UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 17 MUTARAMA 2025

Mbasesekajeho ububasha bwanjye Ntore za DATA dutaramanye, ndabakomeje kandi ndabashyigikiye mu bikorwa by’urugamba, nimukomere kandi mukomeze umurava wo gukora icyiza, turi kumwe nanjye mu kubashyigikira kandi mu kurushaho kubarwanirira urugamba, mbaha gutsinda kandi mbaha kuganza Isi ndetse n’abayituye, kuko ari nta na kimwe kibafiteho ijambo kandi akaba ari nta na kimwe kibafiteho ububasha; ndi kumwe namwe rero mu bikorwa bidatsindwa bya buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu bikorwa bidasanzwe bya buri munsi, kuko nganje rwagati yanyu bityo nkabaha umutsindo w’Ingoma ya DATA kugira ngo usenderere kandi usakare hirya no hino ku Isi, bityo Isi ndetse n’abayituye bumvikaniremo ububasha bwacu bukomeye; twifatikanyije namwe rero mu bikorwa bya buri munsi kandi turi kumwe namwe mu njyana y’urugamba mu buryo budasanzwe, ngaho nimukomere kandi mukomere mu murimo wa DATA, kuko ububasha bwacu bubashyigikiye kandi imbaraga zidasanzwe zikaba zikomeje kubigaragarizamo ibihe byose.

Ndi kumwe namwe ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane kandi ubaha gutsindira mu bumwe bwa DATA, kuko twunze ubumwe mu buryo budasubirwaho, bityo rero nanjye akaba ari yo mpamvu nza gusabana namwe kandi akaba ari yo mpamvu nza kwifatikanya namwe mu bihe nk’ibi ngibi kugira ngo turusheho gutsinda kandi turusheho gutsiratsizanya umwanzi twivuye inyuma; ngaho nimukomere kandi mukomeze urugendo kuko nanjye nganje ndi rwagati yanyu kandi nkaba naraje kubakomeza kandi nkaba naraje kubavugururamo ukwemera mu buryo buhambaye; ngaho rero nimukomeze guhagarara aho benshi batabasha guhagarara, murangwe no guhamya icyo mwigishijwe kandi icyo mwamenyeshejwe na DATA cyose kibe ingiro muri mwe.

Nanjye rero nkomeje kuba umuhamya w’Ibyiza bya DATA muri mwe, kandi nkomeje kogeza Ingoma ya DATA mu batuye iyi Si, kuko ari cyo cyanzanye mu Isi kandi akaba ari cyo naje gutoza abanjye kandi abacu bari hirya no hino; nimuhumure rero Ntore z’Umusumbabyose; oya, umwanzi yaratsinzwe kandi nta jambo abafiteho n’ubwo kenshi arangwa no kubatitiza, kandi akarangwa no kubatera ubwoba muri kiriya na kiriya; umutsindo wacu urahari nk’ab’Ijuru kandi umutsindo wacu uhora iteka wigaragaza muri mwe; erega n’ubwo benshi batabasha kubona imirimo yacu muri mwe, ariko kandi turakora kandi tukagaragaza ibikorwa byacu mu buryo budasubirwaho, ni yo mpamvu rero naje kwifatikanya namwe mu gikorwa kidasanzwe, cyo gukomeza gukiza Isi ndetse n’abayituye, turohora bose mu rukundo kandi dushyitsa benshi mu rumuri rw’Uhoraho Imana, kugira ngo buri Kiremwa cyose kirusheho kwisanzurira mu rukundo rwa DATA mu buryo budasubirwaho.

Ndi kumwe namwe rero mu rugamba rwanyu rwa buri munsi kandi ndi kumwe namwe mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, kuko mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye kandi nkaba mbahaye umutsindo wanjye kugira ngo ubasenderere kandi ubasakareho ari nako nkomeza kururukiriza ububasha bwanjye bukomeye muri mwe kugira ngo bubashyigikire kandi bubafashe gutsinda umwanzi mwivuye inyuma; nifatikanyije namwe rero muri byose, ngaho nimukomere kandi mukomere ku rugamba, kuko mbashyigikiye nk’intwari yatsinze bityo nkaba nkomeje gutsindira rwagati muri mwe; erega ndaganje ndi muri mwe kuko ntajya kure yanyu ahubwo mporana namwe mu gutsinda umwanzi ibitego kandi mu kumuhigika burundu, twirukana ikibi cye muri Mwene Muntu kandi twirukana umwijima w’ikibi cye mu Isi kuko turi mu mbaraga zidasanzwe z’ibikorwa bya DATA, bityo tukaba dukomeje kumanura ububasha bukomeye kandi tukaba dukomeje kubusendereza Isi ndetse n’abayituye.

Ni igihe gikomeye cyo guhashya umwanzi twivuye inyuma kandi ni igihe gikomeye cyo kumugaragariza ko ari nta jambo afite mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu kuko ijambo twarihawe na DATA kandi DATA nawe akaba ari Nyir’ijambo mu Biremwa bye byose aho biva bikagera; namwe rero nimwumve ko mushyigikiwe n’ububasha bwa DATA bityo muhagarare mutikanga, kandi mwirinde kurangazwa na byinshi umwanzi akomeje gushukisha benshi, kuko akomeje kuza hirya no hino ibihenda ubwenge benshi kugira ngo ababone urwaho kandi ababone urwinjiriro, bityo abavuye kandi abavuyange, bityo icyiza bari baramenye agiteshe agaciro muri bo kandi acyambure ijambo; nimukomeze rero kuba maso kandi mukomeze kurinda kuri buri wese, mwirinde icyatuma muhuga kandi mwirinde icyatuma murangara, kuko iki gihe ari igihe cy’urugamba rukomeye kandi urugamba rusaba buri wese kuba maso, kandi urugamba rusaba buri wese gukomera ku cyo yemeye kandi ku cyo yizeye; nimukomeze rero guhamya uwo mwemeye kandi uwo mwakurikiye, kuko ari intwari idatsindwa ku rugamba kandi akaba ari umuyobozi w’ukuri mu kuyobora neza kandi akaba umutoza w’ukuri n’urukundo.

Ngaho rero nimurusheho kumwegamira kandi iteka ryose muhore mumurangamiye, kuko ari cyo gisubizo cyanyu muri uru rugendo kandi hakaba ari ho muvoma amahoro asendereye, kuko nta handi mwayasanga, keretse muri Uhoraho Imana; ngaho rero nimukomeze kumutega amatwi kandi murusheho kugendera mu njyana y’icyo abifuzaho, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubakomeza kandi nkomeze kubashyigikira; mbambitse imbaraga zanjye rero, nimukomere kandi nimwakire guhumurizwa, ku bacitse intege kandi ku bahabiye kure; nimukomere kandi nimwakire imbaraga zanjye kugira ngo zibabere ikiramiro muri byose, nanjye ndahari nk’umubyeyi ubakunda kandi ndahari nk’ubahorera ku rugamba, kugira ngo nkomeze kuronsa ubuzima nyabuzima buri wese.

Nimwakire imbaraga z’urukundo rwanjye rero kugira ngo zibasenderere kandi zibasakareho hirya no hino aho muri ku Isi, kuko nururukije imbaraga zidasanzwe mu batuye iyi Si kandi nkaba nururukije ububasha bukomeye kugira ngo busenderere abatuye iyi Si, bityo urumuri rwanjye n’urwa DATA rukomeze kwigaragariza hirya no hino; nimwambare rero intwaro z’urumuri zibarange iteka ryose aho muri hose, kuko nkomeje kubamurikira ubuziraherezo kandi nkaba nkomeje kugendana namwe kandi mu bikorwa byanyu bya buri munsi, nkaba nkomeje kubitagatifurisha benshi, ntimukumve rero ko muruhira ubusa kuko igikorwa nk’iki ngiki twagiteguye kuva kera na kare, bityo mu mikorere yacu akaba ari imbaraga zikomeza gusenderezwa hirya no hino mu Isi, mu gusakaza imbaraga ndetse n’ububasha ku bacu bari hirya no hino, mu kubakomeza kandi mu kubashyigikira mu rukundo rwacu nk’ab’Ijuru.

NIMWAMBARE IMBARAGA RERO KANDI MUKOMERE KU RUGAMBA TURI KUMWE MU BIKORWA BIDASANZWE, NIFATIKANYIJE NAMWE NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE; AMAHORO AMAHORO, NTORE Z’IMANA DUKUNDA, NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE MURI BYOSE, NIMUKOMERE TURI KUMWE KURUGAMBA, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *