0.1.       BIKIRA MARIYA  : KUZIRIKANA INZIRA Y’UMUSARABA MU CYUMWERU GITAGATIFU, MU IJWI RY’ABARI KUMWE NA YEZU KRISTU MURI ICYO GIHE

UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Yezu Kristu yafashe inzira y’umusaraba, kandi azamuka Kaluvariyo, atwaye imibabaro kandi atwaye icyaha cya Mwene Muntu mu Isi, kuko ari cyo cyari cyamuzanye mu Isi, kugira ngo amurokore kandi amukize urupfu rwa burundu; amutandukanye n’ingoyi zose z’umwanzi, kandi amwereke urukundo Imana Umuremyi akunda Mwene Muntu, kandi urukundo Imana Umuremyi ifitiye ikiremwa muntu; ariko urukundo yazaniye Isi ntiyabasha kurwakira kandi ntiyabasha kurubamo uko yagombaga kurubamo; bityo inyiturano iba agashinyaguro, kandi inyiturano iba kumushinja ndetse no kumushimuta mu buryo bukomeye bwo kemera kumuhekesha umusaraba, kandi kumufata nk’igisambo; kandi yari Imana nzima, yaragiriye bose neza, kandi akita ku muryango w’Imana, awugirira neza, awereka urukundo, awugaragariza inzira y’agakiza.

MUSHOBORA KUMANURA IGITABYO CYOSE :

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *