UBUTUMWA BW’IMANA DATA, Tariki 29/06/2023

Mbifurije umunsi mwiza biremwa byanjye kandi ntore zanjye nitoreye nitoranyirije muri benshi nkaba mbakomeje rero kandi mbakomereje umugambi n’amasezerano kugira ngo mukomere kandi mukataze kuko ntabeshya kandi iyo mvuze sinivuguruza kandi icyo nagambiriye nkigeraho kuko ndi Uhoraho Imana. Mbahaye imbaraga kuri uyu munsi kandi mbahaye kuronka gukomera no gukomeza urugendo mwatangiye intambwe yanyu ikatarize mu rumuri rwanjye kuko ndi Uriho kandi namwe nkaba mbahaye gukomezwa n’imbaraga zanjye kugira ngo mubeho mushyigikiwe n’ububasha bwanjye kuko ndi Uhoraho Imana umugenga wa byose. Ndiyiziye mu buzima bwanyu kugira ngo mbahindure bashya kandi mbatagatifuze mbuzuze kandi mbasendereze ibyiza byanjye by’agatangaza kugira ngo murusheho kunga ubumwe nanjye kandi murusheho kunogera kandi murusheho kumenya no kunyoboka kuko nje gushyira byose ku murongo kandi ibikorwa byanjye nkaba nje kubigaragariza muri mwebwe kugira ngo mbashyigikire kandi mbatuze mu gushaka kwanjye uko mbyifuza n’uko nabiteguye.

Ndi Uhoraho Imana simpinduka ni jye wabaremye kandi ni jye wabahanze abanteze amatwi kandi abo mvugana nabo bakanyumva kandi imvugo yanjye ijambo ryanjye ntiribatere kugwa kandi ntiribatere gutsikira no gutsitara ahubwo rikabahwitura kandi rikabatera kungarukira nkaba ngira nti mutaguze kandi mukomere kuko mbakomeje kandi mbashyigikiye mbambitse imbaraga aho mutataniye hirya no hino mu Isi kuko ntaho ukuboko kwanjye kutagera ngo mbe nabatabara. Nimukomere rero ndi hafi yanyu kandi ndi bugufi bwanyu unyiyambaza kandi untakambira wese ndamubona kandi inkunga yanjye iri hafi kubageraho nk’uko nyibaha ikaba rero iri hafi kubageraho ku buryi bw’imbona nkubone kugira ngo mubone ukugira neza kwanjye kuko ndi Imana idahemuka.

Narabakunze mbakungahaza ibyiza byanjye by’agatangaza kugira ngo mubeho kandi mugire ubuzima busendereye Sekibi ntiyabishimiye yashatse kubavutsa ibyiza byanjye kandi kubabuza uburyo n’amahoro kugira ngo ubuzima bwanyu buhinduke ubw’akaga n’amage, amakuba n’ibigeragezo si cyo nabaremeye ko ntabaremeye imibabaro ahubwo nabaremeye kwishima no kubaho mu rukundo ibyo byiza by’agatangaza Sekibi akaba yarabibanyaze Mwene Muntu akibibamo urwango amahane, amatiku n’amakimbirane igihe rero kikaba kije kandi cyegereje kugira ngo ndandure ubukozi bw’ibibi kandi ndandure ingeso mbi mu bantu kuko urukundo rwakendereye kandi ubugizi bwa nabi buri kwiyongera mu kiremwa muntu, benshi bakaba barakatarije mu mwijima bagahunga urumuri rwanjye kandi Mwene Muntu naramushyiriyeho kuba mu rumuri rwanjye kugira ngo abe ari ho ansingiriza kandi ahore iteka azirikana urukundo mukunda abeho mu gushaka kwanjye narindiriye igihe kirekire kugira ngo Mwene Muntu munyuze mu nzira zikomeye kandi zikakaye zimutera guhinduka bityo ndareka umwanzi arabigarurira abagaraguza agati bityo abakoresha byinshi kandi abanyuza mu ntambara mu makuba akomeye ngira ngo muraca akenge kandi muragaruka mu murongo.

Sinahwemye gutuma intore zanjye kandi intumwa zanjye mu Isi kugira ngo zibagezeho ijambo ryanjye kandi zibatoze urukundo kuko nyine iteka ryose ntahwemaga gushakashakira umukiro Mwene Muntu kugira ngo abashe guhinduka kandi abashe kugaruka mu murongo, bamwe barakira abandi ntibakira abakomeje gutera umugongo ijambo ryanjye kandi kurisunikira kure yabo bakikundira umwijima abo nibo benshi ndaje rero kurangiza impaka n’impagarara mu Isi mu kiremwa muntu kuko Mwene Muntu yagenderewe n’Umwanzi akamusasira kandi akamuha icyicaro mu mutima bityo aho kunyakira mu mitima yanyu Mwene Muntu yaberewe no kwakira Nyakibi kandi aberwa no kugendera ku mategeko no ku mabwiriza umwanzi amuyoboyemo kandi amushukiyemo; ibyanjye birapfobywa kandi birakandagirwa birasuzugurwa none igihe kiraje kandi kiregereje kugira ngo byose uko nabigennye kandi nabiteguriye Mwene Muntu mbimukoreshe kandi mbimushyiremo ku ngufu kuko ari igihe nje kwimura ugushaka kwa muntu bwite kuko nabahaye ubwigenge mukigenga mu bitari byo mukarengera. Ndiyiziye rero kugira ngo buri wese mwereke icyerekezo kandi mwereke inzira agomba kunyura kandi mwereke inzira agomba kubamo iteka ryose uko mbyifuza n’uko mbishaka. Nje guhagarika ku buryo bw’umugaragaro ugushaka kwa Muntu bwite kuko kwamuteye kuyoba amayira kandi kumuteza kujya kure yanjye. Ndi Uhoraho Imana ntabwo mpinduka uko nari ndi kera ka kare n’ubu ni ko ndi.

Nje gutabara umuryango wanjye uri mu Isi kandi nje gutabara abanjye bageze aharenga bankunda kandi bankundira ariko kandi ijambo ryabo rikaba ritumvikana bakaba bapfukiranwe na byinshi mu Isi kuko nyine bashaka icyiza umanzi akabacogoza kandi bakataze mu nzira mbifuzamo bagahura na birantega zitagira ingano. Nje gukubura imyanda kandi nje gukura inzitizi n’imbogamizi zizitiye abanjye kugira ngo babashe kunkorera kandi babashe kubaho mu gushaka kwanjye kuko ari igihe cyo gushyigikira ijambo ryanjye ku mbaraga no ku ngufu bityo ngashyigikira abanyemera kandi abankundira kugendana nanjye abadashaka kugendera mu gushaka kwanjye nabo nkabasezerera amara masa. Iyi Si iri mu buganza byanjye n’abayituyeho ni abanjye ibiyiriho byose ninjye wabiremye kandi ninjye wabihanze. Nje guhindura ibintu ukundi kandi nje kubishyira mu buryo bwa nyabwo sinibeshye mpanga Mwene Muntu sinibeshye ndendeza ibi byose mubonesha amaso yanyu mwahinduye ibigirwamana kandi mwimitse mukimura icy’agaciro gakomeye kandi mukiyibagiza ko ndi Uhoraho Imana.

Biremwa mwese muri ku Isi kandi biremwa mwese nahanze niremeye mu bubasha bwanjye uko nakoresheje ububasha mpanga Isi kandi mpanga Mwene Muntu nje kugaragaza ibikorwa birenzeho kugira ngo mvugurure Isi kandi nyubake kandi nyihindure bundi bushya ari nako nubaka ubuzima bw’ikiremwa muntu kugira ngo mureme Muntu mushya.

Nje kuvugurura amatwara n’imyitwarire ya Mwene Muntu nje gukubura imyanda mu Isi no gukubura imyanda mu buzima bwanyu kugira ngo munyumve kandi nimvuga mubashe kuntega amatwi kuko mitima-myinangizi iyo yose nje kuyimenaguza ububasha bwanjye kugira ngo abigira ibihangage n’ibikomerezwa mu Isi mbereke ko ndi Uhoraho Imana umugenga wa byose nyir’ibiremwa byose, mbereke ko iyo ndambuye ikiganza cyanjye byose bikoreka kandi byose bigahinduka mu ijambo yanjye. Abanyemerera rero kugendana nanjye kandi abumva ijwi ryanjye ntimunangire umutima ntimwiyumvemo akataraboneka kandi ntimwiyumvemo ubuhanga mudafite kuko ari njye muhanga mu bahanga kandi nkaba mpangamura ibihangange nta kiremereye imbere yanjye ndetse nta n’igikomeye imbere yanjye kuko ndi Rubasha ubasha byose kandi nkaba nshoboye byose kuko ibiri ku Isi byose byahanzwe n’ububasha bwanjye. Ndi uriho kandi nzahoraho iteka ryose mu biremwa byanjye ninjye ubicunga kandi nkabicungira umutekano nkamenya iyo muhagaze n’iyo muryamye, iyo muhumeka n’iyo mwahagaritse umwuka. Ibyo byose simwe mubyiha kuko biri mu bubasha bwanjye kandi biri mu buhanga bwanjye kuko mfite uko nabahanze kandi mfite uko nabaremye buri wese nkamugenera igihe cye nkamugenera amayira ye agomba gucamo aje ku Isi, ibizamuranga n’uko azabaho.

Ntabwo njya nibeshya ku mazina y’ibiremwa byanjye kandi nta n’ubwo nibeshya mu bikorwa byanjye buri kimwe cyose nkiyoboresha ububasha bwanjye kandi kikagendera mu nzira imwe igororotse kandi iboneye kuko ndi Uhoraho Imana utibeshya kandi ndi Uhoraho Imana ukora byose uko biri kandi nkabikorera igihe nkabishyira mu murongo wa nyawo ukwiriye kandi ushoboka. Nta kitanshobokera rero kuko byose mbishoboye byose nkaba mbibasha nkaba ndasaba inkunga kiremwa muntu kugira ngo ngere ku ntego iyi n’iyi. Nimurindire rero kandi mwitegure mwiteguye mwitegure muhore muri maso kuko niyiziye kurangiza gusenya no guhirika ibibi byose mu Isi kuko ndi Uhoraho Imana igihe cyo gusukura kandi igihe cyo gushyira ukuri ahagaraga ikinyoma tukagisezerera muri rubanda kandi mu Isi yose muri rusange tugasenyagura akarengane kandi tugasenyagura ibibi byose by’umwanzi kuko nabigambiriye kandi nabirahiriye kandi nkaba nje kugaragaza uwo ndi we kandi nkaba nje gusukura Isi yanjye.

Ni jye wahanze byose mubona kandi ni jye wahanze Isi n’Ijuru ndabitandukanya kandi ikirere nkidendezaho ibinyarumuri Isi nayo nyikoreramo byinshi kandi nkomeje gukora byinshi mu kiremwa muntu. Ibyo byose ni ubuhanga bwanjye uwatandukanyije amazi n’ubutaka kandi ngatandukanya Isi n’ikirere guhindura Mwene Muntu byananiza iki? Ntimukomeze rero gukerensa ububasha bwanjye biremwa byose muri ku Isi kuko mpushye rimwe gusa mwazimira kandi Isi nkayihindura uko nshaka mu ijambo ryanjye rimwe gusa bitansabye ibihe n’ibihe kandi bitansabye umwanya ukomeye kandi muremure. Mfite byose mu biganza nimwumve yuko mbabumbatiye kandi igihe kigeze kugira ngo nshyire byose ku mugaragaro kandi mbereke ko ndi kumwe namwe kandi ndi muri mwe kuko narindiriye kandi ngategereza buri wese guhinduka no guhindukira kwe.  

Nje gushyira buri wese rero mu mwanya akwiriye kandi nje kugaragaza buri wese uko ahagaze kuko nyine ibihe byo kunderega kandi gukomeza kumva yuko ntababona cyangwa mutagaragara aho muri n’ibyo murimo muahishanya kandi mugakingana igihe kigeze kugira ngo buri wese mushyire ku mugaragaro kuko ndi Uhoraho Imana umugenga wa byose. Buri wese ariho ku bwanjye kandi ariho ku bubasha bwanjye kandi nkaba mfasha buri wese kandi nkaba nshyigikishije buri wese ububasha bwanjye kuko mwese mushamikiye kuri jye kandi nkaba ndi rwagati yanyu kuko mbaha umwuka wanjye kandi nkabaha guhumeka ibyo akaba ari njye mubikesha. Nimubeho rero mubereyeho ugushaka kwanjye kandi mubeho mwizihiwe mwizihijwe no kubaho mu rukundo rufite ireme kuko inzangano n’amatiku, imyiryane intambara n’ibindi bibi byose atari byo nahangiye Mwene Muntu izo ari ingeso za Shitani kandi ari imizi y’umwanzi Mwene Muntu yikururiye kandi yijanditsemo maze ikamugira imbata akaba igikoresho cy’umwanzi.

Nje kugaragaza ko buri wese icyo namuremeye ari urukundo amahoro n’ibyishimo kandi icyo mvuze icyo ntegetse mu bubasha bwanjye abe ari ko kiba kandi abe ari ko kigenda kuko naje guhindura ibintu bundi bushya kandi nkaba nje kugira ngo buri wese mwereke inzira mu buryo bukomeye kuko nababwije ijambo ryanjye ntimwumve nkaba nje kubagaragariza ibikorwa kugira ngo muri ibyo bikorwa buri wese ngende mushyira aho agomba kuba nta kujijinganya kandi nta kureba hirya no hino kuko tavugirwamo kandi nkaba ntavuguruzwa ku ijambo. Ndiyiziye rero nimwitegure buri wese ku ruhande rwe yaba umwiza cyangwa umubi kuko buri nzamugeraho kandi nzamutambuka imbere mu bikorwa byanjye bityo nkabagaragariza ko ndi Uhoraho Imana yanyu kandi Imana itagira aho ikingwa n’aho ihezwa kuko buri kintu cyose nkizi kandi nkibona kandi nkaba ngaragarira hose icyarimwe kandi ngenzura ibikorwa bya buri muntu nta na kimwe kinsobye cyangwa nta na kimwe kinyihishe. Mundi mu biganza impumeko yanyu intekerezo zanyu ibyifuzo byanyu ubuzima bwanyu bwose ndabuzi intangiriro ya buri wese n’iherezo ndarizi ariko mwebwe mwidegembya ntimuzi igihe mushobora kumara ku Isi; mumenya igihe mumaze ariko ntabwo mumenya igihe musigaje byose bindi mu biganza kuko buri wese mfite uko namuteguye kandi mfite uko namuhanze kugira ngo ibikorwa byanjye kandi ububasha bwanjye bumubemo yaba umubi cyangwa umwiza uwijandika mu kibi si uko aba adafite imbaraga zanjye ahubwo ni kwa kuyoba amayira nyine ibyanjye mukabivangavanga maze ibyanjye mukabitera umugongo ijambo ryanjye mukarita inyuma y’amatwi aho kugira ngo ribaturemo. Nje kugendana namwe rero mubyemera mutabyemera mubishaka mutabishaka kuko umwanzuro n’umugambi namaze kuwusinyira ubudasinyurwa kugira ngo mbahindure bashya abemeye mbakize kandi abemeye mbazamure mu ntera yo kwiyubakamo imbaraga zuje mu gushaka kwanjye kandi zishingiye kuri njye bityo mbasenyere imbaraga z’umwanzi zibaribata kandi zibabuza uburyo mbahe amahoro asendereye Isi idashobora kubaha kandi idashobora kubambura.

Abakomeje kwidegembya kandi abakomeje kunsuzugura kandi abakomeje kwiyumva imbaraga badafite nkazabahonyoza ububasha bwanjye kandi ububasha bwanjye bukazahindura byinshi muri bo kugira ngo bumvishwe kandi bumve injyana y’icyo ndi cyo mu buzima bwabo. Ni igihe rero cyo gukoresha imbaraga zose kugira ngo buri wese agaruke mu murongo inzira zikigendwa kuko umugambi wanjye n’ibikorwa byanjye bitazahagarara. Nkaba niyiziye rero guhangana na buri wese wo ku Isi buri wese wumva wigize akataraboneka kandi akari aha kajya he kuko nje gushyira byose ku murongo kandi ububasha bwanjye bukaba bwururukiye guhemba no guhana.

Murabe maso ntwari kandi ntore ntumwa zanjye kugira ngo mwitegure kwakira ibyiza nabageneye kandi nabahaye umwanzi atavangavanze kandi adapfobeje ibyo mwagenewe kuko nifuza kuzataramana namwe kandi nifuza kuzabakorera ibirori bihire ku mwanshimishije kandi mwanyuze nkaba ntifuza rero kubamanuriraho amakuba n’amagorwa kuko amakuba n’amagorwa afite abo agenewe abo bose banze kumva kandi banze kwakira ibyiza byanjye. Abemera mwese nimwitegure kugendana nanjye kuzatahana Yeruzalemu nshya kandi kwinjirana ishema n’isheja Yeruzalemu nshya kuko nje kubaka amateka mashya mu isi kandi nje guhindura ubuzima bw’Ikiremwa muntu kugira ngo mwishime maze ntembeshe amahoro asendereye mu Isi hose maze nsubiranye kandi nsane ibyo umwanzi yangirije byose mbikure mu nzira maze mbatangirize ubuzima bushya bwuje urukundo impuhwe n’imbabazi kugira ngo mbubakemo umutima w’urukundo, umutima w’urukundo rufite ireme, w’urukundo rushingiye ku gushaka kwanjye kutari ugushaka k’umwana w’umuntu ahubwo ugushaka kwanjye bwite gufate ireme mu buzima bwanyu kuko nje kububakamo amateka mu buryo bw’agatangaza kugira ngo mbahe amahoro asendereye kandi amahoro ya nyayo mudashobora kwamburwa n’umwanzi kandi mudashobora kwamburwa n’Isi. Nje kubanyuza mu ruganda rukomeye nimwitegure kugira ngo ibyiza mbageneye imbere kandi mbateguriye imbere buri wese azabigeremo yabiruhiye ntihabeho kwidegembya cyangwa kubifata nabi kuko nje kubaha ubuzima bushya kandi kugendana namwe mu buryo bushya kugira ngo mbahe umurongo ugomba kugenderwaho kandi mbahe icyitegererezo cya nyacyo cyo kubaho mu buzima bushya bubereye abana banjye kandi bubereye abana b’Ijuru kuko nyine uruganda rwanjye rugomba kubayungurura kandi rukabasukura mukavamo mukeye kandi mukereye kwamamaza ingoma yanjye ubudatezuka kandi ubudasubira inyuma.

Nje kubaremamo umutima mushya kandi nje kubongerera imbaraga n’ingabire kugira ngo murusheho kunkunda no kunkorera kugira ngo mbubakire Isi nshya kandi mbubakire ubuzima bushya mube mu Isi y’amahoro n’ibyishimo kandi mubeho mu mudabagiro mu munezero nta wutera undi intugunda nta wubuza undi amahwemo n’amahoro ahubwo mwese mushakashakirane umutekano, amahoro n’ibyishimo. Ubwo buzima rero mugomba kububamo uko nabigennye nabiteguriye ikiremwa muntu tukaba rero turi mu nteguro kugira ngo tubanze tuyungurure dusukure ku buryi bw’umugaragaro maze nitumara gutamururaho ibihu by’umwanzi dusezereye Sekibi kandi tumwaganye ku buryo bw’umugaragaro maze ibyo byiza mbisesekaze muri mwebwe mu kubaha ubuzima bushya. Nimwitegure rero guhindurirwa ubuzima kandi guhindurirwa amateka kuko mwatsikamiwe bihagije kandi mukaba mwarageragejwe n’umwanzi bihagije; nkaba rero mbaziye ku rugamba kugira ngo mbatsindire kandi ngaraarize Sekibi ko adafite ububasha n’uburenganzira ku bo niremeye. Hagowe rero abakomeje kumuha inzira kandi abakomeje kuba ibikoresho bye kuko nzabatsembana nawe kandi nkabakura mu nzira kugira ngo batanduza abanjye nahaye umugisha kandi natagatifujije kuko ndi Uhoraho Imana.

Nje mu bikorwa byanjye kandi nje gusohoza umugambi n’umurimo wanjye nagambiriye kuva kera na kare, nimwitegure kandi muhore muri maso kuko niyiziye kubagaragariza ibitakorwa, ibitangaza n’ibimenyetso kugira ngo nshyire byose ku murongo muri uko kuyungurura no kugira ngo mbagabire ibyiza byanjye by’agatangaza.

Mbifurije umunsi mwiza ndabakunda cyane mbahaye amahoro yanjye kugira ngo ababemo urukundo rwanjye rubabemo ibyishimo byanjye bibabemo kugira ngo muhore itela munezerejwe no kubaho mu gushaka kwanjye.

NDI UHORAHO IMANA Y’ABURAHAMU, IMANA YA IZAKI, IMANA YA YAKOBO, NIMUGIRE IBIHE BYIZA, MUKOMERE KANDI MUKOMEZE KURINDIRIRA UMWANYA NAGENNYE KANDI NATEGUYE, MUWURINDIRE MWIZIGAMIRA ICYIZA KANDI MWISUKURA MWITAGATIFUZA KUKO NJE KUGENDANA N’ABASUKUYE KANDI GUSEZERERA AMARA MASA ABIYANDUJE KUGIRA NGO BAVE MU KIBI KANDI BAGARUKE MU NZIRA Y’UMUKIRO WANJYE. AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *