UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 08 NYAKANGA 2025

Mbifurije umunsi mwiza ntore z’Imana dukunda, ndabaramukije mu rukundo rwanjye n’urwa DATA ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza gukomera ndetse no gukataza turi kumwe turataramanye mu bihe nk’ibi ngibi, kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba nkomeje kubashyira mu rukundo rwanjye mu buryo budasubirwaho, kugira ngo nkomeze kugaragaza umurava w’ibyiza binkomokaho mu buzima bwanyu bwa buri munsi; ndaganje ndi muri mwe rero nimukomeze kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe, kuko Ijuru ryose ryifatikanyije namwe mu kurwana urugamba kandi mu kurwanirira Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera, kugira ngo buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera kibashe kugezwa ku mutsindo nyakuri tucyifuzaho; ngaho rero nimukataze kandi nimukomere mu rugendo turi kumwe, kuko mbambitse imbaraga kandi nkaba mbambitse ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo ibikorwa byanyu bikomeze kwigaragariza hirya no hino kandi bikomeze kwigaragariza mu Isi muri rusange, mu guhindura byose kandi mu guhindura bose cyane cyane murushaho kubashishikariza Ingoma ya DATA, kugira ngo buri wese aho ava akagera arusheho kuyikatarizamo kandi arusheho kuyigenderamo nta nkomyi.

Ndahari rero ku rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndahari mu kubambika imbaraga n’ububasha, ndahari mu kubatsindira umwanzi, ndahari mu kubigaragariza ibihe byose, ndahari mu kubegerezayo ibitero bya Nyakibi byose aho biva bikagera kuko ububasha bwanjye n’ubwa DATA buganje muri mwe, kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu mibiri yanyu; ngaho rero nimwakire kuko kuri uyu munsi naje kubagabira byinshi byiza cyane cyane nkaba naje gusendereza imibiri yanyu ububasha bukomeye nkomora muri DATA, kugira ngo koko murusheho gushyigikirwamo byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi, kuko twaje mu ntangiriro y’ibikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi ukomeye wa DATA, kuko akomeje kwigaragariza muri mwe kandi akaba akomeje kwigaragariza mu Kiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera.

Ndabashyigikiye rero Ntore za DATA, nimukomere ku murimo mwatorewe nanjye turi kumwe, ndabashyigikiye kandi nkomeje kubambika imbaraga z’urukundo rwanjye; imirimo yanjye rero nikomeze gutagatifuza buri wese muri mwe kandi ibikorwa byanjye bihambaye nkomeje gukorana namwe nibikomeze guhindura Isi ndetse n’abayituye, kuko koko twaje mu rukundo rudasanzwe kandi tukaba twaraje kurugaragariza muri Mwene Muntu, kugira ngo Mwene Muntu wese aho ava akagera arusheho guhabwa ijambo mu Ngoma ya DATA bityo ijambo ry’umwanzi ritsiratsizwe kandi rirusheho kwimwa amatwi muri rubanda rwose aho ruva rukagera, kuko koko dukomeje kwigarurira imbaga itabarika y’abari mu Isi kandi tukaba dukomeje kuyigaragarizamo imirimo ikomeye kandi tukaba dukomeje kuyikoreramo ibikorwa bikomeye kugira ngo buri wese abashe guhindurwa kandi abashe guhinduka mu buryo bwuzuye koko, bityo tukaba dukomeje guhuriza hamwe mu rukundo rukomeye abacu batumenye kandi abacu bari hirya no hino, abo bose bakomeje kwizirika ku cyiza bityo ikibi bakarushaho kugitera umugongo, tuje kubagaragariza urukundo rukomeye tubafitiye kandi tuje kubagaragariza ineza n’amahoro bidukomokaho kuko tubafitiye urukundo rukomeye kandi tukaba tubafitiye impuhwe zikomeye za kibyeyi, kugira ngo nabo zirusheho kubasesekaraho kandi zirusheho kubasenderera, bityo mu bikorwa byabo bya buri munsi bahore biyumvamo iruhuko ndetse n’ibyishimo kandi bahore biyumvamo akanyamuneza gakomoka muri Uhoraho.

Erega dukomeje gushishikaza kandi dukomeje gutera inkunga abo bose bari mu nzira igana Imana kuko dukomeje kubambika imbaraga kandi tukaba dukomeje kubaha urukundo rwacu rukomeye kugira ngo rubabere ingabo ibakingira, cyane cyane mu gihe umwanzi aje abasatiriye kandi mu gihe umwanzi aje abigaragariza mu buryarya bukomeye, abereka ko abazaniye icyiza kandi abazaniye inkuru nziza y’umukiro, bo bahabwe imbaraga zo gutahura amayeri ye kandi bahabwe imbaraga zo gutahura ikibi cye cyose aho kiva kikagera, kuko ubwo bubasha koko dukomeje kubusendereza mu bemera bose, kugira ngo babashe kumenya kandi babashe gutahura amayeri y’umwanzi aho ava akagera; namwe rero Ntore z’Imana kandi nshuti bavandimwe banjye, muri ku ruhimbi rw’Uhoraho Imana kugira ngo mukomeze kuvomererwa kandi mukomeze kuhahererwa amata meza y’ikivuguto y’Ijambo ry’Imana kugira ngo ribayobore kandi ribashyigikire cyane cyane muri ibi bihe; ndabakunda rero kandi nkomeje kubayobora mu kiri icyiza, kuko mbarangaje imbere muri buri kimwe cyose kandi nkaba mbarangaje imbere mu rugendo rwanyu, ndetse no ku rugamba rwanyu nkaba mpari kugira ngo nkomeze kubarwanirira muri byose kandi nkomeze kurwanirira roho nyamwinshi aho ziva zikagera; mbahunze imbaraga rero nimukomere kandi mukomeze urugendo turi kumwe ndabakunda, mbifurije gukomera ndetse no gukataza, turi kumwe nadabakunda kandi ndabashyigikiye.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA, TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *