UBUTUMWA BWA MUTAGATIFU MARIYA MADALENA, TARIKI 31 WERURWE 2023

Nitegereje igwa ry’umukiza wanjye, kandi umucunguzi, umwami wanjye, Imana yanjye, Yezu Kristu; urukundo n’igishyika n’impuhwe nari mufitiye, bintera ubwuzu, kandi bintera ishavu rikomeye ry’urukundo yankundaga, urukundo kandi namukundaga, mu guhoberana ubwuzu Isi yose; maze agahobera mu rukundo ibiremwa byose, cyane cyane mu gikorwa cyo kuzahura abanyantege nkeya.

Nabiboneyemo isura n’ishusho ikomeye,  yo kwitanga k’umwami wanjye Yezu Kristu n’umukiza kurushaho, mu bwuzu bwinshi, uko nabonye ahoberanye Isi yose urukundo, bityo agaterura imbaga y’abayituye b’abanyantege nke bagushwa n’ubusa, akabashyira ku mugongo we, kugira ngo abazamukane inzira y’umusozi wa Kaluvariyo.

Yitangiye bose, kandi yirekurira bose, kubera urukundo rwa Se; mu gusingira no kurambura amaboko ye, kugira ngo yakire bose kandi yirehereze bose, mu bubabare bukomeye, kandi buteye ubwoba, Imana yemera kwitangira ibiremwa byayo.

Yezu Kristu mu igwa rya mbere yambereye ishusho ikomeye y’urukundo rukomeye, mu kuzahura benshi b’abanyantege nke batiyibuka kandi batizirikanaho, igihe baguye mu byaha, igihe bagize intege nkeya ngo babashe kubyuka.

Yabatuye benshi muri iki gihe, kandi abyutsa benshi, akangura roho zabo, kugira ngo zibashe kuba mu gushaka kw’Imana, kandi zibashe kwegurirwa Imana, mu gusukura no guhanagura ubwandure mu kiremwa muntu, kandi mu kumutandukanya n’Isi mu buryo bukomeye.

Mu igwa rya mbere rya Yezu Kristu ryagaragaje imirasire idasanzwe, yisakaje mu Isi yose, kubera urukundo mu buryo bwo kubohora abo umwanzi yaboshye, kandi mu buryo bwo bwo guitabara no kugaragaza intsinzi ye, ryabaye intangiriro ikomeye yo gutsindisha shitani.

Icyo gikorwa cyo kugwa bwa mbere, kuko nyine yabaye nk’aho ahobereye Isi yose, maze akwega imbaraga zose z’umwanzi, mu buryo bwo kwimura umwanzi mu bantu, no kumwaka ijambo mu bo yagushije mu ngeso mbi zitandukanye.

Yezu rero azamura bose kandi abatandukanya n’umwanzi, muri iryo gwa rye rya mbere, maze abunga na Se, kandi akomeza kubashyira mu mugongo, abazamukana inzira y’umusozi wa Kaluvariyo, atiganda kandi atishisha, kuko yari yirekuriye mu bubabare bwose agomba gucamo, kugira ngo yirehereze bose.

Icyari kimushimishije kandi cyari kimushishikaje ni ugutwara bose, mu buremere bw’uwo musaraba. Si umusaraba watumye Yezu Kristu agwa mu kumunaniza, ahubwo ni ibyaha bya Mwene Muntu byamunanaije, byamuremereye, bityo agwa hasi ahobera Isi yose; mu kuyihobera, azamukana benshi bagushijwe n’imisaraba itandukanye, abagushijwe n’ingeso mbi zitandukanye, yemera kubatwaza, kandi yemera kubaheka wese, kugira ngo abatandukanye na nyakibi.

Yezu Kristu yakiriye byose mu ngorane, mu bitotezo n’ibigeragezo. Nawe rero kiremwa muntu, irebe aho ugwa, maze ushishikarire kubyuka, kandi nubona n’uwaguye ushishikarire gutanga inkunga yawe, kugira ngo abashe kubyuka.

Yezu urukundo yakunze ikiremwa muntu n’iyi saha aracyamukunda. Ese urukundo Yezu akunda cyangwa se agukunda urumaza iki? Inyungu ukuramo ni iyihe? Umusaruro w’urwo rukundo ni uwuhe?

Yitangiye bose atarobanuye, kandi atwaza umusaraba buri kiremwa cyose, yemera imibabaro yose kandi yemera ingorane zose, yemera gutwara icyaha cyawe n’icya mugenzi wawe, mu buremere bukomeye, yemera kugwana nacyo.

Ngaho rero garagaza urukundo umukunda kuko yaje kugutabara, kandi na n’iyi saha akaba agutabara, atemera ko amagorwa aguherana, atemera ko ingeso mbi ziguherana, atemera ko ibigeragezo biguherana, ahubwo igihe cyose uri mu kaga n’ibigeragezo aza akiyunga nawe ukabivamo, ahubwo ugasubirana ibyishimo.

Ni byo koko hari igihe cy’akaga ka Muntu, ariko muzirikane ko hari n’igihe cy’ibyishimo, kuko umubabaro wa Mwene Muntu ugenda usimburana n’ibyishimo.

Yezu Kristu ntabwo abareka, kandi ntakureka ngo uheranwe n’agahinda, kuko hari igihe cy’imibabaro n’igihe cy’ibyishimo. Izo nzira rero zose nujya uzigeramo, ujye wibuka gushima no gusingiza umukiza Yezu Kristu, kuko ari we ugutera ibyishimo, kandi mu gihe uri mu mibabaro akaza kugufasha kugira ngo itaguherana.

Nimukomere rero, kandi mukomeze kuzirikana Yezu Kristu waguye ubwa mbere, kugira ngo abaramire kandi abongerere imbaraga, kandi abatwaze mu bibagusha kandi abatwaze mu bibananiza, kandi mu bibagora, mu mbaraga ze z’ubumana yari yambaye, ntabwo umusaraba wajyaga kumugusha, ahubwo ni ibyaha by’abatuye Isi bose byamunanije bene kariya kageni agwa hasi, ararambarara, maze ibikomere by’umubiri we bigenda bivirirana mu buryo bwo gutagatifuza Isi.

Nta gitonyanga na kimwe cy’amaraso ya Yezu Kristu cyagwiriye hasi ubusa, gifite igishushanyo gikomeye, kandi gifite umukiro wageze kuri bene muntu, ku buryo mu gihe cyo gusukura Isi, ndetse no gusukura ikiremwamuntu ngo agitandukanye na nyakibi, yagombye kumena amaraso ye, kugira ngo abashe gukora uwo murimo, kugira ngo abashe kunezeza Se.

Wowe rero wiyuha ibihe byuya kugira ngo gushimisha Imana Umukiza wawe? Urakenewe kandi urarindiriwe kugira ngo ugaruke mu murongo kandi ugaruke mu nzira nyayo, kabone n’aho zaba zivunanye, ntugatinye gukora icyiza; ahubwo uzaharanire gukora icyiza, n’aho waba unyuze mu nzira zigoye zivunanye, ariko uharanire gushimisha Imana Umuremyi wa byose, kandi Umugenga wa byose, kuko ari cyo yakuremeye kandi  akubesherejeho.

Buri wese ni ishusho y’Imana mu buryo bukomeye, ntawe ubereyeho rero kuba mu kibi, ntawe ubereyeho rero gucumura, ahubwo buri kiremwa muntu wese abereyeho kubahisha amaraso ya Yezu Kristu, yamennye mu igwa rye rya mbere.

Akaba rero ari urukundo rugomba kuzirikanwaho, urukundo rutagomba gupfa ubusa rw’Imana yemera kugwa hasi, kugira ngo asange abari mu mwanda, abari mu musenyi w’icyaha, kugira ngo abazahuze ububabare bwe kandi abazahuze  umubiri we, kandi abazahuze urukundo rwe, rwirekuriye mu biganza by’ababisha be.

Nkaba rero mbifurije gukomera no gukomeza kuzirikana urukundo rwa Yezu Kristu, wemeye gukubitwa, kandi akagwa hasi mu bubabare, kugira ngo abasanganize urukundo rwe rwa kimana, kugira ngo abazahure kandi abaramire.

Nimugire ubuzima muri Yezu Kristu, kuko ari ho hari iruhuko, amahoro n’ibyishimo bisendereye, muhore mumwubatseho, mu ngorane, mu mibabaro, mu bigeragezo, ntimukemere ko imisaraba yanyu ibagusha hasi ngo murambarare, ahubwo muharanire kugwa mubyuka, kuko nawe ataheze hasi, ahubwo yabadutse mu rukundo rwinshi, akabadukana n’imbaga yazahuye muri iyo saha ndetse no muri ako kanya, yari akeneye kuramira, kugira ngo igikorwa cyo kugwa hasi kwe kidapfa ubusa.

Namwe rero nimuharanire kuva mu cyaha kandi muzirikane igwa rya Yezu Kristu rya mbere ko ribashushanyiriza urukundo no kubatandukanya n’Isi ndetse n’icyaha n’igisa nacyo.

Nimugire ubuzima muri Yezu Kristu. Mbifurije ibihe byiza, muharanire gukunda Yezu, we rukundo rukomeye, kandi rudahinduka, mu gihe cy’amage n’amakuba, kuko iteka ryose ahora yirehereza abamwemera, kandi bemera kugendana na we.

Mbifurije amahoro y’Imana, nshuti ziri mu rugendo rugana Imana, muzirikana inzira y’ububabare bwa Yezu Kristu, mubikuye ku mutima, kandi mubifitiye urukundo rukomeye.

MBIFURIJE  IBIHE BYIZA! NDI MUTAGATIFU MARIYA MADALENA..

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *