UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 20 UKUBOZA 2025
Mbasakajeho imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye budakumirwa kandi butavogerwa Biremwa byanjye nihitiyemo nitoreye nitoranyirije kuri uyu munsi w’ibikorwa bidasanzwe by’urugamba kuko naje muri mwe kandi naje rwagati yanyu ndi Uhoraho Imana ya Aburahamu, ya Izaki na Yakobo, nimwakire imbaraga zanjye n’ububasha bwanjye mbuganije muri buri wese, kuko naje kubakomeza kandi kubashyigikira kugira ngo mukomere kandi mukomeze mugaragire intebe y’Ijambo ryanjye kandi ibikorwa byanjye bigaragare muri mwebwe kuko nabiyegereje kandi nabahaye kugaragira ibikorwa by’Umwami Imana kugira ngo ububasha bwanjye, imbaraga zanjye zigaragaze mu buzima bwanyu; ndi muri mwe kandi mbahundagajeho imirimo n’ibikorwa bikomeye kugira ngo nkangure abasinziriye kandi mpwiture abarangaye mbinyujije muri mwebwe kandi isengesho ryanyu kugira ngo ndihe imbaraga n’ingufu, risakare kandi risenderere Isi mu buryo bwo kurekura imbaraga n’ububasha bwanjye buhinda kandi butera benshi guhinda umushyitsi ku bw’ubwikunde n’ubwikuze bwabo, kuko naje kwambura ijambo abaryihaye kandi kurekura ububasha bwanjye kuri buri Kiremwa Muntu kugira ngo buri wese aho ava akagera abashe kunyumva kandi abashe kumbona mu buryo bukomeye kandi mu buryo budasanzwe.
Ndi Uhoraho Imana Nyir’Ibiremwa wahanze Isi n’Ijuru kandi mpangana buri Kiremwa ubuhanga bwanjye buhanitse ntawe ngishije inama ku bw’umugambi wanjye kandi ku bw’integuro yanjye, ndahari ndaganje rero mu kuzuza no gusohoza isezerano ryanjye uko ryakabaye mu banjye kandi uko nabigennye nabiteguye; nimukomere mubere benshi ahakomeye batabizi kandi batabibona kuko isengesho ryanyu ari ingenzi kandi ari ingirakamaro kuri roho nyamwinshi kandi ku Biremwa biri mu Isi ababizi n’abatabizi, kuko hari benshi barangaye kandi bakomeje no kurangara kugera kuri uyu munsi badamarariye mu Isi bakwezwe n’iby’Isi, bakimakaza imibiri bakibagirwa roho zabo zikaba zaraguye ingese mu buryo bukomeye; ibyo rero nkabyitegereza kandi nkabireba ku bwo gutakamba kwa benshi mu Isi, ndetse namwe nahurije hamwe ku bw’umugambi wanjye hakagira byinshi ngenda ntamurura kandi nkuraho kugira ngo bagirirwe ubuntu n’impuhwe, impuhwe zanjye rero zikaba zikomeje gusenderera Isi kandi gusakara mu Isi mu buryo bwo gushimangira ububasha bwanjye kandi gutagatifuza imbaga itabarika kugira ngo abamenye mbakomeze kandi abakomeye ku Ijambo ryanjye mbakomereze isezerano, abatannye abatandukiriye kugira ngo mbakure mu byimbo by’ibikomeje kubakwega no kubakurura; ndahari ndaganje ndi Uhoraho wihagije mu guhindura amateka y’ubuzima bwa Kiremwa Muntu kuko ntawe nsaba uruhushya n’uburenganzira, ahubwo impuhwe zanjye zihora iteka ku Biremwa byanjye kandi abo naremye nagaragarije urukundo mu mwana wanjye Yezu Kristu, ari zo zikomeza gutuma ndindira ndetse namwe mutabaza mutakamba mumfitiye urukundo, ibyo bikantera kutarimbura Isi kandi kudakangaranya Kiremwa Muntu; akaba rero ari igihe cyo kugira ngo ububasha bwanjye ndekura kandi nohereza muri ubu buryo, bugire benshi buhindura kandi bugire benshi bukangura kugira ngo mpurize hamwe abanyemera kandi abanyobotse.
Ndi Uhoraho Imana utavogerwa, udakomwa imbere kandi mu ndahiro n’umugambi nagiriye Kiremwa Muntu nkaba nje kuwuzuza no kuwusohoza, nkomeje gusakaza imbaraga zirengera abamenye kandi abansobanukiwe kugira ngo mbakomereze isezerano, abakomeje rero gutsikira no gutsitara ku bikorwa byanjye ku mpamvu y’ubwikunde n’ubwikuze bwabo, ni igihe cyo kugira ngo mpagarike kandi nkure mu nzira imigambi mibisha ya Kiremwa Muntu, kuko narindiriye bihagije kandi nategereje bihagije Kiremwa Muntu ngo yisubireho kandi yicuze yisuzume arekure icyaha cye ankurikire, ariko benshi bakaba bakomeje kunangira umutima bakomangirwa ntibahinduke, bakwerekwa inzira ntibagaruke, igihe nk’iki rero akaba ari igihe cyo gufata imyanzuro ifatika kugira ngo nubakire amateka, mpurize hamwe abamenye kandi abansobanukiwe, abo natoje urukundo kandi barurimo barutuyemo, kugira ngo mbahurize hamwe kandi mbagaragarizemo ikuzo n’ububasha bwanjye, bityo ab’intakoreka n’ab’indangare kugira ngo ububasha bwanjye bubururukire bubakure ku izima ry’ibyo banangiyemo imitima kandi bibakure ku izima kugira ngo mbereke yuko ndi hejuru yabo, kugenda gake kwanjye mu bwiyoroshye n’ubwitonzi Kiremwa Muntu akenshi arayoba agatekereza yuko ndi ikigwari cyangwa se nta bubasha n’ubushobozi mfite bwo kugira ngo ngire icyo mpindura kuri buri muntu cyangwa se ngire icyo nakora ku buzima bwa Kiremwa Muntu; si uko nkora ndi Uhoraho Imana ndarinda kandi nkarindira ngategereza, kugira ngo mu gihe gikwiye nkore icyo ngomba gukora kuri buri muntu, ntabwo mputiraho ngo nkore ngo ni ukugira ngo Mwene Muntu amenye imbaraga n’ububasha bwanjye kuko niteguye kubigaragariza icya rimwe, kugira ngo abasinziriye bicure bakanguke bave mu bujiji bw’umwanzi, kandi bave mu icuraburindi ry’umwanzi, mbere y’uko rero ngaragaza imirimo n’ibikorwa byanjye mu Isi; niyo mpamvu natanze imburo zitandukanye nkoresha hirya no hino Ibiremwa byanjye niremeye nahumekeyemo Umwuka wanjye Mutagatifu, mbaha guhishurirwa amayobera n’amabanga y’Ibyiza by’Ijuru, ndetse no kumenyeshwa ibiri imbere n’ibyahise n’ibizaza kugira ngo babashe kuba Intumwa z’abandi muri rubanda nyamwinshi ku Isi, nk’uko rero benshi bakomeje kunangira umutima kandi bakomeje kurangara bakururwa n’Isi, kuko ibyanjye batabyitayeho babihindura nk’iby’abasazi, ntibahe agaciro ijambo rivuye mu Ijuru, igihe rero cy’imbonankubone kizakangaranya benshi kandi igihe cy’imbonankubone kizahungabanya benshi kuko abo nabwiye kandi abo natangarije ibikorwa byanjye mu ntamenyekana bakomeje gupfobya kandi bakomeje gupfobya imirimo n’ibikorwa byanjye, bitewe n’uko amarangamutima ya Mwene Muntu amushuka kandi amuyobya, akumva ko ngomba gukora gutya, ngomba gukorera aha na hariya.
Ntabwo nyoborwa aho nkorera ndi Uhoraho Imana kuko nihitiramo abafite umutima ufunguye wo kunyakira kandi ntuma bakantumikira, bakageza ubutumwa bwanjye aho nifuza, dore ko benshi kwakira ibyanjye n’ubutumwa bwanjye babibona nko gusuzugurwa cyangwa nko gusuzugurika, kuko abanjye bahinduwe ibicamuke ndetse bahindurwa abasazi, bahindurwa ibyontazi bitewe n’amarangamutima ya Mwene Muntu Sekibi yamuyobejemo, bakumva ko kunyoboka no kunkorera ari ugukora ubusa cyangwa se ari uguta igihe, nyamara ibyo umwanzi abakoresha by’umwijima bakumva yuko ari ibibajyana mu gaciro cyangwa se mu iterambere mu cyubahiro, Jyewe si uko nkora kandi imigambi yanjye iri hejuru y’imigambi ya Kiremwa Muntu kuko umugambi wanjye utagamburuzwa kandi imikorere yanjye kabone n’ubwo Mwene Muntu atayishima kandi atayumvira, ntawe uzambuza gukora uko nshaka kandi ntawe uzambuza gukorera mu bo nshaka, kuko intego n’umugambi ari uwo gusohoza mu mutsindo ku banjye natoye natoranyije kandi kubagaragarizamo ikuzo ritambutse iryo Mwene Muntu yihigira kandi yishakamo ku Isi.
Biremwa nkunda kandi Ntore Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimugubwe neza kandi mwakire imbaraga mbagabira kandi mbaha, kuko mwemeye kuncira bugufi mugasabana nanjye kandi mugatega amatwi Ijambo ryanjye, nanjye niteguye kubakorera ibirori bihire kandi kubakorera imirimo n’ibitangaza kugira ngo Isi itangare, ababannyeze batangare kandi bakorwe n’isoni, kuko uwabateye amabuye kandi uwabasuzuguye, uwapfobeje imirimo yanjye muri mwe azakorwa n’isoni ku manywa y’ihangu kandi akifuza kuba mu mwanya wanyu bitagikunze; erega ndaje vuba bidatinze mu Isi, Isi nje kuyitambagura kandi kuyigaragariza ukwibeshya kwayo ndetse n’abayituyemo bayohotseho kandi bayikurikiye bakayihambiraho bakirengagiza icyo nabashyiriye mu Isi ko ari ukuyihindura nziza banyubaha kandi bagendera ku mabwiriza n’amategeko yanjye; nje kureba ibyo Mwene Muntu yihimbahimbiye ntamutumye mu Isi, kugira ngo ibyo byose mbiribatishe ubuhanga bwanjye, mbitsembeshe imbaraga n’ububasha bwanjye kuko nje kunyeganyeza ibiri mu Isi yose kandi kubicisha bugufi, kugira ngo umugambi w’ugushaka kwanjye wuzurizwe muri buri Kiremwa Muntu ugomba kunkurikira kandi kunyoboka, bityo ababaye ibigande kandi bavetereye mu kibi kugira ngo mbakure mu nzira ku bw’imbaraga n’ububasha bwanjye, kandi ku bw’itegeko ryanjye ngamburuze imigambi yose y’umwanzi, ncecekeshe urusaku rwa Sekibi mu banjye, kandi nsembe nkure mu nzira ikiri umwanda icyo ari cyo cyose, nshyire ku murongo ibitari ku murongo; kuri uyu munsi rero ni umunsi wo gukusanya izo mbaraga kandi kuzisendereza mu banjye, kubategura mu buryo budasanzwe, kubashyigikira kuko ibihe biri imbere bigoye kandi bizakangaranya benshi, akaba rero ari igihe cyo kurekura ibihano kugira ngo buri wese abashe kumbona kandi abashe kubona imbaraga n’ububasha bwanjye; erega nzaza gutabara ari uko Mwene Muntu hari aho ageze ankeneye kandi anyifuza ariko kandi sinzemera ibi ngibi bigera ku banjye, kuko abo natoye kandi bampaye icyubahiro mfite uburinzi nabashyizemo, byinshi rero bizakangaranya abari mu Isi ku ngaruka y’ibibi bikururiye, bikazagera ku nkorashyano ndetse n’ab’inkozi z’ibibi aho bava bakagera, ariko abari mu burinzi bwanjye banyobotse kandi baranganwa umutima wiyoroshya, umutima w’urukundo uw’impuhwe n’uw’imbabazi nkaba mfite icyo nabateguriye kandi nabazigamiye niteguye gusohoza.
Ndi Uhoraho Imana narabirahiye kandi nzabikora kuko integuro yanjye mu banjye ari integuro ikomeye kandi yihuse bana banjye, Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, n’ubwo mwabona uguhura kwanyu gutya ari igikorwa cyoroheje cyangwa se igikorwa kidafite ireme, imbere yanjye ni igikorwa gikomeye kandi cy’ingenzi kirinze Isi mu buryo budasanzwe, kuko uko mutataniye hirya no hino mufite icyo muhagarariye kandi mufite ubutumwa bukomeye, bubahuza kandi bubahurije hamwe mu Mutima wanjye Muziranenge kandi nkaba nkomeje kubabera urufunguzo rw’imbaraga zikomeye zibarinda kandi zibacungira umutekano, kuko umwanzi abakubitira agatoki umunsi ku munsi ariko nkamuhinda kandi ngatesha agaciro ibikorwa bye mubibona kandi mubireba; ndahari rero kugira ngo mbambike imbaraga kandi mbereke ko muri abatavogerwa n’umwanzi ahubwo mwambikwe imbaraga zo kumuvogera, kumuribata no kumucecekesha mu buryo budasanzwe.
Mbakungahaje ibyiza byanjye kandi mbambitse gukomera no guhirwa kuko nabagize ab’ingenzi kandi Intore zihamye mu rugendo, nimukomere rero kandi mwitegure ibiri imbere bigoye kandi biruhije kuko mutagomba kubitinya kuko nabagize abasirikare ku rugamba mugomba kurinda Isi kandi kuyicungira umutekano mu buryo bw’isengesho, kugira ngo muhashye umwanzi kandi mumujujubye kuko ari igihe cyo kwihanangiriza ibikorwa bye kandi kumutsembana n’utwe twose, kandi kumuribata mu buryo budasanzwe kugira ngo nkure agasuzuguro ke mu mayira kandi ntazanurire abanjye amayira bari ku rugamba, abarushye abaremerewe n’imitwaro ni benshi ndababona kandi mbitayeho kuko ndi Uhoraho Imana wabaremye kandi wabahanze, igihe rero cyo kurangiza byose kandi kurandura udusigisigi twa Sekibi kikaba kiri bugufi cyegereje; ndabakomeje rero kuri uyu munsi nimukomere kandi mukomeze mufunguke imitima yanyu mwakire, kuko naje kubavomerera kandi kubagaragariza imbaraga n’ububasha bukomeye, kugira ngo mbuzurize isezerano kandi mbagaragarize ibyiza by’agatangaza nazigamiye abanyubaha kandi abanyemera.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA KANDI MBASESEKAJEHO UMUGISHA WANJYE UBAKOMEZA UBASHYIGIKIRA MU RUGAMBA NO MU RUGENDO, KUKO MBAKOMEJE KANDI NKOMEJE KUBA BUGUFI YANYU MU KUBATEGURIRA ICYIZA KANDI MU KUBARWANIRA URUGAMBA, KUGIRA NGO NGARAGAZE IMPUHWE ZANJYE N’URUKUNDO RWANJYE MU BANKUNDA KANDI MU BANYOBOTSE KANDI NGARAGAZE IMBARAGA Z’UBUBASHA BUKOMEYE BUHANA KANDI BUTSEMBA UMWANZI MU BANYIGOMETSEHO KANDI MU BAGIYE KURE Y’URUKUNDO RWANJYE; NDI UHORAHO IMANA NYIR’IBIREMWA, NITEGUYE KUZUZA NO GUSOHOZA BYOSE KU BW’INTEGURO N’UMUGAMBI WANJYE UTAGAMBURUZWA, NDABAKUNDA CYANE NDI UHORAHO IMANA YA ABURAHAMU, YA IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!
