UBUTUMWA BW’IMANA DATA BWO KU WA 26 GASHYANTARE 2026

Nimugire amahoro Ntore Biremwa byanjye dutaramanye kuri uyu munsi, nimwakire imbaraga ububasha n’ubushobozi kuko nururutse rwagati muri mwe, kugira ngo mbambike kandi mbakinfikize intwaro z’urumuri, mbatazanurire amayira kandi nkomeze kubakolotiza ububasha bwanjye butavogerwa kandi budakomwa imbere; ndi Uhoraho Imana umenya ibiri imbere ibiri inyuma ndetse n’ibyahise n’ibizaza, nkaba rero niteguye kubatangariza kandi gushyira ku mugaragaro ibikorwa byanjye mu buryo bwuzuye bufatika, nkaba ngira nti: “Nimukomere kandi mukomeze imyiteguro yo guhangana n’ikibi n’icyaha, ari nako mugamburuza imigambi yose y’umwanzi, kuko nabahurije hamwe mu bubasha bw’Ubutatu Butagatifu kugira ngo mubereho kwakirira imbaga itabarika kandi mubereho gutanga umusaruro mu bikorwa bidasanzwe by’ukwemera, kugira ngo urugamba murwana rwagati muri mwe murwanirire imbaga itabarika y’abataramenye bari hirya no hino ku Isi, umwanzi yateje guhugira mu bidafite umumaro kugira ngo imbaraga z’isengesho zisenye kandi ziribate ibikorwa byose bya Sekibi, bikomeje kwibasira abanjye niremeye kandi nihangiye”.

Nkomezanyije namwe urugendo mu buryo bwuzuye budasanzwe, mu nteguro yo kubatangariza kandi gushyira ku mugaragaro ibikorwa byanjye mu buryo nagennye kandi nateguye bwo kwimura umwanzi, kandi mu buryo bwo kugaragaza integuro ikomeye y’ibikorwa byanjye mu Ntore n’Intumwa zanjye nitoreye nitoranyirije; erega abo niremeye kandi nihangiye abo Sekibi yagizeho ijambo benshi, ariko mu mpuhwe n’urukundo naremanye Kiremwa Muntu nkaba niteguye kugamburuza imigambi yose y’umwanzi ku banjye kugira ngo nshyigikire kandi nshyire hejuru Ijambo ryanjye, nzibure amatwi y’abatanyumva kandi mpe kubona abatabona kugira ngo babashe kunsobanukirwa, kunyoboka no kungana nk’Imana imwe rukumbi, dore benshi biyimikiye ibigirwamana bidafite umumaro, kuko benshi bakomeje gukwirakwiza ubumara bw’ikibi, nyamara narabahangiye kuberaho gusingiza Izina ryanjye kandi gukora ugushaka kwanjye, abirengagije urukundo rwanjye ntibagira ingano, ariko mu mugambi wanjye mu buhanga bwanjye nkaba niteguye guhindukiza buri wese, kuko buri wese mfite aho nzamushyira kandi mfite aho namuteguriye namugeneye hahwanye n’ibikorwa bye, kugira ngo nigishe kandi nshyire ku mugaragaro ibikorwa byanjye kandi biamburuze imigambi yose mibisha y’umwanzi, mpanga Isi n’Ijuru mu bikorwa byanjye by’ububasha nta wanyoboye kandi ntawe nagishije inama, ni nayo mpamvu nzi aho nzakora kugira ngo buri wese anyumve kandi angororokere.

Nimukomere rero ku rugamba abo natoye kandi nahamagaye mu mazina yanyu mukitaba karame, mukaba mukomeje kumpora imbere mutakamba kandi muririra Isi igeze aharenga, ijambo ryanyu kandi ugutabaza kwanyu ntabwo byabaye imfabusa, kuko imibabaro n’imiruho ya benshi mu Isi nyumva kandi nkaba niteguye gutabara kuko ntahagurutse ku ntebe yanjye, kugira ngo ntabare abatuye Isi banyumva kandi banyemera bityo n’abagiye kure y’urukundo rwanjye mbaronse impuhwe n’imbabazi zanjye kugira ngo bamenye kandi bansobanukirwe, bamenye icyo mbifuzaho kandi mbashakaho. Erega benshi bararembera mu kwemera kuko benshi bahagaze ari nk’ibipampara, ukwemera kwakendereye muri bo n’ubwo bagaragara nk’aho bari mu byanjye ariko umwanzi akaba yaramaze kubagota kandi kubigarurira, ibikorwa byabo akaba ari byo bibagaragaza mu buryo bitwara kandi mu byo bashyigikira bashyize imbere. Ni igihe rero cyo gutwikurura ibitwikiriye mu Isi, kugira ngo bijye ku mugaragaro abiyitirira Izina ryanjye kugira ngo bagaragare ndetse n’abari mu byanjye byuzuye kugira ngo nabo bagaragare, kuko nje gushyira ku murongo kandi gushyira ku mugaragaro ab’indyarya kugira ngo ububasha ari bwo bucangura kandi buvangura buri wese bitewe n’aho ibikorwa bye biri cyangwa se aho buri wese agiye agaragara.

Nimube maso Ntore Ntumwa zanjye, Biremwa niremeye nihangiye mbabereye ku isonga ry’urugamba, ndi Uhoraho Imana yabagiriye isezerano kandi ntabwo nteshuka ku murimo no ku rugamba murwana turi kumwe, uko umwanzi abarasaho imyambi nanjye ndi maso kugira ngo nzimye kandi ndibate nkure mu nzira ibyo umwanzi ashaka gushandika mu mayira mucamo; erega nje gusiza utununga imbere yanyu kandi nje gutengeneza amayira yanyu, kuko icyo mwahamagariwe kandi mwatorewe ari ubutungane, buri wese agomba kubuharanira umunsi n’ijoro, buri saha buri segonda kugira ngo muhore mwitagatifuza mubereyeho kumvira kandi kunsingiza, kuko nta waremewe kuba imbata y’umwanzi ahubwo mwaremewe kuba imbata yanjye kugira ngo muhore iteka mutama intamo nziza y’amahoro n’urukundo kugira ngo mube abagabuzi b’amahoro ku Isi. Icyo nabaremeye kandi nabahangiye nimucyizirikeho kandi mucyibere maso, dore talenta zanyu mwahawe mumenye kuzicuruza kandi kuzirinda neza kugira ngo icyo nifuje kuri buri wese kibashe kuzura no gusohora; erega ndi mu nzira nza kubatabara kandi ububasha bwanjye burabahagije, imbaraga zanjye zituye muri mwe nizikomeze zibuzure kandi zibasenderere, kugira ngo mudacogora mu rugamba cyangwa mu rugendo, imyiteguro rero kuri buri wese kuko nanjye nkomeje kubuhira kandi kubavomerera; naje muri mwe mu buryo nk’ubu kugira ngo dutaramane kandi tugendane, nkomeze kugurumanisha Ikibatsi cy’Urukundo mu mitima yanyu, dore ko ndi Urukundo rusa rusa kandi nkaba niteguye kurufungurira mu mitima y’abatuye Isi kugira ngo nsibe kandi nkubure umwanda washegeshe benshi ukabateza urwango umwiryane n’ibindi, ibyo bigatuma amahoro aba make mu bantu. Ni igihe rero cyo kwimakaza amahoro n’urukundo ku bemera n’abanyizera, ku biteguye n’abari maso kugira ngo mbuzurize urumuri rwanjye, ububasha bwanjye buture muri mwe kandi nkomeze mbigarurire mumbere Intumwa zinyizihiye kandi zishimishije Umutima wanjye Muziranenge. Mbasendereje imbaraga zanjye kugira ngo mugendere mu bubasha bwanjye kuko mutari ab’Isi ahubwo muri ab’Ijuru, nifuza ko aho muri hose muba itara n’urumuri kandi mukarushaho kuba umunyu w’Isi mu bikorwa byanyu bya buri munsi kugira ngo mubere urugero abandi kandi mube itara rimurikira abandi kugira ngo mubafashe kugera ku butungane.

Narabakunze mbakungahaza ibyiza, mbagaragariza urukundo ndengakamere mu gutanga Umwana wanjye w’Ikinege, kugira ngo abereke uburyo bwiza bwo gukunda mu kwitanga atibabaririye, namwe rero nimukomere murebe urwo rugero rwiza mwitambire Isi yose mu isengesho mu buryo butarambirwa, kugira ngo mugere ku ntsinzi y’icyo mwahamagariwe kandi mwatorewe mwatoranyirijwe. Ndahari ndaganje mu kubayobora kandi mu kubashyigikira kuko icyo nasezeraniye buri wese gihari kandi giteguye, igisigaye ari ukugikotanira kugira ngo buri wese agere ku ndunduro; nibyo benshi muri kurwana urugamba mukabona igihe kirarenze cyangwa se kibaye kirekire, ariko nimuhumure kuko mbatije ubuzima kandi kuba mugihumeka ni ku bw’ubuntu n’impuhwe zanjye, kuko umwanzi icyo yifuza kandi ashaka ari ukubanyaga ubuzima n’ubugingo, Jyewe rero byose ndabibagabira kandi ndabibaha, nkabashyiraho n’uburinzi bwanjye kugira ngo mube abatavogerwa n’umwanzi, maze muri ibi bihe murindiriye kandi mutegereje ukugira neza kwanjye, kugira ngo mutegerezanye ukwemera ukwizera n’urukundo mushishikaye mu byiza nabahamagariye kandi musenga ubutarambirwa ubudacogora ubudasubira inyuma kuko niteguye kubagaragarizamo ikuzo ryanjye.

Erega urugamba natangiye nzarusoza kandi niteguye kurwuzuza no kurugaragaza muri mwebwe, kuko nifuza ko muba ba mutarambirwa ahubwo mukomera mu rugendo no mu rugamba mukarindira isaha igeze, ntimwishimire rero kurya ibidahiye ahubwo mutegereze kugira ngo mwarurirwe inkono ihiye kandi imitura si myiza kuko yabatera kugubwa nabi, bityo murindire igihe cyanjye mutarambiwe kuko niteguye kubagirira neza. Abarushye muzaruhurwa kandi abaremerewe ndabazi, kuko niteguye gutura imitwaro abo bose bataka kandi bantabaza, igihe cyanjye cyo gukora kiri bugufi mu buryo bw’imbonankubone kuko mw’iyi saha nkora muri mwe, ntahabaye ntacyo mwageraho kandi mukora mwenyine ntacyo mwageraho. Niyo mpamvu rero mbashishikaza mu gukomera no gukomeza kuba intwari mu butumwa, nanjye turi kumwe mu kubasakazaho ububasha bwanjye, kugira ngo muharanire koko kugendera mu nzira y’ukuri n’ubutungane, kuko nje kuzuza isezerano ryanjye ku baririndiriye kandi ku baritegereje; ntimurambirwe kandi ntimucike intege mu rugendo turi kumwe ndabakunda Ntore Biremwa byanjye, nimwakire umugisha wanjye ubashyikigira ubakomeza mu rugamba kuko niteguye kubagirira neza, nk’uwabaremye kandi uwabahanze uwabahurije hamwe kugira ngo muhagarare mu bikorwa byanjye mu Isi, bityo isengesho ryanyu rigirire akamaro abanzi n’abatanzi, bityo abataramenye babashe guhinduka kandi kugaruka mu nzira mbifuzamo. Mfite byinshi rero nkorana namwe mu buryo nk’ubu, kugira ngo mu guhurizwa hamwe kw’isengesho ryanyu mbumbe Isi kandi nyihurize rwagati muri we kuko muhagarariye bose ku bw’umugambi wanjye; nimwishime munezerwe kandi mwishyire mwizane mu bubasha bwanjye kandi mu mbaraga zanjye, kuko nkomeje kubafungurira byose kandi kubasendereza ibyiza byanjye kugira ngo mubibemo kandi muture mu mucyo n’urumuri rwanjye kuko mbakunda kandi nkaba nkomeje intambwe yanyu.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA NDABAKUNDA CYANE, NIMUKOMERE BIREMWA BYANJYE MUKOMEZE MUBE INTWARI KU RUGAMBA, TURI KUMWE KANDI NDABASIGASIYE MURI BYOSE; AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA CYANE NDI UHORAHO IMANA YA ABURAHAMU, IZAKI NA YAKOBO, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *