UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 21 UKWAKIRA 2024

Mbifurije igitondo cyiza Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba byanyu bya buri munsi, kuko turi kumwe mu njyana y’urugamba mu buryo budasanzwe kandi tukaba turi kumwe mu buryo budatsindwa, nimukomere rero ku rugamba ndahari kugira ngo nkomeze kurwanana namwe mu rugamba, kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubashyigikira kandi nkomeze kubambika imbaraga z’ububasha bwacu budatsindwa, kugira ngo zihore iteka zigaragariza muri mwe; erega ndahari ndaganje kuko nshyigikiye intambwe yanyu kandi nkaba nshyigikiye buri wese muri mwe, nkaba nkomeje kumukomeza mu rukundo rw’Uhoraho Imana; mbambitse imbaraga rero kandi mbahaye ububasha bwanjye kugira ngo buhore iteka bwigaragariza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi buhore iteka buganza ikibi muri Mwene Muntu kuko naje gutsinda kandi nkaba naraje gutsiratsiza ikibi muri Mwene Muntu mu buryo bukomeye.

Nifatikanyije namwe rero mu buryo budasanzwe kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana, bikomeje kugaragarira mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo tukaba twaje gushyigikira benshi muri mwe, kandi tukaba twaje gushyigikira Isi yose mu rukundo rwacu ruhoraho rwo gushyira buri wese mu gushaka kw’Imana uko bikwiriye; turi kumwe rero mu mbaraga zitavogerwa kandi turi kumwe mu bubasha budasanzwe, kuko nje kwambika kandi nkaba nje gusendereza urukundo mu buryo bukomeye, kandi nkaba naje kuvogagira ikibi ndetse n’igisa nacyo muri Mwene Muntu; nimukomere ku rugamba rero kandi mukomeze umurego mu gukora icyiza, turi kumwe ndabakunda kandi ndabashyigikiye, kuko mpimbajwe no kwibanira namwe kuri uyu munsi udasanzwe kandi nkaba nejejwe no kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe.

Nimwakire imbaraga zibafasha gutsinda mu rugendo rwanyu kandi nimwakire ububasha bukomeye bubafasha gutwaza ndetse no gutwarana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, nimukomere kandi mukomeze gushyigikirwa n’ububasha bw’Uhoraho Imana kuko buganje kandi bukaba  bukomeje gutuzwa muri mwe mu buryo budasanzwe, nimukomeze rero kugendera mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mukomeze kumurikirwa n’urumuri rwe mu buryo budasanzwe, nanjye mbakomereje intambwe kandi ndabashyigikiye mu rukundo rwanjye n’urwa DATA, nimukomere ndabakomeje kandi ndabashyigikiye, mbambitse imbaraga kandi mbambitse ububasha bwanjye butavogerwa kugira ngo mukomeze kuvogagira ikibi cy’umwanzi cyose aho kiva kikagera; turi kumwe rero mu buryo budasanzwe kandi turi kumwe mu njyana ikomeye y’urugamba kuri uyu munsi, kuko mbashyigikiye mu mbaraga zanjye za gitwari kandi nkaba mbakomereje intambwe muri byose; nimukomeze kujya mbere murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko Ijuru ryose ryururukiye kurwana namwe mu rugamba, kandi tukaba twaje kwifatikanya namwe mu bikorwa bidasanzwe.

Turi kumwe rero mu buryo budasanzwe kandi turi kumwe mu buryo butavogerwa, kuko murikiye buri wese kandi nkaba nkomeje intambwe ya buri wese, kugira ngo ikomeze gukatariza mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi ikomeze gukatariza mu nzira nziza igana Imana; mbambitse imbaraga rero kandi nkomeje kubasendereza urukundo rwanjye, nimukomeze kujya mbere Ntore za DATA, murakunzwe kandi murashyigikiwe kuko Ijuru ryose twaje kwifatikanya namwe kandi tukaba twaje kugendana namwe muri ubu buryo; ni mu mbaraga zidasanzwe rero kandi ni mu bubasha budasanzwe twururukanye kugira ngo tuze kubashyigikira mu bikorwa byanyu bya buri munsi kandi tuze kubamurikira kandi tuze kubashyigikira muri byose, bityo rero turi kumwe mu mbaraga zitavogerwa kandi turi kumwe mu bubasha budasanzwe, nimukomere kandi murusheho gukomeza urugendo kuko turi kumwe mu mutsindo udakuka wa DATA.

MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA NTORE Z’UHORAHO IMANA KANDI BIREMWA BYA DATA, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA GUKOMERA NDETSE NO GUKATAZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO, TURI KUMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI, UBIFURIZA IGITONDO CYIZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABASHYIGIKIYE BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *