UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU YOHANI, TARIKI 31 WERURWE 2023.

Mbega ishavu n’agahinda, mbega intimba yashenguye umutima, mbega inkuba, imirabyo n’icuraburindi byagaragaye muri ako kanya aho, Umwami kandi Yezu Kristu yari amaze guca, kandi apfiriye ku musaraba.

Mbega ibimenyetso bitagira ingano yagaragaje, bityo benshi bagahinda umushyitsi, kandi bagakangarana, bagatangira kwibaza ibi na biriya, bagatangira kwisubiranamo, ariko kandi ntibyari bivuze y’uko icyo barangije gukora kitari gikozwe, kandi n’icyo Yezu Kristu yashakaga kugeraho kitari kigezweho.

Mu ijambo rye rya nyuma avuga ati « Birujujwe », yahise agaragaza ububasha bwe bwose mu Isi, bityo hagaragara ikimenyetso gikomeye, kandi hagaragara ububasha budasanzwe, mu nkubi y’umuyaga, kandi mu mirabyo itavugwa, bityo hamera nk’aho Ijuru ryiyubitse ku Isi. Ni icyaragaragazaga rero ubumana bwe, kandi ni icyagaragazaga ububasha bwa Yezu Kristu.

Mu rupfu rwa Yezu Kristu rero yahagaragarije umutsindo ukomeye, kandi ahagaragariza ububasha bukomeye, cyane cyane mu gukiza no gucungura Mwene Muntu, igihe yemeraga gutanga imbabazi kuri buri kiremwa cyose, kandi akemerera no kugirira impuhwe abari bamaze kumwica, ndetse n’abamugiriraga nabi.

Yahagaragaje ububasha bukomeye kandi ahagaragariza umutsindo utazigera usubirwaho, bityo rero mu ijambo rye rikomeye kandi mu ijambo rye ry’umutsindo, urupfu rwe rugaragaza ububasha kandi rugaragaza intsinzi, bityo agaragaza ububasha ahambura roho nyinshi zari ziziritse, kandi agenda azahura roho nyinshi zari zarohamye mu kibi.

Urupfu rwe ni rwo rwazahuye roho nyinshi zari zizirikiye ku kibi, kandi arohora roho nyinshi zari zuzuye umwijima. Habayeho rero intambara ikomeye y’umwijima ndetse n’urumuri, ariko kandi umutsindo wa Kristu Nyagasani, atahukana intsinzi agaragaza urumuri rwe ku musaraba, kandi yemera kuzahura roho nyinshi, kandi roho zazikamye; aho rero niho yacagaguye imitego ya Nyakibi, kandi akura abapfuye ndetse azikura abapfiriye mu kibi, kuko yemeye kwishushanya nabo kandi yemera kunyura mu rupfu, kugira ngo agaragaze umutsindo we kandi agaragaze ububasha bwe.

Yaciye mu nzira zose kandi yemera kwicisha bugufi ari Imana, ariko yemera kwisanisha na Mwene Muntu, wambaye umubiri kandi wambaye kamere muntu. Niyo mpamvu rero yemeye ko ibyo byose bimukorerwaho, kandi yemera kwigabiza amaboko y’abishi, ndetse n’abagizi ba nabi, kugira ngo agaragaze mutima wa muntu, kandi agaragaze ububi bwa muntu, cyane cyane kuko yari aje azaniye benshi umukiro, ariko kandi aho kumwakira bamwakiriza kumuvuma, ndetse no kumuvumagiza, kumurega ndetse no kumushinja ibyaha bitagira ingano.

Ntabwo rero yigeze yihakana cyangwa ngo atandukire, cyane cyane ku cyo Uhoraho Imana yari yamusabye, kandi yari yamwoherereje, ahubwo yaranzwe no gushyira mu bikorwa buri kimwe cyose, kandi koko byose abirangiriza ku musaraba, yemera kuwupfiraho, arambuye amaboko.

Yemeye kuwupfiraho rero kugira ngo uzamurangamira wese, azaronke umukiro kandi azaronke umugisha akomora kuri we, kuko ari ho agabira ingabirano kandi agatangiraho imbaraga mu buryo budasanzwe; bityo rero ku bamurangamiye, ndetse no ku bamuhanze amaso ku musaraba bataviramo amara masa, ahubwo ubaviramo umukiro kandi ukabaviramo umutsindo.

Umusaraba wa Kristu Nyagasani rero nurohore roho nyinshi kandi nuzahure roho nyinshi, cyane cyane abazikamye mu kibi, ndetse n’abihambiriye ko ngoyi za Nyakibi, kugira ngo babashe guhamburwa, kandi babashe kuziturwa kuri izo ngoyi kuko ari cyo yagaragaje ku musaraba yemera kuwupfiraho, kandi akemera kuwugaragarizaho umutsindo we.

Urupfu rwe rwazahuye roho nyinshi zari zarapfuye zihagaze, kandi benshi ukabona ari bazima kandi roho zabo zaraboze. Urupfu rwe rero rukiza benshi kandi rukarohora benshi, kuko ari ho yisanishije na Mwene Muntu, kandi akisanisha na kiremwa muntu, mu rukundo rwe yemera kunyura muri byose, kandi yemera guca mu magorwa akomeye, kugira ngo agaragarize ikiremwa muntu urukundo agikunda.

Yemeye rero kugabiza ubuzima bwe, kandi yemera kugabiza umubiri we abishi ndetse n’abagizi ba nabi, impande zose azikoraho kandi ibice byose abigeramo, kugira ngo abazamwemera ndetse n’abazamukurikira, bose bazemere kwihara kandi bemere kwitanga, n’aho byabasaba kumena amaraso, ndetse n’aho byabasaba guhara ubuzima bwabo.

Ymeye rero gutandukana n’abari bamukikije,  ndetse n’abari bamufitiye impuhwe nyinshi n’igishyika, yemera kugaba ubuzima bwe kandi yemera kwitangira ku mugaragaro buri wese, kandi urupfu rwe ruzahura abari bamaze kumwica, ndetse n’abari bamaze kumucira urubanza.

Ni igihe rero cya buri wese, cyane cyane mu kwisuzuma ndetse no kwisubiraho, abaca imanza, ariko kandi bakazica batabiherewe uburenganzira, bagaca imanza zibera, kandi nyamara barashyiriweho guca urubanza rutabera.

Yabaye rero byose muri bose, cyane cyane asabira kandi atanga imbaraga ku bashaka kwishyira hejuru, ndetse n’abashaka gufata imyanya itari iyabo, bagashaka guca imanza za bagenzi babo, kandi nyamara batabiherewe uburenganzira.

Hari benshi rero baca imanza z’amahugu, bityo bagatanga intungane kandi bagatanga ubuzima bw’abandi, nk’aho aribo babaremye cyangwa babashyize ku Isi. Ni igihe rero cya buri wese cyo kwisuzuma ndetse no kwicengera, kugira ngo  urebe neza urubanza ucira mugenzi wawe, niba rukomotse kuri Uhoraho, cyangwa niba wakoresheje ubutabera.

Harahirwa abakoresha ubutabera, bakarenganura abandi, ariko kandi haragowe n’abagabiza bagenzi babo, bityo bakavutswa ubuzima nta mpamvu. Ni igihe cyo gusabira izo roho nyinshi zigenda zitakaza ubuzima, kandi zigatakaza ubumuntu, bikomotse ku marangamutima; kugira ngo buri wese amenye umwanya ahagazemo, kandiburi wese amenye ko nta ruhushya afite rwo gucira mugenzi we urubanza rw’urupfu, kandi rwo gucira mugenzi we, atabanje kureba niba koko ayobowe n’umwuka w’Uhoraho, kandi ayobowe n’ububasha bw’Uhoraho.

Ni igihe rero Kristu Nyagasani yagaragaje kandi akagaragaza akarengane mu Isi, ariko kandi akaba yaritanze yemera kwitangira ku musaraba, kugira ngo urupfu rwe rukureho akarengane, kandi rukureho imbogamizi zose ziri hagati ya Mwene Muntu, kugira ngo buri wese arangwe n’urumuri kandi arangwe n’imbabazi, arangwe no kwicuza ndetse no kwisubiraho.

Urupfu rwa Kristu nirudutere kwisubiraho, kandi rutere buri wese kwikenguruka, bityo aharanire kuba mu gushaka kw’Imana, kandi aharanire kwiyunga na we, gupfana na we, ndetse no kuzukana na we.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA, KANDI MBIFURIJE IBIHE BIHIRE. NDI MUTAGATIFU YOHANI. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *