UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 02 MATA 2024

Mbifurije gukomera mu rukundo rw’Imana bwoko bwa DATA, bwoko bw’Imana mukunzwe kandi mwakungahajweho ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kwakira urumuri rukomoka ku Mana kandi mukomeze gukatariza icyiza kuko turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza, njyewe utitandukanya namwe mu bikorwa byanyu mu mikorere yanyu ya buri munsi, kugira ngo nkomeze mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza, urukundo rw’Imana nirukomeze rubane namwe kandi amahoro ya DATA abasendere abasabemo abasabagire kugira ngo nkomeze mbakomeze, kugira ngo nkomeze mbishyigikirire kuko umunsi ku wundi ngendana namwe nkabakomeza kandi nkabashyigikira, nkabarwanirira ubutaretsa kandi ngakomeza gutsinda umwanzi, umubisha nkamuhashya kandi nkamuribata nkamujajanga kuko iyo nururutse mu burwanyi bwanjye nsemba kandi ngatsiratsiza imbaraga za Sekibi kandi aho nteye hose ntahukana umutsindo, sintsindwa kandi sinjya nsubizwa inyuma kandi iyo nahagurukiye gutabara ndatabara kandi ugutabara kwacu kuba gukomeye kuko dutabara benshi kandi tugakomeza gukiza benshi tugasendereza mu Isi ububasha bwacu kugira ngo dukomeze ab’amavi adandabirana kandi dusenderezemo bose urumuri rw’Imana.

Ntitwicara kandi ntiduhagarara dukomeza gukomeza benshi kandi tugakomeza intambwe za benshi cyane cyane abashakashaka Uhoraho Imana tugakomeza kubakomeza no kubashyigikira namwe rero biremwa by’Imana kandi ntore za DATA umunsi ku wundi mporana namwe kandi ngendana namwe nkabasenderezamo urukundo rw’Imana kandi nkabashyigikirisha ububasha bwa DATA bukomeye, bityo rero buri wese nkamuhereza inkota yo kurwanya umwanzi, nimuyibangure umunsi ku wundi muhore mutera umwanzi mu cyico kandi muhore iteka muhashya umwanzi, ndi kumwe namwe kugira ngo mbakomeze, ndi kumwe namwe kugira ngo mbasenderezemo ububasha bw’Ijuru ryose kandi nkomeze kubikomereza mu bubasha bwacu bukomeye kuko ntitandukanya namwe nkomeza kubakomeza no kubashyigikira mu buntu bw’Imana isumba byose; mbahagije ibyiza by’agatangaza kandi nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo mbageze ku cyiza kandi nkomeze mbahaze ibyiza by’agatangaza kugira ngo urumuri rw’Imana rutsinda byose rutsinde umwijima wa Sekibi mu Isi kandi rukomeze kubafasha mu ntambwe z’ibirenge byanyu, kuko ntitandukanya namwe ahubwo nkomeza kubakomeza iteka kandi nkabashyigikirira mu bubasha bwa DATA bukomeye kugira ngo nkomeze kubarinda kandi nkomeze kubacungira umutekano mu buzima bwanyu bwa buri munsi.

Urukundo rw’Imana rw’igisagirane nirube muri mwe kandi amahoro ya DATA abasabemo, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye kuko muri ingabo z’Ijuru muhagarara ku rugamba umunsi ku wundi mugatsinda umwanzi kandi mugakomeza kugenda muribata kandi mujajanga icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi kugira ngo turusheho kugaragaza ububasha bw’Imana n’urumuri rw’Imana muri bose; ntabwo nitandukanya namwe ahubwo mporana namwe mu mirimo yacu ikomeye kandi ikomeje ya buri munsi kuko tudahagarara kandi tudahagarikwa n’imigambi mibisha y’umwanzi dukomeza gukomeza bose kandi tugakomeza ibikorwa byacu mu Isi n’ububasha bwacu tukabusendereza mu kiremwa kugira ngo benshi dukomeze kubarura mu nzara z’umwanzi; hari benshi Sekibi atega umunota ku wundi tukururukira kubatabara kubagoboka no kubagobotora, kubashyira mu burinzi bw’Imana bukomeye, kugira ngo ababuze amahwemo kandi ababuze epfo na ruguru tubatabare kandi tubagobotoze impuhwe z’Uhoraho, Uhoraho Imana akomeze kuba umurengezi n’umutabazi mu buzima bwa benshi kuko dukera gutabara kandi tugakera kurengera benshi.

Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye kuko mbabereye maso ku rugamba kugira ngo nkomeze mbafashe muri byinshi, kugira ngo nkomeze mbakomeze, mbasenderezemo urukundo rw’Imana kandi nkomeze kubikomereza no kubishyigikirira mu bubasha bw’Imana isumba byose; mbahaye umugisha n’urukundo bikomoka ku Mana kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza, nimukomeze kubaho mugire ubuzima n’ubugingo muri Yezu Kristu, Yezu Kristu umukiza wanyu kandi Yezu Kristu umucunguzi wanyu akomeze kubaha ibyiza bye bitagereranywa kandi urukundo rwe rukomeze kwigaragariza muri mwe, ndabakunda nkabakungahazaho ibyiza by’agatangaza umunsi ku wundi kuko ntitandukanya namwe, nkomeza kubakomeza kandi nkahora iteka mbarangaje imbere muri iyi nzira yo gukorera Uhoraho Imana, ntimugacike intege kandi ntimugace mu zindi nzira, nimukomeze muhange Uhoraho Imana amaso kandi mumukurikire umunsi ku wundi, turi kumwe kugira ngo mbakomeze kandi mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza, mbahaye umugisha kandi mbambitse urukundo rw’Uhoraho Imana ruhoraho muri mwebwe, kandi mbahaye ububasha bw’Uhoraho Imana buhoraho muri mwebwe kugira ngo muhore iteka mukera gutsemba ikibi ndetse n’umwanzi, mukura ubukozi bw’ibibi bwose bwa Sekibi mu nzira kugira ngo urukundo rw’Imana rubagaragaremo kandi ububasha bw’Imana bukomeze kubasamo; nimuhore iteka musagambamo amahoro y’Imana kandi ububasha bw’Imana buhore iteka bubakingira bubakikije, kugira ngo mujye murushaho kwigizayo ikibi icyo ari cyo cyose cyashaka kubahangara no kubavogera kibakura mu buntu bw’Imana; mbihereye umugisha kandi mbasenderejemo ibyiza by’agatangaza kuko ndi ubakomeza nkabashyigikira umunsi ku wundi, nkahora iteka mbarangaje imbere muri uru rugendo kugira ngo nkomeze kubatsindira icyitwa ikibi cyose cy’umwanzi cyashaka kubahangara, umunsi ku wundi mbaha urukundo rukomotse ku Mana kandi nkabasenderezamo ububasha bukomotse kuri DATA, kugira ngo nkomeze kubereka umutsindo w’Ijuru watsinze kandi nkomeze kubereka urukundo rw’Imana rudahangarwa rutavogerwa, bityo ibikorwa by’Imana bikomeze kwigaragariza muri mwebwe.

Mbahaye umugisha kandi mbahaye ububasha nibubabemo bubasendere kandi bubakomeze, nkomeje nanjye kubikomereza kuko ndi ubarangaza imbere umunsi ku wundi, nkabashyigikirira mu rukundo rw’Imana kugira ngo ububasha bw’Imana umunsi ku wundi bukomeze kugaragara butsinze; mbahaye rero urukundo rw’Imana ruhoraho kandi mbasenderejemo ububasha bwa DATA budatsindwa, nibubatsindire kandi bubaneshereze umunsi ku wundi nanjye nkomezanyije namwe urugendo kugira ngo nkomeze kuba umurwanyi ku rugamba kandi nifatikanyije namwe kuko ndi umurwanyi udatsimburwa, umunsi ku wundi ndatera umwanzi nkamunesha nifatikanyije namwe kuko twururukiye kubakomeza no kubashyigikira mu bubasha bw’Imana isumba byose kandi umunsi ku wundi mbatoza icyiza nkabateza intambwe, nkavugurura ibitavuguruye nkashyira byose ku murongo cyane cyane kubo muba muri gusabira umunsi ku wundi kuko urugamba rwanyu ari urugamba rwo guhashya ikibi kandi gukura mu nzira ubukozi bw’ibibi bwa Shitani, kugira ngo Sekibi arusheho kugenda ahigama bityo urukundo rw’Imana kandi ububasha bw’Imana butambukane ishema n’isheja kandi bugaragare butsinze mu cyitwa ikiremwa muntu icyo ari cyo cyose, ntidutsindwa kandi ntitwigizwayo ububasha bwacu buraganza kandi bukigaragaza kandi bukagaragarira buri muntu wese witeguye kwakira impuhwe z’Uhoraho Imana muri we.

Ndabikomereje umunsi nk’uyu nguyu ibihe nk’ibi ngibi turi kumwe mu rugendo, ntabwo muri mwenyine ku rugamba, ntabwo muri mwenyine mu rugendo, nkomeje kubafasha muri byinshi kandi ndabaherekeza iteka, kugira ngo nkomeze mbasenderezemo ibyiza by’agatangaza, ndi utitandukanya namwe, ndi utabajya kure kandi ndi udahwema kuza kubakomeza no kubashyigikirira mu rukundo rw’Imana, mbahaye umugisha w’Imana ihoraho kandi mbasenderejemo ububasha bwa DATA bwatsinze, nibubatsindire muri byinshi kandi bubagoboke muri byinshi bubagobotore bityo muhore iteka mwiberaho mu mahoro y’Imana, kuko Uhoraho Imana yabyemeye kandi yabasenderejemo ububasha bwe bukomeye, kugira ngo mukomeze kwakira ibikorwa bye by’agatangaza, kuri buri wese rero ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomeze gutera intambwe mujya mbere kandi mukomeze gutaguza musanganira Yezu Kristu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, kuko mbikomereje kandi ngahora iteka mbishyigikirira, nkababashisha nkabakomeza kandi nkabashoboza, ndi utabasiga mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, ahubwo umunsi ku wundi mbaha intwaro zo kugira ngo turwanye umwanzi n’ikibi tukivana mu nzira, bityo dukomeze gusendereza ububasha bw’Imana mu Isi kandi icyiza kigaragarire bose, bityo Mwene Muntu wohokaga ku kibi cy’umwanzi arusheho kubona urukundo rw’Imana n’icyiza agomba gukora kandi n’uwo agomba kuyoboka ko ari Uhoraho Imana Umugenga kandi Umugaba wa byose.

Ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye kuko mbashyize mu rukundo rw’Imana kandi nkaba mbahagijemo ububasha bwa DATA bukomeye kugira ngo mukomeze kuzirikana urukundo rw’Imana rwabakunze, bwururukiye kubakomeza no kubashyigikira, kubarengera mu buzima bwanyu bwa buri munsi mukaba muri intumwa kandi mukaba muri intore zatoranyijwe mu bandi, kugira ngo muhazwe kandi musenderezwe ibyiza by’agatangaza; nimukomeze muvugurure byinshi kandi mukomeze guhindukiza benshi, ndabikomereje kandi ndabishyigikiriye ibihe nk’ibi ngibi.

NDABAKUNDA BIREMWA BY’IMANA, NDABAKUNDA BANA BA DATA NDI MALAYIKA RAFAYELI, NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE; AMAHORO AMAHORO, NIMUKOMERE KANDI MUKOMEZE KUGUBWA NEZA NDABAKUNDA, UMUNSI KU WUNDI NIFATIKANYA NAMWE, NDABAKUNDA NTORE Z’UHORAHO, BIREMWA BY’IMANA NKUNDA KANDI NSHYIGIKIYE, MPORA ITEKA NDANGAJE MU BUZIMA BWANYU IMBERE KUGIRA NGO MBASENDEREZEHO URUKUNDO RW’IMANA RUKOMEYE, AMAHORO AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *