraso ye kugira ngo agaruke mu murongo kuko nyine Yezu Kristu atitanze akina kandi atemeye kumena amaraso ye akina. Ni igihe rero buri wese yakagombye kumva kandi akumvira akaba ari igihe cyo guhagarika ibikorwa byose by’umwanzi kugira ngo ububasha bw’Uhoraho Imana burusheho kwigaragaza kandi urukundo rw’Uhoraho Imana rurusheho kwigaragaza mu biremwa byose.

Bana banjye mbategeye ibiganza kandi mbategeye amatwi kuko igihe cyose mbumva kandi nkarushaho gushyira mu bikorwa cyane cyane icyo mbashakaho ndetse n’icyo namwe muba munshakaho kugira ngo igihe cyose mbatoze ikiri icyiza kandi mbatoze inzira nziza y’ubutungane. Inzira murimo ni inzira ikomeye kandi ni inzira ikakaye, ni inzira ibasaba kwihambura kandi ni inzira ibasaba kwirekura, ni inzira ibasaba kureka iby’Isi ndetse n’ab’Isi mukihambira mu rukundo rwanjye kandi mukinjira mu mutima wanjye utagira inenge kuko nifatikanyije namwe kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe. Uyu munsi rero ndakorana namwe imirimo ikomeye kandi ndarohorana namwe roho nyamwinshi kugira ngo zibashe kwakira imbaraga kandi zibashe kwakira urumuri, uyu munsi rero akaba ari ugukwirakwiza hirya no hino mu Isi kugira ngo urukundo rwanjye rurusheho gukwirakwira mu biremwa byose rubohore roho nyamwinshi. Erega icyanzanye ntabwo kizansubizaho ntakirangije kandi icyanzanye nazanywe no kurohora Mwene Muntu kuko Uhoraho Imana yampaye Kiremwa aho kiva kikagera bityo rero abana banjye bose nkaba nshaka kubacyura mu rugo ruhire kugira ngo buri wese mbashe kumutuza mu rukundo rwa Data. Ni igihe turi kugenda tuzana roho nyamwinshi tuzizana mu rwuri kugira ngo aho bazimiye ndetse n’aho umwanzi yabazirikiye turusheho kubohora kandi turusheho kubazana mu gitunganye ndetse no kubereka inzira nziza y’umukiro. Erega ntabwo Kiremwa Muntu ananiranye ahubwo umwanzi niwe ukomeza kwigaragambya ariko ko kandi nawe yaratsinzwe kuko namutsindiye kandi nkaba naramutsinze mumena umutwe mu buryo bukomeye rero ubwamikazi bwanjye akaba ari ubwamikazi bwatsinze kandi uyu munsi akaba ari umunsi w’umutsindo umunsi w’ibikorwa bikomeye kandi umutsindo wo gutsinda umwanzi kugira ngo abanjye ndusheho kubacyura kandi abanjye ndusheho kubabohora.

Ni urugamba rukomeye rero kuri uyu munsi mu buryo budasanzwe kuko umwanzi nawe ashaka kugira abo yibetana kandi ashaka kugira abo akurura ariko kandi urumuri rwacu akaba ari urumuri rumurika akaba ari urumuri rutsinda kandi akaba ari urumuri rwirukana umwijima. Nimuhagarare mwakire imbaraga kandi mwakire intwaro tujye ku rugamba ko twazanye intwaro zikomeye kandi tukaba twabahaye ibyangombwa kugira ngo buri wese ahagarare ku izamu rye kandi buri wese ahagarare hejuru ku gasongero kugira ngo amenye ko ahagarariye ikiremwa muntu mu Isi kandi ahagarariye ibikorwa byacu mu Isi. Erega ntabwo twabatoye tubibeshyeho koko buri wese dufite imbaraga twamuhaye n’ububasha twamuhaye bityo rero ugutorwa kwanyu no gutoranywa kwanyu tukaba tutarigeze tubibeshyaho ari nayo mpamvu mwifatikanyije n’abandi hirya no hino mu Isi cyane cyane abo niyeretse bakanyakira ndetse n’abo nareheje bakaza bansanga. Nkomeje kubahuriza hamwe rero mu rukundo rwanjye rw’umutima utagira inenge kugira ngo ubuziranenge bwa Data burusheho kwamamara mu Isi yose kandi umutima wanjye watsinze urusheho gukwirakwizwa mu Isi yose Kiremwa Muntu abashe abashe gusobanukirwa kandi Kiremwa Muntu abashe kumenya umutsindo wanjye ndetse n’umutsindo wa DATA. Erega si jye uwiha kuko DATA ari we wawumpaye kugira ngo ntsindire ibiremwa byose bityo rero nkaba nararwanye urugamba inkundura na n’iyi saha nkaba nkomeje kurwanirira abana banjye n’ubwo ndwanirira abadashaka kandi nkazana abadashaka ariko ntabwo nzarekera aho ntabagejeje ku mutsindo. Nimurusheho rero kumva urukundo mbakunda murusheho kuza kuko iteka n’iteka nifatikanya namwe mwebwe mwese mwakiriye gushaka kw’Imana kandi mwebwe mwese mwakinguye umutima wanyu kugira ngo mbashe kwishyira nizane kandi mbashe kurekura byose mbibasendereze kugira ngo namwe mubisendereze ku Isi yose.

Uyu munsi ni umunsi muhire kandi ni umunsi mutagatifu ni umunsi utagira uko usa kuko Kristu Nyagasani akomeje kwigaragariza ibiremwa byose mu Isi kandi akomeje kubigaragariza umutsindo we. Ni igihe rero cyo kwemera gupfana na we no kuzukana na we kuko yagaragarije umutsindo buri wese igihe yemeraga gutsinda urupfu agatangaza izuka; namwe rero nimwakire imbaraga muri we kandi mwakire gukomera muri we kuko akomeje kumanura imbaraga ze z’urumuri kugira ngo yihereze buri wese kandi yihe buri wese mu buryo bwo kumugabira ubuzima bwa roho kandi mu buryo bwo kumusendereza amahoro n’ibyishimo. Abari maso barahirwa kuko baravomererwa kandi bakavoma umukiro kuko ari umunsi w’ibikorwa by’uruhurirane, umunsi udasanzwe kandi umunsi mutagatifu Kristu Nyagasani na Data bakomeje kwigaragaza kandi bakomeje kumanura ububasha bwabo munsi. Nkomeje gutambagira hirya no hino mu biremwa byose kugira ngo ndusheho kubazana mu mukiro w’Uhoraho kandi ndusheho kubatoza icyo Kristu Nyagasani abifuzaho kuko atari igihe cyo kugendera mu kigari no kugendera mu kivunge ahubwo ni igihe cyo guhuguka no kumenya ubwenge kugira ngo abana b’Isi batabarusha ubwenge bo bamenya kwizigamira ibizabatunga mu gihe cy’impeshyi namwe nimumenye kwizigamira ikizabatunga ndetse n’ikizabaramira mu minsi mibi.

Erega umwanzi yoretse Isi yose ayereka iki na kiriya bityo abenshi ntibamenya kandi ntibasobanukirwa urukundo rw’Imana iki gihe rero ni igihe cyo gutandukanya kandi ni igihe cyo kugura mu nzira kugira ngo ibikomeje kwiyitirira Imana byose bikurwe mu nzira bicecekeshwe kuko ari urugamba rukomeye turi kurwana kandi tukaba twararutangiye mu Isi kandi akaba ari urugamba rukomeye tugeye kugeza ku musozo. Ni akanya gatoya ko kugira ngo dukome ku mbarutso byose bishyirwe ku murongo kandi byose bikazisobanurwa mu bikorwa kandi igihe ibikorwa bizaba bimanutse ibindi byose bizaceceka kuko nyine buri kimwe cyose kizisobanura kandi buri wese ikimutuyemo kikigaragaza. Ni igihe buri wese rero yakagombye kuba maso akakira urumuri rw’Uhoraho kandi akakira urukundo rw’Uhoraho kuri uyu munsi rero nkaba nifatikanyije n’abana banjye hirya no hino mu Isi mu buryo bwo kwamamaza urukundo nyampuhwe kandi mu buryo bwo kwamamaza urukundo rushyitse rwa Kristu Nyagasani kugira ngo buri wese aruturemo kandi buri wese arwogemo. Abari maso ndabavomerera kandi ndabuhira ndabatera imbaraga kandi ndabatera icyuhagiro kuko natangiranye namwe mu buryo bwo kubakomeza mu buryo bwo kubahumura ndetse no mu buryo bwo kubambika imbaraga.

Uyu munsi ni umunsi w’ingabire n’ingabirano mu buryo budasanzwe mu biremwa byose mu buryo bwa benshi bateze ibiganza kandi batakamba akaba ari umunsi wo kubaha imbaraga za roho kandi akaba ari umunsi wo kubagabira ubuzima nyabuzima muri Roho Mutagatifu. Mwirinde kurangara biremwa by’Uhoraho ahubwo buri wese azirikane ibyo navuganye na we buri wese azirikane uyu munsi mutagatifu kandi uyu munsi muhire kuko ari umunsi neguriweho Isi yose kandi neguriweho ibiremwa byose mu buryo bukomeye kandi mu buryo bwo kubafasha mu buryo bwo kubakira no kwakira ibyifuzo byanyu n’ibitekerezo byanyu kugira ngo igikomotse kuri Uhoraho Imana ngisendereze kandi cyuhe uducafu twose mu bikorwa byanyu kugira ngo mbereho gucayura kandi mbereho gutengeneza. Erega uyu munsi ni umunsi ukomeye kandi ni umunsi w’amateka ni umunsi udasanzwe w’ibikorwa bidasanzwe kuko Ijuru ryose ryururutse kugira ngo ritangirane namwe kandi rigendane na buri kiremwa cyose gituye Isi. Ni umunsi wo kubohora kandi ni umunsi wo gucagagura ingoyi zose z’umwanzi bityo rero abari gutakamba kandi abateze ibiganza biteguye nkaba nifatikanyije namwe mu kubasendereza no kwakira ibyiza mwifuza kugira ngo mbashe kubageza ku mukiro w’Uhoraho.

Ndabishimiye biremwa by’Uhoraho kandi nishimanye namwe kuri uyu munsi mwebwe mwese mufata akanya ko kuwuzirikana kandi mwebwe mwese mufata akanya ko kuntuza mu mitima yanyu nanjye nkaba mbakinguriye umutima wanjye utagira inenge kugira ngo mwogemo kandi muwuvomererwemo imbaraga muwuvomererwemo urumuri ndetse n’ububasha bubakomeza gukataza mu cyiza. Ndi umwamikazi watsinze kandi ndi umwamikazi w’ibiremwa byose namwe rero narabatsindiye kandi nsindira abanjye umunsi ku wundi kuko abanyiyambaza kandi bakaza bansanga ndabakira kandi sinjya nigera nsubiza inyuma abaza bampungiraho.

Mbifurije igitondo gihire kandi mbifurije umunsi mwiza umunsi w’umugisha kandi umunsi w’ingabire n’ingabirano umunsi wo kubasendereza kandi umunsi wo gukuraho imitego yose y’umwanzi kandi umunsi wo kurushaho kurwana urugamba inkundura kugira ngo tubuhore roho nyamwinshi kandi tubazane mu mukiro w’Uhoraho. Ni umunsi w’urugamba rero bana banjye murusheho gukataza kandi murusheho kwambara imbaraga muri Nyagasani, oya ntimuhubuke kandi oya ntihagire ikibarangaza ahubwo mumenye ko umwanzi nawe arekereje kugira ngo arebe uko yabarangaza kandi uko yabahuza. Ni umunsi rero tugomba gutsinda kandi ni umunsi tugomba kuzanaho umutsindo ukomeye mu buryo budasanzwe kuko tugiye kugaba ibitero hirya no hino mu Isi kandi igitero ngabye nkaba ndushijeho kugendana namwe kugira ngo tubashe gutsinda kandi Ijuru ryose, abamalayika n’abatagatifu bakaba bamanutse kugira ngo bifatikanye namwe mwebwe mwese mwiteguye kandi mwebwe mwese mwambariye urugamba, mwebwe mwakinguye imitima yanyu kugira ngo nishyire nizane.

Mbahaye umugisha kandi mbahaye gukomera mbahaye urukundo rwanjye kandi mbafunguriye amayira kugira ngo mwakire imbaraga kandi mwakire ububasha kuko uyu munsi ari umunsi udasanzwe kandi kandi akaba ari umunsi ubategurira ibikorwa bikomeye kugira ngo koko ubuziranenge bwanjye kandi ubuziranenge bwa DATA burusheho kubuzura kandi burusheho kubusanderera. Mbahaye ibyishimo byanjye, amahoro yanjye n’umunezero wanjye kuko nishimanye namwe cyane cyane nkishima iyo muntaramiye muza munsanga kandi kandi muza mwakira icyo mbahereza kandi mufunguye imitima yanyu ndushaho kwizihirwa kandi nkarushaho kwishimana namwe bityo tukagendana ku rugamba. Mbahaye byose kuko nta na kimwe nabimye kandi mbafunguriye umutima wanjye kugira ngo mwishyire mwizane bityo igihe cyose mwumve ko mbahaye urukundo kandi igihe cyose mwumve ko mbahaye imbaraga zanjye kugira ngo tujye ku rugamba kandi igihe mugiye ku rugamba ntimwumve ko muri mwenyine kandi igihe mutari mwenyine muba mugomba gutsinda kuko nyine ari jyewe ubarwanirira. Ndi inyenyeri ibarangaje imbere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo mbakomeze kandi mbahe gutsinda bityo rero umutsindo nkaba nawurambitse mu biganza byanyu nimuwakire kandi mugendane nawo ahubwo mumenye kwitwararika mumenye ko ibyo mbaha kandi ibyo mbagabira mubitwaye mu tubindi tumeneka ubusa nkagira nti rero biremwa by’Uhoraho muteze amatwi kandi mwumva murusheho kwitwararika kandi murusheho kwigengesera kugira ngo ubukungu buhishe buri muri mwebwe kandi twabahaye murusheho kubutwara neza kugira ngo umwanzi atabanyaga.

Mbifurije umunsi mwiza mbifurije kugubwa neza ndi Mariya Nyina w’Imana, Umwamikazi Mariya Rosa Mystica, ndabakunda kandi ndabaramiye mbahaye ibyishimo byanjye kandi mbahaye urukundo rwanjye kuko nishimiye gutaramana namwe kandi uyu munsi wose nkaba ngiye gukorana namwe imirimo ndetse n’ibitangaza. Nimukomeze mutege ibiganza kuko namanuye inema n’ingabire nkaba nabateguriye agaseke keza gasendereye kandi gasheshekaje kugira ngo buri wese yikoreremo kandi buri wese muhaze ibyiza bya Roho Mutagatifu kugira ngo urumuri rwa Roho Mutagatifu rukomeze rumurikire Isi yose kandi rukomeze rumurikire ibiremwa byose. Mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije gukomera kuko nabazamuye kuri Alitari y’ubuziranenge kugira ngo ubuziranenge bwa DATA burusheho gutwikira Isi yose kandi burusheho kwamamara mu Isi yose mu buryo bwo kurinda kandi mu buryo bwo gukomeza mu buryo bwo kwerekana imbaraga z’Umusumbabyose kandi mu buryo bwo gusigasira ibikorwa by’Umusumbabyose mu Isi.

Muri abarinzi b’ingoro kandi muri abarinzi b’ibikorwa bya DATA mu buryo bukomeye kuko murinze amabanga y’Ijuru bityo rero mukaba mubereyeho kuyasesekaza mu Isi yose no ku kiremwa muntu nimukomeze mwakire ibyo byiza mwasenderejwe kandi mukomeze mubyogemo mukomeze mubikomeze kugira ngo igihe cyose abaza babagana kandi ababifuzaho ikiri icyiza mubone icyo mubaha kandi mubone icyo mubasanganiza. Nabahaye byose kandi mbagabira byose kuko Ijuru ryose twabafunguriye kugira ngo icyo twifuza namwe icyo mwifuza mubashe kukigeraho kuko mwarushijeho gukindura imitima yanyu kandi mukampa ugushaka kw’Imana nimukomeze rero musabire benshi kugira ngo buri kiremwa cyose koko kibe mu gushaka kw’Imana kuko buri wese uzaba mu gushaka kw’Imana uzirekura akareka ibimuhambiriye kandi akareka imigenzereze ye mibi azahirwa kandi akazatunga ho Ijuru ho umurage. Ni igihe rero cyo kubaha imbaraga kandi ni igihe cyo kubambika kugira ngo mujye ku rugamba murwanirire roho nyamwinshi kugira ngo bose babashe kuvoma kandi babashe kuvomererwa.

Amahoro, amahoro, ndabakunda cyane banjye mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibikorwa bihire mbifurije urugendo ruhire ku bagana Imana kandi mbifurije icyumweru gihire kuri buri wese kibabere icyumweru kibafasha kurushaho guhura n’Imana kandi kibabere icyumweru kibafasha kurushaho kwitagatifuza no kumenya icyo Kristu Nyagasani abifuzaho umunsi ku wundi. Ni umunsi w’ibikorwa bikomeye mu Isi yose kuko nta kiremwa na kimwe tutari bugereho kandi nta n’umwe utuye mu Isi tutari bugereho kuko natambagiye manura imirasire yanjye kandi mfungura urukundo rwanjye kugira ngo rwururukire mu Isi yose bityo rero nkaba nasheshekaje kandi nkaba nasendereje ku bari maso ndetse n’abateze ibiganza nkaba mbahaye amahoro n’ibishimo kugira ngo buri wese abashe kugubwa neza kandi buri wese abashe kwakira imbaraga zimufasha kurushaho kwitagatifuza no guhura n’Imana.

AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA KUGUBWA, NEZA NDABAKUNDA CYANE BANA BANJYE NDI MARIYA NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI MARIYA ROSA MYSTICA, AMAHORO, AMAHORO BANA BANJYE!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *