UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYELI, TARIKI YA 26 MATA 2024

Ndabakomeje bwoko bw’Imana kandi bana ba DATA dutaramanye kandi dutaramana, mwebwe ngendana namwe umunsi ku wundi nkabakomeza kandi nkabashyigikira, kuko muri abavandimwe banjye kandi mukaba inshuti zanjye mukagendana nanjye umunsi ku wundi, nkabatera imbaraga, ubutwari n’ubushobozi bwo kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe kuko iteka nifatikanya namwe, mu kubakomeza no kubasenderezamo ibyiza by’agatangaza kugira ngo urukundo rw’Imana rurusheho kuba intaganzwa muri mwe kandi mukomeze gushyigikirwa mu buntu bw’Imana isumba byose; ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbarangaje imbere kuko iteka nifatikanya namwe, nkarushaho kubahoza kugira ngo mbarinde guhuzagurika kandi nkomeze intambwe z’ibirenge byanyu mbageze ku cyiza tubifuriza kandi tubifuzaho umunsi ku wundi, kugira ngo tubahe gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete kandi urukundo rw’Imana rurusheho kubuzura, kubasabamo no kubasendera.

Mbahaye umugisha w’imana kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana kandi mukomeze kwakira ibyiza by’agatangaza turi kumwe, ndushijeho kubasanganira kugira ngo mbasanganize ibyiza by’agatangaza kandi mbasenderezemo urukundo rw’Imana rukomeye rubakomeze kandi rubashyigikire, iteka n’ibihe byose mpora nifatikanyije namwe mu kubakomeza, kubarengera, kubatazanurira amayira kugira ngo mukomeze gushyigikira ibikorwa by’Ingoma y’Imana mu Isi kuko twururutse kuza kwifatikanya namwe, mu burwanyi bwacu budatsimburwa kandi mu burwanyi bwacu budasubizwa inyuma, kuko iteka ryose duharanira gutsinda kandi aho twateye hose dutahukana umutsindo kuko ku rugamba dukera gutsinda kandi tugatabarana ingoga, kugira ngo dukomeze kurengera ibiremwa byinshi hirya no hino mu Isi kandi dukomeze kugenda tugoboka benshi tubagotora mu nzara z’umwanzi.

Nje mbasanga kugira ngo mbakomeze kandi mbishyigikirire biremwa kandi nshuti bavandimwe, ntore z’Uhoraho Imana yitoranyirije kugira ngo abasendereze urukundo rwe kandi abahe umugisha we ubaherekeze kandi ukomeze kuba muri mwe iminsi yose; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mbarangaje imbere, kuko nifatikanya namwe umunsi ku wundi nkarushaho kubahuza kandi nkarushaho kugendana namwe, mbatera umwete n’akanyabugabo kugira ngo muhore iteka muzirikana urukundo rw’Imana kandi muhore muri abambari b’ibyiza by’Ingoma y’Ijuru, mudakuramo ikirezi mwambitswe n’Ijuru kandi mutarekura isaro ry’agaciro mwashyizwe mu biganza byanyu; nimukomeze mube ku rugamba kandi mube intwari ku rugamba mube abasirikari ba Kristu, iteka ryose muharanire kurwana urugamba murwanya umwanzi mushyigikira ibikorwa byiza by’Uhoraho Imana mu Isi mu buzima bwanyu, turi kumwe kugira ngo nkomeze mbarangaze imbere kandi nkomeze mbashyigikire mbatoze icyiza kandi nkomeze kubatera ubutwari, bityo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana muri mwe.

Mbahagije urukundo kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza nimukomere kandi mukomeze kugubwa neza turi kumwe, kuko mbahaye umugisha w’Uhoraho Imana kugira ngo ukomeze ubaherekeze mu ntambwe z’ibirenge byanyu, ntimukagwe kandi ntimugatsikire kuko tutabibifuriza kuko imitego Sekibi abatega umunsi ku wundi tuyitegura kugira ngo murusheho gutambuka ishema n’isheja musingire icyiza Uhoraho Imana yashyize imbere yanyu kandi abategurira umunsi ku wundi, bityo natwe tukarushaho kubatazanurira amayira kuko tumenya neza kandi tukabona buri kimwe cyose Uhoraho Imana abagenera kandi abategurira umunsi ku wundi; muri abantu badasanzwe kandi mwatoranyijwe mu buryo budasanzwe, ntimuzigere mwipfobya cyangwa ngo mwisuzugure kuko Uhoraho Imana yabahaye agaciro kandi akabaha ireme mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimukomeze rero kuzirikana urukundo rw’Imana yabambitse kandi yabasendereje, kugira ngo mukomeze mwizihire ibiremwa byose kandi mukomeze mubeho, mu gukomeza gutabara benshi kandi mu gukomeza kurengera ibiremwa byinshi kuko ibikorwa mukomeje kugenda mugaragaza umunsi ku wundi ati ubutabazi mukomeje kugenda mugeza kuri benshi mu biremwa hirya no hino, kuko benshi bagenda bagezwaho urukundo rw’Imana kandi bakagenda basenderezwamo ibyiza by’agatangaza bikomotse kuri Uhoraho; ndabakomeje kandi ndabashyigikiye turi kumwe mu rugendo ntimuri mwenyine, mbafasha muri byinshi kandi nkabakomezamo iteka ubutwari kugira ngo mukomeze kwambarira urugamba mutsinde mushobore kandi mushobozwe muri byose kuko twururuka tuje kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo imbaraga z’Umusumbabyose zigaragarize muri mwe, ibihe n’ibi ngibi nimube intwari kandi ibihe nk’ibi ngibi mugire ubutwari.

Nimube maso ku rugamba kandi muharanire icyubaka ikibubaka n’icyubaka benshi, kugira ngo mukomeze kuba intangarugero z’abandi kandi mukomeze kuba ibiremwa byiza byizihiye Uhoraho Imana kandi mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana, ntimugasubire inyuma kandi ntimugatsete ibirenge, nimuhore iteka ryose mukataza mu kwihuta kuko twaje kubamurikira mu ntambwe z’ibirenge byanyu kugira ngo mubone aho gukandagira kandi mubone aho guca, mumurikiwe n’urumuri rwo mu Ijuru kandi mumurikiwe n’imbaraga zacu, zibakomeza kandi zikabashyigikira kugira ngo mukomeze gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mudasubira inyuma kandi mudasubika urugendo rwanyu kubera impamvu y’umubisha; nimuhaguruke tugende kandi buri wese ukenyeye asubire mu rukenyerero tugende dukatazanye twihute kuko igihe nk’iki ngiki ari igihe cyo gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete mu bikorwa byacu bikomeye dukomeje kugenda tugaragaza mu Isi kugira ngo urukundo rw’Imana rugere kuri bose.

Twaje kuvugurura ibitavuguruye kandi twaje gushyira ku murongo ibitari ku murongo, kugenza neza ibyanze kugenda neza, kugira ngo buri kimwe cyose tugishyire mu mwanya wacyo twifatikanyije namwe biremwa Uhoraho Imana yahisemo kandi yatoranyije kugira ngo abagire intangarugero mu bandi, kugira ngo abasendereze urukundo rwe rukomeye bityo umunsi ku wundi duhore twifatikanyije namwe, kuko Uhoraho Imana yabugururiye kugira ngo twururuke kuza kwifatikanya namwe ndetse n’abatagatifu bose kugira ngo bahore iteka ryose bari muri mwebwe, bityo natwe duhore muri mwe, tubagaragiye kandi namwe mutugaragiye mu gukomeza gukomeza kugaragira intebe y’Ijambo ry’Imana mu Isi, kandi mu gukomeza gushyigikira ibikorwa bya DATA mu Isi yose kugira ngo turusheho kurundarunda byose kandi turusheho kugenda dutanura abo bose bagenda batana kubera impamvu y’umubisha.

Ndabakomeje rero kandi ndabashyigikiye ibihe nk’ibi ngibi nimube intwari kandi mube maso mube ku rugamba, mwakire ugushaka kw’Imana muri mwebwe kuko Uhoraho Imana yabagiriye ubuntu bugeretse ku bundi akabahaza kandi akabasendereza ibyiza bye by’agatangaza; mu rukari rero muvomamo byose kandi mwaherewemo byose, uko Uhoraho Imana yabafukuriyemo isoko y’ibyiza muvoma umunsi ku wundi kandi umunsi ku wundi mukabisenderezwa, ntabwo duhwema kandi ntitwicara kubazanira ibyiza by’agatangaza, kugira ngo mukomeze kubyakira kuri buri wese.

Ndabakomeje biremwa kandi nshuti bavandimwe banjye, nimukomeze kuba intwari kandi mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana turi kumwe mbarangaje imbere muri uru rugendo, nimufate intwaro kandi mukomeze kuzikindikiza tugendane kuko muri mu murimo kandi muri mu rugendo ntabwo mugomba guhagarara, ntimugomba kurambirwa kandi ntimugomba kuryama, ntimugomba kwicara, ahubwo mugomba gushyiramo imbaraga umwete n’ubutwari tukagendana kuko umunsi ku wundi tubatera ubutwari n’imbaraga, kugira ngo mukomeze kwiyumvamo amahoro n’iruhuko mu buryo budasanzwe kuko tubahumuriza kandi tukabashyigikira umunsi ku wundi, umunsi ku wundi tukabafasha kurwana urugamba kandi tukabafasha gukatazanya ishyaka ndetse n’umwete, kugira ngo mutavaho mucika intege kubera impamvu y’umubisha ubahiga umunsi ku wundi kugira ngo arebe yuko mwasubira inyuma.

MBAHAYE AMAHORO N’UMUGISHA MU RUKUNDO RW’IMANA NIMUBEHO MUKOMERE KANDI MUSHYIGIKIRIRWE MU RUKUNDO RW’IMANA, NDABAKUNDA NDI MALAYIKA MIKAYELI; AMAHORO AMAHORO NTORE Z’UHORAHO IMANA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, IBIHE BYIZA NIMUKOMERE KANDI MUGUBWE NEZA NDABAKUNDA, AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NIMUKOMEZE GUKATAZANYA ISHYAKA NDETSE N’UMWETE NDABAHEREKEJE, NDI INTWARI KU RUGAMBA NAMWE NIMUBE INTWARI KU RUGAMBA MBARANGAJE IMBERE, UMUNSI KU WUNDI MPORA NIFATIKANYIJE NAMWE MU GUTERA UMWANZI KANDI MU KUMURWANYA KUGIRA NGO DUKOMEZE KURWANIRIRA BENSHI SEKIBI AHORA ITEKA ASHAKA KWIBASIRA KUGIRA NGO TUGOBOKE BENSHI KANDI TUBAGOBOTORE MU NZARA Z’UMUBISHA, NDABAKUNDA NSHUTI BAVANDIMWE BANJYE, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *