UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU VERONIKA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Ni mu butwari bwinshi n’igishyika n’urukundo nashyizwemo na Yezu Kristu, nabonaga imbere yanjye, kandi mu kivunge cya benshi, akubitwa, avumaguzwa kandi akozwa hirya no hino, biyo bintera igishyika kandi bintera ikinyotera, ngurutswa mu mbaraga zidasanzwe, kandi mpagurutswa mu mbaraga zidasanzwe, musingirana urukundo rwinshi, mu kumuhanagura mu maso, cyane cyane aho nabonaga yaviriranye, kandi yuzuye ibyuya byinshi ; bityo muri urwo rukundo, nabonaga isura ye yahindanye kandi yahindanyijwe na Mwene Muntu, bintera urukundo rwinshi, kandi binkora ku mutima, bituma nemera gusohoka muri benshi, cyane cyane bari bari kumukwena, kandi bari bari kumutuka, ngaragaza ubutwari, kandi ngaragaza urukundo nari mufitiye.

Sinjye wabyishoboje, ahubwo nabishobojwe na we, we untera igishyika kandi agatera igishyika abamwemera ndetse n’abifuza kumukurikira ; bityo akabagabira urukundo rwe, kandi akabagabira impuhwe ze.

Muri icyo gikorwa gikomeye, kandi muri icyo gikorwa nakoreshejwe na we, mu kugira ngo akize benshi, kandi agaragaze ububasha bwe, ndetse agaragaze ubumana bwe, niho nafashe igitambaro, kandi ngaragaza mu butwari bukomeye benshi batinyaga, kandi benshi bagaragazaga y’uko bamwihakanye, kandi nta wumuzi ndetse n’umucira akari urutega, ngaragaza ubwo butwari, ariko kandi ngaragaza n’urukundo nari mufitiye ; kuko yari yarangije kurumbibamo, kandi yari yarangije kurunyuzuza wese, nemera guca muri ayo makuba, atari yoroshye kandi muri izo nkuba zesaga ; bityo rero nkaba ngaragaza urukundo yakagombye kugaragariza Imana, Umuremyi wa byose, ndetse no kugaragariza mugenzi we.

Hagaragaye igikorwa gikomeye mu gushyira isura ye, ndetse no mu gusiga ishusho ye mu gitambaro cyanjye, ariko kandi akaba atari njye yari abigiriye gusa, ahubwo yari abigiriye buri wese, cyane cyane ko yahise agaragaza ubumana bwe, ndetse n’urukundo afitiye Mwene Muntu, ndetse n’impuhwe n’imbabazi, afitiye Mwene Muntu.

Yaboneyeho kuhagira benshi ibyaha, ndetse abakuraho ubwandu no kubaha imbabazi, cyane cyane ku batari bari kubasha kuzisabira, ndetse n’ababonaga bari mu kuri kwabo, kuko bari bamuhinduye urukozasoni, kandi bamuhinduye ruvumwa, ndetse n’udafite umwitayeho.

Ni icyo gihe rero hagaragaye imbaraga mu buryo budasanzwe, mu gucungura Mwene Muntu, ndetse no mu gukiza Mwene Muntu, kuko hariho benshi mu Isi bahise bakurizaho gukizwa ibyaha, ndetse no gukurwaho ubwandu, kuko nagaragaje isura ikomeye mu kumuhanagura, cyane cyane aho yari yamaze kwandavuzwa n’ibyaha bya benshi, bikagaragarira mu isura yari yahindanye, yahindutse inguma nsa, kandi ivirirana ; bityo ibitonyanga by’amaraso bigenda bishwara hirya no hino mu Isi, ariko kandi bikaba byari ikimenyetso gikomeye, cyo gucungura Mwene Muntu, ndetse no gukiza Mwene Muntu.

Muri uko kumuhanagura rero, niho hatanzwe igitangaza gikomeye kandi hatangwa isura ikomeye, y’uko ari gukiza Mwene Muntu kandi abahanaguza urukundo rwe, ndetse abahanaguza amaraso ye yari ari kugenda amenwa, kandi agenda avirirana inzira yose.

Ni muri urwo rukundo Mwene Muntu yakagombye kugira, kandi akarugirira uwo azi ndetse n’uwo atazi ; uwo yemera ndetse n’abo atemera, kuko buri wese yakagombye kubifatiraho isomo, cyane cyane abona agaciro, ndetse n’ubwitange, ubwiyoroshye n’ubwicishe bugufi, Kristu Nyagasani yagaragarije ikiremwa muntu aho kiva kikagera, yemera kumena amaraso ye kandi akanigabiza amaboko y’abishi be, kandi nyamara yari afite ububasha bukomeye, ndetse yari afite no kuvuga ijambo rimwe gusa, abari imbere ye bose bakubarara hasi.

Ariko kuko yari afite isezerano ry’icyo yashakaga kugeraho, yemeye ko byose bimugirirwaho, kandi yemera ko tumufasha, yemera ko mwegera nkamuhanagura ; bityo akagaragaza ubufatikanye ndetse n’urukundo Mwene Muntu agomba kugirirana hagati ya buri wese.

Mwahavomye rero imbaraga zikomeye, kandi muhavoma urukundo rudasanzwe, muhavomera imbaraga zikomeye, zo kugira ngo buri wese arusheho kwitangira mugenzi we, kandi buri wese abashe guhagarara ndetse no guhamya icyo azi ndetse n’icyo yemera, atagamburujwe n’ibyo abona cyangwa ngo agamburuzwe n’akaga ari kubona kuri mugenzi we.

Nemeye rero guca muri icyo kivunge cya benshi, bampindura urw’amenyo barankwena, bamfunda ibipfunsi, bancira mu maso, babona ko ibyo nkoze ndetse n’ibyo ngiye gukora bitari bikwiriye, kuko uwo nguwo akwiriye kuvumwa ndetse no gutabwa ; ariko isura bamubonagamo njyewe siyo nabonaga kuko nari muzi neza kandi musobanukiwe, nzi urukundo rwe ndetse n’ubwitange bwe, inyigisho yagendaga atanga hirya no hino,  ndetse n’ibitangaza yagendaga akora, kuko nari nabanye kandi naragendanye nawe mu buryo bukomeye’

Ntabwo rero aho ngaho nari gukura imbaraga zo kumwihakana cyangwa gukura imbaraga zo kumva ko uwakoraga bya bindi noneho yahindutse. Bari bamuhinduye urukozasoni kandi bamuhinduye urw’amenyo, buri wese ari kuvuga iryo ashatse, kandi buri wese akamukoraho icyo ashatse, kuko yari yagabijwe koko amaboko y’abishi, kandi yagabijwe amaboko y’abanzi.

Ni igihe rero yari akeneye inkunga yacu, kandi ni igihe yari akeneye urukundo rwacu, kugira ngo tumugaragarize ko icyo yakoze mu Isi kitari imfabusa, kandi icyo yagiye akora hirya no hino kitapfuye ubusa.

Ni naho namwe rero muvoma imbaraga, kugira ngo buri wese arusheho gusobanukirwa kandi arusheho kumva urukundo yakunzwe n’Imana yemera gutanga umwana we w’ikinege, kugira ngo yitangire buri wese kandi agaragarize urukundo rwe buri wese.

Muri uko kumuhanagura rero, namwe hari benshi mufite mwahanagura, kandi hari benshi mufite mwahoza, hari benshi mubona mwakwifatanya mu kababaro, ntimubereho kubatererana ndetse no kubasiga mu nzira bonyine, ahubwo mubagaragarize urukundo rwanyu, kandi mubagaragarize ubudahemuka bwanyu.

Muhavoma rero imbaraga zikomeye mu kumuhanagura kwanjye, kuko nahakuye urukundo mu buryo bukomeye, kndi urwo rukundo rugasakara hirya no hino mu Isi, kuko isura ya Yezu Kristu yahise yishushanya muri buri kiremwa cyose gituye Isi ; bityo rero buri wese kuri ubu akaba ari mu isura ya Yezu Kristu, kandi ari mu isura y’Imana Data.

Nimukomeze rero musigasire ubwo bwiza, izo mpuhwe, izo mbabazi, urwo rukundo mwagiriwe kandi Isi itari ibikwiriye na kiremwa muntu kitari kibikwiriye ; bitewe n’imyitwarire mibi buri wese yagaragaje muri ako kaga gakomeye ; ariko kandi hakagaragazwa urukundo rukomeye rwa Yezu Kristu, mu kugaragaza urukundo rwe atitaye ku byamukorerwaga, ndetse atitaye no ku magambo yamuvugagwaho.

Ni igihe rero buri wese yakagombye gufata isomo, ryo kugaragaza gutumbirira Yezu Kristu, kutita ku byo yumva ndetse no ku byo abwirwa, ahubwo iteka n’iteka agahora yiyumvamo urwo rukundo n’igishyika byo kumukunda, bityo akemera kwitanga mu bikomeye ndetse n’ibyoroheje, yaba bamwugarije kandi yaba ari mu maboko y’abakomeye, agahagarara ku kuri kwe kandi agahagarara ku ijambo yagejejweho n’Uhoraho.

Nimukomere rero kandi mukomeze urugendo, mukomeze umwete n’ishyaka wo kurushaho gukunda Kristu, cyane cyane muhora mwicengezamo, inzira ye n’amayobera ye, mu gucungura Mwene Muntu, mu bwitange bukomeye ndetse no mu gishyika yari afitiye kiremwa muntu, kandi ukabona abikorana urukundo rukomeye, kandi abikorana ubwitange.

Ntabwo yabaye nk’ab’Isi ndetse n’iby’Isi, ahubwo buri kimwe cyose yagikoranaga urukundo rwatembaga ku mutima ; bityo amaraso ye uko yagendaga ameneka mu nzira, akagenda yuhagira ibyaha bya benshi, kandi akagenda atamururaho umwijima wari wibasiye Isi, kuko muri ako kanya hari hagoswe n’icuraburindi rikomeye, imiborogo ndetse n’ibindi, ariko kandi ibyo byose Uhoraho na Yezu Kristu bakabikuzaho urumuri, kuko icyo gihe hari hamanuwe urumuri mu buryo bukomeye, rwatambukaga ruca muri Yezu Kristu, kuko yari amanuriye Isi yose urumuri, kandi yari amanuriye buri kiremwa cyose urumuri, kugira ngo kerekwe urukundo Uhoraho agikunda, kandi cyerekwe imvune ndetse n’imibabaro buri wese agomba gucamo kugira ngo agere kuri we kandi kugira ngo agere ku Mana Data.

Ndi kumwe namwe rero kugira ngo nkomeze kubigisha, mbereke inzira nziza itunganiye Yezu Kristu, kandi mbereke igishyika cyo kurushaho kumukunda, ndetse no kurushaho kumusobanukirwa by’ukuri, kwemera guca mu bikomeye, ndetse n’ibyoroheje, ariko mukemera kurenganura abarengana, kandi mukemera gufasha abo benshi baba batereranye, basigaye bonyine, nta n’umwe ubavugira kandi nta n’umwe ubari iruhande, mwebwe mutambuke murangurure ijwi ryanyu, muvuge kuko nta n’umwe ushobora kubapfuka umunwa, cyangwa ngo awubuze icyo musohoye , kuko umwuka muhumeka muwukomora kuri Uhoraho, kandi akaba ari na we utanga imbaraga, cyane cyane iyo mwagaragaje ukwemera kwanyu, kandi mwagaragaje igitekerezo cyanyu cyiza.

Ntimugacogore reo ku cyiza, kandi ntimugacogore mu gufasha Yezu Kristu, ntimugacogore mu gufasha buri wese utuye Isi uri mu karengane, kuko ariho mugaragaza ubutwari, kandi mukagaragaza urukundo rukomeye, kandi ari narwo Kristu Nyagasani yazaniye Isi yose, cyane cyane igihe yemeraga guca mu bikomeye, ndetse no mu bitotezo, kugira ngo acungure Mwene Muntu.

Mbifurije amahoro nikizirikano gihire, ndetse no kurushaho gukunda Yezu Kristu, wabacunguye kandi yemera guca mu mibabaro, yemera guca mu muriro ndetse no mu nkuba zesa, ariko ubuzima bwe bugasigara bwemye, ndetse n’urukundo rwe ntirugire na kimwe rutezukaho, ahubwo rugakomeza rwiyongera, kandi agakomeza no kurusakaza ku barushaka.

AMAHORO, AMAHORO ! NDABAKUNDA CYANE ! MBIFURIJE IBIHE BYIZA! NDI MUTAGATIFU VERONIKA. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *