UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 23 GASHYANTARE 2026
Amahoro yanjye nasenderere mu mitima yanyu Ntore Biremwa byanjye, mbifurije kugubwa neza, kumererwa neza kuri roho zanyu ndetse n’imibiri yanyu; ndi Uganje muri mwe ndi Uhoraho Imana Umugenga w’ibiriho byose, kuko mbasakajehi urumuri rwanjye kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe by’urugamba kandi nkomeje kubavomerera uko bwije n’uko bukeye; erega ndi rwagati muri mwe, kuko nkomeje kubitaho kandi kandi kubagaragariza urukundo rwanjye, kugira ngo mbageze ku nteguro y’icyo nabatoreye kandi nabahamagariye; ndahari rero ku rugamba rwa buri wese kuko ncungiye buri wese umutekano kandi nkaba mbabumbatiye mu Mutima wanjye Muziranenge, kugira ngo mbatoze iby’ubutungane nifatikanye namwe kurwana urugamba inkundura kuko gukora ari ukwanjye kandi nkaba niteguye kugamburuza imigambi yose y’umwanzi ubahiga kandi ubakubitira agatoki umunsi ku munsi. Nimunkomereho ndabakomeje kandi mbashyigikiye mu mbaraga z’ububasha bukomeye, kuko niteguye gukorana namwe urugamba kandi gukorana namwe urugendo rubageza ku ntsinzi ikomeye kandi ifatika, kuko uko nabatangije iki gikorwa n’uyu murimo nkibakomeje kandi mfashe ikiganza buri wese kugira ngo mugeze ku musozo w’urugendo; ndahari ndaganje ndi Uhoraho Imana Nyiribiremwa, ndabakunda kandi urukundo rwanjye narubuganije muri buri wese kugira ngo murwamamaze kandi mwere imbuto zarwo hirya no hino; nimube rero abagaragira ibikorwa byanjye kandi mugaragire byuzuye Intebe y’Ijambo ryanjye kuko nababibyemo Ijambo ry’umugisha kandi Ijambo ribaha amahoro n’ibyishimo.
Ndi rwagati muri mwe kandi baje gusabana namwe mu bikorwa by’uyu munsi kugira ngo nuzurize isengesho ryanyu rigirire akamaro imbaga itabarika; erega nkomeje gutegurana namwe urugendo kuri buri Kiremwa Muntu kuko muhagarariye Isi yose kandi nkaba nkomeje kubungabunga umutekano wa buri Kiremwa Muntu mbinyujije muri mwe, cyane cyane mu kurohora abazikamye mu byaha, kugira ngo mbambike imbaraga nabo mbakure mu isayo y’ikibi kandi mbambike ububasha bwanjye bubafasha kugera ku butungane mu buryo bwihuse; erega muri ku rugamba Ntore Ntumwa zanjye, nimukomere kandi mukenyere mukindikize intwaro z’urumuri, kuko iki gihe atari igihe cyo kudindizwa n’Isi ndetse n’abayo, kuko ari igihe cyo guhanga amaso mu ruhanga rwanjye rutagatifu kugira ngo mbahe byose kandi mbafungurire byose kuko niteguye kubagirira neza kandi kubagaragariza imirimo n’ibitangaza; umurimo wanjye ni uwo guhindura byose bundi bushya kandi ni uwo kugaragaza ikuzo n’ububasha bwanjye mu Isi yose, kugira ngo abishuka n’abibeshya badamaraye kandi bijuse kugira ngo mbereke yuko ibyo bashyize imbere atari byo nifuza kandi atari byo nabahamagariye; erega uwirengagije urukundo rwanjye nkana, akanyimura akimika iby’Isi bityo benshi bakantera umugongo bitwaje kuba baramenye ibi cyangwa se batunze byinshi ibya Mirenge, ibyo ntacyo bivuze kuko ibyo byose Mwene Muntu yiratana ari Jye wabimugabiye kandi wabimuhaye.
Igihe rero cyagenwe nikigera buri wese nzamwereka aho ahagaze kandi mwereke uko yayobye n’uko yashutswe n’umwanzi mu bidafite umumaro bikamutwara kandi bikamujyana kure y’urukundo rwanjye, barahirwa abizigamye bakanyubaha kandi bakubahiriza Ijambo ryanjye, bakantega amatwi kandi bakanyizera bakanyiringira, kuko igihe cyo kubagororera kandi kubagaragariza uwo ndiwe kiri bugufi kugira ngo mbazamure mu ntera kandi mbatamirize ubutoneshwe kandi mbagire umwihariko n’ingaragari zanjye; mwebwe rero narabiyegereje rugikubita kandi hakibona mbere y’uko ngaragaza imbaraga n’ububasha bwanjye, nabahaye kumva ibyo abandi batumva, mbahishurira byose ndabategura ndabateguza ndetse ndanabatoza, kugera kuri uyu munsi mukaba mugeze mu rwego rwo kuzirikana ibikorwa byanjye mu buryo bukomeye benshi badasobanukiwe ku Isi, ariko mwebwe mukaba murindiwe isezerano n’ubwo mutazi igihe rizasohorera, ariko kandi ibyo navuze nateguye bizuzura kandi bizasohora mubireba. Ngaho rero nimukomere kandi mukataze, kuko nabatoye kandi nabahamagaye nkaba naje kubakomereza intambwe kandi kubuganiza ububasha bwa Roho Mutagatifu muri mwe kugira ngo umucyo n’urumuri rwanjye rutsinde icuraburindi mu buzima bwanyu, muhore mwambariye urugamba kandi muhore muzirikana urukundo rwanjye kuko ruri hejuru ya byose kandi nkaba nje guhanantura imana zose zo ku Isi Mwene Muntu yimitse, akazinsimbuza ndi Uhoraho Imana Nyiribiremwa wahanze Isi n’Ijuru, ngenera Mwene Muntu kunyubaha no kunyoboka ariko yanteye umugongo, arorongotana mu bidafite umumaro, benshi bihimbira ibigirwamana, basenga kandi baramya, none rero ngiki igihe kiraje kugira ngo nkubure umwanda mu Isi, niremeye kandi nihangiye bityo nsezerere ab’inkozi z’ibibi kandi abanyamwanda n’abanyarugomo mbahe igihembo gikwiriye buri wese, bityo abangomeye n’abagiye kure y’urukundo rwanjye mbashyire ku ruhande kuko buri wese ibyo yakoze ndetse n’ibimuranga kugera kuri uyu munsi ari byo bizamwereka icyerekezo agomba kuganamo; mwebwe rero mfite aho nabateguriye kandi nabazigamiye, nimuharanire kwinjizwa mu myanya yanyu y’ububasha n’icyubahiro kuko umpa icyubahiro nzamwubahisha kandi unkorera ubutitsa ubutaretsa nkaba niteguye kumugaragariza inyiturano y’urukundo buri wese yagiye angaragariza.
Ndabakunda Biremwa byanjye kandi nkoramutima zanjye dutaramanye uyu munsi kuko nganje muri mwe kandi mbabungabungiye umutekano, mbabereye ku rugamba kuko icyiza muharanira kandi mukotanira umunsi ku munsi umwanzi atifuza yuko mutera intambwe, ahubwo iteka ryose ashaka kubatega imitego ngo abadindize; erega ndahagoboka nkohereza abamalayika n’abatagatifu kugira ngo babafashe kurwana urugamba inkundura, kuko murwanye mwenyine mwatsindwa kandi mutagera aho mbifuza. Ndahari ndaganje ndi Uhoraho Imana ubabereye ku isonga y’urugamba, mwitinya turi kumwe ndabatabara kandi kuri buri wese mu bimurushya, mu bimugora, mu bimunaniza; naje kubakomeza kandi kubacyahira umwanzi mu buryo bwose, kuko ibitero bibagabwaho mbizi kandi ibibatega n’ibibazitira mu mayira mbizi, nkaba niteguye rero kubibatsindira. Nimwemere rero mwinjire mu nzira y’ugushaka kwanjye, nta buryarya mufite imitima ikeye kandi itunganye maze mumpe umwanya nkore, kandi mumpe umwanya mu buzima bwanyu, mu bikorwa byanyu mbigaragarize; icyo nshaka ni uko mukomera kandi mugakomera ku isengesho muhetse imbaga itabarika, kuko muri mu murimo nabahamagariye kandi nabatumye, nanjye niteguye kuba mu byanyu; nimuhabe neza rero muhari kandi muhagarare neza ku rugamba, uko mukotana kandi uko murwana urugamba umunsi ku munsi, nanjye nkomeje kubabera ku rugamba kandi nkomeje kubabera maso kugira ngo mudatsindwa, nimuhagarare rero gitwari kuko mbahaye kuganza no kugamburuza imigambi y’umwanzi ubarwanya, kuko mbambitse ububasha budahangarwa bwanjye kandi nkaba mbakomeje mu rukundo rwanjye rutavogerwa, ndi Uhoraho Imana Nyiribiremwa nkomeje kugamburuza imigambi yose y’Isi, ndetse iy’abana b’abantu nkayiribatisha ububasha bwanjye, bityo ibikorwa bya Sekibi nkabikubura mu Isi kuko nje guhindura amateka y’ubuzima bwa Kiremwa Muntu kandi Isi yose nje kuyikoropesha imbaraga n’ububasha bwanjye, nayihanze ntawe ngishije inama kandi nkora ibikorwa byanjye ku murongo, ni nayo mpamvu rero icyo nagambiriye gukorera abatuye Isi no gukorera mu Isi, ntawe ushobora kumburanya cyangwa se ngo ambaze icyo nkora, kuko igihe nzakorera gihari kandi icyo nagennye kandi nateguriye Kiremwa Muntu uwo ari we wese, nzakigeraho kandi nzakigaragariza mu maso y’abahanga n’abanyabwenge bibwira ko bashyikiriye kandi bamenye, kuko nje kwitsa kandi gucisha bugufi ibyo Mwene Muntu yashyize imbere, yirengagije urukundo rwanjye; nje kwambika kandi nje gushyigikira no gukomeza abanjye, bampaye ikuzo n’icyubahiro bakamenya kunyubaha mu buryo bw’Ijambo ryanjye ryabagezeho bakaribyaza umusaruro kandi rikabibwa muri bo rigashinga imizi, kuko utaramenye Ijambo ryanjye uwo ntazanamenya mu bikorwa, kuko buri wese azumvishwa n’ibikorwa bifatika kugira ngo abashe gusobanukirwa uwo ndi we.
Abanze rero kumvira Ijambo ryanjye nibarindire ibikorwa kandi ibyo bikorwa nibimara kubinjirana kandi kubageraho nta kwinyagambura, kuko buri wese icyo azaba yahawe azacyakiriza yombi, ntawe rero uzitaza icyo namugeneye kandi namuhaye, kibe cyiza kibe kibi, icyo nicyo uzaba ukwiriye kuko ntibeshya kandi ubutabera bwanjye ntawe ushobora kubuvogera, nta n’ushobora kubugamburuza; ndahari rero ndaganje ndi mu bikorwa byanjye ndahari mu mugambi wanjye utagamburuzwa kandi utavogerwa, murahirwa rero mwebwe abiteguye neza bahagaze neza ku rugamba, kuko nabazigamiye ibyiza ariko haragowe abanyabyaha banze kurekura icyaha cyabo, haragowe abakomeje kugendera mu nzira y’icuraburindi kandi haragowe abakomeje kwimakaza ingeso mbi, ubugome n’ubugizi bwa nabi bwabase imitima yabo bakanga guhinduka, bagahora iteka bakubita agatoki ku kandi, kugira ngo babuze abandi amahoro n’amahwemo. Muntu wifuriza mugenzi wawe ikibi kandi Muntu uhora iteka ushakashaka icyiza ntucyifurize mugenzi wawe, igihe ni iki cyo kugira ngo wisubireho kandi wumve icyo washyireho ari ugutanga amahoro n’urukundo, kugira ngo icyo wifuriza mugenzi wawe nawe abe ari icyo ushobora kwakira mu mwanya wawe cyangwa se icyo wifuza ukifurize na mugenzi wawe; mwirinde rero kwihenda kuko uwanga mugenzi we aba yiyanze kandi upfobeje mugenzi we aba yipfobeje, dore benshi umwanzi yabateje guhuma amaso, abereka ibishashagira barikungahaza bazamuka hejuru, ariko ubu ni igihe cyo gutamurura no gushyira ku mugaragaro ibikorwa byanjye kandi imirimo yanjye, benshi bazakorwa n’isoni kandi bazakorwa n’ikimwaro, niyo mpamvu mwebwe mwizigamiye niyegereje mbakomeje kandi nkomeje kubatoza ubutungane kugira ngo muharanire kwimakaza amahoro n’urukundo, kandi buri wese yihingemo ukuri kugira ngo urukundo rubabemo, imbaraga n’ububasha bwanjye bikomeze bisendere mu mitima yanyu, twifatikanye kurokora no gukiza Isi yose muri ibi bihe.
Nimuharanire rero kwitegura kuzuye kandi muharanire gusenga no kurushaho kuba maso kugira ngo byinshi mwateguriwe mwazigamiwe bibashe kugerwaho kandi kugenda neza; ndabakunda ndabashyigikiye, nimwambare imbaraga tujye ku rugamba kuko mbifurije ubutwari kandi gukomera no gukomeza kuba intwari mu rugendo n’ubutumwa kuko hari byinshi mwateguriwe kandi mwazigamiwe, uyu munsi wa none dufite byinshi twubatse kandi dufite intera twagejejemo benshi mu Isi, kuko dukomeje kuyungurura no gusukura kandi kwambura umwanzi Ijambo, mu buryo bwo gusakaza ububasha bwanjye mu Isi kandi mu buryo bwo kugaragaza umukiro wanjye ku banyemera. Ndabakunda ndabashyigikiye Ntore Ntumwa zanjye Biremwa nkunda, nimwakire gukomera kugubwa neza mu rukundo rwanjye, kuko mbasakajeho ububasha bwanjye, mbafunguriye Umutima wanjye Muziranenge kugira ngo mbahaze imbaraga n’ububasha bunkomokaho kugira ngo mugendere mu bubasha n’igitinyiro cyanjye, maze muvogere ibikorwa by’umwanzi ntacyo mwikanga; mbasesekajeho umugisha wanjye ubakomeza ubashyigikira mu butumwa turi kumwe kandi ndi kumwe namwe mu bihe byose kuko mutagenda mwenyine mugoswe n’ingabo z’abamalayika n’abatagatifu babarinze, babacungiye umutekano, kugira ngo bahashye imbaraga z’umwanzi zihora zibarunguruka zibarwanya, kuko uzaba maso azatsinda kandi uzakomeza gusenga azagera ku ntera mwifuzaho nshaka.
MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE BIREMWA BYANJYE NTORE NKUNDA, NIMWAKIRE UMUGISHA WANJYE UBAMURIKIRA KANDI UBAKOMEZA MU RUGENDO KUKO NKOMEJE KUBANA NAMWE IBIHE BYOSE; MBIFURIJE IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA CYANE NDI UHORAHO IMANA YA ABURAHAMU, IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!
