UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI 05 UKUBOZA 2023
Mbasesekajeho amahoro n’ umugisha ntore z’ Imana, nshuti bavandimwe banjye; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza mwese; nimugubwe neza mu rukundo rw’ Uhoraho Imana kuko mbashyigikirishije ububasha bwa DATA mu buryo bw’ agatangaza, kugira ngo nkomeze nkorane namwe imirimo idasanzwe kandi nkomeze nkorane namwe ibikorwa bikomeye mu Isi yose; nimwambare imbaraga mutwaze kandi mutwarane muri byose, kuko turi kugendera mu mbaraga zidasanzwe, tukaba turi kugendera mu muvumba ukomeye, kugira ngo dukomeze tuvane ikibi cyose mu nzira, kandi dukomeze dutazanurire abemera batambuke mu rukundo rw’ Uhoraho Imana.
Murarinzwe kandi murashyigikiwe muri byose, nimukataze mu kuri n’ ubutabera, kugira ngo murusheho kureshya no kurembuza benshi mubazana mu rukundo rw’ Uhoraho Imana mu buryo bw’ agatangaza; nihuje namwe mu mbaraga zikomeye kandi mbambitse ububasha budasanzwe, kugira ngo kuri uyu munsi tugamburuze ibitero bibisha byose by’ umwanzi, kandi dutsembe imbaraga zose z’ umwanzi aho ziva zikagera, bityo dutangaze umukiro kuri Mwene Muntu, kuko ari igihe cyo kugaragaza ububasha bukomeye mu Isi yose, kandi akaba ari igihe cyo gushimangira umutsindo wa DATA muri bose mu buryo bw’ agatangaza, uwanze no kumvira ko bose bagomba kwakira urukundo rw’ Imana, nta kiremwa na kimwe kigomba kwigenga, buri wese agomba kugengwa n’ urukundo rw’ Imana, kandi buri wese akayoboka inzira y’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose.
Nimukomeze mutege ibiganza kugira ngo mukomeze mwakirire iyi Si yose, kandi mwakirire bose urukundo rw’ Imana, kugira ngo rusenderere buri kiremwa cyose, kandi rwigaragaze muri buri wese mu buryo bw’ agatangaza; turimo kugenda dufunga ibikorwa byose by’ umwanzi tumukura mu nzira, kuko ari igihe cyo kugaragaza ibikorwa by’ Uhoraho ku mugaragaro, kandi tukaba tuje kubigaragaza mu mbaraga zikomeye, kuko tuje kuvuguruza ikinyoma n’ ukuri n’ ibikorwa byacu mu mbaraga zikomeye, ukuri kwa DATA kugira ngo kogere kandi gusagambe mu Isi yose mu buryo bw’ agatangaza; murahirwa kandi mwarahiriwe, mufite amahirwe akomeye, kuko turi kumwe namwe muri byose kandi tukaba tubashyigikiye mu bubasha bukomeye kugira ngo imirimo ya DATA ikomeze yigaragaze muri mwe kandi DATA akomeze yiyubahishe kandi yiheshe agaciro mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi.
Nimuhore mushimira kandi musingiza Uhoraho mu buzima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi, kuko ari igihe cyo kugaragaza imirimo ikomeye tubinyujije muri mwe kandi tubinyujije mu bwitange bwanyu bwa buri munsi; nimutambagire Isi kandi muyizengurukane mu bubasha bukomeye, kuko turi kumwe muri byose kugira ngo dutambagire hose, kuko ntaho muhejwe, mwahawe ubwigenge muri byose kugira ngo ubwami bwa DATA bwogere kandi busagambe mu Isi yose; ibi bihe ntibisanzwe kuko ari ibihe tugiye gukoreramo imirimo n’ ibitangaza, kandi akaba ari ibihe tugiye gukoreramo ibikorwa bikomeye mu Isi yose mu buryo bw’ agatangaza. Nimuhore mucyereye urugamba kandi muhore mwambaye imbaraga zidasanzwe kugira ngo mukomeze munyeganyeze ikibi cyose muhereye mu mizi, mukungute imbaraga zose z’ umwanzi, kuko ari igihe cyo gusunika buri wese kugira ngo ajye mu rukundo rw’ Imana, kuko uwanze kumvira ku neza agiye kumvira ku nabi, ahigikire ububasha bukomeye, kuko tugiye guhindura buri wese ukundi mu bubasha bukomeye, mu ngufu zidasanzwe, kugira ngo buri wese tumushimangiremo urukundo rukomeye kandi tumushimangiremo imbaraga zidasanzwe, kuko tugiye gutwika kandi tugiye gukongora ikibi cyose kiri muri Mwene Muntu kugira ngo yakire urukundo rw’ Uhoraho Imana mu buryo bw’ agatangaza.
Ntabwo muri mwenyine ku rugamba kuko tubashyigikiye mu bubasha bukomeye kandi tukaba tubashyigikiye mu mbaraga zidasanzwe, ingabo zose zikaba ziri kumwe namwe, Abamalayika twese tukaba twaramanutse mu Isi mu buryo bw’ agatangaza, ingabo zikaba zikomeje kwiyongera mu muvumba ukomeye kugira ngo barwanirire Ikiremwa Muntu kandi batabare Mwene Muntu, kuko ari igihe cy’ imirimo ikomeye n’ ibikorwa bidasanzwe buri wese agomba kwinjiramo kandi agomba kwinjizwamo, kuko uwanze kwinjira ku neza tugiye kumwinjiza mu bubasha bukomeye, kuko buri wese agomba kuyoboka ijambo ry’ ukuri kandi buri wese akaba agomba kurangamira uruhanga rwa DATA kugira ngo imirasire ye ikomeze irasire kuri buri wese kandi ikomeze yigaragarize buri wese, kuko yaje wese kugira ngo yihuze na buri wese mu buryo bw’ agatangaza, bityo buri wese arusheho kwambara ubutwari kandi arusheho kwambara urumuri, kuko buri kimwe cyose kiri mu Isi kigomba gutura mu rumuri kandi kigomba kubaho mu rumuri.
Hari benshi bakomeje gucyerensa ibihe kandi bakomeje gucerensa ububasha bw’ Imana bizeye ubwenge n’ ubuhanga bwabo, nyamara Mwene Muntu yirengagiza ko Uhoraho Imana Umugenga wa byose agaragaza ububasha bwe kandi akagaragaza imbaraga ze igihe iyo kigeze kandi isaha yagennye iyo igeze, akagaragaza ububasha bwe bukomeye; ni igihe rero cyo kugaragariza abahanga n’ abanyabwenge b’ Isi bizeye ubwenge bwabo ko umwanzi nta jambo afite ku kiremwa Muntu, kuko ibyo akora byose ari ugusirimba imigeri kandi ari ubushotoranyi bwo kugira ngo abone abo yakwigabiza kandi abone abo yaca intege.
Ntore z’ Imana nshuti zanjye, nimuhore mwiteguye kandi muhore mukeye, mukereye kwakira ijambo ry’ Imana no kwakira ububasha bw’ Imana mu bizima bwanyu no mu mibereho yanyu ya buri munsi; nimukingurire Uhoraho kugira ngo ature mu mitima yanyu, kuko arimo gukomanga kuri buri wese utuye Isi, kugira ngo yinjire ature muri Mwene Muntu mu bubasha bwe kandi mu mbaraga ze, bityo Mwene Muntu abe ikiremwa gishya cy’ Uhoraho kivuguruye, mu buryo bukomeye kandi mu bubasha budasanzwe; nimukomeze ukwemera, ukwizera, byuzuzwe n’ urukundo rw’ Uhoraho Imana Umuremyi wa byose, kugira ngo muhagarare mu myanya yanyu mutikanga mwumva ko muri abasirikare mwoherejwe ku rugamba, muzirikane ko umusirikare ku rugamba atarebaguzwa kandi atareba hirya no hino, atumbira mu njyana imwe n’ abandi kugira ngo akomeze gukora umurimo atumwe, kandi akomeze gukora ibikorwa budasanzwe.
Umusirikare iyo arangaye ku rugamba bagenzi be baramurasa, kuko batagendana n’ indangare, kuko ashobora kwinjiza umwanzi; namwe buri wese niyumve umwanya ahagazemo kandi yumve icyiciro arimo, buri wese aharanire gucunga izamu rye atarangaye kandi atarebye hirya no hino, atarebaguje, ahubwo urukundo rw’ Imana rubayobore kandi rubagenge muri byose.
Ndabashyigikiye kandi ndabakomeje nimuhumure kuko imitsindo iri mu biganza byanyu, DATA yayiteretse mu biganza bya buri wese, mukaba mwarazamuwe ku gatereko k’ ibyiza by’ ingoma y’ Ijuru kugira ngo musakaze ububasha bukomeye mu Isi yose; ibi tubabwira si amagambo kandi si inkuru kuko igihe kigeze cyo kubigaragaza no kubitangariza Mwene Muntu mu buryo bw’ agatangaza; ntabwo tureshya mwene Muntu kugira ngo aze kuko twavuze ahubwo ibikorwa byacu birigaragaza kandi imirimo yacu ikigaragaza mu buryo bw’ agatangaza, kuko igihe tuvuga ntabwo tuba dukora ubusa, tuba dukurura Roho nyamwinshi, tuzegereza mu muvumba w’ urukundo rw’ Imana kugira ngo buri wese aturemo kandi aganzemo, bityo inabi yose iganzwe mu Isi kandi ikibi cyose gitsembwe kandi gihirikwe burundu, urukundo rw’ Imana kandi impuhwe z’ Uhoraho zisenderere Isi yose kandi zisakare muri bose.
Igihe nk’ iki ngiki Ntore z’ Imana nshuti zanjye mugomba guhora mwiteguye kandi mugahora muri maso, mukigengesera mu gatoya no ku kanini kuko mutwaye amabanga y’ Imana mu buryo bw’ agatangaza; buri wese niyumve umwanya arimo kandi buri wese yumve icyiciro agezemo, muhagarare mwemye muzirikana ko muri ku rugamba rutoroshye kandi mubereye benshi ku izamu, kuko mugiye gukorerwamo imirimo n’ ibitangaza mu Isi yose, bityo Isi yose ikabona ububasha bw’ Imana kandi ikabona imbaraga z’ Imana zikomeye; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje ngira nti nimubeho mu butungane kandi mubeho mu rukundo, nimubeho mu buziranenge bw’ Uhoraho, kuko ibihe turimo ari ibihe byo kwambara urukundo mu buryo bw’ agatangaza, mukarenga byose ibyabarangaza, ibyabashuka n’ ibyabagusha, kuko umwanzi afite ibirangaza byinshi mu rugendo kandi akaba afite ibihendesho byinshi ahendesha Mwene Muntu agata urwo yari yambaye akamwirukankaho.
Nimube maso muri byose kandi mushyigikirane, ntihagire uwireba wenyine, nimushyigikirane kuko muhujwe n’ urukundo rw’ Imana kugira ngo mwunge ubumwe muri DATA, bityo buri wese acuruze talenta ye mu rukundo, amahoro n’ ibyishimo, kuko zibereyeho kuzuzanya mu buryo bw’ agatangaza kugira ngo dukore imirimo ikomeye. Buri wese afite umwanya ahagazemo kuko ntawe uhagaze mu mwanya w’ undi, niyo mpamvu buri wese agomba guharanira guhagarara mu mwanya we uko bikwiriye, kugira ngo buri wese amasasu ye ahore aforeye gutsemba umwanzi no gutsemba ikibi mu Isi mu buryo bw’ agatangaza; ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuri uyu munsi utagira uko usa, mbambitse imbaraga kandi mbambitse ubutwari bukomeye kugira ngo tugendane mu buryo bw’ agatangaza, tujujubye ibitero bibisha byose by’ umwanzi kandi dutsembe imbaraga zose z’ umwanzi aho ziva zikagera, ububasha bwacu bwigaragaze kandi bwigaragarize bose mu buryo bw’ agatangaza; nimuturize mu rukundo rw’ Imana, mu bwiyoroshye n’ ubwicishe bugufi, kuko abana b’ Isi bari kubashakaho impamvu kandi umwanzi akaba ari kubitoratoraho, nimwigengesere muri byose, mube maso turi kumwe, kuko niteguye kubayobora mu nzira nziza kugira ngo mbarinde kuyoba mu mayira, kandi mbarinde kohoka ku by’ umwanzi.
Ndi kumwe namwe, nifatikanyije namwe mu rukundo rwa DATA, kugira ngo dukorane imirimo ikomeye kandi dukorane ibikorwa budasanzwe kuri uyu munsi, kuko ari umunsi wo gucisha bugufi ibyikujije mu bubasha bw’ Imana, kugira ngo dutangaze urukundo rw’ Uhoraho kandi imitsindo ya DATA ikomeze kugaragara mu buzima bwanyu kuko mwatsindiwe kandi mugatsindira Isi yose mu mbaraga zikomeye; mbifurije umunsi mwiza kandi mbifurije ibihe byiza ntore z’ Imana, ndabakunda kandi ndabashyigikiye, nunze ubumwe namwe mu bikorwa bikomeye, kugira ngo dukomeze kurwana inkundura, turembuza kandi tureshya benshi mu rukundo rukomeye.
AMAHORO, AMAHORO, IBIHE BYIZA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO!