UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 16 MUTARAMA 2024

Mbasendereje amahoro n’ umugisha bavandimwe banjye, ntaramanye namwe kuri uyu munsi kandi nkaba nje kubasendereza ingabire, kugira ngo buri wese yambarire urugamba, kandi buri wese yambarire gutsinda no kunesha, kuko twaje gukoma umwanzi mu nkokora kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa bitandukanye, kuko uyu munsi ari umunsi turi bukoraneho namwe ibikorwa bihanitse kandi bitangaje.

Nimwambare imbaraga kuri uyu munsi kandi mwambare koko ububasha bw’ Uhoraho, bubafasha guhora iteka ryose mukora umwanzi mu mizi kandi murandura buri kimwe cyose kibi cy’ umwanzi; turifatikanyije mu rugamba kandi mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, mu mikorere yanyu ya buri munsi, twifatikanyije namwe kugira ngo turusheho kubaha gutsinda kandi turusheho kubana namwe, mu kubakomeza no kubashyigikira kugira ngo ububasha bw’ Uhoraho bukomeze kubuzuramo kandi bukomeze kubasakaramo kuri buri wese, kuko mbakomeje cyane kandi nkaba mbashyigikiye; iteka ryose mbateza intambwe kandi nkakomeza kubatoza icyiza kuko mbarangaje imbere muri iki gikorwa, muri uru rugendo, kuko nkomeje kwigaragariza muri mwebwe kandi nkaba nkomeje gukorana namwe imirimo ikomeye mu Isi, ibitangaza bikaba bikomeje kugenda bisesekazwa muri benshi, kandi imirimo ikomeje gukoreka mu Isi akaba ari myinshi kandi iyo mirimo nkaba nyifatikanyijemo namwe mu buryo budasubirwaho bw’ agatangaza, kuko DATA Uhoraho Imana ariwe wabishatse kandi akaba ariwe wabigennye, kugira ngo nifatikanye namwe muri ubu buryo kandi nkomeze kugendana namwe, Ijuru ryose ryarururutse kugira ngo ribane namwe kandi  rihore iteka ryose rikorana namwe imirimo ikomeye mu buryo bw’ agatangaza, muri uru rukari Uhoraho Imana yashyizeho kugira ngo ababumbabumbire hamwe mu rukundo rwe kandi abashyigikirishe ububasha bwe bwuzuye, bukomeye, mu gukomeza kurandura ikibi cyose cy’ umwanzi kandi mu gukomeza dutengeneza turinganiza buri kimwe cyose.

Ndabakomeje cyane kandi ndabashyigikiye rero, nimukomeze mube intwari ku rugamba, mutsinde kandi muhore munesha ibihe byose, kuko mbibafashamo kandi nkabaha imbaraga zo kugira ngo byose mubishobozwemo n’ Ijuru ryose.Mbahaye ububasha bw’ Imana kandi mbahaye urumuri rw’ Uhoraho, nirubafashe gutsinda umwijima wa Sekibi, kuko kuri uyu munsi nkorana namwe iyo mirimo yo kugira ngo turusheho guhashya umwijima w’ umwanzi, dusendereze urumuri mu Isi yose; niyo mpamvu kuri buri wese mbahereje urumuri rubafasha kumurika kandi mbahaye urumuri rutwika ikibi ndetse n’ umwanzi.

Kuri uyu munsi rero nifatikanyije namwe mu bikorwa kandi mu mikorere yanyu y’ uyu munsi, Ijuru twururukiye kwifatikanya namwe, abamarayika twaje ndetse n’ abatagatifu bururukiye kuza kwifatikanya namwe, inteko y’ Ijuru twururutse kandi twaje koko kubana namwe, n’ ubundi ntitujya tubasiga, duhorana namwe, ariko mu buryo bw’ intangarugero, kuri uyu munsi turakorana namwe ibikorwa byinshi, kuko hari ububasha twaje gusendereza mu Isi, kuko hari byinshi twaje guhashya kandi hari byinshi twaje kwamagana by’ umwanzi, kuko twaje gusunika twigizayo kugira ngo ububasha bw’ Imana bukomeze bwigaragaze, bityo umwijima ukomeze guhunga ubisa urumuri, bityo urumuri rukomeze kugaragara, kandi rukomeze gusakazwa mu Isi yose, rukomeze kugaragara rutsinze kuko urumuri rw’ Uhoraho rutazimata kandi urumuri rw’ Uhoraho rutajya ruzimangata ahubwo iteka ryose ruhora ari urumuri rumurika kandi rugahora ari urumuri rukura abari mu mwijima mu mwijima, kandi urumuri rukura abari mu bubata bw’ umwanzi muri ubwo bubata, bityo bakinjira mu rukundo no mu buabasha bw’ Uhoraho.

Iki rero ni igihe nkomeje kuza kugaragaza imbaraga z’ Imana n’ impuhwe z’ Imana n’ ububasha bw’ Imana, n’ urukundo Imana ikunda Kiremwa Muntu mu Isi, kuko twururukiye gukorana namwe imirimo ikomeye yo kugirira benshi neza kandi yo kubabarira benshi mu mpuhwe nyinshi zo gutabara kandi zo kurohora, gusendereza amahoro mu Isi, cyane cyane mu mitima ya benshi, benshi rero bagiye barasabitse imitima yabo mo urwango kandi inzangano nyinshi zitagira ingano kandi mu mitima ya benshi hakaba hacura umwijima, ibyo byose rero nkaba naje kubitsemba kandi nkaba naje kuringaniza buri kimwe cyose nifatikanije namwe, kuko ububasha bw’ Imana bwururukiye kuza gukora imirimo ikomeye mu Isi, kandi ububasha bw’ Imana bukaba bwururukiye gukomeza buri wese muri mwebwe.

Nkaba rero nifatikanyije namwe mu kubakomeza kandi mu kubasubiza mu byifuzo banyu byiza mukomeje guhereza Ijuru. Niyo mpamvu rero umunsi ku wundi twakira amasengesho yanyu kandi ibikorwa byanyu koko tukabyuzuriza kandi buri kimwe cyose tukagishyira mu ngiro kuko aricyo tubereyeho kubana namwe kugirango icyiza mwapanze kandi icyiza muri gushaka tubane namwe mu kucyuzuza, kandi tubane namwe mu masengesho yanyu y’ ubutaretsa kandi ya buri munsi, mu gukomeza kuyakwirakwiza mu Isi mu biremwa, kandi mu gusendereza urumuri mu Isi twigizayo umwijima, kuko igihe cyose musenga ntabwo muba mukora ubusa kuko ibikorwa mukora bigirira Isi ndetse n’ abayituye akamaro.

Muri ibyo bikorwa rero nifatikanyije namwe kandi ndabakomeje cyane ntore z’ Uhoraho, nshuti zanjye, bavandimwe banjye ntaramanye namwe muri aka kanya kandi ntaramana namwe ibihe byose umunsi ku wundi; ibyo naje gukorana namwe mu Isi ni imirimo ikomeye yo kugirango koko twambure umwanzi ijambo mu buryo budasubirwaho, kuko nkorana namwe imirimo ikomeye kandi imirimo itangaje, yo kwambura umwanzi ijambo kugira ngo ibikorwa byacu bikomeze bigaragarire Isi yose kandi urumuri rwacu rukomeze rusendere mu Isi yose.

Ndabakomeje cyane kandi ndabashyigikiye ntore z’ Uhoraho, nimukomeze mube intwari ku rugamba, abasirikare badatsindwa, abasirikare batwaye intwaro zanyu, ahubwo muhore iteka mufoye, kugira ngo igihe cyose umwanzi yubuye Umutwe mumurase mu cyico; niyo mpamvu iteka ryose mbatoza iby’ urugamba rwo guhangana n’ imitego y’ umwanzi, kurasa umwanzi mu cyico kugira ngo igihe cyose muhore ku izamu no ku rugamba; mbatoza gitore kandi mbatoza gisirikare nk’ intwari, nk’ intore z’ Ijuru, mutozwe n’ Ijuru ryose, twebwe abamarayika tukaba twarurukiye kuza kubitoreza kandi mu gukomeza kubiyoborera mu rukundo no mu bubasha bw’ Ijuru ryose, kuko DATA Uhoraho Imana ariwe wabishatse kandi akaba ari we wabigennye mu kubayoboresha urukundo rwe n’ impuhwe ze z’ igisagirane, kugira ngo namwe mukomeze kugaragariza isi urukundo n’ ububasha Uhoraho Imana yujuje muri mwebwe kandi akomeje kubasendereza.

Muri uru rukari rero dukoraniramo namwe ibikorwa bikomeye kandi bihambaye, kuko dukomeje kugenda dutengeneza, kandi tukaba dukomeje kugenda  turinganiza, dushyira buri kimwe cyose mu ngiro, ikitari mu mwana wacyo dukomeje kugenda tugishyira mu mwanya wacyo, ikiri aho kitabereye kugirango tugikuremo dushyiremo icyo kiberane nacyo, bityo dukomeje kugenda dushyira byose ku murongo kandi dukomeje kugenda dutengeneza, turinganiza kugira ngo urukundo n’ ububasha by’ Uhoraho bisabagire mu Isi yose kandi bisenderezwe kuri Mwene Muntu.

Ndabakomeje cyane kandi ndabashyigikiye ntore z’ Uhoraho, ndabaherekeje mu rugendo rwanyu kuko mporana namwe, ntabwo muri mwenyine mu rugendo, ahubwo nkomeza kwifatikanya namwe kandi nkomeza kubaherekeza, kugira ngo nkomeze kubaherekeresha umugisha w’ Uhoraho kandi nkomeze kubana namwe.

Abagenzi bose bizera Uhoraho bari mu nzira nziza igana Uhoraho, bashakashaka Uhoraho, ndebaherekeza kugira ngo mbafashe gutsinda kandi mbafashe kunesha, kugirango ibitangaza kandi imirimo ikomeye nkomeza gukorana namwe ikomeze kugaragarira mu Isi yose, kuko ububasha nazaniye Isi DATA Uhoraho Imana akomeza kumpereza kugira ngo mbwuzuze mu Isi ari ububasha bwaje kurandura ikibi cyose tugihereye mu mizi, kugira ngo dukomeze kugikunguta twifatikanyije n’ ibiremwa DATA Uhoraho Imana yahisemo kandi yatoranyije mu bandi , kugira ngo tubagabire ingabire kandi tubuzuze ububasha, bityo dukomeze kubakomeza, kubashyigikira, kubayoboresha urukundo n’ imbaraga z Ijuru, bityo muhorane umwete n’ ishyaka mu rugendo.

KU RUGAMBA NTABWO MURI MWENYINE NDABAFASHA CYANE, KUKO NKOMEJE KUBAYOBORESHA URUKUNDO N’ UMUGISHA BY’ UHORAHO NTORE Z’ UHORAHO KANDI BANA BANJYE, KANDI NSHUTI ZANJYE, KANDI BAVANDIMWE BANJYE MPORANA NAMWE IMINSI YOSE, NDI MALAYIKA RAFAYELI, UMUNSI MWIZA, IBIHE BYIZA, IGITONDO CYIZA KURI BURI WESE, NTANGIRANE NAMWE UMUNSI KANDI NKOMEZANYIJE NAMWE UMUNSI, KUKO NDAKORANA NAMWE IBIKORWA BYINSHI KURI UYU MUNSI. NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE CYANE, NIMUGIRE AMAHORO, MUGIRE UMUNSI MWIZA, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE CYANE, AMAHORO, AMAHORO!

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *