UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU NIKODEMU, TARIKI 31 WERURWE 2023.

Narebye urukundo rwa Yezu Kristu ku musaraba yagaragarije abishi be, bamwambura, bamukoreraho ubufindo ku myambaro ye, bityo bagatanguranwa, basiganwa ; banejejwe no kumwambura ubusa, kandi banejejwe n’ibikorwa byose, bari bamaze kumukorera mu maso ya rubanda.

Nashengutse umutima bityo nkavomera imbaraga zikomeye zo kwemera kwitanga, kandi no kwemera kwirundura, nirundurira mu biganza by’Uhoraho, bityo aho ngaho ku musaraba no kwamburwa imyenda kwa Kristu, niho yagaragaje igitinyiro cye gikomeye cy’ubumana bwe, kandi agaragaza ikuzo rye mu bantu, cyane cyane mu batari bamumenye, n’abatari bakamusobanukiwe.

Yemeye gukozwa isoni n’abishi be, kandi yemera kwiyambura ku musaraba, kugira ngo buri wese ahabonere isomo, kandi buri wese ahagaragarizwe urukundo yakunzwe, bityo rero agaragariza Mwene Muntu uburyo agomba kwitwara, ndetse n’uburyo agomba kwitwararika, mu gukunda Imana, kuyikorera ndetse no kuyihebera wese.

Yerekanye urukundo rw’indengakamere Mwene Muntu atashobora, abishobozwa n’imbaraga z’Uhoraho wari umutuyemo, kandi wari umuganjemo, kuko yari Imana musa, kandi nta na kimwe yagombaga kwizigamira cyangwa ngo yirebeho mu buryo bwo kwikunda, yemera kwambikwa ubusa, kandi agaragaza buri kimwe cyose, ko nta na kimwe yizigamiye, byose yabirekuriye mu bubasha bwa Se wo mu Ijuru.

Imbaga yari iri aho ngaho y’abemera yaratakambye, iratabaza, umuborogo urushaho kuba mwinshi, ariko kandi abishi be ndetse n’abagizi ba nabi nabo bakomeza umuhate ndetse bakomeza umwete wo kurushaho kumugirira nabi, bishimisha kandi barushaho kumushinyagurira, mu buryo bukomeye kandi mu buryo butavugwa ; bakomeza kumushungera ndetse no kumujomba amagambo y’urukozasoni, ngo ngaho niyikize niba ari Imana.

Ibyo byose yakomeje gushyingura ku mutima, abyakirana urukundo rwinshi, ndetse n’igishyika yakomeje kugirira ikiremwa muntu, bityo ahatangira ingabire ndetse n’ingabirano nyinshi, mu mbaraga zidasanzwe yahaye abemera, ndetse yagabiye ab’Isi bose, kugira ngo uzemera wese kumurikira azabeho atigenga, kandi azabeho yemera kwiyambura buri kimwe cyose, cyane cyane yanga icyaha kandi n’igisa nacyo, kuko icyaha ari cyo cyamukojeje isoni, kandi icyaha akaba ari cyo cyamwambuye ubusa ku musaraba.

Hari ibyaha byinshi rero bikorwa, ariko kandi ibyo byose bigasubiza Yezu ku musaraba, ndetse bigatuma yongera kwambikwa ubusa, niyo mpamvu buri wese agomba kwitegereza urugendo rwa Kristu Nyagasani, akamubera urugero kandi akamubera umwigisha, mu kwitagatifuza, ndetse no mu kwisukura, ntabeho yihambira ku kibi kandi ntabeho atsimbarara ku kibi, ahubwo buri wese agaharanira kumva icyo Ijuru rimubwira, kandi n’icyo Ijuru rimutoza.

Kristu Nyagasani yitangiye byose kandi apfundura amapfundo menshi yari aziritse kiremwa muntu, mu bwikuze, mu bwikunde, ndetse no gushaka icyubahiro ; ibyo byose abikuraho yemera kugabiza umubiri we, kandi yemera kwiyambura byose, kugira ngo yirundurire mu maboko ya Se, wari wamwohereje kandi wari wamushyize mu Isi, kugira ngo ayicungure kandi yemere kumena amaraso yekugira ngo yuhagire buri munyabyaha wese.

Mu bugome bukomeye bari bafitiye Yezu Kristu, niho bemeye kugabiza igitinyiro cye, bazamura amaboko, bamwambura imyambaro ye, bityo bumva ko bagomba kumukoreraho ibibonetse byose, kandi bigomba kumusebya, ariko kandi birengagiza ko afite urukundo rwinshi, ari naho yahise amanurira imirasire myinshi mu Isi, bityo yambika abari biyambuye, kandi yongera gusubiza ubuzima abari babuvukijwe.

Muri uko kwamburwa ubusa rero ndetse no gukozwa isoni ku musaraba, niho yongeye kurema bundi bushya roho za Mwene Muntu, cyane cyane zari zuzuye ikibi, kandi zuzuye ubwandu, yongera kuzisukuza urukundo rwe, kandi yongera kuzitwikiriza umubiri we, wari wahindutse inguma nsa kandi wari wahindanye, bityo yongera komora ibikomere by’abakomeretse.

Ni urukundo rukomeye Yezu Kristu yagaragaje, bityo rero arusakaza muri Mwene Muntu, kandi arusakaza muri buri kiremwa muntu gituye Isi, kugira ngo buri wese amufatireho urugero rwiza, kandi buri wese amufatireho icyigisho gikomeye.

Ntabwo rero kubona Yezu Kristu yambaye ubusa ku musaraba, bigomba kutuviramo inyigisho ikomeye kandi iturema agatima, kuko ari yo yatumye dukataza mu rukundo rwe, kandi akaduha gukomera mu bikomeye ndetse n’ibyoroheje, bityo rero akaba yarafunguye amarembo menshi yari akinze, abari bakikomeyeho ndetse n’abatabasha kwirekura, abatabasha kuba mu gushaka kw’Imana, bemera guhara ibyabo byose, ndetse n’ibyabasaba ubuzima ; ibyo byose abigaba muri ako kanya, kandi abigabira abari maso, kandi n’abari bamukikije.

Hagaragaye ikimenyetso gikomeye, kandi hagaragara ububasha bukomeye, aho abishi be bahinze umushyitsi kandi bakadandabirana, ariko kandi umutima w’ubunangizi ugakomeza kandi ugakomeza kwiyongera, bityo ntibabashe kwisubiraho, cyangwa ngo bicuze, ahubwo ikibi kikarushaho kubashigisha, ndetse ikibi kikarushaho kubasema, ndetse no kubasakaraho, ariko kandi Uhoraho Imana akaba yari afite umugambi mwiza wo gucungura Mene Muntu, ndetse n’ibyo agomba gukoresha mu byamukorerwaga byose.

Itegereze nawe ishavu n’agahinda biri kuranga Yezu Kristu ku musaraba, agaragara nk’uwasuzuguritse kandi ari Imana, ukurizeho kwihana kandi ukurizeho kwicuza, wikomange, kandi wikenguruke neza, wibuke ko mu bamwambuye ubusa ku musaraba nawe wari urimo, cyane cyane iyo ukora ikibi kandi ugakora icyabujijwe, ko uba wongeye ukamwambura ubusa, kuko uba wambuye ubusa roho yawe, yagiye ahagaragara kandi yagiye mu mwijima.

Ni igihe rero yagaragariza buri wese kugira ngo arebe, kandi yikenguruke arebe roho ye niba yambaye cyangwa niba yambaye ubusa, uko igihe nyine yamburwaga aribwo yambitse roho za benshi, kandi agakwiza roho za benshi, cyane cyane azigabira ubuzima, imbaraga ndetse n’umukiro.

Ni igihe rero cya buri wese atagomba kwita ku mubiri we gusa, ahubwo igihe cyose agahora yita kuri roho ye, akareba niba ifurebye neza kandi idafite ubwandu, bityo yabona yambaye ubusa kandi yabona ikojejwe isoni ku mugaragaro, buri wese akihatira kwihana ndetse no kwisubiraho, kugira ngo yongere yambike Yezu Kristu ku musaraba.

Ni ikimenyetso rero cya buri wese akandi ni ikimenyetso cya buri mukirisitu wese ukunda kandi wumva, ureba kandi witegereza ibikomere bitabarika byagaragaraga ku mubiri wa Yezu Kristu, agashyirwaho agashinyaguro yambikwa ubusa ku mugaragaro, iby’ubugome butavugwa kandi bitigeze bibaho mu buzima bwa Mwene Muntu.

Yakorewe rero byinshi ku musaraba kandi agaragarizwa ubugome bukabije, kandi agaragarizwa agasuzuguro gakabije, ariko mu bwicishe bugufi ndetse n’ubwiyumanganye bwe, arangwa no gutuza ndetse koroshya, gukiza abari bamukikije, ndetse no kuvomerera benshi bari batangiye kurohama, kandi n’abari batangiye guta ukwemera.

Nawe rero irebe aho ugeze kandi aho uhagaze, wongere ugarukire Kristu, wongere uhe agaciro amaraso ye, kandi wongere umwitegereze neza, bityo urebe aho umucumurira kandi urebe aho umukosereza, niba iyi saha cyangwa uyu mwanya atari wowe uri kumwambura ubusa.

Ububabare bwa Kristu ntibugusige amara masa, kandi ntibugusige aho bugusanze, ahubwo wicyahe kandi wicyamure, bityo urusheho ndetse wihatire kumwambika, kuko nawe  wakagombye kwishyira mu kigwi cye, bityo nawe ukarushaho kwihana ndetse no kwisubiraho, kuko buri wese yamutojeje icyiza, kandi buri wese amwereka ikiboneye ndetse n’igikwiriye.

Mbifurije umunsi mwiza, kandi mbifurije kugubwa neza, gukomera ndetse no gukataza mu rukundo rw’Imana, no kurushaho kuba mu rukundo rwa Yezu Kristu.

AMAHORO, AMAHORO ! NDI MUTAGATIFU NIKODEMU, URI KUMWE NAMWE KANDI WABANYE NAMWE. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *