UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 12 GASHYANTARE 2025

Urukundo rwanjye Jye na DATA nirukomeze kubashyigikira kandi nirukomeze kubakomereza intambwe yanyu ya buri munsi kuko nanjye nje kubakomeza kandi nkaba nje kubashyigikira muri byose; nimwakire indamukanyo yanjye rero kuri uyu munsi, kuko mpobereye buri wese mu rukundo rwanjye kandi nkaba naje kubambika imbaraga z’ububasha bwanjye kugira ngo zitsinde kandi zitsiratsize mu Isi ibitero bya Nyakibi aho biva bikagera; mbambitse imbaraga rero kandi mbashyigikirishije ububasha bwanjye kugira ngo mukomere kandi mukomeze urugendo, bityo mwirinde icyabaca intege kandi icyabasubiza inyuma mu kwemera kwanyu, ahubwo nimurusheho gukataza kandi murusheho gushishikara mu murimo Uhoraho Imana yabashyizemo, nanjye turi kumwe mu bubasha bwanjye butavogerwa ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane; mbifurije umunsi mwiza kandi igitondo gihire kuri buri wese, kuko mbambitse imbaraga ngira nti “Buri wese muri mwe nakomeze kwisanzurira mu rukundo rwanjye kandi nakomeze kugendana nanjye ibihe ndetse n’imburabihe, kuko naje kubakomeza kandi nkaba naraje kubasakazaho Ibyiza by’Ijuru mu buryo bw’agatangaza”; nifatikanyije namwe  muri byose rero kandi nifatikanyije namwe mu bikorwa by’urugamba cyane cyane kuri uyu munsi, kuko naje gutsinda kandi nkaba gutsiratsiza imigambi ya Nyakibi yose aho iva ikagera, mu kurushaho kumwambura ijambo kandi mu kurushaho gutesha agaciro ibikorwa bye bibi muri Mwene Muntu, bityo nkaba naje kuvugurura kandi nkaba naje kuvuguruza imigambi ye yose aho iva ikagera.

Namwe rero murabe maso kugira ngo turusheho kugendana muri ubu buryo bw’ibikorwa bya DATA bidasanzwe kuri uyu munsi, kandi murabe intwari ku rugamba rwanyu rwa buri munsi mwirinda icyatuma mutezuka ku nshingano Uhoraho Imana yagiranye namwe, kandi ku mugambi udakuka mwamugiriye muhore murinda kandi muhore mumenya kubagarira isezerano ryanyu mwagiranye n’Uhoraho Imana, bityo nanjye nkaba niteguye kubashyigikira muri byose kandi nkaba niteguye kubakomeza ndetse no kubakomereza intambwe kugira ngo mbashyigikire kandi mbakomeze mu rugendo rwanyu rwa buri munsi; ndahari rero mu kubayobora kandi mu kubashishikaza muri buri kimwe cyose kugira ngo mbateze intambwe kandi mbakomeze mu kwemera no mu kwizera kwanyu bityo mbarinde ibirura ndetse n’ibisahuzi biza bishaka kubanyaga kandi biza bishaka kubatunyaga, ariko kandi ndahari kuko ntazemera muheranwa n’intimba n’agahinda kandi nkaba ntazemera umwanzi abigarurira ahubwo nzarwana kandi nzarwanirira roho zanyu, kugira ngo koko icyiza mwateguriwemo kuva kera na kare gikomeze kugira ireme n’agaciro kandi gikomeze gushyigikira benshi hirya no hino mu Isi kuko mufite umumaro ukomeye mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, kuko gutakamba kwanyu ndetse no gutabaza kwanyu gukomeje kumvikanira hirya no hino ku Isi, bityo Uhoraho Imana akururukira gutabara abamwemera kandi abamwizera bamutabaza ijoro n’amanywa.

Ngaho rero nimuhore ku rugamba kandi muhore musenga ubutitsa, mutakamba kandi mutabariza Isi yose muri rusange kuko abatakamba kandi abatabaza ari benshi cyane, ariko kandi bakaba batabasha kwibonera ubutabazi nyakuri; ni ngombwa rero guhagarara mu mwanya wabo kandi ni ngombwa guhagarara mu mwanya w’abarangaye, kugira ngo koko urukundo rwa DATA rwururukire gutabara abamwizera kandi abamwiringiye, abamutega amatwi kandi abadatezuka ku nshingano bagiranye na we kugira ngo babashe gukomerezwa intambwe kandi babashe no gushyigikirwa mu ntambwe yabo ya buri munsi; erega mu nzira igana Imana harimo benshi bakataje ariko kandi ugasanga imbaraga zabo ari nke cyane, ni ngombwa rero kubafata ikiganza kandi ni ngombwa kubarandata kugira ngo badacikira intege mu mayira kandi badata urwo bari bambaye bakiruka inyuma y’umuyaga, ni yo mpamvu dukomeje gukumira kandi ni yo mpamvu dukomeje kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo rwacu kugira ngo tugisendereze kandi tugisakaze kuri buri wese ukomeje kugendana natwe mu kudutega amatwi kandi mu gukurikiza ndetse no gukurikirana icyo tumutoza icyo ari cyo cyose aho kiva kikagera; namwe rero nimukomeze kwakira intwaro z’urumuri kugira ngo zikomeze kubavugurura, zikomeze kubaha gutsinda muri buri kimwe cyose, natwe turahari nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu mu kubarwanirira kandi mu kubarwanaho buri munsi, dukomeza kubateguramo ibyiza by’agatangaza mugabirwa na DATA.

Mbambitse imbaraga z’urukundo rwanjye rero kandi ndabashyigikiye kuri uyu munsi, nimukomeze kwakira buri kimwe cyose kuko Ijuru ryafunguye imiryango kugira ngo musenderezwe kandi musesekazweho ibyiza by’agatangaza mu buryo budasubirwaho; ndabashyigikiye Ntore z’Uhoraho Imana kandi bana b’Umusumbabyose, nimwakire gukomera igitondo nk’iki ngiki kandi umunsi nk’uyu nguyu w’ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bw’Ikiremwa Muntu, kuko twaje kuvugurura kandi tukaba twaje gutsinda byose mu rukundo rwacu rukomeye, imbaraga zacu rero nizibasenderere kandi ububasha bwacu nibubasesekareho, kuko mbasesekajeho ibyiza by’agatangaza nkomora muri DATA, by’umwihariko kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana muri Mwene Muntu.

AMAHORO AMAHORO, MBIFURIJE UMUNSI MWIZA IGITONDO GIHIRE KURI BURI WESE TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDI MALAYIKA RAFAYELI, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *