UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA

Nitegereje urupfu rw’umukiza wanjye, kandi Imana yanjye, ruteye ubwoba, urupfu rw’agashinyaguro, rukomeye kandi rubabaje. Igishyika cyanshenguye umutima, ishavu n’agahinda binsaba umubiri wose.

Ubutabazi bwo kumurengera ndetse no kumufasha, bwuzurira mu cyifuzo cyo kumuba iruhande, kugeza ku munota wa nyuma, kuko mu bufasha bwanjye, icyo nagombaga gukora, nabonaga ntacyo nshobora gukora, imbere y’abishi ba Yezu Kristu, guhagarika ibyamukorerwagaho, mu mbaraga zanjye nke, njye nkabona ntacyo nahinduraho, ariko kandi igishyika n’urukundo bikomeza kungurumanamo, n’ishavu ryinshi ryanshenguye umutima.

Nitegereje ubwira bwinshi Yezu yagize, igihe barambikaga umusaraba we hasi, akawuzamukaho ikigongogongo, yishimye, arambuye amaboko ku musaraba, kugira ngo akize Mwene Muntu.

Yari yuzuye urukundo n’impuhwe, ibyishimo byamusaze umutima, byatambutse kure ububabare bwari bumwuzuye, kandi bwari busendereye umutima we. Namubonaga nk’umwenyuye, yishimiye kwitanga, kugira ngo benshi bakire.

Urupfu rwa Yezu Kristu rwari rukomeye kandi rwari ruteye agahinda, ariko we kwirebaho ntiyabitinzeho, ahubwo yashimishijwe n’imbaga y’abantu agiye gupfira, kandi agiye gukiza, niko kurambika umusaraba we hasi, awuzamukaho mu byishimo, ikigongogongo awisunikaho, ariko arambuye ibirenge bye, ndetse n’ibiganza bye abyerekeje ku musaraba.

Abishi be nabo barushijeho gukaza ubugome n’uburakari, bafata imisumari n’inyundo boshye abubatsi bari gutebanwa, bashaka gukora umurimo udasanzwe.

Yezu Kristu bamwigirizaho nkana, mu buryo bwo kumubamba ku musaraba, mu gashinyaguro gakomeye, bamutera imigeri, bamucira mu maso, bamufata nk’aho adafite umubiri nkabo.

Mu bari bamugambaniye, nta wigeze amugirira impuhwe, mu gihe cy’ibambwa rye; ndetse n’abishi be bari bamugabijwe, babikorana rwose ishema, no gushaka kugaragaza icyo bari cyo, ngo bashimishe rubanda bose uko bari bamushagaye, bamushinja ibinyoma; ku ndunduro ye y’ubuzima bwe, igihe yari ari kubambwa; bakomaga mu mashyi n’akaruru kenshi buzuye ibyishimo kandi buzuye umunezero.

Mu gushiguka kwa Yezu Kristu aterwa imisumari, umubabaro mwinshi yiyumvagaho mu mubiri we, bo ukabatera ibyishimo, nk’abitegereza filimi inezereje cyangwa undi mukino ushimishije.

Yezu Kristu yabaye igitambo cya benshi, kandi yigarurira benshi ku musaraba, kandi mu ibambwa rye akomeza kugaragaza urukundo kuko yitanze nk’utagira abe, ak’impabe, kuko benshi bari bamushagaye buzuye urwango; bagakomeza guhata magambo mabi abishi be, kugira ngo barusheho kuzura uburakari, kandi barusheho kuzura ikibi, kugira ngo babashe kwihimura Yezu Kristu, mu buryo bukomeye.

Nabyitegerezanyaga igishyika gikomeye kubera urukundo rukomeye nari mfitiye Yezu, kandi nawe yangiriye, nkazirikana ineza ye aho yatambutse agira neza, nkazirikana urukundo yangaragarije, anyereka gukunda Imana icyo ari cyo, akankura mu by’Isi, akanyereka inzira y’ukuri n’ubugingo.

Nitegerezaga akarengane akarengane gakomeye Yezu yagirirwaga, bikantera gushenguka umutima, bityo umutima wanjye nkumva ntahagaze ku Isi, n’ubuzima bwanjye n’umubiri wanjye, numva ndembera nk’umuntu uri mu kirere.

Numvaga rwose ubugome bwakabize, mbuhagazemo rwagati, nkumva nanjye nta kindi  ndindirijwe, uretse ubwo bugizi bwa nabi bagiriye Yezu, kandi bamugaragarije ku mugaragaro, ari inzirakarengane, nta cyaha yigeze.

Yezu Kristu yababariye ku musaraba mu buryo butavugwa, Yezu Kristu yarashinyaguriwe mu buryo butavugwa, mu ibambwa rye, kandi mu bikomere byose yari afite, ari ibikomere byari ku mutwe, umubiri we wose, watembaga amaraso avirirana.

Benshi rero mu bari bamugambaniye, kandi mu bari bamuherekeje, bamunnyega, bamushungera, bamuvugiraho, ntacyo babonaga amaraso ye avuze, kuko bumvaga kuvirirana, n’ibikomere bya Yezu Kristu, ari igihano yahawe cy’ibibi yakoze.

Nyamara benshi mu bari bamuherekeje buzuye ingeso mbi, buzuye ibibi, ntibabashe kumva ko abatwaye ku mutima we, kandi ari guhongerera ububi bwabo. Bagakoma mu mashyi, bishimye, baririmba, baha ikuzo n’icyubahiro abagizi ba nabi, bakabakomera mu mashyi, nk’aho babashimira ibikorwa bibi barimo gukorera Yezu Kristu.

Narababaye bitavugwa nitegereza urupfu rw’Umwami wanjye Yezu Kristu, imbonankubone kandi urupfu ruteye ubwoba koko, mu bafite impuhwe, mu bafite urukundo.

Nawe rero muvandimwe wanjye, ntunangire imbere y’ibikomere bya Yezu Kristu, imbere y’ububabare bwa Yezu Kristu, ntibugire icyo busiga mu buzima bwawe kibi ngo ugisigarane ukigundiriye.

Emera Yezu Kristu yomoze ibikomere bye roho yawe kandi asukuze roho yawe amaraso ye. Iteka ryose ahora akurindiriye kandi agutegereje, kugira ngo wiyunge nawe, kandi wifatikanye nawe mu nzira y’umusaraba,  igihe cyose mu buzima bwawe bikuremereye kandi bigukomereye, jya uzirikana Yezu Kristu, wemeye kubambwa ku mpamvu yawe kugira ngo ukire.

Ese wowe ntushobora kunangira imbere ya Yezu Kristu, wibereye mu byawe, wibereye mu byishimo by’Isi n’iby’umubiri, ukanga guhinduka no guhindukira, bityo nawe ukabarirwa mu bamushinga imigera, mu bamucira mu maso, mu bamushinja ibinyoma, mu bamuvuga uko atari, mu bamusunikira ku musaraba, bakarambura amaboko ye ku musaraba, bagashingamo imisumari, bagakubitamo inyundo, ntacyo bishisha ?

Nitegereje abishi ba Yezu, mbura urukundo na busa kuko imitima yabo yari yahindutse nk’iya kinyamaswa. Mu irushanwa rikomeye ryo gushinga imisumari mu biganza bya Yezu, bakahurizanyamo icya rimwe uburemere bw’inyundo, umusaraba ugacengera ukinjiramo umusumari, ukawufatikanya n’umubiri wa Yezu Kristu.

Mu gucengera k’umusumari winjiraga mu biganza ndetse no mu birenge bya Yezu Kristu, ukahuranya mu musaraba, bityo ugahamanya umubiri wa Yezu Kristu n’umusaraba.

Mwene Muntu ntacyo byamubwiraga, benshi nababonaga bakoma mu mashyi nk’urwenya, nk’ababonye ibyishimo bidasanzwe, bagomba gukiniraho,  bagomba kwishimira nk’igikorwa kidasanzwe,  cyanezereje ubuzima bwabo.

Nawe rero muvandimwe,  ntukajye wishimira ibyago by’abandi, kandi ntukigere wishimira ibyago by’abandi, kandi ntukigere wishimira ibyago bya mugenzi wawe, kubera ari mu kaga, kubera utamukunda, kubera utamwishimiye, kubera utamwumva.

Zirikana Yezu Kristu iruhande rwawe, ku musaraba, uzirikane n’umuvandimwe wawe uri ku musaraba w’ibigeragezo bitandukanye, umusanishe na Yezu Kristu, bityo ugire impuhwe.

Nanjye nagize agahinda n’ishavu imbere ya Yezu Kristu, ariko ntibyabujije abanzi ba Yezu Kristu kumwishimaho, ndetse no kwishimira ibibi biri kumubaho.

Ishavu n’agahinda byaranshenguye, igishyika n’urukundo binsaba mu mutima, ukwikanga k’umubyeyi Bikira Mariya, ndetse n’abavandimwe twari kumwe, twishyize hamwe mu kurwanirira ishyaka Yezu Kristu, badufataga nk’ibivume, nk’ababurabwenge, nk’abasazi bataye umutwe.

Ariko nyamara twebwe twari tuzi icyo dukurikiye kuri Yezu Kristu, ku bw’isezerano rikomeye kandi ku bw’urupfu rwe twari tuzi agomba gupfa, bityo bikaturema agatima, twari twizeye y’uko byanze bikunze ububabare arimo azabutsinda tukongera tukamubona, kandi tukongera tukishimana na we, kubera urugendo ndetse n’ibyiza yakoranye na twe, mu mubabaro yanyuzemo, ubugizi bwa nabi bwamukoreweho, ntibwasibanyije ineza yatugiriye.

Nawe rero zirikana icyo Yezu Kristu yagukoreye mu buzima bwawe kuva ukiremwa, kuva ugishyika ku Isi, maze ntikikibagirane kubera ibyago unyuzemo, kubera ibigeragezo unyuzemo, uzirikane Yezu Kristu ubuzima bwawe bwose; ntukamwirengagize kubera uwinjiye mu buzima bwiza, utagikeneye Imana, utakifuza Imana, kuko byose ubikenutseho kandi ubitunze.

Zirikana ko roho yawe hari ibyo ikeneye umunsi ku wundi, bityo ibishuko by’isi, ubukire, ibyishimo ntibikagutandukanye na Yezu, kandi imibabaro nayo ntikagutandukanye na Yezu ngo wumve ko yakwibagiwe ; ahubwo iteka ryose jya uzirikana urukundo rwe, ubuzima bwawe bwose, nugera mu bikomeye uzirikane Yezu Kristu ku musaraba,witanze ugatambuka.

Buri kiremwa cyose kiri mu Isi cyakagombye kwiyumvamo urukundo rwa Yezu Kristu ku musaraba, kandi urkundo rwa Yezu Kristu yemeye gupfa ak’impabe, kandi yemera kwambara ubusa ku musaraba, kubera urukundo afitiye ikiremwa muntu.

Kubivuga mu magambo ntabwo byumvikana, uwabyiboneye n’amaso ni we ubyumva neza, kuko ububabare bwa Yezu ku musaraba burenze urugero; yashwanyujwe imyambaro ye, yayambuwe, umubiri we wabaye nk’umwambaro ushaje, washwanyagujwe n’ibiti, umubiri we wari inguma nsa, bityo uruhu rwatandukanye n’inyama, mu buryo bukomeye kandi buteye ubwoba.

Namubonaga ateye ubwoba, kandi  agahinda mu buryo bukomeye, kuko isura ye ya kimana, kandi isura ye yari asanganwe y’uburanga, bari bayihindanyije mu buryo bwose, badashaka kugaragaza uwo ari we, umubiri we, mu kanwa ke, mu maso he, mu mutwe we, ku mubiri we hose havirirana, amaraso atemba, atagira gihanagurwa, atagira gihozwa, kuko iteka ryose twamugaragarizaga impuhwe; bakaduhinda batwigizayo, badufata nk’aho nta bwenge dufite, twasaze, nta mugambi tubona bafite mwiza wo kutugaragariza, kuko buri wese bamwumvishaga ko Yezu ari mubi, yaje kumuvutsa ubuzima, yaje kumuvutsa ibyishimo, bakatugaragariza ko batsinze umwanzi, kandi batsinze ikibi cyose cyari kibangamiye Mwene Muntu, bityo ababizi n’abatabizi nabo bakagendera mu kigare, basingiza ibyo babwiwe, kandi bagendera ku byo babwiwe, kuko nyine buri wese yavugaga ibyo ashaka kuri Yezu.

Bantu rero muri ku Isi, muririnde gushinja bagenzi banyu ibinyoma, kuko ikinyoma ari kibi, kandi urwango ari rubi, umujinya ari mubi, ubugizi bwa nabi bwose buturuka kuri Nyakibi mubwirinde, kuko bushobora gusenya isura y’umuntu, kandi bugasenya ubuzima bw’umuntu mu kanya gatoya, bityo mukazabibazwa inshuro karijana, imbere y’Uhoraho Imana.

Yezu Kristu yakiriye byose kugira ahoshe ubugome bw’abagome bose bo mu Isi, ariko ikibabaje kuruta ibindi ni uko burushaho kwiyongera, kiremwa muntu atumva ineza yagiriwe, kandi atumva agaciro k’amaraso ya Yezu Kristu yamennye, kugira ngo acungurwe kandi agire ubuzima.

Ni byiza gutekereza ububabare bwa Yezu Kristu bukagira icyo busiga mu buzima bwawe, kandi bukagira icyo buhindura ku ngeso mbi, yari ikubangamiye kandi yakwaritsemo, kugira ngo wiyunge na we kandi urusheho gusabana na Yezu, kuko iteka ryose atibagirwa urukundo yagaragaje ku musaraba, kandi iteka ryose ahora yibutsa Se amaraso yamennye  kugira ngo ababarire ikiremwa muntu.

Nta handi rero muvoma impuhwe, ni mu maraso ya Yezu Kristu, kuko kwitanga kwe, kandi ukubigurana kwe ari ko gutuma Mwene Muntu akora icyaha ntahite agihanirwa; buri wese rero yakagombye guha amaraso ya Yezu Kristu agaciro, guha Yezu Kristu  mu buzima bwe umwanya, akaganza kandi agategeka, akirukana ikitwa ikibi cyose kibatandukanya na Yezu.

Yezu Kristu ni urukundo, nimumwigireho kandi mukomeze gutega amatwi ijambo rye, kuko abarindiriye kandi abategereje, kugira ngo abubakemo ibyiza bye, kandi afite inyota yo kubakiza ibihe byose.

Nimukomere rero, ntore z’Imana, kandi mukomeze kuzirikana urukundo mwagiriwe kurusha byose, mwumve ko Yezu Kristu ar uw’ingenzi, atagomba gusimburwa n’ibindi bibashimisha, ahubwo iteka ryose agomba kuba uw’ibanze, na Se mu buzima bwanyu.

Nimumwubakaho muzagira ubuzima, nimutamwera ngo mumwakire kandi muzirikane urukundo rwe, ubuzima bwanyu ntaho buzaba bushingiye, kandi roho zanyu zizicwa n’inzara n’inyota.

Nimukomere rero kandi mukunde Yezu kuko abakunda, muzirikana urupfu yapfuye kugira ngo mugire ubuzima.

MBIFURIJE IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA CYANE.  NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, INTORE Y’IMANA. AMAHORO, AMAHORO !

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *