UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 NZERI 2024

Ibihe byiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nimwakire imbaraga zanjye kandi nimwakire umugisha wanjye ubashyigikira kandi ubafasha gutsinda Isi ndetse n’abayituye, kuko nganje ndi muri mwe kandi nkaba nkomeje gutsinda byose mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nifatikanyije namwe muri byose, nimukomere kuko mbakomeje kandi nkaba mbashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, imirimo yanyu nikomeze kujya mbere kandi ibikorwa byanyu bikomeze gukiza benshi kandi bikomeze gufasha benshi mu Isi, nanjye turi kumwe mbarangaje imbere kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba kandi ndabashyigikiye mu mirimo yanyu ya buri munsi.

Nimugire ibihe byiza, mbifurije umunsi mwiza, umunsi muhire kandi mutagatifu nubabere mutagatifu mu buzima bwanyu bwa buri munsi, cyane cyane mu kurushaho gukurikiza icyo Imana Uhoraho abifuzaho iteka ryose, nanjye nkomeje kugendana namwe mu bikorwa byo kubashishikaza kandi mu bikorwa byo kubambika imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo birusheho kubasenderera kandi birusheho gusenya ikibi kandi birusheho kuribata ibikorwa by’umwanzi muri Mwene Muntu; turi kumwe rero mu buryo budasanzwe kandi turi kumwe mu mbaraga zidasanzwe, kuko naje kububaka kandi nkaba naje kububakira amateka mashya kandi akomeye muri buri wese.

Nimube maso kandi nimukere kwakira kuko nabazaniye byinshi kuri uyu munsi, kandi nkaba nabazaniye ibyiza by’agatangaza, kugira ngo birusheho kubagirira akamaro kandi birusheho kubaka roho zanyu mu buryo bukomeye kandi mu buryo butangaje; erega ndahari ndaganje kuko nganje mu buzima bwanyu kandi nkaba nganje mu bikorwa byanyu, iteka ryose rero mpora mbashyigikira kandi mpora mbabereye maso kandi nkahora mbabereye ku rugamba muri byose kandi ibihe byose, kugira ngo mudatsindwa kandi kugira ngo mutarambarara mu rugendo rwanyu, nkahora negezayo ibikorwa by’umwanzi kandi nkahora mbihigika mu buryo bukomeye, kugira ngo mukomeze gutambukira mu rumuri rwe kandi mukomeze gutambukira mu bubengerane bwe buhire kandi butagatifu.

Dukomeje rero kwifatikanya kandi dukomeje kugendana muri ubu buryo budasanzwe bwo gukomeza gukwirakwiza urumuri rwacu kandi bwo gukomeza gusenya ndetse no kuribata ikibi muri Mwene Muntu, kuko dukomeje kubakana amateka akomeye, uko bwije n’uko bukeye rero nkomeje kubayobora kandi nkomeje kubamurikira mu rugendo rwanyu, kuko ndi umusare wo kubambutsa kandi nkaba ndi umusare wo kubatambutsa ibibazo ndetse n’ibigeragezo muhuriramo nabyo kuri iyi Si; erega naje gutabara kandi naje gutanga ubuzima nyabuzima bukomoka muri DATA, kuko ndi umuvomerezi wa roho zose kandi nkaba ndi umuvomerezi wa roho zanyu, cyane cyane muri ibi bihe dukomeje gukorana byinshi kandi mu buryo bw’agatangaza, nkaba nkomeje kubahaza ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA, kandi nkaba nkomeje kubahaza imbaraga zanjye mu buryo budasubirwaho; erega nifatikanyije namwe kuri uyu munsi kandi turishimanye, turataramanye kuko turi mu bikorwa bikomeye kandi tukaba turi mu bikorwa bihambaye.

Ngaho rero nimubashe kumva kandi mubashe gukenga buri kimwe cyose mbabwira kandi mbatoza uko bwije n’uko bukeye, kuko ndi umutoza wanyu kandi nkaba umwigisha rwagati muri mwe, bityo nkaba nkomeje kubigisha ikibi n’icyiza kugira ngo murusheho kugihungira kure kandi murusheho gutandukanya icyabajyana kure y’urukundo rwa DATA kugira ngo murusheho kugihungira kure; ngaho rero nimukomeze kwambara imbaraga zo gutsinda ikibi kandi murusheho kugihungira kure, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubatoza imigenzo myiza ibereye abana b’Imana, kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubashishikariza ibyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi; nimwakire rero imbaraga kandi nimwakire umutsindo wanjye mu biganza kugira ngo mukomeze gutsinda ikibi cyose, kandi mukomeze gutsinda imbaraga za Nyakibi aho ziva zikagera, ububasha bwanjye nibuganze kandi nibutegeke mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndahari ndaganje mbabumbiye hamwe mu rukundo rw’abana b’Imana kandi mbashyigikirishije ububasha bwanjye bukomeye ndi Malayika Rafayeli.

AMAHORO AMAHORO, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA, TURATARAMANYE IBIHE NK’IBI NGIBI KANDI TURATARAMANYE ISAHA NK’IYI NGIYI KUGIRA NGO NDUSHEHO KUBASHISHIKAZA KANDI NDUSHEHO KUBATEZA INTAMBWE MU KWEMERA NDETSE NO MU KWIZERA KWANYU; IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAZIRIKANA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *