UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU PETERO, TARIKI 31 WERURWE
Nimwitegereze Yezu Kristu mu rukundo rwinshi, uburyo yasingiranye umusaraba we, akawusingirana urukundo rukomeye kandi akwusingirana ibyishimo bitavugwa, kuko yari azi neza icyari kiwurimo, kandi akaba azi neza n’uburyo yari agiye gucungura Mwene Muntu.
Yahagaragarije ubutwari bukomeye mu gusingirana umusaraba wari wuzuye ibikomere byinshi cyane bitewe n’ibyaha bya Muntu, wuzuye uburemerendetse n’imvune, ariko akemera gutwarana, kandi akemera kubikorana ishyaka, yari afitiye Mwene Muntu.
Nimwirebe neza kandi mwitegereze neza, namwe murebe uburyo mutwara imisaraba yanyu niba hatari aho mwinuba cyangwa mukijujuta, kandi nyamara Yezu Kristu yararanzwe no kuwakirana urukundo n’igishyika, yari afitiye Mwene Muntu.
Aratwigisha inyigisho ikomeye kandi aragaragariza buri wese, urukundo rukomeye agomba gushyira mu musaraba Yezu Kristu amuhekesha, kandi nkasaba buri wese kugira ngo ajye awusingirana ibyishimo, kuko yifuza abamufasha, ndetse akabwira buri wese uzamukurikira n’uzifuza kugera ikirenge mu cye, kugira ngo aheke umusaraba we, bityo mu nzira itoroshye.
Araburira buri wese ko atagomba kuwihekesha we ubwe, kuko buri wese habayeho kwihekesha umusaraba wamuvuna, kandi ukamugonda ijosi. Niyo mpamvu aburira buri wese kugira ngo atware umusaraba ahawe na Kristu, kandi awutwarane ibyishimo, amahoro ndetse n’umunezero; kuko ari ho buri wese avomba imbaraga kandi akavoma umukiro.
Mu guheka umusaraba kwa Kristu yahagaragarije ubutwari bukomeye, cyane cyane ubutwari bwo gucungura Mwene Muntu, kandi no kurushaho gushimangira urukundo mu kiremwa muntu, yemera kwicisha bugufi, kwiyoroshya ndetse no kugaragaza ishyaka n’urukundo yari afitiye Mwene Muntu.
Yezu Kristu yawusingiranye ubwuzu bwinshi, agenda agwa inzira yose, kandi agenda akubitwa, asunikwa, nk’udafite kirengera, nk’udafite umwitayeho; ariko kuko yari Imana yigize umuntu, kandi akaba azi n’agaciro kagomba kuva muri uwo musaraba, yawutwaranye urukundo rwinshi, kandi akagenda ashyingura ku mutima, atura buri wese kugira ngo habeho igisobanuro gikomeye kuri buri wese.
Si umusaraba rero w’igiti yari yikoreye, ahubwo ni ibyaha byamushenguraga, ibyaha bya Muntu n’uburemere bwa Muntu, ariko kandi akaba ari cyo cyari kimumanuye mu isi, kugira ngo agicungure kandi agihuze na Se wo mu ijuru.
Yemeye kwakira byose kuko yari yemeye kwakira ubutumwa yari atumwe na Se, kandi akemera kubwakirana urukundo ndetse n’impuhwe, kuko yari yoherejwe kugira ngo acungure Mwene Muntu, wari umaze kwihindanya, kandi wari umaze kohoka ku cyaha, ndetse no kurangamira umwanzi shitani wakomezaga kumukurura, amukururira mu kibi.
Yezu Kristu wahetse umusaraba natubere urugero, kandi nabere buri wese urugero rw’ubwiyoroshye, ubwiyumanganye ndetse nubwicishe bugufi, kuko yafunguye inzira nyinshi zari zifunze, akagaragariza buri wese urukundo agomba gukunda Imana ye, ndetse n’urukundo agomba gukunda kiremwa muntu.
Nabere urugero abikoreye imisaraba cyane cyane bayikeshwa n’abandi kandi bakayihekeshwa mu buryo nabo ubwabo batazi, ariko ntibamenye kwiyumanganya no kwiyakira. Ni urugero rwiza yatanze kuri buri wese kugira ngo agree ikirenge mu cye, kandi amurebe amwitegereze, bityo guheka umusaraba kwe ntikubere benshi imfabusa, kandi ntikubere benshi guta agaciro ko kuwuheka ndetse no kuwusingirana ibyishimo, kuko hari amahoro hakabamo umutekano mu bahetse imisaraba kandi bakabasha gufasha gufasha Yezu ndetse no gufasha Data gukiza Isi ndetse no kuyirohora.
Nimugire rero imbaraga kandi mugiremo ubutwari bukomeye, cyane cyane mwebwe mwese muri kugushwa n’imisaraba kandi muri kugenda muyinyugushura, ahubwo mwongere muterure mubature, cyane cyane mugera ikirenge mu cya Kristu, kuko yifuza ko buri wese awuhekana ibyishimo, kuko uwo ahaye umusaraba atamuha umuremereye cyangwa umuvuna, ahubwo buri wese amuha uhwanye n’urugero ndetse n’imbaraga ze.
Mu musaraba dukuramo umukiro kandi mu musaraba dukuramo imbaraga, mu guheka umusaraba dukuramo amahoro asesuye, kuko ariho duhurira na Kristu, kandi akaba ari naho tuvoma ibyishimo n’imbaraga ndetse n’bisubizo by’ibibazo byacu twifuza.
Namwe rero, nshuti bavandimwe, kandi biremwa mwese mutuye Isi, nimuzirikane ikizirakano gikomeye, kandi muzirikane urukundo Kristu yabakunze, cyane cyane mu guheke umusaraba w’ibyaha bya buri wese, kuko yari aje gukiza Mwene Muntu, ariko kandi akaba atari gupfa kumukiza gusaadaciye mu bikomeye, mu gutotezwa ndetse no mu bigeragezo bitavugwa.
Abishi be bari buzuye ubugome bukomeye, kandi buzuye umujinya ndetse n’urukozasoni bifuzaga gukoza Yezu, ariko kuko Yezu Kristu yari umucunguzikandi yari azi byose, yari ikimukuye mu ijuru kimuzanye mu Isi, ntabwo yabituye inabi cyangwa ngo abature agahinda yari afite, ahubwo yakomeje kubarebana impuhwe n’ubwuzu bwinshi, akomeza kubarebana umutima wiyoroshya kandi umutima uciye bugufi, kugira ngo yigishe buri wese ukuntu agomba kwitwara ndetse n’uko agomba kwitwararika mu bigeragezo buri wese agenda ahura nabyo yabaye intangiriro kandi aba n’iherezo ryo gukorerwaho agashinyaguro gakomeye, kandi ryo gukorerwaho ubufindo mu buryo butoroshye, bityo rero abenshi mu isi bakaba barangwa no guhekesha abandi imisaraba, ndetse hakabaho n’abandi bihekesha imisaraba bo ubwabo, bakagaragaza ko hari abandi bayibahekesheje.
Icyo rero si cyo Yezu Kristu yifuriza ikiremwa cyose gituye Isi, kuko yifuza ko baheka umusaraba abahaye, kuko ari wo musaraba ubakiza kandi ubacungura ukabavana ku mbata ya nyakibi, kandi bakabasha no gukiza roho z’abandi cyane cyane abenshi baba bananiwe guheka imisaraba yabo.
Yezu Kristu wemeye guheka umusaraba nabere buri wese urugero, kandi abere buri wese kumutera imbaraga ndetse no kumukomeza kuko iyo muhetse imisaraba yanyu muba mwifatikanyije nawe kandi mukaba mumufashije gucungura Isi, ndetse no gukiza Isi yose.
Namurebanye ubwuzu kandi murebana urukundo rukomeye, bityo nanjye bintera imbaraga cyane cyane igihe nari nasamiwe na benshi, kandi nari nkikijwe n’imbaga nyamwinshi, intoteza kandi imvutsa kuvuga ijambo ry’Imana no kwamamaza ubutumwa bwa Kristu, nemera nanjye kunyura mu rugero yaciyemo, nkandi nemera nanjye guca mu nzira yaciyemo, mu kwakira umusaraba ndetse no kwemera kuwubambwaho.
Yezu Kristu yanteye imbaraga zikomeye, namwe nabatere izo mbaraga n’ikinyotera cyo kurushaho kumukunda no kurushaho kumutwaza umusaraba, no kwakira imisaraba yanyu, mwemera kuyiheka kandi mwemera gutwarana nawe, kugira ngo abakomeze kandi muhuriremo nawe, cyane cyane nu kumugaragariza urukundo mumukunda.
Yezu Kristu ni umukiza kandi Yezu Kristu, umwami w’abami, nakomeze buri kiremwa cyose kandi natere imbaraga ku bafite imisaraba batangiye kunanirwa, kandi batangiye gucimburamo kabiri, kuko yifuza ko mwawuhekana kandi mukawukomezanya kugeza ku ndunduro, kuko uwo ahereza umusaraba aba amugaragarije urukundo amukunda, kandi akamugaragariza igishyika amufitiye, ndetse n’ikinyotera ahora amwongerera.
Nimukomere rero mwebwe mwese muhetse imisaraba mwatewe n’abandi, kandi mukomere mwebwe mwese mwahetse imisaraba kubera ibigeragezo by’uko mwamenye Yezu Kristu, kandi by’uko mwamuyobotse.
Mukomeze mwihangane kuko ari kumwe namwe kandi abafasha, cyane cyane abigisha kumurangamia ndetse no kumwigiraho urugero rw’uko mugomba kwitwara, ndetse no kwitwararika; kuko igihe muhuye n’ibigeragezo mutagomba gusakuriza mu kigeragezo, ahubwo mugomba kubitwarana ibyishimo, ubwuzu ndetse n’umutima usukuye, wumva kandi wumvira; bityo iteka n’iteka mugahora mugera ikirenge mu cye, kuko yababereye urugero rwiza kandi akababera inyigisho, kandi akemera kubacisha aho nawe yaciye.
Nta nzira rero n’imwe abacishamo ataciyemo, kandi nta nzira abanyuzamo atanyuzemo kugira ngo namwe mugere ikirenge mu cye, kandi namwe mubashe kumwigiraho gukunda, ndetse no kumwirundurira wese.
Mbifurije umunsi mwiza, mbifurije gukomera no kugubwa neza.
Ndi Mutagatifu Petero, kugira ngo mukomeze umujishi kandi mukomeze urugendo mwatangiye mwumva ko mutari mwenyine, kandi mwumva ko ikirenge cyanyu gihagaze mu kirenge cya Kristu, we wababereye byose, kandi akarangiriza byose ku musaraba.
Nimugire guhirwa, ntore z’Imana, kandi mugire kuzirikana ububabare bwa Kristu, Nyagasani, wabaye intangarugero mu kwakira byose, agasoma ku nkongoro y’ubusharire, kandi ntayicimburemo kabiri, ahubwo akayisoma, akayisogongera, akayikonoza, kugeza ku ndunduro y’ubuzima bwe.
Mbifurije amahoro no kugubwa neza, gutekana no kuzirikana bikomeye ububare bwa Kristu, kugira ngo bubigishe gukunda, ndetse no kwirundurira wese mu mutima we mutagatifu.
AMAHORO, AMAHORO!