UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYELI, TARIKI YA 03 NZERI 2024

Mbifurije umunsi mwiza Ntore za DATA dutaramanye, mbifurije gukomera ndetse no gukataza mu rukundo rw’Uhoraho Imana, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kandi nkomeje kubongerera imbaraga ndetse n’ububasha bidasanzwe by’Uhoraho Imana, nibiganze kandi nibisendere mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko naje gukomeza kubuzuzamo imbaraga kandi nkaba naje gukomeza  kuganza mu buzima bwanyu, cyane cyane mu mbaraga zanjye zidatsindwa kandi mu bubasha bwanjye butavogerwa, nkaba nkomeje kububasendereza mwese aho muri hose hirya no hino; turi kumwe rero mu bikorwa bidatsindwa kandi turi kumwe mu bikorwa by’urugamba, kuko naje kwifatikanya namwe kuri uyu munsi kandi nkaba naje kugendana namwe mu mbaraga zanjye zitavogerwa kandi mu bubasha bwanjye budatsindwa, nkaba nkomeje kurwanana namwe urugamba mu buryo budasanzwe, kuri uyu munsi rero udasanzwe nkaba naje kwigaragariza muri mwe kandi nkaba naje kwigaragariza mu Isi mu buryo bw’agatangaza, kugira ngo koko turusheho gucungura Isi ndetse n’abayituye tugaragaza imirimo yacu ihambaye kandi tugaragaza ibikorwa byacu bidatsindwa kandi bidatsimburwa.

Ku rugamba rero turahari kandi ku rugamba turwibereyeho nk’abarwanyi, kuko Ijuru ryose ryururukiye gutabara kandi rikaba ryaje kugendana namwe mu bikorwa by’uyu munsi tukaba twaje kwifatikanyamo namwe mu gutabara kandi mu kurushaho kurengera imbaga itabarika y’abari mu Isi, turwanana urugamba kandi tugeza benshi ku mutsindo wa DATA mu buryo bukomeye; ndi kumwe namwe rero Ntore za DATA, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nganje rwagati yanyu kugira ngo nkomeze kubambika kandi nkomeze kubakindikiza intwaro z’urumuri aho ziva zikagera; ngaho nimuhore iteka muri ku rugamba kandi muhore muhagaze gitwari kandi muhore muhagaze gitore  kuko muri Intore zatojwe n’Ijuru ryose; bityo natwe tukaza kwifatikanya namwe mu bikorwa by’urugamba, kugira ngo koko turusheho kubatoza buri kimwe cyose kandi turusheho kubigisha, kumenya ndetse no gusobanukirwa na buri kimwe cyose; erega turi mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana kandi turi mu gihe gikomeye, turi mu gihe gikomeye cyo gukomeza gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha bya DATA, kuko hari benshi dukomeje kwigarurira mu buryo bwa bucece kandi hakaba hari benshi dukomeje kwiyegereza mu mbaraga zacu zidatsindwa kandi mu bubasha bwacu butavogerwa, bityo ikibi cy’umwanzi tukaba dukomeje kugitatanya kandi imbaraga ze zibisha kandi imbaraga ze mbi tukaba dukomeje kuzambura ijambo kandi tukaba dukomeje kuzikonoza muri benshi mu buryo bukomeye kandi mu buryo buhambaye, bityo rero imirimo yacu nikomeze kuganza kandi ikomeze gutegeka kuko ijambo ari irya DATA mu Biremwa kandi ijambo skaba ari irya DATA mu batuye iyi Si, ni yo mpamvu dukomeje kwigarurira Isi ndetse n’abayituye mu buryo bwa bucece kandi ibikorwa byacu dukora dutuje kandi dukora ducecetse, bikaba bikomeje kuganza kandi bikaba bikomeje kwigaragariza hirya no hino ku Isi.

Namwe rero murashyigikiwe kandi murakunzwe kuko Ijuru ryose ryabatoye kandi rikabatoranya bityo rikabagira abahire muri ku Isi, erega mwarahiriwe kandi mwaratoneshejwe, kuko Ijuru ryose tuza kurwanana namwe urugamba kandi tukaza kuberekera aho imitego ya Nyakibi iherereye, kugira ngo mubashe kuyihungira kure kandi mubashe kuyisobanukirwa aho iva ikagera; erega dukomeje kubatwikiriza ububasha bwacu bukomeye kandi dukomeje kubarindisha imbaraga zacu zidasanzwe kandi zitavogerwa n’umwanzi, bityo iteka ryose nimuhore mwumva ko muri mu burinzi bukomeye bwa DATA, kandi nimuhore mwumva ko tubagose kandi tubashyigikiye mu imbaraga zacu zitavogerwa; turi kumwe rero Ntore z’Abijuru kandi turi kumwe Ntore za DATA, mbafashe ikiganza kandi ndabashyigikiye muri byose, nimwambare kandi muberwe kuko uyu munsi ari umunsi w’ingabirano zidasanzwe twaje kwambika kandi tukaba twaje kwambura ikibi cyose aho kiva kikagera, bityo rero dusendereje imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana, kuko bikomeje kwigarurira imitima ya benshi kandi bikaba bikomeje gusakara mu bari hirya no hino ku Isi, cyane cyane mu guhirika kandi mu gusenya ikibi cyose aho kiva kikagera; mbambitse imbaraga zanjye kandi ndabavuguruye muri Roho Mutagatifu, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire ububasha bwanjye budatsindwa, kugira ngo muhore muri intwari ku rugamba kandi muhore mutwaranira muri jye no muri DATA.

Ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabazirikana, mu bikorwa by’urugamba turi kumwe kandi mbarangaje imbere nk’Intwari yatsinze, ndi Malayika Mikayeli; nimugire ibihe byiza turi kumwe, ndabakunda, ndabashyigikiye  kandi ndabazirikana; ibihe byiza turi kumwe kandi ndabakomeje, mbambitse imbaraga zanjye kandi mbasesuyeho urukundo rwanjye kugira ngo ruhore rusendereye imitima yanyu bityo ruhore rubatera inyota yo gukumbura iby’Ijuru kandi kurushaho kubisonzera ndetse no kubinyoterwa mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ngaho nimukomeze kwishima kandi mukomeze kunezerwa kuko turi kumwe mu mutsindo wa DATA kandi tukaba turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, bityo imirimo yacu nikomeze kubatagatifuza kandi nikomeze kubahindura bushya mu buzima bwanyu bwa buri munsi, muhore mutera imbere kandi muhore mujya mbere mu kwemera ndetse no mu kwizera maze murusheho kwibera Intore z’Uhoraho zihamye mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAZIRIKANA KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BY’UHORAHO IMANA; AMAHORO, AMAHORO!!!!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *