UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 04 GASHYANTARE 2025

Mbifurije umunsi mwiza Ntore z’Imana dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza, kugubwa neza kuri buri wese, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye; mbifurije amahoro y’Imana kugira ngo aganze kandi asenderere mu mitima yanyu, bityo iteka ryose muhore muri mu rukundo rwa DATA kandi muhore mushishikariye ibikorwa bye bikomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu; erega muri mu mwanya udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko mwashyizwemo rwagati kandi mukagirwa abagabuzi b’amahoro hirya no hino, ngaho rero ibyo byose nimubikoreshe kandi mubibibe hirya no hino kuko mushinzwe gusakaza amahoro mu Isi kandi mukaba mushinzwe gusakaza imbaraga mu bemera bose; ngaho rero nimukomeze kuba maso kandi mukomeze gusenga, bityo buri kimwe cyose mukibemo uko bikwiriye kandi mugikore mutiganda kuko mwahamagariwe kuba mu muzabibu wa DATA, buri wese rero nakomeze gushyiramo imbaraga kandi ishyaka ndetse n’ubutwari bibarange aho muri hose, nanjye turi kumwe ndabashyigikiye kandi ndabakomeje, mbambitse imbaraga z’ubutwari bwanjye kandi mbambitse imbaraga z’ububasha bwanjye, kugira ngo zikomeze kwigaragariza iteka muri mwe.

Nimugire amahoro rero kandi nimugire gukomera kuko mbibasakajeho kandi nkaba mbibasendereje kuri iyi saha, naje kwifatikanyamo namwe mu bikorwa bidasanzwe cyane cyane kuri uyu munsi twaje kurwananamo urugamba rw’Ikiremwa Muntu cyose aho kiva kikagera; nimukomere rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko turi kumwe mu njyana y’ibikorwa byanyu bwa buri munsi, kandi nkaba mbateye ingabo mu bitugu; mbahaye imbaraga ndetse n’ububasha bwo kuganza ikibi muri Mwene Muntu, kuko turi kumwe muri byose kandi nkaba mbayoboye ku rugamba, ntabwo muri mwenyine rero ahubwo mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye muri buri kimwe cyose; ngaho nimukataze kandi murusheho gukomera, nanjye turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kandi mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kugira ngo zihore iteka zigaragariza muri mwe; nimugire ibihe byiza Ntore z’Imana dukanda kandi bana banjye nshyigikiye.

Mbahaye gukomera kandi mbahaye imbaraga ndetse n’ububasha bukomeye, kugira ngo mukomeze kuvugururwa muri Roho Mutagatifu, bityo ababere umuyobozi kandi ababere inkingi ibashyigikira kandi ibakomeza muri byose; nanjye nkomeje kubana namwe kandi nkomeje kugendana namwe muri byose, nimwakire umusabano wanjye mutagatifu nsendereje ku bemera bose kandi nsendereje ku batuye iyi Si bose kugira ngo bakire koko kandi basakazweho ububasha bwacu bukomeye; mbahaye rero gushyigikirwa n’ububasha bwanjye n’ubwa DATA, cyane cyane mu bikorwa byanyu bya buri munsi, buhore bwigaragaza kandi imbaraga ze zihore zigaragariza hirya no hino mu mirimo igiye itandukanye.

AMAHORO, IBIHE BYIZA TURATARAMANYE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *