UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU SIMONI, TARIKI 31 WERURWE 2023

Nihitiraga mbona inteko, ikivunge cy’abantu, imbaga nyamwinshi, ishoreye Yezu Kristu; Yezu Kristu yananiwe kandi yahindutse inguma nsa, umutwe we utamirijwe ikamba ry’amahwa, amaraso amuvirirana umubiri wose, bityo imbaga y’abamuherekeje kandi bamushoreye, boshye igisambo, nta mpuhwe, nta rukundo na busa bari bamufitiye. Mukubise amaso, ubwuzu buransaga, kandi impuhwe ziraza, bityo abanzi be bampunda ibitutsi, kandi bamfata banshushubikanya, kubera umwaga, umujinya n’uburakari byari byabasaze mu mitima yabo.

Ntibari bakifitemo umutima wa kimuntu kuko bari buzuye umutima ruburampuhwe, kandi umutima wuzuye urwango rukomeye, bityo niko kumfata bampekesha umusaraba wa Yezu Kristu, bibwira ko ari igihano bampaye, ariko kandi Yezu Kristu yanyakiriye mu rukundo, kandi yemera ko mufasha, mutwaza umusaraba, kugira ngo amvure, kandi anyomore, kuko nanjye hari byinshi nari ntwaye ku mutima kandi byari bindemereye.

Ibyo biba ikimenyetso gikomeye mu mbaga y’abatuye Isi yose, Yezu Kristu yari ari gucungura kandi yari ari gukiza, yitandukanyije n’ababisha be. Yezu Kristu yahetse imbaga y’abari ku Isi bose, kuko nabaye ikimenyetso mu bitaruye batari kumwe na we, bityo mugaragariza urukundo mu mayira, igihe yari ananiwe yabuze uwamwakira.

Benshi n’ubwo bavuga y’uko bagize ubwoba ko umusaraba umugusha mu mayira, nyamara ahubwo ni urukundo rukeya bari bifitemo, kuko bifuzaga ko nta wamugirira impuhwe. Ibyo byose rero byabaye mu gikorwa cy’urukundo Imana ubwayo yigaragarije mu kunkiza no gukiza abandi, kandi no kugaragaza urukundo rwa Yezu Kristu w’umunyampuhwe, kandi w’umunyembabazi, kugira ngo abashe kuramira abatuye Isi.

Hari benshi mu bari bamuherekeje, iyo bagira igishyika cy’uko umusaraba umugusha mu mayira, bajyaga kuwumwakira, ariko kandi bitsimbarayeho ubwabo, kandi bumva ko mu mitima yabo batakwegera umuburampuhwe, kuko ibyo bamushijaga byose ari ibinyoma, kandi bakagendera kure amaraso ye, kuko bumvaga y’uko kubageraho cyangwa kubatonyangiraho, bwaba ubundi bwandure kuri bo, batabashaga kubona icyabanduje, cyabahumye amaso, kuko bari bambaye umwijima rwose, batabasha kwakira urumuri ruturuka muri Yezu Kristu. Yezu Kristu wababaye kandi Yezu Kristu wemeye byose, guheka umusaraba mu mvune, mu minaniro, mu bikomere bikomeye, akemera guheka Isi yose.

Nawuhekanye na Yezu Kristu mu bwuzu bwinshi n’impuhwe nyinshi,  dukubitanye amaso impuhwe ziramusaga, kandi n’ubwo yari afite uburemere bw’umusaraba, yashatse no kunyakira umusaraba wanjye bwite, niko kwiyunga nanjye mu guheka umusaraba we, kugira ngo nanjye ndonke umukiro binyujijwe mu bwitange no gufatikanya na we gucungura Mwene Muntu.

Yezu Kristu yatubereye urugero mu buryo bukomeye, kuko yambohoye kandi akangarura ku isoko n’umukiro we, bityo ikinyotera cyo gukiza no gucungura isi, akakibuganiza mu mutima wanjye, bityo nkaronka amahoro kandi mu gusingira umusaraba we, umbera iruhuko kandi n’ivuka rishya muri Roho Mutagatifu.

Wamfunguriye umuryango w’Ijuru kandi mu ntera n’urugamba  nagombaga kurwana, hari byinshi byakuwe mu mayira. Mu kwakira uwo musaraba, niho hari umukiro wanjye n’umukiro nyakuri w’abandi, kuko nabaye ikimenyetso cya benshi batari bari iruhande rwe, nyamara bari mu Isi hose.

Igikorwa Uhoraho Imana yagennye kandi yateguriye abe, ntikigomba kuba imfabusa.

Nkaba rero ndembuza bose abari mu Isi ngo nimuzirikane Yezu wananiwe, kandi waruhijwe n’umusaraba, ugenda agwa abyuka kandi wananiwe rwose. Muzirikane inguma ze kandi muzirikane amaraso ye, yagiye yivanga n’umusenyi n’umukungugu, kuko twakubitanye isura ye, ubwiza bwe bwahindanye rwose; yuzuye urukundo, ishema ryo gutwara umusaraba no gucungura Mwene Muntu, urukundo n’igishyika bimusaba umutima, agenda akwirakwiza ibitonyanga by’amaraso inzira yose.

Yasasiraga benshi urumuri kugira ngo barutambukiremo, kandi babohorwe ku ngoyi y’umwanzi; amaraso ya Yezu Kristu ntabwo yapfuye ubusa, ni ay’agaciro gakomeye, kandi ntabwo ijambo rye rizigera ryibagirana mu Isi. Ntirizasibangana kandi ugucungura Mwene Muntu kwe, ntikuzapfa ubusa kuko ndi umuhamya wabyo, kandi nkaba nshyigikiye ibikorwa bye, kandi nkaba ndwanirira ingoma ye.

Mu buryo nk’ubu rero, nkaba nshishikariza abemera n’abatemera, guha agaciro amaraso ya Yezu Kristu.

Yezu Kristu, rukundo rusa, Yezu Kristu, mahoro y’ababuze amahoro, Yezu Kristu, ruhuko ry’abananiwe, Yezu Kristu, humure ry’abahungabanye. Mu bigeragezo mumwigireho, mu makuba, mu ngorane mumwigireho, kuko arangwa n’umutima wiyoroshya kandi arangwa n’umutima utuza wiyoroshya, bityo agashyingura byose mu mutima, akiringira Imana Se.

Namwe rero nimushyingure byose mu mutima, mwiringire Yezu rukundo rusa kandi rusendereye, kugira ngo abafashe mu ngorane z’urudaca ziri mu Isi. Biremwa mwese mutuye Isi, murahamagarirwa kandi muraremburizwa kumva urukundo rw’Imana, Umubyeyi kandi Umugenga wa byose, yagaragaje mu mwana we, Yezu Kristu, ajya kubapfira kandi mu kubatabara, mu kubarokora, mu kubatandukanya n’umwijima w’icyaha, agatangaza urumuri rwe, kandi akemera gusesa amaraso ye kugira ngo Mwene Muntu yumve urukundo rw’Imana.

Ni igiki mwashinja Ijuru, ni igiki mwashinja Yezu Kristu, atabagaragarije kugira ngo mubeho ? Kuba muhagaze kandi muhumeka, kuba mucumura ntimucibwe, nimuzirikane ko ari amaraso ya Yezu Kristu, abahagaritse kandi abuhagira umunsi ku munsi, kugira ngo mudacibwa, kuko yabakinguriye umuryango wari ufunzwe, kandi akaba yarabatandukanyije n’urupfu rw’iteka.

Ni uw’agaciro gakomeye, kandi ni uwo kubahwa no kwizerwa, kuko mu buzima bwanyu ahaganje, kandi ibihe byose mukaba muri kumwe, bitamusaba kuba aha na hariya, ngo biramugora kuko abera hose icyarimwe. Atega amatwi abamwiyambaza, kandi abamusangana umutima utaryarya, akabakorera imirimo n’ibitangaza.

Mu guhoberana umusaraba we urukundo, nywusingira, nywumwakira, yaranduhuye; namwe nimumusange kenshi, azabaruhura kandi azabaremera amateka y’ubuzima bushya, kuko kabone n’ubwo isi yabananiza, yabagora, ntore z’Imana, ntimukadohoke.

Yezu yemeye kubabara aca mu ngorane, mu bigeragezo, kugira ngo ababere urugero kandi buri wese amukureho inyigisho yo kwihangana kandi kwakira byose. Mumenye neza ko inzira y’Ijuru atari igihogere, bisaba kunyura mu mahwa, kugira ngo mugere ku cyiza, mubanje guca mu bibagora n’ibibananiza. Inzira y’Ijuru ni imfunganwa, inzira igana Ijuru ntabwo ari igihogered; isaba kwihangana, kwigomwa ndetse no kurekura byose, mukirundurira mu biganza by’Uhoraho Imana.

Yezu Kristu yababereye urugero mu kurangiza byose, kandi mu kwakira byose, nimumukomereho kuko abakomeje kandi akaba ababereye Imana, Umukiza n’Umurengezi. Yabahaye byose murigenga, abagabira ubuzima murigenga; none se mu ngorane zanyu mwebwe mubigenza mute ? Mu ngorane zanyu aho ntimushaka kwihorera, kwihimura abanzi banyu ?

Yezu Kristu yatwaye byose, mu mvune n’iminaniro yemera guheka n’abari bamuherekeje, bamuteye inguma, kandi bagenda bamukubitira inzira yose; bityo akabagaragariza urukundo, agahindukira mu rukundo rwinshi, akabarebana amaso y’impuhwe, kugira ngo Imana Se abagirire impuhwe abakize, kuko yabonaga ari nk’abarwayi b’indembe, bakeneye umuganga.

Namwe rero nimuharanire kumva icyaha cya bagenzi banyu, babashikamiye, babamereye nabi, ari cyo kibatera igishyika, bityo kibatere kubakunda, ntimwiture inabi abanzi banyu, ahubwo musabire ababanga, igihe cyose mubaheke ku mutima, kandi mubatware mu rukundo, mubasabira guhinduka.

Ntimukiture inabi ku nabi, ahubwo ineza yanyu iganze inabi mugirirwa.

Nimugire ubuzima muri Nyagasani, kandi mugire urukundo rw’igisagirane, kuko kurekura byose no guhara byose, kubera Yezu Kristu n’ingoma ye, bizabaha kunezererwa no kuganza mu rumuri rw’Imana, ho hari umukiro usendereye, kandi mukaba mwarateguriwe ibyiza.

Muririnde kugira nabi kugira ngo namwe mutazagirirwa nabi, muririnde kwitura abanzi banyu inabi, kugira ngo Uhoraho Imana nawe atazayibitura. Ahubwo igihe muhuye n’akaga, muhe umwanya Ijuru, Uhoraho Imana ari we uzahorera abanzi banyu, kandi ariwe uzitura inabi abanzi banyu babagirira.

Nimubeho mu rumuri kandi muganze mu rumuri, mukiza kandi murohora roho nyamwinshi, mubigirishije urukundo Imana yabaremanye, kuko ntawe yaremanye urwango, ahubwo buri wese wahanzwe mu isura y’Imana, yahawe urukundo rusendereye.

NIMUGIRE AMAHORO ! NDI MUTAGATIFU SIMONI. AMAHORO, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *