UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 24 NZERI 2024
Ndabakomeje Biremwa by’Uhoraho Imana kandi ndabaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, mbifurije umunsi mwiza, umunsi wo gukomera ndetse no gukataza kuri buri wese, turi kumwe ndabashyigikiye mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ngaho rero nimukomeze umurego wo gukora icyiza kandi mukomeze umurava w’icyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye turi kumwe mbabereye ku rugamba ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza, mbifurije kugubwa neza mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuri uyu munsi mu bikorwa by’urugamba, kuko naje gukorana namwe byinshi kuri uyu munsi kandi nkaba naje kubuzuzamo imbaraga mu buryo budasanzwe, kugira ngo mukomeze kugendana ishema n’ubukaka mu mirimo y’Uhoraho Imana.
Ndabakunda rero kandi ndabashyigikiye, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, kuri uyu munsi rero nkaba nifuje kugendana namwe muri ubu buryo bwo gukomeza kubakomeza kandi bwo gukomeza kubasakazamo imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA kugira ngo bihore iteka bibasendereye kandi bihore iteka bibigaragarizamo; erega turi mu bikorwa bikomeye kandi turi mu bikorwa bihambaye, kuko dukomeje gusendereza Mwene Muntu imbaraga, kandi tukaba dukomeje kumugotesha urukundo rwacu mu buryo bukomeye; ni igihe rero cy’impinduka zikomeye kandi ni igihe cyo gukomeza gutengeneza amayira y’Uhoraho muri Mwene Muntu, kuko dukomeje kugenda duhigika ikibi cyose kandi tukaba dukomeje kugenda dukura mu mayira ikibangamira umugambi wa DATA muri Mwene Muntu, bityo ibyo byose tukaba dukomeje kugenda tubihindisha ububasha bwacu kandi tukaba dukomeje kugenda tubihigikisha imbaraga zacu zitavogerwa; turi kumwe mu mirimo idasanzwe muri ibi bihe kandi turi kumwe mu mirimo idasanzwe kuri uyu munsi, kuko dukomeje kurwanya umwanzi n’ikibi cye cyose aho kiva kikagera, bityo tukaba dukomeje gukindikiza intwaro z’urumuri abacu batumenye kandi tukaba dukomeje kubambika imbaraga z’ububasha budukomokaho, kugira ngo babashe gutsinda ikibi ndetse n’igisa nacyo kandi babashe gukura ikizira cy’umwanzi mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Nifatikanyije namwe rero mu bikorwa byo kurwanya umwanzi kandi turi kumwe mu mbaraga zidasanzwe kugira ngo dukomeze kugaragariza umwanzi ko yatsinzwe kandi ko ari nta jambo afite mu Isi ndetse no mu Biremwa byose, bityo imirimo yacu ikomeye kandi itangaje ikaba ikomeje kwigaragaza, uko bwije n’uko bukeye rero dukomeje kumanura imbaraga kandi dukomeje gufungura byinshi byiza mu buzima bwa Mwene Muntu, kuko dukomeje kumufungurira amarembo kugira ngo yinjire kandi yisanzure mu rukundo rwacu mu buryo bukomeye; ni yo mpamvu rero dukomeje gushyigikira intambwe ya buri wese kandi ni yo mpamvu dukomeje kurinda ndetse no kurushaho gucungira umutekano buri wese uri mu gushaka kw’Uhoraho Imana, bityo abakomeje gutanira hirya no hino tukaba dukomeje kubagaruza impuhwe ndetse n’urukundo rwa DATA.
Ni muri iyo mirimo dukomeje kugendanamo uko bwije n’uko bukeye, harahirwa rero abari maso biteguye kugendana nanjye kuri uyu munsi kandi harahirwa abari maso biteguye kwakira ingabire ndetse n’ingabirano naje mbazaniye kandi Ijuru ryose twaje tubazaniye, kuko hari imigisha idasanzwe dukomeje kugabira Mwene Muntu kandi hakaba hari imbaraga zidasanzwe dukomeje kugaragaza muri Mwene Muntu; ngaho rero nimukomeze kwakira imbaraga zacu kandi nimukomeze kwakira ububasha bwacu bubavugurura kandi bubafasha gutsinda buri kimwe cyose kibajyana kure y’urukundo rwa DATA, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubarwanirira kandi nkomeze kubarwanaho ibihe ndetse n’ibihe.
NIMUGIRE AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE, MBAMBITSE IMBARAGA KANDI MBASENDEREJE URUKUNDO RWANJYE KUGIRA NGO RUHORE ITEKA RWIGARAGARIZA MU BUZIMA BWANYU BWA BURI MUNSI; NIMUGIRE UMUNSI MWIZA, GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.
