UBUTUMWA BWA ELOHIM VIRGINIE BWO KU WA 15 UKUBOZA 2025

Nimuze murisanga mu Mutima Mutagatifu wa Nyagasani Yezu Kristu, Umwami w’abami, Umutegetsi w’abategetsi, Umugenga w’Isi n’Ijuru, yururukiye muri mwe kugira ngo abuzurize imbaraga kandi abakomereze intambwe kugira ngo muhore iteka mumwizihiye kandi muhore iteka mumunogeye ; nimwakire ububasha bukomoka muri we kugira ngo izina rye rikomeze rikurizwe mu buzima bwanyu kandi namwe mukomeze mumwamamarishe ibikorwa kuko ari igihe cyo kugira ngo imirimo myiza ibarange kandi ibikorwa bikomeze kubagenda imbere mu buryo bwo kugaragaza uwo mwemeye ndetse n’uwo mwimitse mu mitima yanyu ; nshuti bavandimwe nkunda nkoramutima z’Uhoraho Imana, nimwakire ububasha bukomeye kugira ngo bubafashe kuvogera ibinyabubasha byose byo mu Isi kandi bubafashe gukomera ndetse no gukomeza urugendo, muharanire iteka ubutungane kandi mwishimire ko Uhoraho Imana yabanditse mu gitabo cy’ubugingo ; uyu ni umunsi wo kuzirikana ububasha bw’Ijuru mu buryo bwimazeyo kandi ni umunsi wo kuzirikana imbaraga mutanga igihe musenga, igihe mwibumbiye hamwe kandi igihe mwemeye kwitangira roho nyamwinshi ndetse n’izanyu zirimo ; ni iby’agaciro gakomeye kwigomwa kandi kwemera gufata igihe cyanyu kugira ngo musabire roho nyamwinshi mu bwitange rero mubikorana ndetse no mu murava mubigaragazamo, nimukomeze mufatane urunana kandi musenyere umugozi umwe, nimwiyake ibishobora kubarangaza ndetse n’ibishobora gutesha agaciro icyo mwakoze, bityo iteka ryose muharanire kuzuza ibituzuye kandi muharanire kuba mu mwanya wanyu Uhoraho Imana abifuzaho.

Ni igihe cyo kugira ngo ijwi ryanyu mukoresha musenga riherekezwe n’ibikorwa-ngiro kuko nyine ukwemera ariko kw’ingenzi ariko kukaba kugomba kugendana n’ibikorwa bifatika, niyo mpamvu akanya nk’aka ngaka rero tuje kubakomeza, tuje kubarinda ndetse no kubaherekeza mu rugendo rwanyu aho muri kandi aho muhagaze murangwane isuku n’umucyo kandi muhore mwishimiye ko Uhoraho Imana yabatoye kandi akabatoranya mu mbaga itabarika y’abatuye Isi, akabashyira mu muzabibu we kugira ngo muwokorere neza, muwicire kandi mumenye icyo ukeneye mukiwuhaze ; muri abatangarumuri nimukomeze mukongereze bose kandi mufashe bose kugera ku butungane, kugira ngo icyo muharanira kandi icyo muri gukora muri iki gihe kibafashe gukomeza urugendo ndetse no gukomeza intambwe, mwarahiriwe bana b’umugisha kandi mwarahiriwe bana b’Imana nimuherekezwe n’ububasha Ijuru ryabibye muri mwe bityo iteka mubukwirakwizwe, kuko mwahawe intwaro kugira ngo muzikoreshe, uno munsi rero mwarohoye roho nyamwinshi mwatabaye imbaga itabarika muzifashisha cyane cyane ibikorwa bikomeye muri gukorana natwe, kuko natwe twururutse kugira ngo twifatikanye mu bikorwa byihariye kandi mu bikorwa bifite aho biri kuganisha roho ya Muntu.

Turi mu bikorwa byihuse kandi turi mu bubasha budahagarara kuko turi gutegura byose kandi tukaba turi gushyira ku murongo buri kimwe cyose, kugira ngo umugambi wa DATA wo kurokora Isi ugerweho kandi wuzuzwe, nta bandi rero bigomba kuzurizwamo kandi bigomba gukorerwamo atari mwe cyane cyane mwamenye kandi mwasobanukiwe n’icyo Uhoraho Imana avuze mu buzima bwanyu ; nimukomeze mwakire urwo rumuri rubaherekeze kandi rubakomeze mu njyana idasanzwe yo kubakomereza intambwe ndetse no kubereka inzira nyakuri kugira ngo iyo nzira mwerekwa kandi ubwo bubasha muganishwamo bukomeze koko bubafashe gutsinda kandi guhashya umwanzi burundu.

Nshuti bavandimwe nkunda dutaramanye kandi twifatikanyije muri uyu munsi wose, mu bwitange bwinshi mukomeje gukomezwa n’urukundo rwa DATA, kandi Ijuru ryose ntirihwema kubagirira neza cyane cyane iyo mwamenye icyo mugomba gukora kandi mukagikorera igihe ; mwarahamagawe muritaba karame yanyu ishinga imizi, kuko mwamenye kugera ikirenge mu cya Kristu Nyagasani, ndetse no kugera ikirenge mu cy’umubyeyi Bikira Mariya, natwe mwaturebeyeho urugero rwiza rwo gukunda, kubaha ndetse no kumvira bityo bikaba bibagejeje ku butungane kandi bibagejeje ku mutsindo ; nimuhore rero mwiteguye kandi muhore mwishimye, mwishimire ko mwahawe kandi namwe mukakira, nimukomeze mutege ibiganza kugira ngo ibyo mwagenewe kuri uyu munsi mubyakire byose nta na kimwe giciye ku ruhande, ari nayo mpamvu ngira nti : « Nimumenye kandi musobanukirwe umurimo wanyu bityo mwirinde icyawutesha agaciro kandi mwirinde ko icyiza mwakora mwakirenzaho ikibi ahubwo icyiza kijye kiguma ari icyiza, ikibi kibashishe mugihunge »; tuje rero kurwana urugamba kugira ngo buri wese tumukomeze kandi tumukomereze intambwe, tuzi neza ko mu nzira harimo byinshi kandi harimo ibigoranye ariko kandi intego yacu ni ukubatsindira mwebwe Biremwa muri mu Isi, nimuhorane rero amatara yaka kandi muhore mwishimiye ko Uhoraho Imana ari kumwe namwe kandi mukaba mwifatikanyije n’Ijuru ryose, mu mbaraga z’Ubutatu Butagatifu.

Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije gukomera no gukomeza gukataza mu nzira ibaganisha aheza, natwe dutaramanye namwe kuri uyu munsi, kugira ngo ibyishimo bya DATA bikomeze bibasesekareho ; nimubyakire kandi bibafashe gutsinda, oya ntimukiyime icyo Uhoraho Imana yabahaye, ahubwo mujye mucyakira kandi kibagirire akamaro, nimwakire umugisha w’Imana kugira ngo ubaherekeze muri byose, ubafashe gutunganya ibidatunganye kandi ubakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, bityo imihihibikano yanyu irusheho koko kubereka icyerekezo nyakuri, kugira ngo iteka ryose muhumurizwe n’urukundo rw’Imana kandi muhihibikanwe no gukora ugushaka kw’Imana mu buryo bwuzuye.

AMAHORO IBIHE BYIZA, TURI KUMWE MU BIHE BYOSE NSHUTI BAVANDIMWE NKUNDA, NDI ELOHIM VIRGINIA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *