BIKIRA MARIYA : ISANO Y’UMUNTU N’IMANA

UMUBIRI-MANA, UMUBIRI-RUMURI, UMUBIRI-MWUKA, UMUBIRI-MUNTU

TARIKI 16 Kanama 2023

INTANGIRIRO

Uhoraho Imana yahanze byose mu bubasha bwe kandi Uhoraho Imana ategura integuro ikozwe n’ububasha bwe kandi integuro yuzuye urumuri rwe kandi yuzuye ugushaka kwe muri byose kuko nta na kimwe Uhoraho Imana yahanze kitari mu bubasha bwe kandi nta na kimwe Uhoraho Imana yahanze bitanyujijwe mu mbaraga ze zikomeye kandi mu itegeko rye ryaremaga byose kandi rikabeshaho byose nk’uko Uhoraho Imana abivuze kandi abitegetse bityo buri kimwe cyose kikabaho ku bw’umugambi we kandi kikuzuzwa ku bw’ububasha bwe bukomeye. Niyo mpamvu Uhoraho Imana ari hejuru ya byose kandi Uhoraho Imana yisumbuye kure y’ubwenge bwa Mwene Muntu kandi akisumbura kure y’ibiriho byose kandi y’ibyo yahanze byose kuko ububasha bwe bwihagije muri byose kandi ubugenga bwe bukaba bwihagije mu biremwa byose yaremye kandi mu byo yahanze byose, Muntu rero yahawe kamere ya DATA kandi Mwene Muntu aremerwa mu rukundo rw’Imana mu rumuri rwa DATA urumuri nyarumuri kandi mu rumuri rw’ububasha rwaremye Mwene Muntu rukamuha ubuzima kandi akabumbwa n’urwo rumuri kuko Muntu Uhoraho Imana yari amuhangiye urumuri kandi akamuha imisusire ye kugira ngo Mwene Muntu ayigire kandi Muntu ayituremo maze ubwo bubasha bw’Imana DATA bugendane na we kandi imbaraga z’Uhoraho Imana zimugenge iminsi yose kandi ibihe byose.

MUSHOBORA KUMANURA IGITABO CYOSE

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *