UBUTUMWA BWA MALAYIKA RAFAYELI, TARIKI YA 15 NZERI 2024

Mbasesekajeho imbaraga z’ububasha bw’Uhoraho Imana, nibuganze kandi buture mu mibiris yanyu, bityo butegeke Isi ndetse n’abayituye kuko mbahaye kuganza kandi nkaba mbahaye gutsinda ikibi cyose aho kiva kikagera, ngaho rero nimukomeze kujya mbere mu rukundo rw’Uhoraho Imana, nanjye turi kumwe mu bikorwa bikomeye kandi mu bikorwa byo gukomeza kubashyigikira mu buzima bwanyu bwa buri munsi; erega turi kumwe muri byose kandi ndahari ndaganje ndi Malayika Rafayeli ubakunda cyane, nimugire ibihe byiza kandi umunsi muhire kandi mutagatifu kuri buri wese; mbifurije kugubwa neza kandi mbifurije kuguma mu rukundo rw’Uhoraho Imana kandi mbifurije gutera intambwe mwese mujya mbere mu rukundo rukomeye rwa DATA, kuko dukomeje kubafungurira byinshi byiza cyane cyane kuri uyu munsi udasanzwe w’ibikorwa by’Uhoraho Imana kuko dukomeje kwigarurira benshi mu rukundo rwacu rukomeye, kandi tukaba dukomeje gusesa kandi gusanza ikibi ndetse n’igisa nacyo aho kiva kikagera hose; erega ububasha bwacu bugera hose kuko nta kidukoma imbere kandi akaba ari nta kitwitambika igihe tuje gutabara kandi igihe tuje gushyira byose ku murongo, buri kimwe cyose tugishyira mu mwanya wacyo kandi buri kimwe cyose tukagishyira mu bikorwa uko bikwiriye.

Dukomeje rero kubana namwe kandi dukomeje kugendana namwe mu bikorwa bidasanzwe, cyane cyane kuri uyu munsi dukomeje kugaragazaho imbaraga z’ububasha bwacu budatsindwa kandi imbaraga z’ububasha bwacu butavogerwa, dukomeje rero kuvogagira ikibi muri Mwene Muntu kandi dukomeje guhigika ikibi cy’umwanzi aho kiva kikagera; nimukomeze rero gukwetuza mu rugendo rwanyu kandi mwirinde gucika intege, mwirinde gusubira inyuma kuko ndi rwagati yanyu mu buryo bwo kubavomerera imbaraga ndetse n’ububasha bikomoka muri DATA, kugira ngo bikomeze kubashyigikira kandi bikomeze kububaka bundi bushya, cyane cyane mu kurushaho kuvugururwa muri Roho Mutagatifu.

Ngaho rero nimwakire imbaraga zacu kugira ngo zikomeze kubashyigikira kandi zikomeze kubakomeza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi, nanjye ndahari mu buzima bwanyu nkomeje kubatengenereza amayira yanyu iteka ryose kugira ngo muhore mutambukira mu rukundo rw’Uhoraho Imana, ububasha bwe nibubasenderere kandi ububasha bwe buhore iteka bubigaragarizamo aho muri hose, kuko mbahaye gutsinda kandi nkaba mbahaye umutsindo mu biganza cyane cyane kuri uyu munsi, kugira ngo mukomeze kugaragariza umwanzi igisuzuguriro gikomeye kandi mukomeze kumugaragariza ko ari nta jambo, ari nta bubasha abafiteho na gato; ni yo mpamvu rero dukomeje kubatera ingabo mu bitugu nk’abamalayika ndetse n’abatagatifu twaje kugendana namwe muri ubu buryo kandi twaje kugendana namwe muri uyu munsi udasanzwe wo gukomeza kwifatikanya namwe kandi wo gukomeza kwizihizanya uyu munsi ukomeye Ijuru ryose ryururukiye kwigaragaza kandi ryururukiye ibikorwa bikomeye, akaba ari yo mpamvu dukomeje kugenda twigaragariza hirya no hino ku Isi kandi akaba ari yo mpamvu dukomeje kugenda tugaragaza imbaraga z’ububasha bwacu aho buva bukagera; turi kumwe rero mu njyana y’urugamba kuri uyu munsi kandi turi kumwe mu bikorwa bidasanzwe, kuko dukomeje kwigaragariza muri mwe kandi tukaba dukomeje kwigaragariza hagati yanyu mu buryo budasanzwe kandi mu buryo budasubirwaho.

Twifatikanyije namwe muri byose kandi turahari nk’abarwanyi kugira ngo dukomeze kurwanirira buri roho, kandi dukomeze kurwanirira buri Kiremwa cyose aho kiva kikagera, imbaraga rero zacu niziganze kandi niziture kandi zitegeke mu buzima bwanyu bwa buri munsi, zihore zigaragariza Isi ndetse n’abayituye kandi zihore zigaragara mu buryo bwo kurwanya ikibi kandi mu buryo bwo kugitsemba burundu muri Mwene Muntu, nanjye ndahari ndaganje kugira ngo nkomeze kubacungira umutekano kandi nkomeze kubabera maso kandi nkomeze kubahagararira neza ku rugamba; ngaho rero namwe nimurusheho gukataza kandi murusheho kwambarira urugamba kugira ngo iteka ryose muhore muri intwari kandi muhore mutwaraniye muri Uhoraho Imana, kuko ari we ubaha ububasha kandi akabaha gutsinda iteka n’iteka; ubuzima bwanyu rero iteka nimukomeze kuburundurira muri Uhoraho Imana kuko ari we ubamenyera byose kandi akabaha iby’ingenzi byiza kandi bishimishije; nimukomeze rero kumutega amatwi uko bwije n’uko bukeye, mwemere kugendana na we kandi mwemere kugendera ku cyo abatoza kandi ku cyo abasaba buri munsi, nanjye ndahari kugira ngo nkomeze kubatera inkunga kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubashishikaza kandi ndahari kugira ngo nkomeze kubafata ikiganza mu rugendo rwanyu rwa buri munsi.

NIMUGIRE IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAKOMEJE KANDI NDABASHYIGIKIYE MU BIKORWA BIDASANZWE KURI UYU MUNSI, IBIHE BYIZA TURI KUMWE NDABAKUNDA, NDABAZIRIKANA NTORE ZA DATA KANDI BIREMWA BY’UHORAHO IMANA, NIMUGIRE IBIHE BYIZA KANDI UMUNSI MWIZA KURI BURI WESE, AMAHORO AMAHORO, NDI MALAYIKA RAFAYELI UBAKUNDA CYANE, AMAHORO AMAHORO.

By MONAKI

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *