UBUTUMWA BWA BIKIRA MARIYA, TARIKI 01 MATA 2023

Yezu Kristu yagendanye na benshi, kandi Yezu Kristu yakoranye na benshi imirimo n’ibitangaza; bityo abagombaga kumumenya baramumenye, kandi bagendana nawe mu buryo bukomeye, bw’imirimo yagombaga gukorera mu Isi, kandi mu bubasha bukomeye, yagiye agaragariza Isi yose kuko nta n’umwe yirengagije, kandi nta n’umwe yasize inyuma, kuko urumuri rwe rwakururaga bose, kandi urumuri rwe rukareshya bose mu rukundo rwe yari yazaniye isi yose; kandi mu rukundo rwe yari yagiye aha Mwene Muntu, mu buryo butandukanye, yaba abo yahuye nabo, kandi n’abatarigeze bahura nawe, kuko hari abamumenye ku bw’abandi, kandi bakamenyeshwa imirimo n’ibitangaza, ndetse n’imirimo yamuzanye mu Isi.

Yagendanye rero na benshi mu rupfu rwe, kandi agendererwa na benshi mu buryo bw’imirimo yagombaga gukorera mu rupfu rwe, kuko hari benshi Uhoraho yagiye yitumirira, kandi hakaba hari benshi bagiye bazanwa n’imirasire y’urukundo rwe, kugira ngo bamenyekane, kandi urukundo bari baramwumvanye, bityo rurabahihibikanya, bityo rurabareshya, kugira ngo babashe kwifatikanya nawe mu nzira yo gucungura Mwene Muntu, kandi mu rugendo rukomeye yari arimo, kugira ngo agaragarize Isi yose umutsindo, kandi agaragarize mwene muntu agakiza.

Yohani rero w’i Sireni yafatikanye na Yezu Kristu mu rugendo, kandi aza nk’umugenzi mu buryo yagombaga kugaragara muri urwo rukundo rwa Yezu Kristu, kuko muri we hari harimo igishyika cy’urukundo, kandi yari atewe umubabaro n’ishavu ry’ubushinyaguzi Yezu Kristu yari ari gukorerwa, kandi bw’umubabaro yari ari gushyirwamo, atamuzi, kandi atarigeze kugendana nawe, ariko kumubona muri iyo nzira, kandi kumubona muri urwo rugendo, byamuteye igishyika, kandi bimutera kwifatikanya na we, kuko yakomezanyije na we urugendo, kandi akarinda amugeza ku musozi wa Kaluvariyo, kuko yaje mu bubasha bw’Imana kandi agahagurutswa n’Imana, kuko muri we higaragajemo imirasire, kandi muri Yohani w’i Sireni hakigaragazamo urukundo rw’ubutabazi bwagombaga kuba hafi ya Yezu Kristu, mu buryo bwo kumushyigira, kandi no kugendana nawe, kuko Uhoraho yagaragarije muri Yohani w’i Sireni urumuri rwe, kandi akarumumanuriramo mu kuba umuhamya, kandi wagombaga kugendana na Yezu Kristu, kandi gukurikirana iby’urwo rugendo rwe, kugira ngo igihe nk’iki ngiki hagaragare kandi hagaragazwe imbaraga zose zakoreshejwe, kandi n’ububasha bw’Imana bwagaragaye mu nzira y’urupfu rwa Yezu Kristu.

Yohani rero w’i Sireni yaje nk’intumwa y’Imana, kandi aza kurwana urugamba, kuko hari byinshi yaje gukumira Yezu Kristu, byagombaga kumugirirwaho mu bushinyaguzi bukomeye; bityo yifatikanya n’imbaga y’abamalayika, kandi mu mirasire yakiraga y’ububasha bw’Imana muri icyo gihe cy’urupfu rwa Yezu Kristu, kugira ngo hagire ibyagombaga gukumirwa, kandi byagombaga gukurwa mu nzira, bityo ububasha bw’Imana burigaragaza, kandi imbaraga z’Imana zikomeza kugendana na Yezu Kristu, kuko yari aje mu buryo bwo kuba hafi y’Umubyeyi Bikira Mariya, kugira ngo imbaga yari iri aho ngaho, ikomeze gusukurwa, kandi ikomeze kunyuzwa mu kibatsi cy’ubuzima, cyagombaga gusukura imbaga yari ishungamirije kandi yari ikikije Yezu Kristu, kugira ngo abashe gukorerwa isuku muri bo, kandi ibyaha byabo bigende bigabanyurwa n’iyo nzira ya Yezu Kristu yari arimo.

Yohani rero w’i Sireni, yaje nk’intumwa y’urukundo, kandi aza nk’intumwa y’amahoro, mu kugaragaza ububasha bukomeye, kandi mu guherekeza Yezu Kristu muri iyo nzira, kuko hari byinshi yagiye yigizayo, kandi hari imbaraga yagiye yigirizayo Mwene Muntu, kugira ngo urukundo rwa Yezu Kristu rukomeze kwisanzura, kandi rukomeze kugenda rugaragara muri iyo nzira y’urupfu rwe rugana Kaluvariyo. Yakoze rero imirimo ikomeye muri icyo gihe, kandi agaragara nk’intwari ikomeye, kuko yifatikanyije n’abari bari munsi y’umusaraba, kandi agakomeza kuba hafi yabo, mu buryo bw’urukundo, kandi mu buryo bwo gukomeza kuza no kwakira imbaraga zose zakomokaga mu ijuru zabaga ari ngombwa kandi ari ingenzi muri uwo mwanya, mu gushyigikira Umubyeyi Bikira Mariya, kandi mu kumukomeza kuko yifatikanyije nabo kandi akabana nabo muri uwo musabano, no gukomeza kwakira ububasha bw’Imana, mu mbaraga zari zikomeye zari zikenewe kuri Bikira Mariya, kandi n’abakunzi ba Yezu Kristu bagombaga kwakira.

Yaje rero nk’ikimenyetso cy’umumalayika w’Imana, kandi aza nk’intumwa ikomeye y’ijuru, mu buryo bwo gushyigikira, kandi mu buryo bwo gusananira no gufasha Yezu Kristu, mu gukomeza kugana urugamba, kandi mu gukomeza kururangiza rwose nta na kimwe asize inyuma. Yabaye hamwe rero na Yohani, kandi aba hamwe na Bikira Mariya, mu buryo bw’urukundo rwagombaga kugaragara, kandi mu rukundo rw’abakunzi ba Yezu Kristu, kuko yabaye ikimenyetso gikomeye kandi akaba umuhamya koko w’urupfu rwa Yezu Kristu, mu buryo bw’imbaraga z’ijuru, kandi mu buryo bw’imbaraga zagombaga guhindura byinshi mu Isi, kandi zagombaga gukuraho imbogamizi zose mu Isi.

Yabaye rero umufasha wa wa Yezu Kristu, kandi aba umukumirizi w’imbaraga zose z’umwanzi, zagombaga kugota ububasha Yezu Kristu yari ari gutanga, kuko yagiye arwana urugamba rukomeye kandi akagenda asakaza urumuri rw’intambara, mu buryo bwo kurema, kandi mu buryo bwo kuzuza bose ububasha kuko hari byinshi yarwanye nabyo muri uwo mwanya, kandi hari byinshi yakumiraga mu rupfu rwa Yezu Kristu, mu buryo bw’ububasha yasakazaga mu mbaga, kandi mu buryo bw’ububasha yagendaga abiba mu bantu, kugira ngo icyaha cyabo kirusheho kubakomanga, kandi barusheho kumva uburemere bw’ibyo bakoreye umwana w’Imana.

Yaje rero nk’umukiza kandi aza kwifatikanya na Yezu Kristu, mu buryo bwo kugaragariza Mwene Muntu ubugwari bwe, kandi mu buryo bwo kugaragariza Mwene Muntu ko ari umunyantege nke, akwiriye kugororokera uwamuhanze, kandi icyaha cye kikamukora ku mutima, kugira ngo ahinduke kandi ahindukire.

Yohani rero w’i Sireni yifatikanyije na Simoni w’i Sireni, kuko bose baje nk’intumwa z’Imana, kandi bakinjirira rimwe mu gikorwa, mu buryo bwo gushyigikira Yezu Kristu, umwe iburyo, undi ibumoso, mu kugendana nawe, kandi mu kumufasha aho yari ageze yagombaga imbaraga zikomeye, kandi yagombaga gushyigikirwa n’ububasha bwa Se, bityo bagaragara nk’abatabazi, kandi bagaragara nk’abagombaga kuba hafi ye.

Twari turi kumwe rero muri iyo nzira, kandi muri urwo rugendo, kuko baje mu buryo bwo gutabara, kandi mu buryo bwo gukomezanya natwe urugendo rwo gukomeza gucungura Mwene Muntu, kandi rwo gukomeza gushyigikira Yezu Kristu, kuko nanjye nari ngeze aho imbaraga zari zicitse, kandi aho numvaga umubiri ndetse n’umutima wanjye uremerewe mu buryo bukomeye; bityo imbaraga zabo ziba nk’urumuri rwabaye nk’urweyura ibyari binzitiye imbere; bityo banyongerera imbaraga kandi barampumuriza mu gishyika cy’urukundo bari bafite, kandi mu bwuzu bari  bamfitiye, kuko imuri zabo zarasiye umutima wanjye, bityo nkongera kubona ubuzima bushya, kandi nkongera kubona icyerekezo gikomeye nagombaga kugenderamo, kandi cyagombaga kungeza ku mutsindo nyakuri w’umwana wanjye, yari ari kugenda yerekezaho.

Twagendanye rero urugendo rukomeye kandi dukorana nabo urugendo rwari rusigaye kuko batari kure yacu, ahubwo bari bari hafi yacu mu buryo butagarariraga amaso, ariko igihe kiri ngombwa barigaragaza, kandi turagendana, kuko urupfu rwa Yezu Kristu rwari urupfu rutari urwa Mwene Muntu, kandi rwari urupfu rutari nk’urw’ibisambo yabambanywe nabyo, kuko rwari urupfu rw’ubushake bw’Imana, kandi urupfu rwo kugaragarizamo ikuzo ry’Imana mu bubasha bukomeye.

Yezu Kristu rero mu nzira ye y’urupfu, kandi mu nzira ye y’ububabare, yakozemo byinshi kandi akagaragaza ibikorwa bikomeye n’ububasha bukomeye, Isi idashobora kumenya, kandi Isi idashobora kwakira no gushyikira, ko rwabaye urugendo rwo guhuza bose, kandi rukaba urugendo rwo gusabanyisha Isi n’Ijuru, urupfu rwe kuko rwahuruje abamalayika, kandi rugahuruza imbaga yose y’ab’ijuru, mu buryo bwo kurengera kandi bwo kumukomeza nk’umwana w’Imana, kuko hari byinshi yagombaga guhitamo, kandi hari byinshi yagombaga kurwana nabyo, kugira ngo atangaze ububasha bwa Se, kandi agaragaze umutsindo ukomeye.

Baje rero nk’abarwanyi, kandi Yohani w’i Sireni aza nk’umufasha ukomeye, mu kugaragaza urukundo rw’Imana kandi mu guhumura benshi, kugira ngo basubuzwemo imbaraga, kuko ari umufasha w’abageze kure kandi abari mu rugamba rukomeye, akabagoboka nk’umurwanyi, kandi akabagoboka nk’imbaraga zibakomeza, bityo agasubiza imbaraga  muri Mwene Muntu, kandi agasubiza ububasha muri Mwene Muntu.

Ni igihe rero cyari ngombwa ko ubwo bubasha bugaragara, kandi izo mbaraga zigaragaza mu rugendo rwa Yezu Kristu, kandi mu nzira yo gucungura Mwene Muntu, kuko nta na kimwe yagombaga kugenda atarangije kandi adashyitseho umutsindo wacyo, akaba ari nayo mpamvu Data yari ari hafi, kandi ibikorwa bye byakomeje kutwigaragariza mu buryo bukomeye, kugera ku mwuka wa nyuma, kandi kugera ku isaha yo gutera k’umutima we wa nyuma; kuko Data yakomeje kwigaragaza, byose bikajya biba ibimenyetso n’ibitangaza, kandi mu mbaraga zakomezaga kugenda zigaragara; bityo inzira ye isi yari izi ko ari inzira ya ruhamwa, kandi inzira imucira koko urubanza rwa nyuma, iba inzira yo kwigaragaza kwa Data kandi iba inzira yo kugaragaza ububasha ko yari umwana w’Imana, kandi ko atari umugome mu buryo bamushyize mu bagome, kandi mu buryo bamushushanyije ab’isi, ariko Data agaragaza ikuzo rye kandi agaragaza ububasha bwe bukomeye kuri buri kimwe cyose.

Yohani rero w’i Sireni ni umufasha kandi ni umurengezi w’abari mu rugendo rukomeye, kandi akaba koko intumwa y’Imana yihuse, mu kugoboka abari mu rugendo, kandi abari mu rugamba rukomeye, kuko atabara bwangu, kandi akarwana urwo rugamba, akagaragaza intsinzi kandi akagaragaza umusaruro nyawo ushyitse w’urukundo rw’Imana, kandi ububasha bw’Imana bukomeye bukigaragariza muri we, bityo bigataha ku mitima y’abari babuze icyerekezo, kandi y’abari bananiwe mu rugamba barimo, boherejwemo n’Imana, bityo akabagoboka, kandi akabaha imbaraga zikomeye.

Ni umurwanyi rero udatsindwa, kandi ni umurwanyi utajya ananirwa gutabara, kandi atananiwe ku rugamba kuko agobokana imbaraga zikomeye z’ububasha bw’Imana, kandi akitabana ububasha bukomeye bwo guhindura byose, no kugaragariza Isi gutsindwa kwayo.

Yabaye hafi yanjye rero kuko twagendanye kandi nkamwibonera, ariko Isi ntiyigeze imumenya, kandi Isi ntiyigeze isobanukirwa n’ubwo bubasha bwe, kuko yari ari muri twe kandi tukagendana Kaluvariyo yose kugera ku rupfu rwa Yezu Kristu, kuko yakomeje kutuba hafi, kandi tukagendana muri urwo rukundo.

Ni uwo mumaro we rero mu rupfu rwa Yezu Kristu, kandi ni urwo rugendo twagendanye, mu rupfu rwa Yezu Kristu, mu kugaragaza intsinzi, kandi mu kugaragaza ububasha bukomeye bw’Imana isumba byose, mu gucungura Mwene Muntu, kandi mu gutanga ubuzima kuri mwene Muntu.

Niyo mpamvu rero ari igihe cy’amateka mashya, kandi akaba ari igihe cy’ibikorwa bishya, kugira ngo ububasha bw’Imana bwigaragaze kandi bumenyekane mu Isi hose, mu mirimo ikomeye yagaragariye mu Isi, kandi mu bubasha bukomeye Yezu Kristu yakoresheje mu rupfu rwe, kugira ngo agaragaze intsinzi yo gukomera kwe muri Data, kandi mu mugambi wa Data utarashoboraga gutsindwa no kugamburuzwa, ku mpamvu ya Mwene Muntu, kandi ku mpamvu y’imigambi mibi ya Mwene Muntu, kuko Data we yari yarabiteguye byose, kandi azi uko imirongo igoramye azayihindura igororotse mu maso ya Mwene Muntu; bityo ububasha bw’Imana bukigaragaza muri bose, kandi bukamenyekana mu buryo bukwiriye.

Amahoro ! Ibihe byiza rero, kugubwa neza, kuko Yezu Kristu yatsinze urupfu, kandi akaba aganje mu ikuzo rya Se, ubu akaba ari umwami, kandi ubwami bwe bukaba butarigeze buvanwaho, n’ubwo Isi yamuhinduye ruharwa, kandi Isi yamugize umunyacyaha, kandi ikamugira umuhemu, kandi yari umugiraneza, yaratanze byose, kandi yararekuriye Mwene Muntu byose, kugira ngo abashe kumenya urukundo rw’Imana, kandi abashe gutura muri rwo, ariko akarangwa no kuruhunga, kandi akarangwa no kugirira nabi abo atumweho kugira ngo bamuhe ibyo byiza kandi bamufungurire ibyo byiza.

Yezu Kristu rero ntiyahwemye kugaragaza urukundo rwe, na n’uyu munsi aracyarugaragariza abo akunda, kandi aracyarubasesekazaho, kugira ngo bakomerere muri we, kandi bagire ubuzima burambye muri we, bityo iteka akagaragaza ububasha bwe, kandi akageza Mwene Muntu ku ntsinzi ikomeye, amunyujije mu bikomeye; bityo akamugeza no ku byishimo bisendereye by’urukundo rwe, kandi urukundo rwa Data umubyeyi w’ibiremwa byose.

Amahoro, amahoro ! Ibihe byiza, kugubwa neza, bana banjye nkunda, kuko ndi kumwe namwe, kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye, kugira ngo nkomeze kubarengera, kandi nkomeze kubana namwe muri byose, mu rukundo, amahoro n’ibyishimo mfitiye ibiremwa byose, kandi mfitiye abana narazwe, kandi nkabahererwa ahakomeye, munsi y’umusaraba.

AMAHORO, ANAHORO! IBIHE BYIZA, KUGUBWA NEZA! NDI MARIYA, NYINA W’IMANA, UMWAMIKAZI W’IJURU N’ISI. AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *