UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI YA 30 GICURASI 2023

Ndabahobeye mu byishimo byanjye bya kibyeyi bana banjye nkunda kandi dutaramanye igicamunsi nk’iki ngiki mbifurije ibihe byiza mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye ntaramanye namwe mu byishimo ngira nti nimubeho kandi mukomere mu rukundo rw’Uhoraho kuko nshyigikiye intambwe zanyu kandi mbashyigikiye mu buzima bwanyu bwa buri munsi kugira ngo muharanire ukora icyiza kandi mukataze mu cyiza mwubahisha izina ry’Imana kandi mwubahisha igitinyiro cy’Imana muri mwe.

Ndabashyigikiye nk’umubyeyi kandi mbarangaje imbere nk’inyenyeri kugira ngo nkomeze kubayobora mu rugendo rwanyu rwa buri munsi mbarinde ibisitaza mbarinde umwijima w’umwanzi bityo mugendere mu rumuri rwanjye n’urwa Jambo. Mfashe ikiganza buri wese kugira ngo mbateze intambwe kandi mbashyigikire mu gukora icyiza kugira ngo urumuri rw’Uhoraho rurusheho kwiyongera mu buzima bwanyu kandi mu mibereho yanyu ya buri munsi bityo mube itara rimurikira Isi yose kandi rimurikira bose.

Bana banjye ndabakunda kandi ndabashyigikiye mwese kuko mbashyize ku bibero byanjye mwese kandi mwese nkaba mbonsa ibere rimwe kugira ngo muhorane umunezero kandi muhorane ibyishimo kuko uyu munsi ari umunsi w’umutsindo kandi uyu munsi ukaba ari umunsi udasanzwe turi gukora ibikorwa bidasanzwe mu Isi cyane cyanemu guhindura Muntu no kumuhindukiriza mu kwereka Muntu icyerekezo n’inzira agomba kugenda mu gusakaza urumuri rwanjye n’urwa Jambo kuko igishura cyanjye nakiramburiye ku bana banjye bose kugira ngo mbashyire mu burinzi kandi mbashyire mu bwihisho aho umwanzi adashobora kubavogera.

Bana banjye ibihe turimo ni ibihe bikomeye kuko umwanzi arekereje abemera bose akaba ari ibihe by’ishungurwa rikomeye umwanzi ari gutega imitego kandi umwanzi ari gusitaza benshi kugira ngo bananirwe kandi barambike mu rugendo. Nkaba ngira nti bana banjye nimukomere mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kandi mukomere ku ijambo ryanjye n’irya Jambo rihore ribubaka kandi rihore ribarema bundi bushya kuko inzira mbatoza ari inzira y’ukuri kandi urugendo nkorana namwe ari urugendo rukomeye kuko benshi beretswe inzira bakanga kuyinyura benshi bakerekwa icyerekezo bakanga kukinyura kubera Mwene Muntu yakunze ibimushimisha by’amarangamutima ye. Akaba ari igihe ndi guhoza abana banjye bose bahabiye kure kandi batataniye kure abari kurira abo bose bakaba bari guhumurizwa mu buryo bukomeye kandi budasanzwe kugira ngo urukundo rwanjye rwigaragaze mu bana banjye. Turi kumwe rero nshyigikiye intambwe zanyu ntimugacogore kandi ntimukananirwe nimuhore mutera intambwe mujya mbere mu rukundo rwanjye, icyiza n’ikibi murakizi nimugire ubushishozi bukomeye mushobore gusobanukirwa n’ijwi ryanjye kandi musobanukirwe n’ijwi ryanjye n’irya Jambo kugira ngo iteka ribubake kandi ribateze intambwe kuko igihe cyegereje cy’umutsindo kuri buri wese uwemera wemera kuyoborwa n’ijambo ry’Uhoraho uwo wese akaba afite umukiro udasanzwe kuko tuje gushyira ibimenyetso ku bemera kugira ngo bakomeze mu rugendo kandi bakataze barusheho kwambara imbaraga zidasanzwe.

Akaba ari igihe na none cyo gukubura gukura imyanda yose mu nzira kuko ibihe bikomeye bije kandi bikaba biziye buri kiremwa cyose kiri mu Isi ibi mubona kuri ubu ngubu biroroheje kuko ibiri imbere ari ibihe bizaba bikomeye cyane bizakomerera buri kiremwa cyose kiri mu Isi cyane cyane uwanze kuyoborwa n’ijambo ryanjye wanjye kuyoborwa n’urukundo rwanjye akaba agiye kugwirirwa n’akaga gakomeye kuko abana banjye bose nkomeje kubahuriza hamwe kandi nkaba nkomeje kubarundarunda mu buryo bukomeye kugira ngo mbatsembere umwanzi kandi mbatsembere ibirura kuko umwanzi arekereje ari gushaka hasi no hejuru kugira no abone intaho abone n’urwinjiriro nkaba nkomeje kumuheza no gufunga imyenge ye yose urwinjiriro rwe nkaba ndi kurufunga kugira ngo abana banjye batambuke mu rukundo rwanjye mu byishimo n’amahoro asendereye.

Nimukomeze gutakambira roho nyamwinshi kandi kandi mutakambire benshi muri iki gihe kuko ari benshi bataye urwo bari bambaye bakiyambika ubusa kubera gukunda ibyubahiro ikuzo bikaba byarahanantuye benshi kandi bikaba byararindimuye benshi uwari ukomeye ku kuri uwari uzi ijambo ry’Uhoraho uwari uzi ijambo ryanjye akaba yaramaze kugwa yaramaze kurambarara kubera gukurikira ibyubahiro. Ni igihe rero kugira ngo uwakunze kubahisha izina rye kandi uwakunze kwiyubahisha we ubwe igihe kigere kugira ngo mwambure ibyo byose bityo mpuze abana banjye hirya no hino kuko mfite abana benshi bankunda kandi banshaka bankorera nta mutima w’uburyarya bankorera mu rukundo rwinshi kandi bifua kuyoborwa n’ijambo ryanjye. Hakaba hari abandi benshi biyitirira izina ryanjye kandi biyitirira ububasha bwanjye nkaba mbabajwe n’abana banjye bari mu karindagize gakomeye abo bose bagoswe n’umwanzi kandi bagoswe n’umwijima nkaba ndi kurwanira abanjye bose kugira ngo mbazane mu gishura cyanjye kandi mbazane mu bwihisho bwanjye aho umwanzi adashobora kubavogera kandi adashobora kubinjirira uko ashaka n’uko abyumva.

Bana banjye nimukomere kandi mukomeze kuba hamwe mukomeze kunga ubumwe mutahirize umugozi umwe bityo kugira ngo murohore roho nyamwinshi kandi mutabare benshi mu buzima bwanyu bwa buri munsi. Nimufate intwaro nabahaye kandi mufate inshyimbo yanjye kugira ngo ibayobore bityo iteka muzirika amanywa n’ijoro urwo mbakunda kuko ntigera mbasiga kandi ntigera mbatererana mu mibereho yanyu ya buri munsi. Ndabamenya amanywa n’ijoro kuko n’igihe musinziriye mba ndi bugufi bwanyu kugira ngo nkomeze kubatsembera ibirura kandi nkomeze kubahindira umwanzi bityo mwigumire mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi.

Ndi umubyeyi umara intimba kandi ndi umubyeyi uhumuriza abababaye abarushye n’abaremerewe kuko ndi umubyeyi kiramiro cya bose. Nta mwana n’umwe nirengagiza uza unsanze wese musanganiza ibyishimo nkamusanganiza urukundo rwanjye rwa kibyeyi kuko umutima wanjye utagira inenge ufunguriye bose abemera kugira ngo baze bansanga bisanzure. Turi kumwe rero kugira ngo dukomeze kurohora roho nyamwinshi kuko nihuje namwe mu buryo bukomeye kandi nkaba mbana namwe mu buryo bw’agatangaza kugira ngo nkomeze gugamuruza umwanzi kandi nkomeze kunyaga umwanzi bityo abana banjye bose babumbirwe hamwe mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi.

Mbifurije igicamunsi cyiza ngira nti nimukomere kandi mukomeze inzira mwatangiye kuko turi kumwe kandi mushyigikiwe n’ububasha bw’Uhoraho mukaba mushyigikiwe n’Ijuru ryose mu buryo bw’agatangaza. Nta kizabavogera rero igihe cyose mwiyemeje kuyoborwa n’urukundo rwanjye kandi igihe cyose mwemeye kwirundurira mu gushaka kw’Imana byuzuye nta buryarya mu kuri mugakurikizas ijambo ryanjye n’irya Jambo kandi mugakurikiza inzira tubereka n’inzira tubatoza nta kizabakanga kandi nta kizabananiza kuko muzaba muhagarikiwe n’ingabo zose zo mu Ijuru umwanzi adashobora kubaneguzaho izuru uko ashaka n’uko abyumva kandi adashobora kubarunguruka uko ashaka.

Namwe rero nimumwime umwanya mu buzima bwanyu kandi iteka mumuhindire kure mu buzima bwanyu ikiruta byose mwizirike ku rukundo kandi murwihambireho mu mibereho yanyu ya buri munsi muturize mu rukundo rwanjye n’urwa Jambo kuko turi kumwe kandi nkaba mbafashe ikiganza. Mwene Muntu ntagasakuze namwe ngo musakuze kuko atari igihe cyo guterana amagambo kandi atari igihe cyo guhana amagambo ni igihe cyo gutuza kuri buri wese akazirikana urukundo rw’Imana akazirikana urwo akunzwe kuko mushyigikwe n’ububasha bw’Ijuru nta gishobora kubavogera igihe cyose mwibumbiye hamwe kandi igihe cyose mwishyize mu rukundo rwanjye. Nta wuzananirwa mu rugendo kuko ntazabakoza isoni kandi ntazabamwaramwaza kuko niteguye kubatsembera umwanzi aho ava akagera kandi nkaba niteguye gutsemba ibitero bye byose kugira ngo mukomeze kuba mu rukundo rwanjye.

Nimuze rero tugende ku rugamba kuko rurimbanyije kandi rugeze mu mahina aho rukomeye aho tugiye gutangaza ukuri kandi aho tugiye gutangaza ijambo ry’Uhoraho ku mugaragaro bityo abibeshya ku bubasha bwanjye n’ubwa Jambo kandi abibeshya ku bubasha bw’Ijuru ryose akaba ari igihe cyo kuvuguruza umwanzi kandi cyo gucecekesha umwanzi kuko abihaye ijambo bose tugiye kubacecekesha mu buryo bukomeye.

Mimuhumure rero mushonje muhishiwe kuko ibyiza biri imbere kandi umutsindo ukaba uhari kuri buri wese wemeye kuyoborwa n’ijambo ryanjye n’irya Jambo kandi wemeye gushyigikirwa n’ububasha bwo mu Ijuru; ntacyo azaba kuko uwo tuzamushyiraho uburinzi bukomeye kandi tukamushyira mu mwanya agomba kubamo abihaye umwanya n’abihaye icyicaro bose bakaba bagiye kuva mu nzira kuko imyeyo iteguye yo gukubura byihuse ikibi cyose kiri mu nzira haba abantu ndetse n’ibintu kugira ngo ugushaka kw’Imana gukomeze kuzuzwa kandi gukomeze gukorwa mu Isi mu biremwa byose nta n’umwe witandukanyije n’Uhoraho kuko Uhoraho yahanze Mwene Muntu mu rukundo rwe akamuha imisusire ye kugira ngo Mwene Muntu ahorane umunezero kandi ahorane ibyishimo. Mwene Muntu ntiyabonye icyiza ahawe n’Uhoraho ngo agifate ngo agikomeze hari benshi banyanyagije kandi hari benshi batagaguje aho gusigasira ibyiza no kubibumbira hamwe bubika ibiganza umwanzi arabigarurira.

Mbifurije rero gukomeza gutakambira izo roho zose ziri kugenda zirindimuka mu nyenga y’umuriro kandi abo bose bari mu karindagize bari kugenda bajajaba hirya no hino mu bitekerezo byabo babuze epfo na ruguru babuze ubaramira kubera akaga bikururiye kandi kubera amabi bakoze kubera kwitwara uko batagomba no kwitwara uko batari bizeye ubwenge bwabo n’ububasha bwabo igihe kikaba kigeze kugira ngo buri wese ajye ahabona bityo ufite ukuri agaragare n’ufite ikinyoma nawe ajye ahabona kuko ari igihe cyo gutangaza ukuri ku mugaragaro. Bana banjye nkaba ngira nti nimuhumure ndaje mbahumurije kandi ndaje nkomeze buri wese kuko igihe cyo gutangaza ukuri kigeze kugira ngo umutsindo w’Uhoraho wigaragaze mu Isi hose.

Amahoro, amahoro! ndabakunda ibihe byiza nimukomeze kuba mu rukundo rw’uhoraho kandi mukomeze kuba mu rukundo rwanjye rwa kibyeyi ndabashyigikiye kandi mbarangaje imbere nk’inyenyeri mu rugendo rwanyu rwa buri munsi kugira ngo urukundo rwanjye rurusheho kwiyongera mu buzima bwanyu bwa buri munsi rusenderere mu mibereho yanyu ya buri munsi bityo murusakaze mu Isi hose.

AMAHORO, AMAHORO! NDABAKUNDA, NDI MARIYA NYINA W’IMANA UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. NDABAKUNDA BANA BANJYE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *