UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOZEFU W’I ARIMATIYA, TARIKI 31 WERURWE 2023.

Nitegereje Yezu Kristu, waheze mu gihirahiro kumusaraba, maze urukundo rwamusaze, umutwe we ukaregukira imbere agapfa; nitegereje urukundo rutarondoreka, kandi Mwene Muntu atavoma ahandi, nkomeza gucungira hafi ububabare bwe uko bwagenze, kandi n’uko urupfu rwe rwagenze, bintera igishyika n’ikinyotera, mu gutanga imbaraga zanjye n’ubufasha bwanjye, mu buryo bushoboka, kugira ngo Kristu Umwami, kandi Kristu Umukiza n’Umucunguzi, umubiri we uhabwe icyubahiro ukwiriye kandi witabweho, atononekaye kandi adakomeje guhabwa amenyo na rubanda.

Nibwo rero mu mutima wanjye hajemo igishyika cyo kumwitaho, ndetse no kumukorera ubutabazi mu buryo bushoboka uko nari mbishoboye, nifatikanya n’umubyeyi we Bikira Mariya, n’abandi bemeraga Yezu, kugira ngo tumukure ku musaraba, tumushyire mu cyubahiro akwiriye.

Mu rukundo rwanjye n’igishyika cyansabanyishije na Yezu Kristu, mu kwakira umurambo we ndetse no kuwururutsa tuwukura ku musaraba, nsenderezwa imbaraga n’ibyishimo muri Yezu Kristu; bityo nigiramo amizero akomeye kandi mpabwa imbaraga za Roho Mutagatifu, mu kwakira Yezu Kristu, kuko yambereye iruhuko kandi ampa icyizere gikomeye, mu buryo butavugwa kandi butarondoreka.

Niremyemo imbaraga kandi numva nakiriye ubuzima bushya muri Yezu Kristu, kuko atahwemye gukiza kugeza ku musaraba, ndetse kugeza no ku isamba rye ry’umutima wa nyuma, no kumwakira nk’umurambo we mu biganza byanjye n’iby’umubyeyi we Bikira Mariya; hari byinshi byakozwe mu Isi kandi hari byinshi byakozwe mu bo twari kumwe.

Bikira Mariya yahawe imbaraga zo gukomeza urugamba n’ubutumwa mu buryo budasanzwe, ndetse Mariya Madalena na Salome n’abandi twari kumwe bahabwa imbaraga, kugira ngo bakomere kandi biyumvemo icyizere cy’uko Kristu azazuka. Nta watashye amara masa !

Yohani yiyumvisemo iruhuko n’ubutwari bwo gukomeza kwamamaza inkuru nziza ya Yezu Kristu, ntacyo yikanga, kuko buri wese mu kiganiro cyacu, ndetse no mu bikorwa byose byagaragaye muri ako kanya, buri wese yakiriye ingabire ye kandi yakira imbaraga zidasanzwe zo gukomeza buri wese ku ruhande rwe, bigendanye n’ubutumwa n’umuhamagaro we, kuko nta watashye amara masa.

Twabonye rero abamalayika baza badusanganira, mu rumuri rwinshi kandi mu mbaraga nyinshi, badutwikiriza urumuri rwari rumeze nk’amababa, atugose muri ako kanya kandi atuzengurutse, duhabwamo imbaraga kandi tugaragarizwa Yezu Kristu uwo ari we, kandi tugaragarizwa umurimo Yezu Kristu agiye gukomeza.

Aho twari tugiye kubika umubiri we hateguwe kandi hateganyijwe, kandi dusobanurirwa birenzeho icyo imva ya Yezu Kristu yari agiye gushyirwamo, uko yateguwe kandi ko yazigamwe kuva kera na kare, kuko yari iteguriwe koko Umwami w’Abami.

Nicyo gishyika rero twagendanye maze ibikorwa byose tubikora ntacyo twikanga kandi ntacyo twishisha, kuko twari duhawe imbaraga mu buryo budasanzwe, kandi tuzirikana ko Yezu ari muri twe. Ububasha bwe yarabutwambitse kandi imbaraga ze arazitwambika, bityo zicara mu mitima yacu ziraganza, ku buryo twabaye maso kandi buri wese yarushijeho kuzirikana Yezu Kristu umunsi ku wundi, ku buryo tutigeze dutandukana na we, ahubwo twagendanye na we, iteka ryose tugatekereza kuri Yezu Kristu, ariko na we adutekerezaho.

Ntiyagiye kure yacu yaratuzirikanye kandi natwe tuzirikana urukundo rwe, ariko mu bo twari kumwe bakomeje gutekereza gusura imva ye, ariko nyine hateganyijwe uburyo budasanzwe, bwo kuzagaragarizwa ibitangaza, ku bw’icyo gishyika Yezu yari yashyize mu mitima y’abavandimwe twari kumwe.

Twagabiwe byinshi kandi twahawe byinshi, ubwacu tutari dukwiriye kandi tutakekaga, kuko ingabire y’Imana yakoze byinshi mu buzima bwacu. Yezu yatuvuburiye mu rupfu rwe, kandi mu kwakira umurambo tuwukura ku musaraba.

Buri wese yahawe icyo gukora, kandi buri wese ahabwa inzira agomba kwerekezamo, Yezu Kristu bari kumwe kuko yahise asakara muri bose kandi buri wese agenda agendanye na we; mu mutima buri wese yaramwumvaga kuko inkomanga ye yo kuzirikana urupfu rwa Yezu Kristu ntiyahwemye mu mitima yacu, ahubwo twahoraga dufite igishyika, tuzirikana Yezu, ari we ubwe udukomangira kugira ngo igihe cy’izuka rye, benshi mu babigenewe, bamwe mu bo twari kumwe, bazabibere maso kandi babashe kubimenya.

Niyo mpamvu rero icyo gikorwa cyabayeho, mu nteguro itari iyacu ahubwo yari yagenwe na we, kugira ngo atuzigamire ibyiza kandi aduhe urukundo rwe mu buryo busendereye, kandi bamwe muri twe bazahabwe ubusendere bw’ibyiza bye, mu itangaza rye ry’izuka rye bazabigiremo uruhare n’umugabane ukomeye.

Ni byiza rwose kwakira Yezu Kristu mu mibabaro, mu byishimo ndetse no mu makuba. Yezu Kristu ntahwema gutanga ingabire, kabone n’aho waba uri mu kaga gakomeye, kandi mu byago bikomeye, ntuzirengagize Yezu Kristu mu buzima bwawe.

Nubona uri mu bigeragezo by’ibyago n’urupfu, ntugahweme gushima, kuko Yezu aho hose ahigaragariza, kandi agakora imirimo n’ibitangaza. Nuba uri no birori ntuzishimire ibirori gusa, ahubwo uzamishwe no gutura ibyo birori byawe Yezu Kristu, ntugahweme kumushimira ibyiza, kugira ngo aze kubigufashamo bigende neza.

Aho Yezu atari nta mahoro aba ahari, kabone n’aho haba mu byago, mu rupfu, Yezu ahari, abigenza neza, hakaboneka imigisha, kandi hakaboneka inema n’ingabire, muri bya byago bikabyara ibyishimo.

Natwe rero mu kwakira umurambo wa Yezu, mu biganza byacu habonetsemo ibyishimo, kandi ubwo bwira n’iyo neza natwe tubironkeramo umugisha n’umukiro, mu buryo budasanzwe.

Mu icyo gihe umubyeyi Bikira Mariya yari ashegeshwe n’agahinda gakomeye, ahabwa imbaraga zo gutwara ndetse no kumenya gushyingura ku mutima byose, kuko nyine byose byari birangiye bishyizwe ku ndunduro, kugira ngo abashe kubitwara, ahabwe imbaraga zimufasha gukomeza intumwa.

Yarazakiriye nk’umubyeyi, yiyumvamo imbaraga zose za Yezu Kristu, zimushyigikira gukomeza umurimo yagombaga gukora mu ntumwa.

Yakomeje rero kugira icyizere ko umwana we ko azazuka, kandi akomeza kwiyumvamo imbaraga zimufasha gukomera kuri Uhoraho, kandi gukomera ku Mana, gukomera kuri Yezu Kristu, ku bw’ibyiza yamubonanye kandi ku bw’amakuba yamubwiweho, kuko yari arangiye kandi yuzuye, maze arindiriye ibyiza, kandi arindiriye kumva ibyiza bivubutse muri ya mibabaro yose, imaze gusozerezwa mu rupfu rwa Yezu Kristu.

Cyabaye icyizere gikomeye kuri twese, turindiriye ibikurikira, ariko bitari mu mbaraga zacu, ahubwo mu mbaraga Yezu Kristu yari aduhaye, kuko yaturemyemo ukwemera gukomeye.

Nawe rero ntugahweme kwemera mu gihe gikomeye, kandi ntugahweme gusenga mu gihe gikomeye, kuko Yezu Kristu akora ibihe byose, mu byoroshye n’ibikomeye; aduhora iruhande kandi ahora iruhande rw’ikiremwa kugira ngo amufashe kandi amukomereze mu cyiza.

Ntawema gutabara no gukiza, mwiyambaze iminsi yose y’ubuzima bwawe, kugira ngo akomore ibikomere byawe kandi agukize ibikuruhije, ibikuremereye, ibikubereye inzitizi n’imbogamizi, kuko iteka ryose ahora yiteguye kuramira abari mu kaga.

Umubabaro n’agahinda Yezu yanyuzemo, yarabisogongeye aracurura, kugeza ku wa nyuma, kandi kugeza ku ndunduro, asabanishwa n’ibyishimo na Se, kandi asamba mu byishimo bikomeye kugeza ku ndunduro.

Nawe rero komeza ukunde, kandi ukomeze wizere kugeza ku ndunduro. Ntukadohotswe n’ibigeragezo kandi ntugasubizwe inyuma mu kwemera kwawe kubera ibigeregezo.

Itegereze Yezu, umwana w’Imana wemeye gupfa, ak’impabe ku musaraba nk’utagira abe, kugira ngo agucungure kandi agukize kugera ku isamba ry’umutima we wa nyuma, agikunda kandi akigukunda.

Nawe mukunde, kabone n’ahao wanyura mu mahwa, mu bigeragezo n’ibitotezo, zirikana ko ku munota wa nyuma hari ibisubizo, nk’uko natwe twabibonye, ku munota wa nyuma atakibasha kuvuga, kandi ntacyo akibashije kwimarira, ariko mu mubiri we, bya bikomere bye, bwa bubabare bwe, mu kumwakira nk’umukiza, umwami n’umucunguzi, aturemamo imbaraga mu buryo budasanzwe, kandi aduha amahoro y’umutima, kugira ngo dutekane kandi dukomeze ubutumwa, ntitwumve ko byose birangiye, ahubwo Yezu Kristu akomeje gukora mu buzima bwacu, mu gusubiza icyizere no gusubiza imbaraga abo zari zakendereye.

Ni umukiza nta kimunanira, afite byose, kandi akomeza abamwemera n’abamwizera; nawe ntukadohoke kandi ntugasubizwe inyuma n’ibigeragezo; ibyago n’amakuba ntibigatume uva kuri Yezu. Mukomereho kuko nta kimwe atabasha, kuko nta kimwe adashoboye, kabone n’aho amajwi yose yaguhagurukira y’Isi, ukareba hirya, ukareba hino, ukabona nta wukurengera; igihe wihakanwe na bose kandi wagiwe kure n’abari bakagombye kukuba hafi, ugatereranwa n’inshuti zawe zose zikaguhungaho, ugasigara uri hagati nk’ururimi, mu kaga no mu kangaratete, zirikana ko Yezu we akuri iruhande, maze umwemerere akubane ibikomere byawe urukundo rwe kandi akomore ibikomere, kuko ahora iteka arengera abanyantege nke, kandi arengera abari mu kaga, bakatarije mu nzira ye.

Umva ko ukunzwe nawe mu gihe gikomeye ntukagamburuzwe n’umwanzi, kandi ntugacike intege, ahubwo ukomerere muri Yezu Kristu, we wemeye byose kugera ku ndunduro y’ubuzima bwawe; ariko nawe uzirikane urukundo Yezu yagukunze, urebe aho ugenda neza n’aho ugenda nabi, bityo aho ugenda neza ukataze, aho ugenda nabi ukosore, kuko yitanze ku musaraba, akageza aho gupfa kubera icyaha; nawe ukizinukwe maze ugaruke mu murongo, uharanire kumushimisha.

Ububabare bwa Yezu Kristu ntibugapfe ubusa kuri wowe kandi ntibugapfe ubusa mu buzima bwawe, ahubwo uhore uzirikana urwo wakunzwe, uvuge uti : « Yezu Kristu, Mwami wanjye, nakwitura iki, nakunganya iki, nakora iki cyagushimisha ? »

Intero yawe kandi intego yawe, uharanire guhora iteka umushimisha kandi uhora umunyura, kuko ari cyo cy’ibanze Ijuru ryifuza, ryifuriza ikiremwa muntu wacunguye na Yezu Kristu, ese inyiturano yawe ni iyihe imbere y’ibikomere bya Yezu Kristu ? Ese inyiturano yawe ni iyihe imbere ya Yezu Kristu, uri ku musaraba kandi wamaze gutanga ?

Zirikana Umwami, Umukiza wawe, umutwe waregukiye imbere agaca, kubera urukundo agukunda, nawe uzinukwe ikitwa icyaha, maze umukunde, uhobere umusaraba we, urire usuke amarira yawe ku isura ye, usaba imbabazi kandi na we yiteguye kuguha impuhwe z’ibyaha byawe.

Mbifurije gukomeza kuzirikana ububabare bwa Yezu Kristu, mutihenze kuri buri wese, kuko icyo dushaka kandi twifuza ni uko mwakunga ubumwe n’Umwami wacu Yezu Kristu, wadukunze mbere kandi watwitangiye ku musaraba, kugira ngo muronke amahoro n’umugisha.

MBIFURIJE AMAHORO Y’IMANA ! NDI YOZEFU W’I ARIMATIYA, KANDI KUBAHA IMANA NO KUYUMVIRA  NI YO SOKO Y’UMUKIRO USENDEREYE MU BUZIMA BWA BURI KIREMWA MUNTU. AMAHORO, AMAHORO, NTORE Z’IMANA !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *