UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU PETERO, TARIKI 31 WERURWE023

Yezu Kristu imbere ya Pirato yemeye byose, yemera guca bugufi, kandi ari Imana, yemera gucirwa urubanza rwo gupfa na Pirato, mu bwiyoroshye no guca bugufi; bityo agaragaza urukundo afitiye ikiremwa muntu, kuko yiyibagiwe ubwe maze agaheka imbaga y’abatuye Isi bose, kugira ngo ayizamukane mu nzira y’umusozi wa Kaluvariyo, ajya kuyipfira, maze akemerera Se byose kugira ngo abohore ikiremwa muntu kandi atandukanye Mwene Muntu n’umwijima mu buryo bwo gufungurira bose umukiro w’Ijuru.

Yezu Kristu imbere ya Pirato yaranzwe n’ubwiyoroshye no kwiyumanganya, yirekurira mu biganzabya Se, Uhoraho, bityo yemera kwakira byose igihe ababisha be bari bamuzungurutse, kandi bamugoteshejeamagambo mabi, ibitutsi, kumunnyega, kumuvuma; batera hejuru, bamushinja ibinyoma imbere ya Pirato, bityo Yezu mu budahemuka bwe arakira, kandi byose ashyingura ku mutima, nta mpaka ateye, kuko yemereye Se byose kugira ngo Mwene Muntu abone umukiro.

Pirato we ahagarara ku ishema n’icyubahirocye, ntiyakoresha ukuri kose kugira ngo abashe gukiza umwana w’Imana, ahubwo yemera kumutanga kandi yemera guhamya no gushyigikira ibinyoma by’abaregaga Yezu, yegurira umwana w’Imana abagizi ba nabi, aramutanga ngo apfe.

Mu bihe nk’ibi Isi yugarijwe na byinshi bibi, kandi mu bihe nk’ibi harimo abemera kuzira ijambo ry’Imana, bahamya Yezu Kristu, bagera ikirenge mu cye, kandi bahamya ukwemera kwabo by’ukuri.

Yezu Kristu rero abo akaba abahetse, kandi abashyize mu mugongo, kandi icyo gihe gikomeye, bakagera igihe koko bishushanya na Yezu imbere ya Pirato, kuko mu Isi hari abahagaze mu mwanya wa Pirato, baca imanza uko bishakiye; bityo bagaca imanza badakurikije ubutabera, ahubwo bagakurikiza urwunguko rwabo, bagakurikiza icyubahiro cyabo, kurya ruswa n’ibindi; bityo bakarenganya intungane.

Ni igihe Mwene Muntu yakagombye gusubiza amaso inyuma, akareba niba ari mu ruhande rw’abashinja ibinyoma Yezu Kristu, cyangwa se niba ari mu ruhande rw’abasingiza Yezu Kristu; bityo akaba ari mu ruhande rw’abarangurura ijwi, bahamya iby’ukuri, kandi bahamya ukuri kwa Nyagasani.

Hari benshi mu Isi rero bameze nka Pirato, kandi imigenzereze yabo iranganwa kurenganya, kuriganya n’ibindi. Ni igihe Mwene Muntu yakagombye kwirunguruka, akareba niba ari mu ruhande rw’abateraga amajwi hejuru bavuga ngo “Yezu Kristu nabambwe, nabambwe ku musaraba”.

Buri kiremwa kiri ku Isi gifite aho cyakwisanga, niba ari mu ruhande rwa Yezu Kristu cyangwa se mu ruhande rwa Pirato, wakunze akarengane, akagera n’aho arenganya umwana w’Imana, yirengagije ko amusumbya imbaraga n’ububasha.

Yezu Kristu yaciye bugufi kandi ari hejuru y’ibinyabubasha byose byo ku Isi, yemerera Se byose kubera urukundo akunda ikiremwa muntu. Atangira inzira y’umusaraba mu bubabare bukomeye, mu gishyika gikomeye cyo gukiza roho no gucungura ikiremwa muntu, abigirishije ukwitanga wese, atitangiriye itama. Ese ububabare bwa Yezu Kristu ntacyo bushushanya mu buzima bwawe, ngo bugire aho bugukura, bugure n’aho bukwerekeza?

Zirikana Yezu Kristu, Imana nzima, kandi uzirikane ubugwaneza bwe n’impuhwe ze, imbere ya Pirato, yemera guca bugufi, agacirwa urubanza n’ikiremwa muntu. Kiremwa muntu wisumbukuruje, akumva ko ashobora gucira Imana urubanza.

Ni igikorwa gikomeye Yezu Kristu yakoze kandi yagaragaje, mu rugero rwo kwiyoroshya no gucabugufi gikomeye. Iyi si yacu igwiriweho na benshi bikuza nka Pirato, badashaka guca bugufi imbere y’Imana, bakumva y’uko Imana ari yo igomba guca bugufi imbere yabo.

Ni igihe rero gikomeye kandi gikomereye Mwene Muntu, kuko ijuru ryose kandi Imana Data ntacyo itakoze kugira ngo igaragarize Mwene Muntu urukundo, mu kwemera gutanga umwana wayo Yezu Kristu, kugira ngo ajye gupfira ibiremwa byose, ngo yongere asubize Mwene Muntu ubwiyunge bukomeye, iruhande rw’Imana ye, kuko icyaha cyari cyamujyanye kure, kigatuma atana agatandukira, akava mu murongo Imana imwifuzamo.

Ni igihe gikomeye kandi igihe Mwene Muntu yakagombye gusubiza amaso inyuma, akazirikana ububabare bwa Yezu Kristu, inzira y’umusaraba Yezu Kristu yanyuzemo, icyo ishushanya mu buzima bwe, icyo atora mu bubabare bwa Yezu, icyo Yezu yababariye ni igiki?

Ibiremwa byose biri munsi y’ijuru Yezu yemeye kwitanga kugira ngo acungure Mwene Muntu, binyujijwe mu rukundo rukomeye kandi mu kwitanga gukomeye, kuko Yezu yirekuriye mu biganza by’ababisha be, akemera gucirwa urubanza rwo gupfa, kandi akemera kunyura mu mibabaro yose kugira ngo kiremwa muntu aronke ubuzima.

Ni igihe buri muntu wese yakagombye kuzirikana no gutekerezaho, akumva aho Imana imushaka, aho imuhamagarira, icyo imutoza, niba akirimo cyangwa atakirimo. Nkaba rero nshyigikiye abari mu rugamba rwo gushaka kugaragariza Yezu urukundo nyarukundo, bashaka kumwitura ineza yabagiriye kugira ngo bakataze kandi bakomere kuko mbashyigikiye  kandi nkaba mbari bugufi kugira ngo mbatere ikinyotera n’ishyaka ryo gukomera mu by’Imana, kuko ariho hari ubuzima nyabuzima.

Yezu Kristu yarababaye kugira ngo bose babarirwe, yemera gucirwa urubanza kugira ngo abohore bose kandi yigarurire bose, ariko Isi ntiyabona urukundo rwe, kugeza kuri uyu munsi.

Ni igihe gikomeye kandi igihe giteye ubwoba kuri benshi birengagije urukundo rw’Imana muri bo, kandi bakirengagiza inzira Yezu Kristu yanyuze kubera bo.

Urukundo rwa Yezu Kristu nta kiguzi umuntu ashobora kubona yatanga, uretse kwitura wese, akirekurira mu maboko ye, kugira ngo arusheho kumushimisha, kandi arusheho kumunyura, kuko urukundo rwa Yezu rutagomba gupfa ubusa, kandi urukundo rwa Yezu rutagomba kubura abarwakira.

Muri iyi nzira rero, y’ububare bwa Yezu Kristu, hakagombye kuzirikanwa ndetse no kuzirikana buri wese icyo agomba kumara no guhindura mu buzima bwe, kugira ngo abashe kunga ubumwe na Yezu Kristu mu buryo bwuzuye, hatabayeho kwikanyiza nk’ukwa Pirato, kandi hatabayeho kwikomeraho nka Pirato, wanze guhara ishema rye, kugira ngo ativuguruza, kandi kugira ngo akunde ashimishe rubanda.

Nimukorere Uhoraho, Imana , kuko afite ibihembo birusha ibyo gushimwa na rubanda. Ahubwo iteka ryose, muhore mushimishijwe no kubaho mu rukundo, kuko urukundo, kabone n’aho rutagaragarira amaso y’abantu, Uhoraho, Imana uzi kwitura byose, abikorera igihe kandi akabigaragariza igihe.

Yezu Kristu yaranzwe no kwiyumanganya mu buryo bukomeye, aca bugufi kandi yemera kwigira ubusabusa imbere ya Pirato, kugira ngo acungure ikiremwa muntu, kuko nyine inzira yagombaga gucamo, yari ayizi kandi ayisobanukiwe, ariko benshi mu bari bamuzungurutse bateraga amajwi hejuru, buzuye umujinya n’urwango rukomeye, we arushaho kubagirira urukundo, yirehereza imitima yabo, mu buryo bukomeye bwo gusuhuza umutima we abasabira, kandi abahetse mu rukundo.

Namwe rero igihe mugeze mu kaga gakomeye, muririnde kwifuriza inabi abanzi banyu babagirira, ahubwo mubahekane umutima w’urukundo, mubasabira kandi mukomeza kubatakambira, mubigirishije urukundo rwanyu, nk’uko Yezu Kristu yabigaragaje, kuko ari we rugero rwiza mu bababara, rugero rwiza mu batwaye umusaraba, rugero rwiza mu bakunda, kandi rugero rwiza mu bahura n’ingorane mu Isi.

Nimumwigireho rero kandi mumukomereho, kuko yatubereye urugero rwiza, kandi akatubimburira mu kwitanga, kandi akatubimburira mu bikorwa byiza, natwe tukaba twaramukurikiye, tukemera guhara ubuzima bwacu ku mpamvu y’urukundo rwe, mu byiza twamubonanye, kandi yadusangije, bigatuma natwe twirekurira mu biganza bye.

Namwe rero nimwirundumurire mu buganza by’Imana, muzirikana urukundo rwa Yezu Kristu, mwitandukanya na ba Pirato, kandi mwitandukanya n’ab’amajwi yuzuye urwango n’ubugambanyi bukomeye, kuko ikibi cyose kigaruka nyiracyo, kandi nta cyiza, nta n’inyungu y’ikibi, ahubwo icyiza kibyara urwunguko, mwizirike kuri Uhoraho, mu rukundo kuko ariwe ubashoboza byose.

Mbifurije kuzirikana urwo rukundo rwa Yezu Kristu, rwicisha bugufi nk’Imana yaciye bugufi imbere y’ikiremwa, imbere ya Pirato-muntu, Yezu Kristu, umwana w’Imana, kuhavunderezwa amacandwe ndetse no kuvugwa nabi mu buryo bwose, kandi akihangana, akiyumanganya; bityo agashyigura ku mutima byose, ahetse urukundo, kuko umutima we wari wuzuye igishyika gikomeye cyo gukiza Mwene Muntu, kuko atitaye ku byamukorerwaga, ahubwo yitaye ku rukundo afitiye ikiremwa muntu, kugira ngo agihuze na Se.

Yezu wasabagijwe n’urukundo rwinshi, kandi Yezu wuzuye impuhwe za kibyeyi, mu bana ndetse no mu mbaga y’abatuye Isi, ntiyigeze yirengagiza gukunda no mu bihe bikomeye yarakomeje arakunda,

Nimumwigireho rero, kuko yatubereye indorerwamo, kandi yatubereye byose, kugira ngo mwene Muntu abashe kubona urukundo nyarukundo, rusendereye.

Nimumwigireho kandi mwese mumurebereho icyitegererezo mu bababara, kandi icyitegererezo mu bagana inzira y’ubutungane, kuko acyenutse kuri byose, kandi akaba atunze byose, urukundo rukaba rwaramusabagije.

NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE IBIHE BYIZA! NDI MUTAGATIFU PETERO, INTUMWA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *