UBUTUMWA BWA MALAYIKA MIKAYILE BWO KU WA 27 UGUSHYINGO 2025
Mbifurije kugubwa neza mu rukundo rw’Uhoraho Imana Umubyeyi Umuremyi wa byose nshuti zanjye kandi Ntore Ntumwa z’Ijuru dutaramanye kuri uyu munsi, mbarangaje imbere ku rugamba, mu bikorwa bidasanzwe byo gusakaza urumuri, ububasha ku Isi mu buryo bwo kubohora ndetse no kuramira roho nyamwinshi kuko nururutse kugendana namwe mu bikorwa byo kugamburuza umwanzi kandi gucagagura iminyururu ye mu buryo budasanzwe kuko ari igihe kidasanzwe cy’ibikorwa mu buryo bwimbitse bwo kugaragariza buri Kiremwa Muntu ibikorwa by’Ijuru ; ndabakunda kandi ndabashyigikiye bana b’Imana Ntore z’Uhoraho dutaramanye mu rugendo kandi mu bikorwa bidasanzwe by’uyu munsi, hakaba hari byinshi dukomeje gukorana mu njyana ikomeye y’urugamba, nimugubwe neza rero kandi mwishimire mu rukundo rw’uwabaremye, mbarangaje imbere ku rugamba kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe by’uyu munsi byo guhundagazaho benshi imbaraga kugira ngo tubagobotore ku ngoyi y’umwanzi yababohesheje.
Ndaganje ndi muri mwe kuko muri ikipe nyoboye kandi muri igitero kigabwe neza kiyobowe n’ububasha bw’Ijuru, mukaba rero muguwe neza imbere y’uwabaremye kandi uwabahanze we wabahaye guhuriza hamwe imbaraga kugira ngo mugobotore Isi ku ngoyi y’umwanzi kandi mugoboke benshi mu gihe nk’iki ; Ijuru ryose ryururutse kwifatikanya namwe mu rugendo kandi mu buryo bwo gusakaza impuhwe hirya no hino ku Isi, nimukomere rero kandi mwishimire integuro y’Ijuru mu buryo Uhoraho Imana yagennye kandi yateguye agategura umugambi wo kubahuriza hamwe kugira ngo muhore mu gicaniro cy’isengesho, muramira kandi mubohora ababoshywe n’umwanzi ; naje rero kubagwiriza imbaraga kandi kubakindikiza intwaro z’urumuri kugira ngo duhashye umwanzi kandi tumurase twivuye inyuma, mu bikorwa by’ububasha bukomeye butavogerwa kandi butagamburuzwa n’umubisha ; mbarimo rwagati rero kuri uyu munsi mu bukaka bukomeye kandi mu mbaraga zikomeye zinyeganyeza ububasha bwose bwa Sekibi aho buva bukagera, kuko twururutse mu mbaraga zikomeye zigamburuza imigambi y’umwanzi, kugira ngo duhinde kandi duhindure ubuzima bwa Kiremwa Muntu kugira ngo yinjizwe mu mugambi ukomeye w’ugushaka kw’Imana, n’utabyiyumvamo kugira ngo abyiyumvemo, n’utabibona kugira ngo abyiyumvemo, kuko ari igihe cyo kugamburuza imigambi y’umwanzi mu bantu benshi yaboshye kandi yanangije imitima kugira ngo tubagamburuze muri ubwo bwinangizi bwabo, bityo imitima yabo ifungukire kwakira ibyiza by’Ingoma y’Ijuru.
Nimukomere rero kandi muhujwe n’Ijuru ryose kuko mwahamagawe mu gihe gikwiye kandi kiri ngombwa kugira ngo muramire Isi igeze aharenga, akaba rero ari igihe cyo gukomeza intambwe zanyu, kubambika imbaraga n’ububasha n’urumuri rutavogerwa kugira ngo muture mu rumuri rw’Imana ubuziraherezo ; nimwishime munezerwe ntimukigaye ubuke kandi ntimukipfobye kuko buri wese urangurura yerekeje ijwi rye mu Ijuru kandi umutima we kuri benshi ahetse kandi abari mu Isi hari icyo Uhoraho Imana akora kandi hari impinduka igomba kugaragara mu buryo bufatika mu Biremwa byose, igihe kitari iki rero akaba ari igihe muzagaragarizwa ubwitange bwa buri wese, umwete n’umurava buri wese yagaragaje mu kurohora no gutabara Isi ndetse no gutabara ubuzima bwa benshi buri mu kaga ibihe nk’ibi ; erega mutera inkunga benshi batabasha gusenga, benshi bari mu mva y’ubwibagirane, benshi bari hirya no hino, abo bose bababazwa, abo bose bababaye, abo bose bari aho batabasha kwinyeganyeza no kwinyagambura, ijwi ryanyu ribageraho kandi gutabaza kwanyu kukabageraho, akaba ari yo mpamvu igihe nk’iki impuhwe z’Imana zikomeje kururuka kugira ngo ziramire benshi bari mu kaga batikururiye kandi bari mu bibazo bigiye bitandukanye batikururiye kugira ngo izo mpuhwe zibabohore kandi zibasenderere kuko nabo ari abana b’Imana ; nanjye rero nk’umurwanyi udatsimburwa ku rugamba nkaba nururutse mu mpuhwe n’urukundo mu buryo bwo kuzahura ndetse no gukomereza intambwe abemera mu buryo bwo kubaha ubufasha n’ubutabazi n’uburengezi kugira ngo ncagagure ingoyi zibaboshye kandi ntsembe nkure mu nzira ibibaziga n’ibibazitira mu rugendo rwabo kugira ngo tujujubye umwanzi kandi tumutsinde ruhenu burundu tumwereke ko nta jambo afite mu Biremwa ; nimukomere ndabakomeje rero kuri uyu munsi uko mutera intambwe gahoro gahoro hari byinshi bikorwa, n’ubwo mwareba hirya no hino mukabona nta mpinduka ariko impinduka irahari kuri twebwe mu buryo bufatika, kuko mwebwe byinshi dukora mutabibonesha amaso, ariko kandi ibyo mukora muri iri sengesho twebwe ubwacu tukaba tugenda dushyira byinshi ku murongo ku bw’impamvu yo gutabaza kwanyu ; erega hari benshi ku Isi bagenda biyunga namwe mu bikorwa by’iri sengesho bari hirya no hino mu bice bigiye bitandukanye bahora bapfukamye batura isengesho ryabo, batura Isi kandi batora impinduka y’imidugararo iri ku Isi, ibyo bikadutera kugirira impuhwe abari mu Isi kandi bikadutera gutabara abari mu Isi, niyo mpamvu rero mutagomba kumva ko umunsi nk’uyu cyangwa se igihe cyose muhuriye hamwe mu bikorwa by’isengesho muba mukora ubusa ; ni igikorwa gikomeye cy’ingenzi kandi cy’ingirakamaro kuko benshi badamaraye bibereye mu byabo batajya batekereza Imana na busa, mwebwe rero mugafata umwanya nk’uyu kandi mukagira ishyaka ryo guhora iteka imbere y’Uhoraho ; ibikorwa byacu biri muri mwe biraganje kandi birayoboye mu buryo twifuza, nimwambare imbaraga rero tugende kandi mukomere mukataze kuko igihe cyo kugaragaza intsinzi kiri bugufi, muhore mwiteguye muri maso nk’intwari ku rugamba zitajya zisinzira ngo zirambike intwaro hasi urugamba rutarangiye.
Nimukomere rero kandi mujye ku rugamba muhore iteka muri maso mwirinde kugoheka, ibikorwa byanjye na DATA biri muri mwe kandi niteguye kubagaragariza imirimo n’ibitangaza mu buryo bwuzuye kandi Ijuru ryose ritebutse gutabara kuko turi mu myanya ikwiye kandi ya ngombwa, igihe kigeze rero kugira ngo dutabare abari mu Isi kandi ibikorwa byacu byivugire mu buryo budasanzwe ; erega Uhoraho Imana yarateguye kandi yaraduteguye, kuko twatojwe mu buryo bwuzuye mu buryo bwo gutabariza Isi kandi mu kurengera, gukura ubuzima bwa Mwene Muntu mu kaga, ingabo z’abamalayika n’abatagatifu rero zikaba ziri mu myanya, turi kugenda dushyira abacu ku murongo mu Isi mu buryo bukomeye kugira ngo ibikorwa byacu bifungukire muri bo bityo bitangirire mu batowe kandi mu bahamagawe, bityo twuzuze kandi dusohoze isezerano mu buryo butavuguruzwa kandi butavogerwa ; benshi tubagezaho iyi mburo bakabyita amagambo kandi bakabikerensa ariko ububasha bw’Ijuru ntibukerenswa kandi ibyatangajwe n’Uhoraho aje kubisohoza benshi bakiri mu bitotsi benshi bapfobya benshi bagisuzugura, mwebwe rero si uko ahubwo nimukenyere mwambarire urugamba ubutarambirwa mu rugendo no mu rugamba kugira ngo igihe cyose tuzatangirira ibikorwa ntihazagire uzatungurwa muri mwe, kuko tutifuza ko hari uwatahukana amazeru nyamara yararwanye urugamba igihe kirekire.
NDABAKUNDA NDABASHYIGIKIYE, NIMWAKIRE IMBARAGA ZIBAKOMEZA MU RUGENDO TURI KUMWE, NDI UMURWANYI WANYU IGIHE CYOSE, NDABARINDA KANDI MBACUNGIRA UMUTEKANO MU BURYO BWUZUYE, NIMUGIRE GUKOMEZWA N’UBUBASHA BW’IJURU, NDABAKUNDA CYANE NDI MUTAGATIFU MIKAYILE, AMAHORO AMAHORO !
