UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 17 WERURWE 2026
Nimugire amahoro Ntore Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, mbasanganiye mu byishimo bikomeye kugira ngo mbambike imbaraga zibakomeza zibashyigikira mu rugendo, mu rugamba kugira ngo nkomeze mbazamure mu ntera, mbashishikaze mbamurikire kandi mbakomeze, kuko ndi Uganje mu buzima bwa buri wese kandi niteguye gutamururira amayira buri Kiremwa Muntu aho ava akagera mbinyujije mu bikorwa byanyu bya buri munsi; mbarangaje imbere rero mu bikorwa by’urugamba bihindura Isi yose kandi bihindura amateka y’ubuzima bwa Kiremwa Muntu kugira ngo buri wese yubakire mu gushaka kwanjye, ashishikarire umurimo wanjye n’ibikorwa byanjye, kuko nabashyize imbere ku rugamba kandi nkahorana namwe mbasakazaho ububasha bwanjye kugira ngo mubereho kwakirira imbaga itabarika, nkaba nsabanye namwe rero mu bikorwa bikomeye kandi mu njyana ikomeye idasanzwe yo kubafungurira umukiro n’agakiza kanjye, kugira ngo mbakolotize ububasha bwanjye iburyo ibumoso imbere n’inyuma ndahari kuko mbabambiye ihema kandi mbabereye urumuri rubayobora, kugira ngo nkomeze kubakomezamo imbaraga zikomeye kandi zibatambutsa mu bikomeye kandi mu bibagerageza n’ibibarwanya kugira ngo mubashe kubitsinda kuko ububasha bwanjye bubereyeho kubaramira no kubakomereza intambwe. Buri wese muri mwe ndamuzi kandi uko nabatoye nabatoranyije ndabazi, nkomeje rero kubazamura mu ntera ikomeye mu rugamba kugira ngo mbigishe kandi mbagaragarize imirimo n’ibikorwa byanjye, kuko ndi Uhoraho Imana wabaremye kandi wabahanze kandi nkaba ntazabatererana mwazigamiwe ibyiza kandi mutegurirwa ibyiza, umunsi ku munsi turagendana mu rumuri rwanjye kandi mu bubasha bwanjye budakumirwa butavogerwa, ndaganje ndi muri mwe ntihakagire na kimwe kibakangaranya cyangwa se kibasubiza inyuma, ibyo hari byinshi byugarije Isi ariko ndahari kugira ngo mposhe kandi mpagarike ibikorwa bibi by’umwanzi, kuko isezerano nagiriye abanjye kandi nagiranye n’abankunda abankorera riri bugufi kuzura kandi ndi bugufi kwambika amakamba abagotse kandi abahaze neza mu murimo wanjye; nimukomere rero kandi mukataze kuko turi kumwe kandi niteguye kubagirira neza, kuko nabahishuriye byose mbere y’igihe kandi mbatangariza ibiri imbere kugira ngo mubisobanukirwe maze mwitegure kugira ngo mu isengesho mutura kandi mukorera Isi rigirire akamaro benshi kandi ribohore roho nyamwinshi.
Nkomezanyije rero namwe urugamba mu buryo butagamburuzwa kuko ikivi twatangiye tugomba kucyusa mu buryo bw’imbaraga zidakomwa imbere kandi mu bubasha butavogerwa, ndi Uhoraho Imana mbarangaje imbere muri byose, kandi niteguye kuzuriza buri wese isezerano uko narimuteguriye kandi narimugeneye; ni igihe rero cyo gukomera kandi gukomeza kuba maso kuko ibirangaza n’ibibarwanya ni byinshi ariko kandi nkaba mbabereye umutsindo, nimunkomereho ndabakomeje kugira ngo muntege amatwi kandi mugendere ku Ijambo ryanjye kandi mukomere ku isengesho rizabafasha gutsinda no kugera ku ndunduro y’urugendo mwatangiye kuko mbamurikiye kandi nkaba mbayoboresheje ububasha bwanjye. Mbaramburiye indyo yanjye mbahundagazaho ububasha kugira ngo ububasha bwanjye bube muri mwe kandi buture muri mwe twifatikanye mu rugendo mu buryo butavuguruzwa butavogerwa; narabakunze kandi mbazigamira ibyiza nkomeje kubibategurira kandi nkomeje kugendana namwe, kubana namwe mu buzima bwanyu bwa buri munsi mu kubategurira ibibagirira umumaro kuri roho zanyu kuko iby’ingenzi n’ingirakamaro ku buzima bwanyu mbizi; erega ngiki igihe kiraje kugira ngo nuzuze isezerano kandi nsohoze umugambi wanjye nagambiriye kuva kera na kare.
Ni igihe rero cyo gukotana kuko icyo nabatangarije kandi nabagaragarije niteguye kucyuzuza no kucyubaka mu buzima bwanyu, nkaba mbasaba rero gusenga mutarambirwa kandi gukomeza kuba intwari no kuba maso mu rugendo rwanyu ndetse no ku rugamba kuko igihe kiri bugufi cyegereje kugira ngo mpindure Isi ukundi kandi mpindure byose bundi bushya, mpagarike akavuyo kose k’umwanzi gakomeje guhorera hirya no hino; erega Mwene Muntu agoswe n’amazi abira bitewe n’imyumvire n’imitekerereze ya benshi batannye batandukiriye bajya kure y’urukundo rwanjye, ariko ni Jyewe njyenyine ugomba gutabara abanjye, kandi gutanga uburengezi ku banjye kugira ngo mpagarike akavuyo kose k’umwanzi mbinyujije mu bubasha bwanjye mu mbaraga zanjye kuko ntajya mbura inzira zo gutabara abanjye kandi inzira zo gutabara abanjye zihari kandi naziteguye kandi namwe nkaba mfite ibyo nabazigamiye nabateguriye muri ubwo butabazi.
Nimukomere mumpange amaso kandi mundangamire murusheho kuba aho mbifuza kandi mbashaka kuko igihe kiri bugufi kandi cyegereje kugira ngo ikuzo n’ububasha bwanjye byigarurire Isi kandi byigarurire Ikiremwa Muntu; erega ni Jyewe ufite ijambo rya nyuma ku buzima bwanyu ku bibarwanya ku bibashikamira, nimuhumure n’ubwo mwabona byinshi bibahagurukira cyangwa bibarwanya bibasumbije imbaraga ububasha n’ubushobozi, ni umutontomo w’umwanzi kandi ni umwirato w’umwanzi kuko ibyo mubona biremereye byose bigomba kwitswa kandi gucishwa bugufi imbere yanyu, kuko ububasha bwanjye butambutse kure ibibarwanya kandi ibibashikamira ndetse n’ibishaka kubamira bunguri. Nimuhumure kandi mugendere mu gitinyiro cyanjye cy’ububasha bukomeye butavogerwa, kuko ndiho kandi nkaba mbiyambitse kugira ngo nkomeze gukangaranya ibibakangaranya kwitsa no gucisha bugufi ibibahagurukira, kuko ibyo byose nzabizimya kandi nzabihagarika mu isegonda, kuko igihe cyo gutabara nagennye nateguye ibibi byose bikomeje kototera ubuzima bwa Kiremwa Muntu kandi bikomeje kwidegembya mu Isi, Ijambo ryanjye rimwe gusa nzategeka nkakura imyanda iyo ari yo yose mu nzira kandi ngahindukiza abarangaye n’abakomeje guteza akavuyo n’akaduruvayo hirya no hino; erega Mwene Muntu yariraye ajya kure y’urukundo rwanjye ngiki igihe rero cyo kwigisha mu bikorwa ngiro bifatika, ndetse n’Isi ubwayo kugira ngo nigishe buri Kiremwa Muntu aho ava akagera maze buri wese azakureho isomo ko ari Jyewe Uhoraho Imana utabara kandi urengera abanjye kandi muri uko kubarengera nkaba niteguye gukora ibikorwa byanjye mu buryo bufatika bugaragara kuko ntashobora gutabara abatatewe, niyo mpamvu igihe nk’iki ibyinshi bikomeje guhagurukira benshi mu Isi, ari nako integuro yanjye yo kwigaragaza iri bugufi kandi yegereje.
Nimukomere rero kandi mukomeze mumpange amaso, dore ndi bugufi yanyu kandi ndi rwagati muri mwe kuko iteka ryose umunsi ku munsi, umunota ku munota, iyo mumpamagaye kandi muntakambiye muntabaza mbatabara kandi ibikorwa byanjye muri mwe bikaba byivugira; erega n’ubwo mwabona hari abagaragara nk’aho nabatereranye, ntabwo nabibagiwe sinabatereranye, kandi sinatinze kubatabara kuko isezerano ryanjye ritinda ariko ridahera, niteguye kubagirira neza kugira ngo mumenyereho ko mwanyobotse kandi mumenyereho ko kunkorera bitajya bikoza isoni kandi unkurikiye uwemeye kwakira ibyo mugenera muha, akabyitwararikira kandi akitwara neza ku murimo wanjye, atajya yigera agira na kimwe akena cyangwa abura; mbahundagajeho rero umugisha wanjye kuri uyu munsi, ngira nti: “Nimumurikirwe muhabwe amaso mashya mufunguke maze murebe mubone, maze iteka ryose muhore mutegereje igihuje n’ugushaka kwanjye kandi mubere maso ibi bihe mu buryo bwo gusenga, mu buryo bwo kuzirikana ibyo mwatangarijwe kandi mwagejejweho uko ari igihe cyo kubyuzuza no gusohoza isezerano kuri buri wese, bityo muhagarare mu birindiro byanyu mube neza ku mazamu murinde, mwitegure kugira ngo mu gihe nzakomangira buri wese nzasange hari aho ari, namusize kandi mwifuza kuko iki gihe atari igihe cyo guhanganira iby’Isi cyangwa se gukururwa n’Isi ahubwo ari igihe cyo gushakashaka ubutungane, kugira ngo roho zanyu zisukuke kandi roho zanyu zihore zitunganye zikeye, kandi isengesho ryanyu rikomeze kuramira imbaga itabarika ndetse namwe ribafashe gutera intambwe no kujya mbere mu rukundo rwanjye”.
Mbifurije umunsi mwiza Ntore Biremwa byanjye, Nkoramutima zanjye dutaramanye kandi mwebwe niyegereje nkabamenyesha byose umunsi ku wundi, tugataramana kugira ngo twifatikanye kurokora Isi; mbahundagajeho umugisha wanjye ubakomeza kandi ukomeza kumurikira intambwe zanyu kugira ngo mukomeze mube intwari ku rugamba, kuko ibikorwa by’ubwitange muri iri sengesho hari byinshi twifatikanya namwe mu kurokora no kurohora Isi kuko mubereye ku rugamba benshi, abatantekereza, abatagira icyo bitaho ndetse n’abatazirikana urukundo nabakunze, abo bose mubahetse ku mugongo nanjye rero mu mbaraga zanjye n’ububasha bwanjye nkaba nkomeje kuzuriza isezerano ryanyu kuri uyu munsi, kugira ngo mbategure mbambike imbaraga ari nako nuzuza isengesho ryanyu kugira ngo rigire akamaro kuri roho nyamwinshi, mu kubategurira ibyiza akaba ari nako ngenda ntegurira n’abandi hirya no hino, abanzi n’abatanzi kuko nifuza ko imitima yose yangarukira kandi ikamenya maze Ikiremwa Muntu aho ava akagera agakoreshwa n’ugushaka kwanjye kandi akabaho abereyeho kumpesha ikuzo n’icyubahiro; niteguye rero kubakorera ibirori bihire kandi gukorana namwe ibikorwa bikomeye bihambaye ku biteguye kandi ku bari maso bakomeje guhamya ibirindiro mu kwemera kuko hari byinshi mwazigamiwe kandi bigomba kugaragara rwagati muri mwe, maze Isi yose ikamenyeraho ko mwatoranyijwe mu buryo bukomeye budasanzwe; erega ubu benshi ntibashobora kumva no gusobanukirwa, ni Jyewe ubwanjye uzabasobanurira kandi ni Jyewe ubwanjye uzabagaragariza imirimo ikomeye maze benshi mu Isi bakarushaho kuncira bugufi kandi bakarushaho gutega amatwi Ijwi ryanjye muri mwe.
Ndabakomeje rero kuri uyu munsi kandi mbambitse imbaraga ngira nti: “Nimukomere mube intwari kandi nimukomeze mwakire imbaraga zibakomeza zibarinda zinashyigikira, kuko ndi bugufi kugaragaza imirimo yanjye, namwe rero nimukore umurimo mwahamagariwe n’umwete n’umurava, kuko mbateye ingabo mu bitugu kandi mbongereye imbaraga ukwemera ukwizera n’urukundo kugira ngo bigamburuze imigambi y’ibibarwanya kandi imbaraga zanjye zisenderere muri mwe ubuziraherezo”. Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda Nkoramutima zanjye, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye kandi mbasezekajeho umugisha wanjye ubakomeza kandi ushyigikira buri wese kugira ngo mukomere kandi mukomeze mujye mbere mu rukundo rwanjye, kuko ndi bugufi yanyu kandi ntuye muri mwe, niteguye kubagirira neza kugira ngo mbakureho igisuzuguriro mbambike imbaraga zikomeye, mbatamirize ubutoneshwe bwanjye kandi mbagaragarizemo imirimo ikomeye, kuko ari Jye wabatoye kandi wabatoranyije, nkabashyiriraho kugira ngo mumpeshe ikuzo kandi nkabashyiriraho umugambi wanjye mu buryo butavogerwa.
UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA, NIMWAKIRE IMBARAGA ZANJYE ZITURE MURI MWE KANDI ZIBAFASHE GUKOTANA KUGIRA NGO UMUNOTA WA NYUMA AHO NIFUZA BURI WESE KUGIRA NGO ABASHE KUHAGERA MU BURYO BWO KURURUTSA IMBARAGA ZIKOMEYE KANDI MU BURYO BWO KUBASANGANIRA MU RUKUNDO RWANJYE MU BURYO BUDASANZWE. UMUGISHA WANJYE NUHORE MURI MWE KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA CYANE, NDI UHORAHO IMANA YA ABRAHAMU, IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!
