MUTAGATIFU YOZEFU 27 WERURWE 2023.

Kubaho mu kibatsi gitagatifu, ni ishingiro ry’ubuzima bushya, Uhoraho Imana yateguriye mwene muntu kuva cyera na kare, kugirango arusheho gusabana n’Uhoraho Imana Umugenga wa byose, kandi arusheho gutezwa imbere mu rukundo rw’Imana ari nako yururukirizwamo imbaraga mu buryo budasanzwe, kugirango izo mbaraga zimukikize kandi icyo kibatsi agituremo rwagati kimukikize ari nako gikingurura ibibi byose, biri hirya no hino ku kiremwa muntu ndetse no mu kiremwa muntu nyirizina.  Ikibatsi gitagatifu rero kikaba gitanga imbaraga mu bemera bose kandi kwiturira muricyo kikaba gikomeza kuvomerera mwene muntu imbaraga, ububasha n’ubutwali bumufasha kugendera mu nzira z’Uhoraho, ubutagamburuzwa n’umwanzi kandi ubudacogora, kuko Uhoraho Imana yagishyiriyeho kuba inkingi kandi yagishyiriyeho kuba ingabo ikingira benshi muri uko kugituramo, ntacyo bikanga kandi ntacyo bishisha.

MUSHOBORA KUMANURA (to download) IGITABO CYOSE :

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *