UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 09 GASHYANTARE 2025
Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dukunda, igitondo gihire kandi igitondo cy’umugisha kuri buri wese, ndabaramukije mu rukundo rw’Uhoraho Imana, amahoro yanjye y’igisagirane nabasesekareho kandi nabasenderere aho muri hose, kuko mpimbajwe no kwibanira namwe kuri uyu munsi kandi nkaba mpimbajwe no kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe kuko twaje kuvugurura Isi ndetse no gushyirana byinshi ku murongo; twaje rero mu nteguro idasanzwe y’ubuzima bw’Ikiremwa Muntu aho buva bukagera kugira ngo turusheho kuringaniza amayira ya Mwene Muntu, kandi ari nako dukomeza gushyira byose ku murongo kandi dukomeza gushyira byose mu mwanya wabyo, kuko turi mu nteguro idasanzwe Jye na DATA, bityo rero akaba ari yo mpamvu twaje kwifatikanya mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi, kugira ngo tugeze benshi ku mutsindo kandi tugeze benshi ku ntsinzi ikomeye ya DATA; erega turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe kandi turahari turaganje nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu, kuko turi rwagati yanyu kugira ngo dukomeze gusigasira ibikorwa byacu muri mwe kandi dukomeze kubishyigikira muri buri wese; murabe maso rero kandi murusheho kwitegura kuko ari umunsi w’ibikorwa bya DATA muri mwe kandi akaba ari umunsi w’ibikorwa bya DATA mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko dukomeje guhigikana ibitero by’umwanzi kandi tukaba dukomeje guhigikana igikomeje kubangamira Mwene Muntu mu buzima bwe bwa buri munsi, kugira ngo dutamurure igihe cy’umwanzi aho kiva kikagera, bityo urukundo rwa DATA abe ari rwo rukomeza kuganza kandi abe ari rwo rukomeza kwigaragaza mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu.
Dukomeje rero kubashyigikira kandi dukomeje kugendana muri ubu buryo budasanzwe bwa buri munsi, kugira ngo tubafate ikiganza tubashyigikire kandi tubakomeze muri byose, bityo namwe murusheho gutera intambwe mujya mbere kandi murusheho gusanganira Uhoraho Imana mu buzima bwanyu nta kibaziga kandi nta kibakoma imbere, kuko dukomeje kugenda imbere yanyu dutazanura amayira kandi dukuraho icyitwa imitego cyose cy’umwanzi, kugira ngo koko urugendo rwanyu rukomeze kuba ruhire kandi rukomeze kugenda neza, bityo integuro ya DATA muri mwe ikomeze kugera hose kandi ikomeze kumvikanira hirya no hino ku Isi; erega mbari hafi, ndabashyigikiye kandi mbagotesheje ububasha bwanjye, namwe rero nimukomere kandi mukomeze urugendo, bityo iteka n’iteka muhore mwishimiye umutsindo wa DATA kuko uhora muri mwe kandi ugahora wigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega imbaraga zacu ziraganje muri mwe, kandi imbaraga zacu zikomeje kubasenderera aho muri hose, mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira kugira ngo mudacika intege ku rugamba.
Ngaho nimukomeze kuba intwari, kandi mukomeze kwambarira urugamba uko bikwiriye natwe turahari kugira ngo dukomeze kubafasha gutsinda umwanzi kandi dukomeze kubafasha kumurasa mu cyico mudahusha, namwe nimukomeze gufora kugira ngo murusheho kwaguka kandi murusheho kwagukira byose kandi bose, nta na kimwe mushubije inyuma bityo urukundo rwacu dukomeje kubuganiriza muri mwe rukomeze kubera ikiramiro benshi cyane cyane muri uru rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mu gusenga kwanyu kandi mu gutabaza kwanyu biramira benshi kandi bigashyigikira benshi mu rugendo rwabo rwa buri munsi, ni nako rero nifuza ko mwahora ku mazamu yanyu iteka ryose musabira bose nta n’umwe mwirengagije, bityo isengesho ryanyu rikabera benshi ikiramiro kandi rikabera igihozo ku baryifuza bari hirya no hino; nanjye rero turi kumwe mu bikorwa byose kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi kugira ngo nkomeze kubabera umusare kandi nkomeze kubambutsa muri byinshi muhuriramo nabyo mu butumwa kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ariko kandi nimuhumure nta kizabagamburuza ku mugambi wa DATA, kuko mbashyigikiye kandi nkaba mbafashe ikiganza; nimukataze turi kumwe ndabakunda, mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi mbambitse ubudahangarwa bwanjye kugira ngo buhore iteka bwigaragariza muri mwe.
AMAHORO AMAHORO NDABAKUNDA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA KANDI IGITONDO GIHIRE, KURI BURI WESE NAGIRE UMUNSI MWIZA KANDI UMUNSI WIKIZIRIKANO GIHIRE CYO KWIGARAGAZA KWA NYAGASANI AGARUKA MU BIREMWA BYE BYOSE, MU KUZURA KANDI MU KUGARAGAZA IMBARAGA ZE Z’UBUBASHA BUKOMEYE MU ISI NDETSE NO MU KIREMWA MUNTU, AMAHORO AMAHORO, NDABAKUNDA CYANE NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.