UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 20 KAMENA 2024

Ndabaramukije ntore za DATA dutaramanye, mbifurije igitondo cyiza kuri buri wese, igitondo cy’umugisha kandi igitondo cy’amahoro, igitondo cy’umutekano kuri buri wese, nimugire rero gukomera kandi nimugire gukomeza urugendo kuri buri wese nta kibakomye imbere kandi nta kibagamburuje, kuko nkomeje kugenda imbere yanyu kandi nkaba nkomeje kugenda inyuma yanyu, nkomeza kubakolotiriza ububasha bwacu bwo mu Ijuru kugira ngo bukomeze kubarengera kandi bukomeze kubashyigikira; nifatikanyije namwe rero kuri uyu munsi mu njyana y’ibikorwa bidasanzwe by’Uhoraho Imana, akomeje kugaragariza rwagati yanyu kandi akomeje gusesekaza hirya no hino mu Isi ndetse no mu Kiremwa Muntu, bityo tukaba twaje kurengera benshi kuri uyu munsi kandi tukaba twaje kurushaho gutangaza amatangazo yacu y’ibyiza byo mu Ijuru; nimukomeze gusenga kandi mukomeze kuba maso, mukomeze guhagarara neza ku rugamba, nanjye turi kumwe kugira ngo nkomeze kubarengera kandi nkomeze kubaha umugisha wanjye, kugira ngo ukomeze kubashyigikira kandi ukomeze kubaha gutwaza ndetse no gutwazanya mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

Mbifurije rero gukomera kuri buri wese kandi mbifurije gukataza mu rugendo rwanyu kukomutari mwenyine tukaba tubashyigikiyeho ububasha bukomeye bwo mu Ijuru, kuko twaje kugendana namwe kandi tukaba twaraje kurushaho kwiyunga namwe, kandi tukaba twaraje kurushaho kwisanisha na buri kiremwa cyose aho kiva kikagera; turi mu mirimo ikomeye kandi turi mu bikorwa bihambaye kuko dukomeje kwigaragariza muri Mwene Muntu, dukomeza gukura ikibi cyose kibangamiye urukundo rwa DATA mu mayira kandi tukaba dukomeje gukura icyitwa inzitizi kandi icyitwa imbogamizi cyose mu mayira ya Mwene Muntu kugira ngo arusheho kwagukira urukundo rukomeye rwa DATA.

Namwe rero ndabashyigikiye kandi mbafashe ikiganza igitondo nk’iki ngiki, nimurusheho kwizihirirwa mu bikorwa by’Uhoraho Imana kandi murusheho kuberwa no gusanganira Uhoraho Imana kuko mwakereye kurata Izina ry’Uhoraho kandi mukaba mwakereye kwamamaza ibikorwa by’Uhoraho Imana mu buzima bwanyu bwa buri munsi, ngaho nimukomeze kugenda gitore kandi mukomeze gutambuka gitwari kuko nanjye naje gukomeza kubafasha kurwana urugamba kandi nkaba naje gukomeza kubashyigikira muri uyu murimo kugira ngo koko mukomeze guteza intambwe benshi, kandi mukomeze gushyigikira benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana; nifatikanyije namwe mu bikorwa bidasanzwe kuri uyu munsi kuko naje gukomeza kwifatikanya namwe mu bikorwa byo kurwana urugamba, turwanirira benshi mu Isi kandi turwanirira Ikiremwa Muntu aho kiva kikagera kuko ari igihe cyo gukomeza kugaragaza umutsindo wa DATA mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho, bityo imirimo yacu ihambaye tukaba duomeje kugenda tuyigaragariza hirya no hino ku Isi; turi mu bikorwa bikomeye kandi turi mu mirimo ihambaye kuko ububasha bwacu bukomeje kugenda bwigaragariza hirya no hino ku Isi, kandi bukaba bukomeje kugenda bwigaragariza mu Kiremwa Muntu.

Ngaho rero nimushikame kandi murusheho guhugukirwa n’ibyiza by’Ijuru, kuko twururukije ububasha bukomeye kuri uyu munsi kugira ngo dukomeze gutsemba ikibi muri Mwene Muntu kandi dukomeze gutsemba ikibi mu Isi hose muri rusange, bityo ibikorwa bya DATA abe ari byo birushaho kwigaragaza kandi imirimo ye itangaje abe ari yo ikomeza kumvikanira hirya no hino ku Isi; turaganje rero turi muri mwe kuko twaje kubatoza icyiza kandi tukaba twaraje kwimenyekanisha rwagati yanyu kandi tukaba twaraje kugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu kuko zikomeje kuribata ikibi muri Mwene Muntu kandi zikaba zikomeje husiza udusozi n’utununga bityo tukaba dukomeje gushyira byose ku murongo kandi tukaba dukomeje gushyirana buri kimwe cyose mu mwanya wacyo kuko ari igihe cyo guteguza benshi kandi akaba ari igihe cyo gutegura benshi, cyane cyane muri iki gihe dukomeje kugenda twegeranya benshi mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi muri iki gihe dukomeje kugenda dutatanya ikibi cyose, kugira ngo koko dukomeze gushyira ahagaragara ikiri icyiza kandi icyakorewe mu mwijima cyose dukomeze kugihinda kandi dukomeze kucyirukana muri Mwene Muntu kugira ngo hagaragare ibiri mur rumuri rwa DATA kandi hagaragare ibiri mu rukundo rwa DATA; ni yo mpamvu dukomeje gushyigikira icyiza kandi ni yo mpamvu dukomeje kugisigasira uko bwije n’uko bukeye,  kugira ngo kibashe gushyirwa ahagaragara kandi kibashe gushyirwa ku murongo aho kiva kikagera, bityo ikibi cyose kibangamira ugushaka kwa DATA mu Isi ndetse no muri Mwene Muntu kibashe kwamburwa ijambo kandi kibashe guteshwa agaciro muri buri kiremwa cyose.

Nimukomere rero ku ibanga mwamenyeshejwe n’Uhoraho Imana bityo ikiri icyiza dukomeje kubatoza mukomeze kukigenderaho kandi mukomeze kugikindikiza mu minsi y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi, nanjye nkomeje kubatangariza amatangazo y’ibyiza by’Ijuru kandi nkomeje kubururukirizaho ububasha bukomeye kugira ngo iteka ryose muhore mubukindikije kandi muhore mukindikije imbaraga zidasanzwe Uhoraho Imana akomeje gufungurira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; mbambitse ububasha bwanjye kandi mbambitse urukundo rwanjye kugira ngo muhore iteka ryose mutohagiriye muri Uhoraho Imana kandi imirimo yanyu ikomeze gutagatifuza imbaga itabarika y’abari mu Isi, kuko iyo musenga mutaruhira ubusa kandi iyo musenga mutavunikira ubusa ahubwo mukomeje kugeza benshi mu mutsindo w’Uhoraho Imana kandi mukomeza kugeza benshi mu rukundo rukomeye rwa DATA, ni yo mpamvu iteka ryose duhora tuzirikana isengesho ryanyu kandi tukaza kwisanisha namwe mu isengesho ryanyu rya buri munsi kugira ngo turusheho kuhakoreramo imirimo ndetse n’ibitangaza, kandi turusheho kugaragariza Mwene Muntu urukundo DATA amufitiye; ngaho nimukomeze kwenyegeza ikibatsi cy’urukundo muri benshi kandi mukomeze gusakaza amahoro ndetse n’umutekano bikomoka muri Uhoraho Imana, nanjye turi kumwe mu gukomeza kurwanana urugamba hamwe namwe kuri uyu munsi, tugeza benshi ku mutsindo w’Uhoraho Imana kandi dukomeza gucyaha ikibi muri Mwene Muntu kuko twaje gushyigikira benshi, kandi tukaba twaje gukomeza gusabanisha benshi n’urukundo rukomeye rukomoka muri DATA.

Nimukomere ku rugamba kandi mukomeze injyana y’icyiza nanjye turi kumwe ndabakunda, ndabashyigikiye kandi ndabakomeje kuri uyu munsi udasanzwe, naje kugendaho namwe kandi naje kugendaho na buri kiremwa cyose mu buryo bwo kugishyigikira kandi mu buryo bwo gukomeza kugicyamurira mu nzira nziza y’ubutungane; mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije gushyigikirwa n’urukundo rw’Uhoraho Imana, mu mayira yanyu ya buri munsi nimugengwe n’urukundo rwa DATA kandi mushyigikirwe n’ububasha bwe, mu buryo budasanzwe kuko nkomeje gufungura imiyoboro y’ibyiza mu buzima bwanyu bwa buri munsi kandi nkaba nkomeje kubururukirizamo imbaraga zidasanzwe zikomeza kubasabanisha n’Ijuru ryose.

Nimugire ibihe byiza turi kumwe ndabakunda, mbifurije kugubwa neza kuri buri wese ngira nti “umunsi mwiza kandi umunsi muhire, umunsi wo gutezwa intambwe kandi umunsi wo gukuzwa muri Uhoraho Imana, nimurusheho kwirundurira mu rukundo rwa DATA kandi iminsi yanyu y’ubuzima bwanyu bwa buri munsi ihore igengwa na we kandi ihire itegekwa na we, kuko nanjye nkomeje kubasabanisha n’Ijuru ryose kandi ububasha bwacu bukaba bwururukiye gukomeza kubarinda ndetse no kubarengera muri uyu murimo”.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA NDI MALAYIKA RAFAYELI, IBIHE BYIZA NTORE ZA DATA DUTARAMANYE, TURI KUMWE NDABAKUNDA KANDI NDABASHYIGIKIYE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *