Mbahurije hamwe mu rukundo rwanjye n’urwa DATA Ntore z’Imana dukunda kandi dutaramanye mu bihe nk’ibi ngibi, nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi kuko naje kubashyigikira kandi nkaba naje kuyobora imbaraga z’ibikorwa byanyu kugira ngo zikomeze gufasha benshi mu Isi, kandi hakomeze gufashwa koko Mwene Muntu mu buryo budasubirwaho kuko twaje kumuramirisha imbaraga z’urukundo rwacu, kandi tukaba twaraje gukuraho imitego y’umwanzi yose aho iva ikagera, tukaba dukomeje kuyihigikisha imbaraga z’ububasha bwacu budatsindwa kandi butavogerwa dukomeje gusakaza mu Isi hose muri rusange cyane cyane muri ibi bihe ; dukomeje rero kuvomerera roho zanyu kandi dukomeje kuvomerera roho z’abatuye iyi Si mu buryo budasubirwaho kugira ngo buri wese ahabwe imbaraga zimufasha gutsinda kandi ahabwe imbaraga zimufasha kujya ku rugamba, akaba rero ari igihe cyo kumenya kuzibyaza umusaruro kuri buri wese, kuko nyine dukomeje kugarura bose ndetse na hose nta n’umwe dusize inyuma, kugira ngo Ingoma ya DATA nyine yamamazwe kandi yumvikanire muri bose ndetse na hose, niyo mpamvu rero dukomeje guterana intambwe cyane cyane kuri uyu munsi tukaba twaje kubashyigikira mu bubasha bwacu budatsindwa kandi mu mbaraga zacu zitavogerwa, kuko mwatowe kandi mugategurirwamo ibikorwa dukomeje gukorana uko bwije n’uko bukeye mu gukomeza guteza Mwene Muntu intambwe, kandi mu gukomeza kumugeza mu cyo DATA amwifuzaho akaba ari yo mpamvu dukomeje gutegurana namwe byinshi mu Isi kandi ariyo mpamvu dukomeje kuzuriza isezerano rya DATA muri mwe, kuko hari byinshi dukomeje kugenda dukuraho kandi hakaba hari byinshi dukomeje kugenda dushyiranaho byose bikaba bikomeje gukorwa mu mugambi wa DATA kandi bikaba bikomeje gukorwa mu gushaka kwa DATA, kuko mu Ijambo rye rimwe gusa rirema kandi rigashyiraho, ritegeka kandi rigakuraho ari ryo rikomeje kwimakazwa kandi akaba ari ryo rikomeje kumvikanishirizwa mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko koko dukomeje guhindura byose bishya kandi tukaba dukomeje gushyira byose ku murongo, hagendewe ku mbaraga z’urukundo rwa DATA zikomeje kwigaragariza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu cyose muri rusange.
Ndi kumwe namwe rero muri urwo rugendo kugira ngo nkomeze kubavomerera imbaraga z’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, zikomeza kubageza ku mutsindo w’ibyo DATA yabateguriye kandi w’ibyo DATA yabateguriyemo, kugira ngo nyine namwe mubashe kubisakaza kuri bose kandi mubashe kubisakaza hose muri iki gihe, nkaba nkomeje kugenda ntegura amayira yanyu kugira ngo nsize kandi ntengeneze udusozi ndetse n’utununga cyane cyane utwabangamira urukundo rwa DATA muri mwe kandi utwabangamira ibikorwa bya DATA muri mwe, nkaba nkomeje kugenda ntuhigikisha imbaraga z’ububasha bwanjye kandi nkaba nkomeje kugenda ntuhigikisha imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo nyine mukomeze kwisanzurira muri Uhoraho Imana we wabatoye kandi we wabigombye mu gihe nk’iki ngiki, kugira ngo mumubere iteme ryambutsa abemera.
Muri mu rukundo rwe rero mu buryo budasubirwaho, nimuhore mwishimye kandi muhore munezerewe, kuko yabahaye kwishimana nawe kandi akaba yarabahaye gutetera mu rukari rwe, kugira ngo ahore iteka yuzurirza isezerano ry’ibikorwa bye mu buzima bwanyu ; erega dukomeje kubayoboreramo imbaraga zikomeye zikomeje gutegura benshi mu Isi kandi zikomeje gufasha Isi muri rusange, mu gukomeza kwitegura ndetse no mu gukomeza kuzigamira byinshi byiza Mwene Muntu ukomeje kurangarira mu kibi kandi ukomeje guteguzwa ndetse no gutegurwa ariko kandi ntabashe kumva ndetse no kwakira imburo y’Uhoraho mu buzima bwe, iki gihe rero akaba ari igihe cyo kumvishwa mu buryo bukomeye kandi akaba ari igihe cyo gutegurwa mu buryo budasubirwaho Mwene Muntu wese aho ava akagera kuko nta n’umwe wifiteho ijambo kandi akaba nta n’umwe wifiteho uburenganzira kuko ibikorwa bya DATA bikomeje kumvikanishirizwa mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kandi bikaba bikomeje kwivugira mu bari hirya no hino, niyo mpamvu nta na kimwe kigomba kwitambika urukundo rwacu n’urwa DATA mu bihe nk’ibi ngibi dukomeje kugenda twigaragariza abemera ndetse n’abatemera, dukuraho kandi dushyiraho ikigendanye n’Ingoma ya DATA kugira ngo abemera ndetse n’abatemera bakurizeho kurushaho kwemera imbaraga z’ububasha bw’Uhoraho Imana kuko koko zikomeje guhinda kandi zikaba zikomeje guhigika ikibi mu Isi ndetse no mu buzima bw’Ikiremwa Muntu kugira ngo nyine harusheho gutegurwa benshi kandi harusheho gutegurwa byinshi mu Isi.
Dukomeje rero kwigaragaza mu mbaraga z’ububasha bwacu mu buryo budasubirwaho, kandi dukomeje kwigaragaza mu bikorwa byacu bidasanzwe kandi bidatsindwa, kugira ngo nyine Isi irusheho guhinduka kandi irusheho guhindurwa nshya mu buryo budasubirwaho, kuko nyine twaje gutagatifuza kandi tukaba twaraje guhindura amateka y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu, niyo mpamvu mu gihe nk’iki ngiki dukomeje guteza buri wese intambwe kandi tukaba dukomeje kwigarurira Kiremwa Muntu wese aho ava akagera, kugira ngo turusheho kumugaragarizamo imbaraga z’urukundo rwacu kandi turusheho kumuteguriramo byinshi byiza bikomeje gutegurirwa abemera ndetse n’abatemera aho bava bakagera, kuko iki gihe ari igihe cyo kumva ndetse no kumvishwa iby’Ingoma ya DATA akaba atari igihe cyo kugendera mu kamenyero Mwene Muntu yagendeyemo kuva kera na kare, ahubwo ni igihe cyo kumugarura mu nzira ikwiriye kandi itunganye kuko koko dukomeje guhashya ibikorwa by’umwanzi muri Mwene Muntu kandi tukaba dukomeje guhashya imbaraga ze mu buryo budasubirwaho kugira ngo abo yari yarajyanyeho iminyago kandi abo yari yarigaruriye barusheho koko kumenya ndetse no gusobanukirwa uwo bagomba kurwanira ishyaka uwo ari we mu gihe nk’iki ngiki ; ni urukundo rw’Uhoraho Imana rwigombye buri Kiremwa Muntu cyose kandi rukaba rukomeje kwigaragariza muri bose, nta n’umwe rusize inyuma, nirwo rero rukomeje gutegura kandi nirwo rukomeje gufata benshi mu mugongo mu buryo bwo kubategura ndetse no kubateguza mu by’iyo ngoma kuko yegereje kandi ikaba igomba gutangarizwa Isi yose muri rusange ; niyo mpamvu rero dukomeje kugendana muri iyo nteguro kandi tukaba dukomeje kugendana mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kugira ngo dukomeze gutegura benshi kandi dukomeze kugeza benshi mu mutsindo wa DATA mu buryo budasubirwaho.
MBIFURIJE KUGUBWA NEZA NTORE Z’IMANA, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE URUGENDO, TURI KUMWE NDABAKUNDA MBIFURIJE IBIHE BYIZA NDI MALAYIKA MIKAYILE UBAKUNDA CYANE, AMAHORO Y’IMANA NTORE DUKUNDA NDABAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO !
